Pages

Wednesday 4 June 2014

[RwandaLibre] RWANDA: BOMBORI BOMBORI MURI DMI; HAKIZIMFURA NOHELI ARASHINJWA GUHOTORA ERNEST NIYONZIMA

 


KIGALI: BOMBORI BOMBORI MURI DMI; HAKIZIMFURA NOHELI ARASHINJWA GUHOTORA ERNEST NIYONZIMA.

4 juin 2014

Umutekano

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « umutego mutindi wica nyirawo » cyangwa ngo « urucira mu ka so rukica nyoko« . Iyi migani yombi irasobanura neza bombori bombori iri kubera muri wa mutwe w'iterabwoba wa FPR witwa DMI. Abantu bagiye bakurikira umunsi ku munsi amakuru y'ishimuta ryatangiye muri Werurwe uyu mwaka rihereye mu Buganda mu mugi wa Kampala, aho bamwe mu barwanashyaka ba PS-Imberakuri bashimutiwe na DMI, ikabajyana i Kami, aho na n'ubu bakibica urubozo niba batarashiramo umwuka.

Nguwo Noheli Hakizimfura, Yuda wari waramarishije abantu, nawe ari mu kagozi

Nguwo Noheli Hakizimfura, Yuda wari waramarishije abantu, nawe ari mu kagozi

Mu bantu bagize uruhare runini mw'ishimutwa ry'izo mberakuri, harimo uwitwa Hakizimfura Noheli, n'undi witwa Ernest Niyonzima

http://ikazeiwacu.fr/2014/03/20/za-mberakuri-zashimutiwe-i-kampala-zaraye-zigejejwe-mwibagiro-ryi-kami/. Aba bagabo bombi bari abamaneko ba DMI bakaze, bakaba bari bashinzwe gucengera muri opposition, kugira ngo bayisenye, kandi banafashe mu bikorwa byo gushimuta bamwe mu banyarwanda batuye mu bihugu bikikije u Rwanda. By'umwihariko, Hakizimfura Noheli yagize uruhare runini mu gufungisha Maître Bernard Ntaganda, perezida wa PS-Imberakuri, wakatiwe imyaka ine yose y'igifungo, ariko ku bwa rurema akabaazafungurwa tariki ya 04-06-2014, arangije igifungo cye.

Kuva aho Hakizimfura Noheli na Ernest Niyonzima bashimutishije abarwanashyaka ba PS-Imberakuri, ngo bazamutse mu ntera muri DMI, ku buryo ngo bahawe n'amafaranga menshi, maze Jack Nziza na Dan Munyuza babashishikariza kujya gushaka abandi bakwirenza. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu ba ofisiye ba DMI utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko uku guhemba bariya bagabo babiri, Jack Nziza yabikoze, kugira ngo batazigera bakeka ko ari gushaka kubahitana, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by'uko bagize uruhare mu gushimuta abantu i Bugande, cyane cyane ko ubu Human Rights Watch ibamereye nabi.

Kugira ngo agere ku mugambi we, Jack Nziza ngo yategetse ko Hakizmfura Noheli na Ernest Niyonzima boherezwa mu butumwa mu ntara y'iburengerazuba, ngo akaba ari ho bari guhurira n'abandi ba DMI bari kubaha akazi. Bageze mu mugi wa Gisenyi ngo buri wese yabwiwe icyo agomba gukora, maze Ernest Niyonzima ahita yerekeza inzira igana mu birunga aho yari gusanga abasirikari ba RDF, bakamuha andi mabwiriza. Noheli we ngo yasabwe kuba agumye ku Gisenyi.

Inzira y'umusaraba ya Ernest Niyonzima

Ernest uko yagendaga yari azi ko agiye mu kazi maze akongera akibonera amadolari. Nyamara ngo ikitwaga akazi cyahindutsemo inzira y'umusaraba. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umusirikari wa RDF, wasabye ko amazina ye atatangazwa, kubera impamvu z'umutekano, wiboneye neza ibyabaye kuri Ernest akanamufata ifoto, aravuga ko akigera mu ishyambaryo mu birunga yatunguwe nuko yabonye abasirikari ba RDF yakekaga ko bagiye kumwakira ngo bamuhe akazi, aribo bahise bamusingira, baramuboha, barakubita, kugeza igihe aviriyemo umwuka. Uyu musirikari wa RDF waduhaye aya makuru, ngo yahavuye Ernest ataravamo umwuka neza, ariko yaboshywe, inkoni ziri kurisha. Ikindi nuko Noheli we ngo yakomeje kuguma ku Gisenyi, ngo hashize nk'iminsi 3 asubira i Kigali, kubera ko yabuze uwagombaga kumuha akazi. Ibi byose byabaye mu matariki ya mbere ya Gicurasi uyu mwaka.

Ernest Niyonzima ni muntu ki

Amakuru Ikaze Iwacu yahawe n'umuntu uzi neza uyu Ernest hafi na hafi, avuga ko yari umugabo ufite imyaka hagati ya 35 na 40, akaba ari mwene Mbonyizina Patrice na Mukakarisa Patricie. Yavukiye mu cyahoze ari komine Bicumbi muri Kigali Ngali, ubu akaba yari atuye i Nyabisindu ya Remera mu karere ka Gasabo. Yari yubatse, umugore we ni umupolisikazi witwa Twagirihirwe Marie Chantal, babyaranye abana batanu.

Dore uko Ernest yari yaboshywe na RDF mbere yo gukubitwa agafuni

Dore uko Ernest yari yaboshywe na RDF mbere yo gukubitwa agafuni

Mu mugi wa Kigali ngo yitwaraga nk'umuntu ukorera opposition mu rwego rwo kuyobya amarari, kugira ngo abo ashaka gufatisha bagwe mu mutego atarushye. Aka kazi ko kuneka ngo yagakoranaga n'uwitwa Lt Karenzi Valens na Hakizimfura Noheli, twavuze haruguru, ndetse ngo bifashishaga n'undi witwaNyirangirimana Agnès, wabafashaga kureshya abantu bo gushimuta, avuga ko ahagarariye RNC i Kigali. Uyu Agnès ngo ni mubyara wa Hakizimfura Noheli. Aya makuru akomeza avuga ko Ernest Niyonzima ari we wagize uruhare mw'ishimutwa ry'umurwanashyaka wa RDI-Rwanda Rwiza, ishyaka rya Faustin Twagiramungu, witwa Kubaho Jacques, na n'ubu waburiwe irengero ruhenu.

Undi wakoranaga na Ernest Niyonzima n'uwiyitaRichard Kanyamfura, wamaze abantu abashimutisha i Kampala. Uyu Kanyamfura Richard amazina ye nyayo ni Mpanibanje Richard. Mu kureshya abo bashimuta ngo bababeshyaga ko bakorera opposition bakaba babonye abaterankunga bashaka gutanga amafaranga, bityo akaba ari ngombwa ko baza bakabonana imbonankubone. Rimwe na rimwe ngo banababeshyaga ko hari amafaranga bakusanyije, bagira ngo babashyikirize. Iyo bemeraga bakaza bahitaga babata mu maboko y'abahungu ba Jack Nziza. Uku ni nako babeshye za Mberakuri, Iyakaremye Jean Damascene, Nsabimana Valens na Siborurema Eugène, bashimuswe i Kampala tariki ya 16-03-2014

Amaherezo ya Noheli Hakizimfura

Nkuko twabibabwiye haruguru, Noheli Hakizimfura we yasimbutse ibagiro rya Jack Nziza, ariko ubanza atazabaho igihe kirekire. Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu ejo tariki ya 03-05-2014, nyuma ya sa sita yemeza ko Noheli Hakizimfura yatawe muri yombi na polisi ku wa gatanu tariki ya 30-05-2014, ashinjwa ibura rya Ernest Niyonzima. Ubu ngo afungiye kuri station ya polisi ya Nyarugunga ni hafi yo ku Mulindi mu karere ka Kicukiro. Namwe rero nimwiyumvire ya mikino n'amatekiniki ya FPR. Jack Nziza yamaze kwivugana Ernest Niyonzima none abicuriye kuri Noheli Hakizimfura, kubera ko nyine ari we bavanye i Kigali. Byanze bikunze ubu inkoni irarisha, baramumurutsa!!

Iyi rero niyo mpamvu twaciye ya migani hejuru. Ernest Niyonzima yataye abantu benshi mu kanwa ka DMI, none birangiye ariyo imuriye. Hakizimfura Noheli wariye amadolari agafungisha Maître Bernard Ntaganda, yakoreye ubusa, kubera ko agiye kuva muri prison yemye, mu gihe uyu Noheli, inkoni za Jack Nziza zamutoheje akabuno niba n'umwuka utaravamo. Ngayo nguko, amaherezo y'abakorera DMI. Mujye murya ayo madolari, ariko umunsi n'umunsi mukayarutswa nyine DMI yayabahaye.

 

Ngendahayo Damien


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.