http://www.umuseke.rw/abahungabanya-umutekano-taraza-kujya-tubarasa-ku-mugaragaro-p-kagame/
Abahungabanya umutekano taraza kujya tubarasa ku manywa – P.Kagame
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye kwikoma imiryango n'ibihugu bisohora inyandiko zivuga ko bihangayikijwe n'abantu bafatwa n'ababurirwa irengero mu Rwanda, avuga ko nta bucuti cyangwa ubuvandimwe mu kurinda umutekano w'igihugu, ahubwo ngo biraza kurenga kubafata noneho bajye baraswa ku mugaragaro.
Perezida Paul Kagame mu majyaruguru kuri uyu wa kane/photo Rwanda Presidency
Mu ijambo yagejeje ku baturage bari yaje kumwakira, umukuru w'igihugu yashimiye abaturage intambwe bamaze kugeraho, gusa ababwira ko atari igihe cyo kuba bakwicara bagashyira akaguru ku kandi ngo ibyo bakoze birahagije.
Perezida Kagame yabibukije ko ibyo bagezeho byose babikesha umutekano mwiza bafite utuma baryama bagasinzira bugacya bakajya kukazi nta bwoba ko hari usanga urugorwe barutwitse, bamwiciye umwana, cyangwa ko abo yasize inyuma atari bubasange cyangwa ataributahe.
Aha yanabakanguriye gukomeza kugira uruhare mu kwirindira umutekano kuko udashobora gucungwa n'Abasirikare n'Abapolisi gusa ahubwo ari abashinzwe kubacungira umutekano bigeze aho abaturage badashoboye.
Yagize ati "Umutekano turawubifuriza kandi turifuza ko muwugiramo uruhare tugakomeza no gutera imbere ku bindi ariko twateye imbere no ku mutekano twiha ubwacu."
Muri uku gusigasira ubusugire n'umutekano w'abaturage ariko ngo biranasaba ko Abanyarwanda barenga imbibi n'imyumvire yo guhishirana bya kivandimwe.
Ygaize ati "Mwagiye mubyumva abagendaga bakinjira bakagera no mu murwa mukuru w'igihugu cyacu bagatera amagerenade bakica abantu, abandi bacitse amaboko, abandi bacitse amaguru, banyuze aha hose cyangwa n'ahandi, umwe akanyura ku muvandimwe cyangwa incuti."
Perezida yabwiye Abanyarwanda ko ubuvandimwe budakora mu bintu byo kwangiza umutekano w'igihugu.
Yagize ati "Nta muntu ukwiye kuba umuvandimwe ku muntu uhungabanya umutekano w'igihugu n'Abanyarwanda. Nta muvandimwe ukwiye guhishirwa ku mutekano mucye yaba ateza, uwo ntaba akiri umuvandimwe aba yabaye ikindi kintu….ubuvandimwe bukora mu bindi."
Abitwaza politike bagahungabanya umutekano
Perezida Kagame yavuze ko hari abajya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano bitwaje ko ngo baharanira Politike bakica abana, bakica abagore, bakica abantu b'inzirakarengane.
Ati "Umuntu arahungabanya umutekano w'Abanyarwanda kubera ko ngo ashaka Politike, Politike yo guhungabanya umutekano mwayumvise he?"
Aha kandi yanaburiye abo yise abahoze mu Rwanda bashaka kuyobora igihugu bikaza kubananira bakagenda, none ubu ngo bakaba bashaka kugaruka.
Ati "Niba bashaka kugaruka kuneza bazaze, niba ari ku nabi turabarusha ubushobozi bw'inabi ikemura ibibazo by'umutekano mucye bashaka guteza abanyarwanda. Ndagira ngo mbibabwire mubimenye kandi nabo babyumve."
Arongera agira ati "N'abandi bambuka imipaka yo hafi hano bakaza…. Abose ntibatuzi? Ni ibintu bishya bagiyemo ntibazi amateka yacu? Nibashaka ko tuyasubiramo turayasubiramo."
Perezida kandi yanasabye abaturage kuba maso ntibemerere umuntu uwo ariwe wese ushaka kubahungabanyiriza umutekano kuba yabameneramo.
Yagize ati"Ntimukwiriye kubaha umwanya na muto bameneramo ngo bahungabanye umutekano wanyu."
Avuga kuby'abantu bamaze iminsi bafatwa n'ababurirwa irengero
Perezida Kagame kandi yamaze impungenge abaturage kubyo bamaze iminsi bumva mu makuru ku maradiyo by'abantu bafashwe cyangwa babuze, avuga ko byose bikorwa ku mpamvu z'umutekano.
Agira ati "Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? turaza kujya tubarasa kumanywa y'ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw'umutekano w'Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y'ihangu."
Perezida Kagame yavuze ko impamvu ashyira imbaraga mu gucunga umutekano w'Abanyarwanda ari uko arizo nshingano bamuhaye bamushyira mu mwanya arimo, bityo ngo ntagomba korohera umuntu uwo ariwe wese wifuza kuwuhungabanya.
Ntiyavuze umutekano gusa
Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Nyabihu mu Burengerazuba, Perezida Kagame yanagarutse cyane ku buhinzi n'ubworozi agaragaza ko yifuza ko bikorwa neza kuruta uko biri ubu, kugira ngo birusheho guteza imbere abaturage, ananenga abayobozi bireba batubahiriza inshingano zabo zo kwegera abaturage no kubafasha kuzamura urwego rw'ibyo bakora.
Perezida Kagame yakanguriye Abaturage ba Nyabihu n'Abanyarwanda muri rusange gufatanyiriza hamwe bagakora imihanda, bakongera amashanyarazi, ubuhinzi, ubworozi, amashuri, amavuriro kugira ngo abaturage bashobore kubona aho bivuriza n'ibindi bakeneye kugira ngo babeho mu buzima bwiza.
Ku byifuzo bitandukanye abaturage bari bamugejejeho, Perezida yabemereye ishuri ry'imyuga rigezweho, no gufasha aka Karere imibare y'abana bapfa bavuka n'abapfa bakiri munsi y'imyaka itanu bakagabanuka.
Ati "Abanyarwanda nabo ni nk'abandi bose, nabo bakwiye kugira ubuzima bwiza kuva bavuka kugera basaza."
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.