Pages

Thursday 5 June 2014

[RwandaLibre] Bernard Ntaganda: Imyaka ine maze muri gereza, nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda

 

 
Imyaka ine maze muri gereza nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda- Ntaganda

Imyaka ine maze muri gereza, nta munyapolitiki ndabona mu Rwanda- Ntaganda


Yanditswe kuya 4-06-2014 - Saa 17:20' na James Habimana

Me Bernard Ntaganda washinze Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, PS Imberakuri, akaza gufungwa imyaka ine ahamwe n'ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n'abagamije guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse n'ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n'amategeko, yasohotse muri gereza, avuga ko agiye gutangiza politiki nyayo kuko iyo myaka amaze afunze nta munyapolitiki yigeze abona mu Rwanda.
Mu kiganiro Me Ntaganda yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'amasaha make arekuwe kuri uyu wa 4 Kemena 2014, yavuze ko agiye gukomeza ishyaka rye PS Imberakuri arihe ingufu nk'umuntu utavuga rumwe n'ishyaka riri ku butegetsi.
Kuri we Ishyaka PS Imberakuri ryemewe ku ruhando mpuzamahanga, kandi yizeye ko rizakomeza kubaho nk'uko byari bimeze mbere y'uko atabwa muri yombi akurikiranweho gukorana n'abagamije guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse n'ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n'amategeko.
Yakomeje avuga ko kuba ishyaka rye ryangwa n'iriri ku butegeti atari igitangaza kuko n'ubundi bahanganye.
Impamvu yamuteye guhakana ko nta munyapolitiki yabonye mu Rwanda ngo ni uko abanyapolitiki basa n'abagendera ku byo FPR ibabwiye aho kugira ngo berekane ko bahanganye na yo.
Ibi byatumye agaruka kuri Mukabunani Christine wamusimbuye nyuma y'uko afungwa, washyikiranye na FPR yamwamaganye cyane avuga ko atari umunyapolitiki kuko yateshutse ku nshingano
Me Ntaganda yagize ati "Kuva kera narwanyije iby'uko amashyaka yose yahatwa kujya muri forumu imwe, ubwose ni gute Mukabunani n'abandi bavuga ko batavuga rumwe na Leta barangiza bakajya mu nama zimwe na FPR."
Yakomeje avuga ko politike arimo atari ikimanuka, kuko ngo yayitangiye afite imyaka 20 yonyine, akaba ngo yarabaye na Visi Burgumesitiri wa Komini Ntongwe, bityo ngo kugira icyo avuga ubu si ibintu bimutunguye.
Yakomeje agira ati "Njyewe nanga kuba akazuyazi, ndacyari wa wundi ufite ishyaka rikomeye kandi ritavuga rumwe na Leta, PS Imberakuri ni ishyaka ryanjye nta wundi muntu waritangije, nta n'undi urifiteho uburenganzira, narishinze Mukabunani adahari uretse njye na mama wenyine wari uzi ibyo ndimo gukora."
Me Ntaganda ntiyamaganye PS Imberakuri yifatanyije na FDLR
Ku ruhande rumwe rw'ishyaka rya PS IMberakuri ritemewe mu Rwanda ryatangaje ko ryifatanyije na FDLR urimo abashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugeza ubu ukaba waranashyizwe mu mitwe y'iterabwoba, Me Ntaganda Bernard we yavuze ko kugeza ibyo urwego rukuru rwa PS Imberakuri rwemeje we ntacyo yabivugaho.
Yagize ati"Niba urwego rwa PS Imberakuri rwaremeje ko rwifatanyije na FDLR ariko bakaba bashaka amahoro mu Rwanda kuko nanjye ntashyikiye intambara, ubwo nabyanga gute ? Nonese murashaka kumbwira ko ubundi mu Rwanda hatari abantu bamwe babaye muri FDLR kandi bari muri leta bakaba bari mu mirimo."
Ese Me Ntaganda yumva yazagera he akina politiki ?
Amaze kuvuga ko agiye gukomeza inzira ya politiki, yabajijwe niba nko mu matira y'Umukuru w'Igihugu ataha yo mu 2017 yagerageza ibyo kwiyamamaza, asubizanya ubwishongozi bwinshi.
Yagize ati: "Abayobozi bose bayoboye u Rwanda kuva kuri Mbonyumutwa, ntawandushaga amahirwe yo kuba nayobora u Rwanda, mvuka mu muryango ukomeye ufite abantu b'abacuruzi bakomeye, inkunga nashaka yose nayibona, ababayeho bose mbarusha amahirwe, nize amashuri bose ndabarusha, natangiye politike nkiri muto, kuba Perzeida kuri njye ni nko kunywa amazi."
N'ubwo yafunzwe imyaka ine yahamwe n'ibyaha bikomeye, yagaragaje ko ibyo bitamuteye ubwoba.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.