Pages

Friday 20 June 2014

[RwandaLibre] RE: [fondationbanyarwanda] FW: Gahima yemeje ko Klintoni na Kagame ari bo bateguye jenoside yàbatutsi.

 

Bavandimwe mutwemerere natwe tubahe ibyiyunviro. 

Icyambere nuko Dr Gahima ntagishya yemeza (mwibuke Ruzibiza), uretse ko alyoha asubiwemo, ahali habuze akantu gato kakongerwaho. Kandi mwoye kuvuga ko avuga kinyeshyamba, ahubwo ahanganye na History iliho imugonga!
- Byose byatangiye kujya hanze, cyane cyane muli za documents 18 + 42 zashyizwe ahagaragara na bamwe  (USA holocaust Museum) bateguye inama yabereye mu Buhorandi vuba aha. 
- Urukiko rw'Arusha narwo Amerika yabaye hafi ngo rube rwagaragaza ukuli ishaka konyine nabyo ntibyakunze neza. Yegorwakubye abali mu gice cya Rwanda uko rushobye kwose, aliko mwabonye ibyo Prof Lugan yanditse, rwagaragaje na byinshi batifuzaga ko bisohoka! 
- Hali n'ibindi bitabo byinshi by'abashakashatsi-nyabo, bagaragaza ukuli kudashingiye ku maranga-mutima!  
Ntiyaba yibeshye cyane uwagira ati "cya gitabo Boutros Boutros Gali yavuze ko azatwandikira agaragaza ko jenocide rwandais ali  X% americain ntikikili kamara, kandi agomba no kwemera ko bulya hali na   Z %  y'uruhare  rw'abanyarwanda bishakiraga ubutegetsi n'ibilyo!

2. Naho kuba abanyarwanda bashinyagura ni byo, ndetse ni n'abagome kabuhaliwe! Iyo wiciwe inzirakarengane bikagera kuli 19 ndetse bakanarenga aliko utali muli classe y'abafite ubutegetsi, barakubwira bati "ceceka, ahubwo ngwino udusingize abo bishwe bawe ntibadushinzwe"! Ibi biboneka mu nyabutatu nyarwanda yose (Hutu, Tutsi, Twa), ni nabyo bwana Munyabagisha avuga. Byabonetse kuva ku ngoma ya cyami kugeza magingo aya, aliko byanze guhinduka. Sultani utegeka ubu ahubwo aravuga ko azajya arasira abatamuyobotse ku karubanda, natwe tukamuha urufaya rw'amashyi: ikindi kimenyetso cy'ubugome bwacu mushaka ni ikihe?

3. Nshimye ko bwana Munyabagisha yemeye ibyo bwana Kanyamibwa yerekanye, kandi ko nta nukundi byagenda kuko bihura n'ibihishurwa muli documents 1-6 zo muli   http://www2.gwu.edu/~nsarchiv/NSAEBB/NSAEBB472/ . Ahubwo abantu nibashire ibinya basome, bunve amaradiyo, nuko bamenye ukuli twabonaga agatwe gusa, bahishwe igihimba. Bulya ngo ukurura cyane ukibutsa n'uwali wanushitse agahambira cyane! None umwe wavuze ngo "les faits sont tetus" wabona azasigara yemerwa n'abazungu gusa abandi twarabonye "facts" ko ali igisimbi cyitwikiye uruhu rw'intama; abafaransa nka de Villepin nabo bigaramiye uretse ibisahiranda bizaba bihunahuna bishaka kulya kubyo muli "grands lac africains"! 

4. Ibi byose bitangiye kugaragara kuli RPF na ba bwana Gahima, Dusaidi na Muligande bababaye ba ambassada ba Rwanda muli USA na UN guhera avril 1994, iyo bamenya ubwenge bamara guhabwa igihugu binyuze mu nzira mbi banyuze (inyeshyamba zabeshye UN na USA) bakinumira, ubu se tuba tutabakeza ndetse bashaka tukanabaheka nk'abatware bacu batsinze interahamwe na Kambanda nta mususu! None dore abanyarwanda bose bagiye bamenya ko batanzwe n'abishakiraga ubutegetsi, bitali bimwe bavugaga ngo ni abagome babibabwira bababeshya! Ai, ai ! and what if they were not the true saviours they claimed to be?

5. Nyakwigendera Habyarimana yahatiraga abantu kuguma hanze ababwira ko Rwanda ari nto, none na RPF irabira icyuya ibahatira kugaruka ngo ibafunge cyangwa se ibice, maze hasigare bacye bo kuyitera icyugazi. Byose ni bibi kuko bitareka ngo Umunyarwanda yishyire yizane, ature aho ashaka kandi abona hamunogeye. Aho bigeze uzi ubwenge ategeka Urwanda yunamure icumu, ahe abanyarwanda amahoro cyane ko twese, nawe alimo, bigaragara ko ntawera ngo de. Nareke rero kwishinga abazungu n'abandi banyamahanga bamuseka ngo bamuzaniye abagome afunga/yica nkaho yabaye ya mhyisi bashyira umupfu bamwikiza!

Ngayo nguko.    
 

> CC: jeanmarie.ndagijimana@gmail.com; jeanmarie.minani@gmail.com; ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com; ikazeiwacu1@gmail.com; faustintwagira@yahoo.fr; jonathanmusonera@yahoo.co.uk; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; josephkas@hotmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; alpha1bihibindi@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; abelbanga@gmail.com; alex.sema@yahoo.fr; iyamuremye.david@gmail.com; ngombwa@gmail.com; ndahayo_eugene@yahoo.fr; nsabij12@yahoo.fr; nduguv@yahoo.fr; ntezesilas@gmail.com; niyopaci@gmail.com; marcelhaguma@yahoo.com; mkampororo@hotmail.com; mugabo.frank13@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; gahima@gmail.com; gasana31@gmail.com; gakath53@yahoo.com; kabandac2@yahoo.fr; kotakori@hotmail.com; kalebucyusa01@gmail.com; katarypa@yahoo.fr; inumanews@gmail.com; lyar66@yahoo.fr
> From: fmunyabagisha@hotmail.com
> Subject: Re: Gahima yemeje ko Klintoni na Kagame ari bo bateguye jenoside yàbatutsi.
> Date: Thu, 19 Jun 2014 06:38:54 -0400
> To: jkanya@free.fr
>
> .... volonté militaire. Ntacyo nenga ku bafar. Gusa wambwira niba nabo batali infiltrés par le Fpr.
> Volonté politique igaragara d'abord muli discours. Mu gihe Rtlm yilirwaga ivuga ngo utunyezi baduhumbahumbe, radio Rwanda yihitishirizaga indilimbo z'ishavu n'agahinda. Abaminisitiri ba MRND babashaga kuba barafashe iya mbere bakagenda mu gihugu batanga batanga amabwiriza y'ihumure. Bagafatanya naba polisi ba za komini ndetse nabaturage. Iyo volonté politiki ntiyabayeho. Kandi ntiyacyenerega guhakarika imirwano. PM Kambanda ni we gusa numvise ayigaragaza, aho yavugaga ati "musigeho kwitiranya umwanzi w'urwanda n'umututsi. Ati umwanzi ni Fpr. " Aliko nawe byagaragaye ko yaziraga kwamagana interahamwe. Sinzi niba byali k'ubwende cyangwa ubwoba.
>
> Ikibazo kirakomeye. Aliko politiquement ntikiremereye. Fpr ntiyali yitaye k'ubuzima bw'abantu, baba abatutsi cg bataba bo. Ibyo birumvikana Militairement ntiyanabubazwaga. Bali inyeshyamba. Inyeshyamba ntizikora intambara conventionnel, ni abigometse ku mategeko, abagome par définition. Nyamara politiquement babazwa nabo philosophie y'imirwano. Gahima we arasubiza kinyeshyamba, nawe Jacques ugasubiza gisilikare. Ni byo. Abanyepolitiki basubiza iki ? Abasivile dusubuza iki ? Hali abasivile batagiraga intwaro babujije interahamwe kubanduza. Muli komini Giti abategetsi badafite imbunda babumbabumbye ubuzima bwa bose. Hali n'ahandi byashobotse, nta gendarmerie ihali. Habuze volonté politiki, ni cyo njye ngaya abaminisitiri bose ndetse n'inyezhyamba Fpr. Cyane ubu, Ho bagombye kubyumva, kumva ko ubuzima bwa buli muntu Ali sacrée.
> Ibindi navuga bibili tutakwibagirwa, bitali ukwiyibagiza burya kwiyibagiza ni imvugo,
> 1-Dallaire na Minuar ntibali bagoswe. Iyo Haba volonté politiki ingufu za Minuar zashoboraga guhagalika ubwicanyi.
> 2- intambara y'ibyitso yabulijemo volonté politique. Abatutsi n'abadasyigikiye régime tuba ibyitso. Ibyitso nyabyo bili mu nterahamwe, mu ngabo no mu nzego za politiki. Kanyarengwe yagiraga igiti mu Ngabo. Si byo se? Bizimungu wo mu kazu nawe yagiraga abanyepolitiki mu kazu bamwegamiyeho. Lizinde nawe ni uko. Aliko ngo ibyitso by'abanyenduga n'abatutsi, ibyitso byo muli opposition psd, pl na mdr ! Abo nabo bakwira imishwari, baranyegera, barahunga, turahunga duhungetwa aho kwitabira gutabara no gutabaza. Ngaho aho volonté politiki yashwanyagurikiye.
>
> Tubyibazeho Maze twige uburyo bwo gukosora ibyiyumviro n'intondoro byo kugangahura amahano.
>
> Mugire imhagalike n'ubugingo
>
>
> ~
>
> Best regards
>
> François Munyabagisha
> Relais Canada International Division Diapason Conseil
> 1(819)461-0353 Cel
> 1(514)317-3063 Bur
> 1(855)461-0353 Fax
>
>
> > Le 2014-06-19 à 04:19, jkanya@free.fr a écrit :
> >
> > Ndabasuhuje,
> > Sinzi niba ali ukutabimenya cyangwa niba ali ukwirengagiza.
> > Sindi bugaruke kubyavuzwe byose, ndashaka kuvuga kukantu kanwe gusa.
> > Uragira uti:"Kubuza interahamwe kwica ntibyasabaga guhagalika imirwano,byasabaga une volonté politique".
> > Ubwo FPR yuburaga imirwano muli Kigali taliki ya 07/04/1994 ali naho ubwicanyi bwatangiliye, yahise itera ikigo
> > cy'abajandarume Kacyiru irakigota kugera muli repli général mukwezi kwa kalindwi.Uzi impamvu jandarumeri ili
> > muhatewe mbere na FPR nyuma ya camp GP?
> > Icyakabiri, ibigo byose byo muli Kigali byinjiye muntambara taliki ya 07/04/94 bigeza mukwa 7 bikirwana
> > Ubwose uwali kujya guhagalika ubwicanyi bwakorwaga n'interahamwe yali kuva he?
> > Abo batabazi uvuga bali gukora iki? Ntube nka Gahima, ntabwo abatabazi bigeze bavugana na FPR
> > Kuko FPR yali yaravuze ko itabemera nk'abategetsi itazavugana nabo, niyo mpamvu za initiatives zakozwe na FAR
> > banyuze kuli Minuar, FAR nizo zasabaga ko intambara hagati ya FAR na APR ihagarara noneho ingabo na gendarmerie
> > bakajya mubikorwa byo guhagalika ubwicanyi bw'abasivire FPR irabyanga, ikavuga ngo
> > FAR zibanze zihagalike ubwicanyi bw'interahamwe ngo nibwo bazahagalika intambara,kuko yali izi ko bidashoboka.
> > FAR zanasabye ko hakorwa ingabo zivanze (Gendarmerie+APR+MINUAR)ngo bashingwe guhagalika ubwicanyi
> > FPR yarabyanze, FAR zigera naho zitangaje ko zo zihagalitse imirwano,(cesser le feu unilatéral) FPR igumya
> > kurwana. Muvandimwe se, volonté yindi usaba ni iyihe?
> > Kwandika biroroha aliko ikingenzi tumenye "Byagenze bite?"
> > Maj Jacques Kanyamibwa
> >
> > ----- Mail original -----
> > De: "Francois Munyabagisha" <fmunyabagisha@hotmail.com>
> > À: "Lyarahoze Samuel" <lyar66@yahoo.fr>
> > Cc: "Ndagijimana Jean- Marie" <jeanmarie.ndagijimana@gmail.com>, "MINANI Jean Marie Vianney" <jeanmarie.minani@gmail.com>, ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com, "Ikaze Iwacu" <ikazeiwacu1@gmail.com>, faustintwagira@yahoo.fr, jonathanmusonera@yahoo.co.uk, "joseph sebarenzi" <joseph.sebarenzi@worldlearning.org>, josephkas@hotmail.com, jkanya@free.fr, "ally yusuf mugenzi" <ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk>, alpha1bihibindi@gmail.com, "amakuruyurwanda inforwa" <amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com>, abelbanga@gmail.com, "alex sema" <alex.sema@yahoo.fr>, "iyamuremye david" <iyamuremye.david@gmail.com>, ngombwa@gmail.com, "ndahayo eugene" <ndahayo_eugene@yahoo.fr>, "Nsabimana Joseph" <nsabij12@yahoo.fr>, "ndugu victor" <nduguv@yahoo.fr>, ntezesilas@gmail.com, niyopaci@gmail.com, marcelhaguma@yahoo.com, mkampororo@hotmail.com, "mugabo frank13" <mugabo.frank13@gmail.com>, "ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA" <radioitahuka@gmail.com>, gahima@gmail.com, gasana31@gmail.com, gakath53@yahoo.com, kabandac2@yahoo.fr, "kota venant" <kotakori@hotmail.com>, kalebucyusa01@gmail.com, katarypa@yahoo.fr, "Inuma News" <inumanews@gmail.com>
> > Envoyé: Mercredi 18 Juin 2014 17:29:51
> > Objet: Re: Gahima yemeje ko Klintoni na Kagame ari bo bateguye jenoside yàbatutsi.
> >
> >
> > Kuganira k'uruhare rwa Fpr muli aliya mahano ni ngombwa, kandi ni imwe mu ntambwe zo kuyahangahura. Ku bibazwa Gahima n'ibisubizo bye, ngira ngo na njye mbibaganilireho.
> > 1/ Fpr yabujije abatabaazi gutabara. Gahima ati nta batabahazi babagaho!
> >
> >
> > Ukuli kuli he ?
> > Mbere na mbere twibaze imhamvu gutabara byajyaga gcyenerwa. Kuki? Kuki abantu bazima bateshuka kubungabunga ubuzima? Ese mbere y'uko amahanga atabazwa, aho twe twaratabaye ? Tubanze twibaze natwe k'uruhare rwacu. Ali abategetsi cyangwa umuntu ku giti cye, ali se Fpr, Cdr se, etc. Ese ubu twitabira gutabara ?
> >
> >
> > Ngo imirwano ya gisilikare yateye imbogamizi. Ni byo. Aliko se ? Kubuza interahamwe kwica ntibyasabaga guhagalika imirwano. Byasabaga une volonté politique. Bikananirana aliko byageragejwe. Kuki bitageragejwe ? Tuvuge ukuli. Habayeho gushiimagiza interahamwe, no kuzitinya. Ngo nizo ziza ku isonga mu kurwanirira Repubulika na Habyarimana !! Hali umufar wagize ati interahamwe ziratuvangira, abambari ba cdr na MRND bamusamira hejuru. Habuze iki ngo Abapoliticien bazamagane haut et fort ? Habuze iki ngo abaturage bisuganye bazirwanye ? Fpr yo yazikoreragamo, ibyo birazwi. Habuze iki ngo ibwirize ses infiltrés kwivuna abicaga ? Cyangwa bali mu bicaga. Gahima we asubiza ko Fpr itabikozwaga, gutabara. Ngo umwana we afashweho ingwate (otage) ntiyazuyaza !! Nshime uwamusubije ati impaka zirarangiye. Gahima yaba se atarigeze yumva mu mabyiruka ye imhanuro y'inzoka yizingiye ku gisabo? Oya ni asigeho kwihisha inyuma y'imvugo z'igisura ngo ni ugushinyagura! Njye ndumva ko nta kundi yavuga. Yaba ahali acyumva ko atatatira igihango, atavuga ubwannyi bw'inka yaragiye. Mbivuge ukundi, Gahima na bagenzi be bo muli Fpr bahagurukiye gufata ubutegetsi, nta "cyeretse". Ashobora kandi kumva bigayitse, aliko hakaba igihato cy'igihango. Ushishikajwe n'injishi amara ibisabo. Numva tudakwiye kwitakana abazungu. Badukoresha ibyabo tubikoreye naho twe tubatezeho ibyacu tutamenya kwikorera.
> >
> >
> > 2/ Fpr ngo yaba yarahagaritse génocide y'abatutsi! Niba ababivuga baba babikuye k'umutima, nibahagarike n'iyi igikomeza y'abahutu, abatwa, ndetse n'abacikacumu. Erega génocide si imipanga gusa, akandoyi cyangwa imyanzuro y'inteko runaka. Niba gutsinda kwa Fpr byabonwamo gutsintsura abagenocideri, kandi koko ni byo, hali ukundi abatutsi bakomeza kwicwa bahagaze. Kubashora mu uguhoora no kubaheza m'ugutsirika umutima si bitaraga. Ni cyo kimwe n'abahutu bazira kumva akababaro kabatali abahutu, bitewe no kutagira uvuga akabo. Guhanganisha ububabare ni ishyano mu mashyano. Guhagalika génocides ni ukugera k'ubwiyunge nyakuli.
> >
> >
> > 3/ planification na exécution za génocides. Nde na nde? Gahima ati ni abahutu. Birashoboka. Abashyizeho Rtlm, si ko bali nécessairement muli gahunda ya génocide , aliko ntawahakana ko kiliya gikorwa cyali kigamije guhangana na Muhabura ndetse navuga kwigisha amahame ya giCdr. Kandi ngira ngo Rtlm ntiyigeze yigisha kubaha ubuzima bw'umuntu.
> > Habayeho na Kangura. Aho ni k'uruhande rumwe. K'urundi nibutse byihuse ko habayeho Impuruza. Muli num 14 yayo yasohotse mbere y'intambara, usoma ko kwicwa kw'abatutsi babaga mu gihugu nta kibazo byali biteye. Ahubwo byabonwagamo urutindo. Cyo kimwe no kwica ba Gatabazi, Bucyana, Ndadaye, Habyarimana, etc. Kuki Impuruza yakanguliye impunzi urugamba itavugwa ibigwi? Kuki beneyo bativuga cyangwa ngo bahabwe ishimwe ? Aho si byaba ku mbamvu z'uko hahishemo imyato ya planification de génocides par le Fpr ?
> > Muti imhuruza na Fpr bihuliye je?
> > - tubanze dushyire amazina y'abantu ku kibambasi cya Fpr. Dusuzume imvugo za beneyo, turazisanga mu mhuruza. Si Fpr gusa bigaragarizwa. Hali imvugo numvana abitwa abahutu ngasa n'usomerwa kangura.
> >
> >
> > Ikibazo kikaba aliko kuki habayeho kwandika imhuruza, Kangura ...? Kuki ibisazi nk'ibyakunze gusomwa muli biliya binyamakuru bibona abantu batari bacye bitera gutwenga bitali ibyo gushyenga ?
> > Aho ubu bwo ntitwaba twitwaralika nka mbere ya 94, 90?
> > Ni byo tuganire, tworoheje. Aliko dushacye mbere na mbere umuzi w'ubwumvikane. Abajya kumvikana, umwe abera undi indorerwamo y'ubwiza n'ububi. Imbere iy'ibyawe byombi, umbere iy'ibyanjye, tugamije twese kwozwa tukaberana beza batabonerana.
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> > ~
> >
> >
> > Best regards
> >
> >
> > François Munyabagisha
> > Relais Canada International Division Diapason Conseil
> > 1(819)461-0353 Cel
> > 1(514)317-3063 Bur
> > 1(855)461-0353 Fax
> >
> >
> >
> > Le 2014-06-17 à 13:39, "Lyarahoze Samuel" < lyar66@yahoo.fr > a écrit :
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> > Ikibazo ni iki: Niba Amerika itarashakaga gutabara Abatutsi bicwaga, kiki yabibujije n'abandi babyifuzaga? Ni akumiro.
> >
> >
> >
> > Fata umwanya wumve maze nawe wumirwe!
> >
> >
> >
> >
> > http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/06/17/inama-yahuje-impuguke-zafataga-ibyemezo-mugihe-cya-genocide-yakorewe-abatutsi
> >
> >
> >

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.