ITANGAZO : GENOCIDE HUTU NA GENOCIDE TUTSI, AMATEKA Y'U RWANDA AKOMEJE GUHINDUKA AGANA KUKUMENYA NO KWEMERA UKURI NYAKURI KUJYANYE N'UKO IBINTU BYAGENZE : GAHIMA GERARD WAHOZE ARI PROCUREUR MUKURU WA LETA YA FPR YEMEYE GENOCIDE HUTU KUMUGARAGARO. TURASABA NA RWABUKUMBA SERAPHIN MUSAZA W'UMUGORE WA HABYARIMANA JUVENAL NA BAGENZI BE BATEMERA GENOCIDE NIMWE YABA GENOCIDE HUTU CYANGWA GENOCIDE TUTSI KO NABO BATERA INTAMBWE
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese-CIVHEMG
Nk'umuntu wazamuye iki kibazo cy'abavictimes bose ba genocide tutsi n'abavictimes ba genocide hutu muri opposition nyarwanda, ndagirango menyeshe abanyarwanda n'abatuye isi bose ko ku itariki ya 16/06/2014, ikibazo cy'abavictimes bose nkomeje kwitangira cyateye intambwe ikomeye kuko Nyakubahwa Gahima Gerard wahoze ari procureur general wa leta ya FPR atangaje kumugaragaro ko leta ya FPR yakoze genocide hutu. Atangaje kandi kumugaragaro kandi ko FPR ariyo yahanuye indege ya Nyakubahwa Habyarimana Juvenal.
Dore ibyo yatangaje mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru Serge wa radio Itahuka :« Abanyarwanda ntibazahuzwa, ntibaziyunga, ntibazabanishwa no gupfobya genocide y'abatutsi cyangwa gupfobya ubwicanyi bwaba genocide butaba genocide bwakorewe abahutu. Nanjye ndemeza yuko hari ubwicanyi bwakorewe abahutu, inyito yayo ntabwo yari yemerwa n'abanyarwanda bose kubera yuko icyo kibazo leta iriho icyo kintu itashoboye kutwemerera ngo tukige kumugaragaro tugifatire umwanzuro. Ariko nemera ko hari ubwicanyi bwakorewe abahutu ko bukwiye kwemerwa, bugahanwa, bukajya mumateka y'abanyarwanda, ntibupfobywe. Ariko kuba hari ubwicanyi bwakorewe abahutu budahanwa, ntibikwiriye kuba intandaro yo gupfobya genocide yakorewe abatutsi. Dore rero icyo mvuga ni iki. Abatutsi barapfuye bapfa bazira ubwoko bwabo. Ntibiyahuye, barishwe »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014.
Dore ibindi yongeyeho « Icyo ndegreta n'uko nabaye membre wa organization yishe Habyarimana bikaba byarabaye imbarutso ya genocide yahitanye abatutsi »./ Par Gahimana Gerard, Radio Itahuka, Washington, 16 Juin 2014
Ibi Nyakubahwa Gahima Gerard atangaje bije bisanga ibyatangajwe n'abahoze muri leta ya FPR barimo Twagiramungu Faustin, Gasana Anastase, Twaka Théobald, Habyarimana Emanuel na Ndagijimana JMV batangaje kandi bakemeza ko FPR yari iyoboye leta bari barimo yakoze genocide hutu.
Ibi bijye byiyongera kandi memorandum iherutse gukorwa tariki ya 02/04/2014 aho abayisinye bagize bati turasaba ko hajyaho urukiko rwemera genocide hutu yakozwe ( Mumagambo bwitwe yabo yashyizwe mugice bise « conclusions et recommandations de ce mémorandum » baragira bati dusabye « Créer un Tribunal approprié qui reconnaîtrait le « Génocide Hutu " » yabaye mu Rwanda no muri Congo). Iyo mémorandum yasinywe na Bwana Jean Marie MICOMBERO akaba ari Coordinateur-Belgique de Rwanda National Congress(RNC); Bwana Marcel SEBATWARE akaba ari Coordinateur-Belgique des Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi); Bwana Boniface RUTAYISIRE akaba ari Président wa Banyarwanda Party, Bwana Joseph MATATA akaba ari Coordinateur du Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR); yasinywe kandi na Bwana Brave BAHIBIGWI akaba ari Président de l'Association des jeunes originaires de la Région des Grands Lacs (JAMBO); Madame Primitiva MUKARWEGO akaba ari Présidente du Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP); Général Emmanuel HABYARIMANA akaba ari Président du Conseil National pour le Changement Démocratique (CNCD); Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU akaba ari Président de la Coalition des Partis pour le Changement (CPC); Bwana Jean Baptiste RYUMUGABE akaba ari Coordinateur du Front Commun pour la Libération du Rwanda (FCLR-Ubumwe); Bwana Padiri Thomas NAHIMANA akaba ari Président wa Ishema Party; Bwana Bonaventure HABIMANA akaba ari Président du Parti Populaire Rwandais (PPR-Imena); Bwana Jean Damascène MUNYAMPETA akaba ari Secrétaire général du Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi).
muri iyo mémorandum hakaba haragiyemo genocide hutu basaba ko yemerwa n'amahanga.
Hamwe n'iyi ntamwe yindi itewe, abanyarwanda bose n'abatuye isi ubu noneho barabona ko abanyapolitiki bose bo muri opposition nyarwanda tuvuga rumwe kukibazo cya genocide hutu na genocide tutsi kuburyo hatazongera kubamo uwanyuranya n'abandi. Turasaba kandi amahanga amwe yajyaga abiziza abanyapolitiki bamwe nkanjye ko basabwe gutanga amahoro bakarushaho kunshyigikira kuko nemeye gupfira ukuri ndetse ubu noneho isi yose yiboneye ko nari mfite ukuri.
Ndashimira cyane abantu bose bakomeza kwitangira ibikorwa bituma uku kuri gutera imbere. Ndasaba abahoze mubutegetsi bwa MRND n'abanyamahanga b'amacuti yayo batemera genocide n'imwe ya hutu cyangwa tutsi ko bahindura imyumvire. Muri urwo rwego ndamenyesha abanyarwanda n'abatuye isi ko muminsi ishize dutegura imyigaragambyo yo kwamagana Kagame tariki ya 02/04/2014 i Bruxelles, nagiranye impaka na Nyakubahwa Rwabukumba Seraphin (musaza wa Madamu wa Perezida Habyarimana Juvenal) ambwira ko tutagomba gukoresha ijambo génocide (haba ku bahutu cyangwa kubatutsi) kuko ijambo genocide riramuderanja kubera iryo jambo ari slogan yazanywe n'umwanzi FPR. Iyo mvugo ayihuje n'abandi basaza n'abajeune begereye iyo myumvire kuko hari n'umwe wambwiye munama ngo « nous ne sommes pas là pour le génocide hutu ». Icyo gihe rero Rwabukumb a Seraphin namushubije namushubije ibitaramushimishije kuko namubwiye ko ntashobora guhindura imvugo ihuza n'ukuri kuko ukuri ni ukuri ntushobora kuguca iruhande. Ijambo génocide ryabayeho mbere y'uko FPR ibaho kuburyo ritazanywe na FPR. Ijambo génocide ryazanywe mubanyarwanda bitewe n'uko abahutu n'abatutsi bakorewe genocide hutu na genocide tutsi. No muri mémorandum icyo kibazo narakizamuye nk'umuntu wari muri comité de coordination itegura imyigaragambyo kuburyo ikibazo cya genocide hutu cyagiye mumyanzuro yafashwe ikubiye muri mémorandum (mu ntangiro icyo kibazo cya genocide hutu ntacyari kirimo). Nshimiye amashyakayose n'amashyirahamwe yose twafatanije gutegura iriya myigaragambyo kandi nshimiye n'abakoze reportage kuko icyokibazo cyabaye icya opposition yose kurusha mbere.
Ndashishikariza kandi abantu bose bahoze muri leta ya FPR hamwe n'abanyamahanga bazi ukuri gukora nka Gahimana Gerard n'abandi bamubanjirije kandi bakabikora nta no kujijinganya ku nyito ya genocide hutu kuko abanyarwanda nitwe tuzi ukuri mbere y'abanyamahanga na za institutions mpuzamahanga. Abanyarwanda nitwe tuzi amateka yacu ninatwe tuzi ibyatubayeho.
Na none kuruhande rwa genocide hutu na tutsi, ndasaba ko abantu batera intambwe bakava mumurongo wo gupfobya, guhakana cyangwa gukabya.
Nk'umuntu uhagarariye association y'abavictimes hutu na tutsi kandi wazamuye ikibazo cy'abavictimes bose ba genocide hutu na genocide tutsi ndemeza ko FPR yatumye genocide tutsi ibaho kuko yahanuye indege ya Habyarimana Juvenal. Ariko kuvuga ko ari FPR yakoze iyo genocide tutsi kumisozi yose yo mu Rwanda, ibyo ni agakabyo nino kwibeshya ko wahindura ukuri byose ukabigereka kuri FPR. Kuba munterahamwe zo mumijyi minini, hamwe na hamwe harivanzemo abasirikare ba FPR, nta bwo ibyo ariko ubisanga ku misozi yo mugiturage kuko mugiturage abantu babaga baziranye kandi naho habayeyo genocide tutsi. Ikizwi n'uko genocide tutsi yakozwe n'interahamwe n'abahutu extremistes bamwe (si bose) bafatanije na bambwe mubasirikare ba EX_FAR( sibose). Genocide hutu yakozwe n'abatutsi extremistes bamwe (si bose) bafatanije na local defense force yariho muturere tumwe hamwe n'ingabo za FPR (si zose). Kubyo gutegura genocide tutsi abantu bamwe bibandaho ngo nibyo bigomba kwemeza ko genocide tutsi ari genocide ibyo nabyo harimo agashinyaguro. Kurijye nk'umuntu wakoze ubushakashatsi kuri icyo kibazo kandi nkaba mpagarariye abavictimes ndetse nkaba nariyemeje kuvuga ukuri uko kumeze ntacyo nkuyeho, mfite uko mbibona kuko mpuza amakuru nkongeraho no kwitegereza imyitwarire muri icyo gihe y'abayobozi bakuru n'a b'uturere barimo ba bourgmestre n'abandi. Hamwe ubwicanyi kubatutsi bagombye kubuhatirwa kugirango bukunde bushoboke. Ahandi ibintu byahise bidogera muminsi ibanza. Na none uko genocide tutsi yabaye habayemo intambwe kuva kumunsi wa mbere kugeza mu minsi yakurikiye.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 18/06/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE-CIVHEMG
Tel : (32) 488250305
Uhere kumunota wa 20 kugeza kuwa 22 kuri biriya dutangaje yavuze.
……
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.