Pages

Wednesday 25 June 2014

[RwandaLibre] RWANDA: UBUFARANSA NTIBUZIRA KO BWAKOZE « GENOCIDE », BUZIRA KO BWATABAYE ABAHUTU

 


RWANDA-FRANCE: UBUFARANSA NTABWO BUZIRA KO BWAKOZE « GENOCIDE », BUZIRA KO BWATABAYE ABAHUTU.

24 juin 2014

Politiki

Bavuga ko inzika ya Kagame irangira aruko uwo bagiranye ikibazo amukuyemo umwuka, koko nibyo tubona hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa. Imyaka ishize ari 20 jenoside ibaye mu Rwanda, ariko inzika ya Kagame ko Ubufaransa bwamubujije kugota abahutu bose ngo abamarire ku icumu ikomeje kwiyongera uko bwije n'uko bukeye.

Paul Kagame i Kigali amaze gufata ubutegetsi.

Paul Kagame i Kigali amaze gufata ubutegetsi.

Mbere ya jenoside yakorewe abanyarwanda ngo Kagame yasabye uwari ushinzwe abasirikare b'Ubufaransa bari mu Rwanda ngo amufashe kwica Habyaliimana arabyanga ngo kuko yamubwiye ko hapfa abantu benshi mu gihugu kandi na bene wabo b'abatutsi bakabigenderamo. Ariko izo nama yarazirengagije ahubwo akomeza gushaka uko uwo mugambi mubisha yawugeraho.

Ku ya 06 Mata '94, nibwo yawugezeho aba arashe indege yari irimo nyakwigendera President Habyalimana Juvenal na bagenzi be, aba arabahitanye, guhera ako kanya abasirikare be bahise bava muri CND, aho bari bacumbikiwe mu murwa mukuru i Kigali batangira guteza akaduruvayo mu mujyi, muri iryo joro ariko bica n'abaturage, ingabo zari mu duce tw'amajyaruguru n'uburasirazuba azitegeka kujya imbere zerekeza mu mujyi wa Kigali, icyo gihe abenshi ntibari bakamenye ko umukuru w'igihugu yitabye Imana.

Kuko Ubufransa bwari buzi umugambi we wo kwisasira benshi kugirango agere ku butegetsi, bwahise butabaza imiryango mpuzampahanga ngo itabare abayarwanda, ariko Kagame arayibuza kugirango batamubangamira mu mugambi we wo gutsemba abahutu bari mu Rwanda ndetse ngo n'iyicwa ry'abatutsi rimufashe kugera ku butegetsi. Ibyo bikimara kunanirana nibwo Ubufaransa bwafashe umwanzuro wo kujya gutabara abari mu Rwanda, ariko bubangamirwa bikomeye n'ingabo za APR kuko Kagame yabwiye Ubufaransa ko nibamwitambika imbere abarasa ntihagire n'umwe usigara.

Nibwo ubufaransa bwahisemo gushinga « Zone Turquoise » mu burengerazuba bw'u Rwanda kugirango burokore bake yari yagambiriye kwica. Iyo Kagame atabuza Ubufaransa n'amahanga ngo bitabare abanyarwanda, abantu bapfuye ntibari bugere k'umubare wa miliyoni, nyamara ntiyanyuzwe n'abo yishe mu gihugu, ahubwo yakomeje gukurikirana abo Ubufaransa bwarokoye abatsinda muri RD Congo.

Ngiyo inkomoko y' inzika ya Kagame yo kwanga Ubufaransa n'ibyabo byose, ntihazagaire ubeshywa ngo ajye guhimbahimba ibindi. Paul Kagame n'Ubufaransa ntibazigera bumvikana, cyereka Ubufaransa bumuhaye abahutu bose yagombaga kwica akabica, bityo umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa wakongera ugasugira ugasagamba. Ese ibyo bizashoboka? Igisubizo kizatangwa n'abayarwanda n'abafaransa.

 

Ubuyobozi bw'Indatsimburwa

indatsimburwanyagatare@gmail.com


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.