Pages

Monday 23 June 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Kuba USA itunenga nabyo ni ngombwa mu mibanire yacu

 

Komera CM!

Impamvu nta yindi ni impungenge u Rda rutewe n'uko Amerika iherutse gufatira ibihano Uganda kubera ririya tegeko ribuza abikundaniye kwikundanira. 

URwanda rero ngo rusanga arirwo rutahihiwe kubera ko ibyo gushingira ho barufatira ibihano bitabuze, bikaba kandi birenze kure ririya tegeko rya Uganda....!

JP Turayishimye wa Radio Itahuka yarabitanze ho ikiganiro ejo bundi kuwa Gatandatu.

FYI...


On Jun 22, 2014, at 12:03, "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Mbese ko mbona Louise Mushikiwabo noneho asa nuwiyoroheje muri iki kiganiro n'abanyamakuru ra?! Aho ni ubuhoro?!

Ka "kanyaro" yatumenyereje ko gutukana, kwiyemera birenze urugero no kwigira "ibyigenge", kaba se katangiye kumukamukamo bahu?!

Ngo kuba « USA ibanenga ni ngombwa mu mibanire yabo »?!?

Birasekeje kandi biteye kwibaza…!!!

Kandi njye nari nzi ko ubusanzwe, ngo nta muntu ugomba kuvuga u Rwanda, igihugu kidasanzwe, igihugu gifite "vijeni" (vision), igihugu gihiga ibindi byose kw'isi…!!!

Cyangwa ni ubwoba bwo guhabwa akato mu ruhando mpuzamahanga no gutakaza imfashanyo bwatangiye kubataha?!

Dore nanone ngo uyu mwaka w'ubuhinzi wagenze nabi kabiri kikurikiranya, nk'uko ikinyamakuru "The East African" kibitangaza, bivuze ko ibiciro by'ibiribwa bigikomeza kuzamuka, inzara ikazarushaho guca ibintu!!!

Akazoza k'iyi "Singapore of Africa" n'abaturage bayo ntabwo ari keza na mba…!!!

C. M.



Le Dimanche 22 juin 2014 11h37, "'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

Everything that kills us makes us much more stronger. You're saying this because you think we are stupid ! Wait & C.


alt
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 



From: "Agnès Murebwayire agnesmurebwayire@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Sunday, June 22, 2014 11:16 AM
Subject: *DHR* Kuba USA itunenga nabyo ni ngombwa mu mibanire yacu

 


Umuseke

Mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena, yagarutse ku mibanire n'ibindi bihugu ari naho yavuze ko guterana amagambo binyuze mu bitangazamakuru bimaze iminsi hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ko nta kibazo byateje mu mibanire yabyo byombi kuko ngo kuba Amerika inenga u Rwanda ibyo ari ibisanzwe mu mibanire y'ibihugu.

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku ngingo zitandukanye zirimo ibirebana no gushyira hasi intwaro kwa FDLR, ibyo gusubiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda, imikoranire na "Human Rights Watch (HRW)", n'imibanire n'ibindi bihugu.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibibazo bimaze iminsi byumvikana hagati y'u Rwanda n'umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu "HRW" nta kindi babikoraho kuko uyu muryango usigaye witwara nk'uhanganye na Leta y'u Rwanda, aho gukora akazi ushinzwe.

Avuga ku mibanire hagati y'u Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), yavuze ko umubano w'ibihugu byombi umeze neza, n'ubwo rimwe na rimwe itumva (USA) kimwe n'u Rwanda uburyo rukemura ibibazo ruba rurimo bireba ubuzima bw'igihugu.

Yagize ati "U Rwanda rutekereza ko bisanzwe kuba igihugu bakorana cyagaragaza ko kitishimiye ibintu runaka cyangwa kikagaragaza uko gitekereza kubibera mu Rwanda, ibyo ni bimwe mu biranga imibanire hagati y'ibihugu, ni ibintu bisanzwe."

Ministre Mushikiwabo avuga ko n'ubundi nta gihugu gishobora kwemera 100% ibikorwa byose mu bindi bihugu, yongera gushimangira ko iyo umuntu ari mu maboko y'ubutabera cyangwa Polisi bitavuze ko aba yaburiwe irengero nk'uko byatangajwe na Amerika n'imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu kandi ngo u Rwanda ruzakomeza gukemura ibibazo bireba umutekano w'igihugu mu buryo bwarwo...

http://www.umuseke.rw/kuba-amerika-itunenga-nabyo-ni-ngombwa-mu-mibanire-yacu-min-mushikiwabo/

Envoyé de mon iPad




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.