Imbere y'iyi mbaga, Imbere y'iyi mbaga, Guverineri Bosenibamwe yasabye imbabazi ko abaturage n'abayobozi bo muri iyi ntara babaye gito bagakorana n'abo yise abanzi b'igihugu, FDLR.
Yagize ati "Mwarayikoreye byinshi cyane […] Nagira ngo mvuge ikintu kimwe kandi kibabaje, Nyakubahwa bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze muri province y' Amajyaruguru bakoze hasi cyane, baraguhemukiye, warabafashije twese waradufashije, ntako mutagize, ariko mpagaze ahangaha n'akababaro kenshi cyane ko kubabwira ko twabahemukiye, ndavuga mu izina ry'abayobozi bose mu ntara y'amajyaruguru na bamwe mu baturage. Kubona muha abantu byose bamara kurengwa bagahitamo kubatera umugongo bagakorana n'abanzi b'igihugu."
Bosenibamwe yagaragaje abayobozi bagaragayeho gukorana na FDLR banamaze gutabwa muri yombi. Yavuzemo ko hari umuyobozi umwe mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa batatu b'imirenge, na babiri b'utugari, haniyongeraho Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Gashaki ndetse n'abaturage batandukanye bakomoka muri iyi ntara.
Yakomeje agaragaza ko bahemutse bidasubirwaho "Ni inyangabirama batubayemo ari ibirura byitwikiriye uruhu rw'intama batubeshya ko bakorera igihuru hagati aho bakorana n'umwanzi w'igihugu ; FDLR si inkuru mbarirano byarabaye, turemera ko ari icyasha basize Intara yacu y'Amajyaruguru."
Bosenibamwe yagize ati "Munyemerere mbabwire ko dushaka gusaba imbabazi ku mugaragaro mu izina ry'abo bose batwanduje. Kuko umukobwa aba mubi agatukisha bose, twemera ko batubayemo tutabizi ariko bakaduhemukira."
Iri jambo ryasojwe Bosenibamwe avuga ko amahano yabaye atazongera, ati "Ntibizongera kubaho."

No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.