Pages

Thursday 12 June 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Gushyira intwaro hasi kwa FDLR imwe mu mpamvu yateye imirwano hagati ya RDF na FARDC

 


Gushyira intwaro hasi kwa FDLR imwe mu mpamvu yateye imirwano hagati ya RDF na FARDC

A Congolese army fighter takes position to guard against M23 rebels in Kibati village near Goma

Mu rukerera rwo ku wa gatatu tarii ya 11 Kamena 2014, hatangiye imirwano hagati y'abasirikare b'u Rwanda n'aba Congo. Impande zombi ziritana ba mwana kuwatangije ubushotoranyi n'imirwano ndetse n'ibyabaye ntibivugwaho rumwe ku mpande zombi.

Mu masaha ya kumanywa kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena 2014, uruhande rwa Congo ruravuga ko Leta y'u Rwanda irimo kwiyenza kubera ko ishaka kuburizamo igikorwa cy'ingabo za FDLR cyo gushyira intwaro hasi. Abayobozi ba Congo bemeza ko ngo batewe n'ingabo z'u Rwanda zikanashimuta umusirikare wayo ufite ipeti rya Caporal.

Ku ruhande rw'u Rwanda bavuga ko batewe n'ingabo za Congo maze bakitabara ndetse bakica n'umusirikare wa Congo. Banarega abasirikare ba Congo ko ngo ku munsi ubanza abasirikare ba Congo bari bashimuse inka z'abaturage b'abanyarwanda maze bakazibasubiza bamaze kwishyura amafaranga ndetse ngo uwo musirikare wa Congo wishwe ngo niwe wakiriye ayo mafaranga!

Abayobozi ba Congo bahise bohereza intumwa zo kujya gusaba ko Leta y'u Rwanda yabasubiza umusirikare wabo bibwiraga ko ari muzima. Aha umuntu akaba atamenya niba yishwe mu mirwano cyangwa yishwe n'abasirikare b'u Rwanda nyuma y'imirwano bakaba bari bamutwaye ari muzima.

Imirwano ya mbere yari yatangiye ahagana mu masaa kumi za mu gitondo igeza mu masa tatu, abaturage batashatse ko amazina yabo amenyekana babwiye abanyamakuru ko mbere y'iyo mirwano habanje kubaho guterana amagambo hagati y'ingabo z'ibihugu byombi.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ahagana mu masaa kenda imirwano yubuye noneho aho gukoreshwa imbunda nto nk'uko byagenze mu gitondo ahubwo hakoreshwa imbunda ziremereye.

Imirwano ya nyuma ya saa sita yatangiye ngo bitewe n'uburakari bw'abasirikare ba Congo bamaze kumenya ko mugenzi wabo wari wafashwe n'ingabo z'u Rwanda yapfuye. Ku ruhande rwa Congo ho bivugwa ko icyateye imirwano ya kabiri ari uburakari bw'abasirikare b'u Rwanda ngo bari bapfushije abasirikare 3 mu gitondo.

Iyo usesenguye usanga iki kibazo cyahise kibyara ikibazo cy'imbibi aho hari agasozi kitwa Kanyesheja buri gihugu kivuga ko ari akacyo. Mu gihe abayobozi b'u Rwanda bavuga ko ako gasozi kari mu Kagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, abayobozi ba Congo bo bavuga ko ako gasozi kari muri Buhumba, territoire ya Nyiragongo

Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko iyo mirwano yatangiye igihe ingabo z'u Rwanda zinjiraga muri Congo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru, bagafata umusirikare w'umunyecongo baramwica.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye BBC ko mu gitondo abasirikare ba Congo binjiye mu Rwanda banyuze i Busasamana, muri Rubavu, u Rwanda rwica umwe.

Yakomeje kuvuga ko ku manywa, hari abandi basirikare ba Congo binjiye mu Rwanda, ngo u Rwanda rwicamo 4.

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwasabye ko umutwe wa gisirikare w'akarere ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya gisirikare, ukora iperereza, ariko ngo Congo yanze ko bambuka umupaka. Impande zombi ziravuga ko ubu abasirikare bari mu birindiro byabo.

Mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo hari amakuru avuga ko Bwana Martin Kobler ukuriye ingabo za MONUSCO yaba ari i Kigali aho yagiye kubonana n'abayobozi b'u Rwanda.

Iyo usesenguye ukuntu ibintu byifashe muri iyi minsi usanga Leta y'u Rwanda imeze nk'iyatewe ihahamuka n'igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi. Urebye ijambo rya Perezida Kagame i Nyabuhu ukongeraho iyi mirwano yubuye ndetse n'amagambo ya Ministre Mushikiwabo yavugiye kuri BBC aho yasubiyemo disikuru ya shebuja nka gasuku avuga ko ngo bazarasa abo muri FDLR abazanga kwijyana mu Rwanda bamanitse amaboko ngo bafite ingengabitekerezo yabokamye. Umuntu akibaza niba bazatera SADC ngo bababone cyangwa ngo babasange aho bazajyanwa mu burengerazuba bwa Congo. Wenda nibyo bitangiye ntawamenya.

Uko bigaragara n'uko Leta y'u Rwanda irimo gukurura ubushotoranyi byaba kuri Leta ya Congo byaba no kuri FDLR kugira ngo irebe ko yaburizamo igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi dore ko mu gihe FDLR izaba idafite intwaro kandi itari hafi y'umupaka bizagora Leta y'u Rwanda kubona ibyo iyirega ndetse no kwanga ibiganiro n'abatavuga rumwe nayo.

Igiteye impungege ni ikinamico rya Leta rishobora kwitirirwa FDLR kugira ngo babone uko barasa abantu ku manywa y'ihangu nk'uko Perezida Kagame yabivuze ntituzi ko azarasa abo mu gihugu gusa cyangwa azarasa n'abamuhunze.

Hari byinshi twavuga ko byerekana ko Leta y'u Rwanda yiteguye intambara twavuga nko kudatanga amafaranga menshi ku bantu bashaka kubikuza mu mabanki, kwishyira hamwe mu byo gutabarana hagati ya Kenya, Uganda n'u Rwanda, gutangira gutera ubwoba abaturage n'ibindi.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko Leta nta mafaranga ifite ibikomerezwa bya FPR byigurije amafaranga y'umurengera ku buryo badashobora kwishyura kandi ikigega FPR yakuragamo amafaranga cyari Congo niyo mpamvu batangiye kwirukana abakozi nko muri BNR no kubunza impapuro z'agaciro.

Tubitege amaso!

Ubwanditsi

The Rwandan

 

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.