Pages

Friday 20 June 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Uko byagendekeye Kizito Mihigo byamenyekanye

 


Ibyahishuwe bya 6: Uko byagendekeye Kizito Mihigo byamenyekanye. Nutagira umutima ukomeye, urarira!


      Kizito mu nzira y'umusaraba yashyizwemo n'abishakira amaramuko n'ibyubahiro badakwiye.

Ngo agatinze kazamera ni amenyo ya ruguru. Ukuri ku ibyo Kizito yazize kurashyize kugiye ahagaragara.

Nyuma y'uko Umuhanzi Kizito Mihigo atawe muri yombi ashinjwa ibyaha biremereye kuruta iby'umusirikare wo mu rwego rwa Jenerali washatse guhirika ubutegetsi, isi yose yabaye nk'ikubiswe n'inkuba, abantu benshi batangira kwibaza niba koko azize ukuri cyangwa ari wa mukino w'urukozasoni wa FPR.

Ku ruhande rumwe, Kagame yahishwe ukuri ntabwo aziko Kizito Mihigo arengana.
Ku rundi ruhande, Kizito M. arabizi ko arengana ariko ntamahirwe yigeze agira yo kumenya umukino wamukiniweho kuko aboshye kandi aboshywe n'umuntu uziko ibyo yabeshyewe ari ukuri.

Minisitri Protais Mitali, Minisitiri Musoni James na Jenerali Jack Nziza nibo batangije ubugambanyi bwahitanye Kizito nabo bafunganywe kandi amaraso yabo nibo agomba kubazwa akanabasama!

Uko umugambi watangiye

Nyuma y'uko FPR ikoze ubujura mu matora y'umukuru w'igihugu ya 2003 na 2010, ngo nyuma habaye Congress idasanzwe yo gutegura ubujura bw'amatora ya 2017. Muri iyo Congress, bamwe mu mpuguke bakaba n'inararibonye zizewe cyane muri FPR, bagaragaje uburyo ubujura mu matora ya 2017 butazapfa koroha nk'uko byagenze mbere.

Impungenge bagaragaje ni uko amashyaka akorera hanze afite umuvuduko udasanzwe akaba amaze no kugira abayoboke batari bake. Ikindi ni uko isura y'u Rwanda mu indorerwamo y'amahanga itakiri nka mbere kuburyo abarwanya Leta bafatanyije n'amahanga bashobora kuburizamo ubwo bujura.

Ikindi gisa nk'aho cyateye ubwoba cyane FPR,  ni gasopo amahanga arimo USA, Ubwongereza na Leta y'Afurika y'Epfo bahaye  Kagame bamwihanagiriza kudakomeza kurwanya no kwica abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.

*Ngo burya amatwi arimo urupfu ntiyumva, ahubwo aho kumvira amabwiriza n'amategeko y'abamukuriye, we arakataje mu kwica igihumeka cyose kitavuga rumwe nawe*

Nyuma yo kumva ibitekerezo bya benshi, Kagame yasabye inama ku cyakorwa maze amatora ya 2017 FPR ikayegukana kandi ku ijanisha risanzwe. Ni ukuvuga kugira amajwi arenze 90%.

Inama abenshi bahurijeho ni uko FPR yakora uko ishoboye kose muri iyi myaka isigaye ngo amatora ya 2017 abe, ikabasha kwigarurira urubyiruko ku buryo icyo gihe kizagera 99% by'urubyiruko mu Rwanda no muri Diaspora  bihumeka FPR.
Icyo nsabye abnyarwanda ni ugukundana/Kizito mihigo 

Muri iyo Congress hatowe commission iziga uburyo imyanzuro ifashwe(gutera FPR mu maraso y'urubyiruko), iyo commission ihabwa igihe cy'amezi atatu. Bivuze ko yagombaga gutangaza ibyo yagezeho taliki ya 02 Ukuboza 2013.

Imyanzuro y'iyo commission yatumye Minisitiri w'Umuco na Siporo bwana Protais Mitali yivugana  umusore Kizito Mihigo.

Mbere y'uko imyanzuro ishyikirizwa Abakuru ba FPR barimo na Kagame, Mitali yaje kumenya ko mu byo Commission yagezeho harimo no kumwubikira imbehe.
Commission yagaragaje ko kugirango urubyiruko babashe ku rwigarurira, bagomba kurwinjiza muri politiki.

Commission yaje gusanga kwinjiza urubyiruko muri politiki binyuze muri FPR, byari gutuma amahanga adasanzwe ayireba neza arushaho kubona ko iryo shyaka rikoresha igitugu.
Minisitiri Mitari na ba Nyampinga

Bahisemo kwinjiza urwo rubyiruko muri politiki, ariko bifashishije amashyaka akorera mu kwaha kwa FPR. Amwe muri ayo mashyaka ni PL na PSD.
Ishyaka PSD bashakaga ko rikurura urubyiruko n'abayoboke mu gice cya Diaspora (mu Mahanga). Naho ishyaka PL rikiharira urubyiruko ruri imbere mu gihugu ariko nabo hanze ritabaretse.

Abasore Uwizeyimana Evode na Kizito Mihigo niyo mazina yatanzwe mu gutangiza icyo gikorwa.

Commission yagaragaje ko abantu bazwi, bajijutse kandi bigaragaza cyane, aribo batuma iyo gahunda FPR yo kwiharira urubyiruko rwose rw'u Rwanda icamo.
Nyuma y'amazina menshi, batoyemo Umuhanzi Kizito Mihigo wagombaga kugirwa Minisitiri w'Umuco, Urubyiruko na Siporo, hamwe n'umunyamategeko Evode Uwizeyimana wabaga hanze y'igihugu.

Evode U. byaramuhiriye naho Kizito M. iba inzira y'umusaraba imuganisha ku rupfu

Amakuru yizewe ava  mu basangira bakanakorana bya hafi na J.Nziza, yemeza ko Evode Uwizeyimana yohererejwe umuntu ukomeye muri Canada, hifashishijwe Ambasaderi Gasana Ebujeni. Icyo yamushishikarizaga kwari ukwemera akayabo k'amadolari Kagame yari yatanze ngo bakunde bamuzanire uwo yitaga inyombya Uwizeyimana. Nyuma yo guhabwa amafaranga menshi cyane no kwizezwa ko azagirwa Minisitiri w'Ubutabera nyuma y'igihe kitarambiranye atashye, Uwizeyimana ntiyazuyaje. Ikindi banamushakiraga kwari uguca intege Twagiramungu F.

Kizito we si ko byagenze

Ngo Mitali amaze kumenya ko Kizito agiye ku musimbura, yirukiye kuri Minisitiri J.Musoni kumuririra. Musoni usanzwe n'ubundi akingira ikibaba Mitali kuko mu mutwe ari zeru, yahise atangira gupanga icyo bakora.

Icyo bagomba gukora nta kindi uretse gucisha umutwe Kizito M. Ariko biza kugorana kuko Kizito ngo yasaga nk'umwana mu rugo kwa Kagame ku buryo aramutse yishwe mu buryo ubwo ari bwo bwose, Kagame ashobora gutahura abamwicishije hanyuma akabakanira urubakwiye.

Kugirango wice umuntu muri Leta y'Agatsiko kandi ntihagire inkurikizi, ni uko umwicanyi mukuru wungirije ariwe J.Nziza aba yabihaye umugisha. Ibyo byose Musoni asanzwe abizi kuko aba bombi ari impanga mu bugizi bwa nabi kwa Kagame.

Musoni yitabaje Jenerali Nziza ngo abashe kuramira imbehe ya mushuti we Mitali, biviramo Kizito M. guhura n'akaga umuntu wese atigeze atekereza ko kamubaho.
Ngo Nziza bakimara kumugezaho uko ikibazo giteye, yahise ababaza icyo bifuza. Maze bahuriza hamwe ko ako gahungu bakigizayo.
Minisitiri Musoni
Nziza yatinye kumwica kuko abicanyi yakoresha atizeye neza ko badakorana na Kagame rwihishwa. Nziza asanzwe abizi ko abantu akoresha, harimo abamuneka.
Icyo yabwiye Musoni na Mitali, ni uguhimba ikinyoma gikomeye hanyuma Nziza akabafasha ku cyumvisha Kagame.

Ikintu Musoni, Nziza, na Kabarebe babwiye Kagame, ntiyirirwa akoresha irindi perereza cyane cyane iyo ari ikinyoma kirebana n'ihungabanywa ry'umutekano n'ingoma bye. Burya umujura n'umwicanyi bahora bigengesereye, hari n'igihe umuyaga uhuha bakiruka bagirango barafashwe!

Jack Nziza, umugande wabereye abanyarwanda URUPFU
Nziza yaje kubungura inama ababwira ko ako gahungu bagahimbira gushaka kwica Kagame no guhirika ubutegetsi ngo n'ubundi Nziza ntiyarasanzwe anagakunda ngo karibonekeza cyane kwa Afande, ngo kigize Ivan ku ngufu.

Idosiye bahise bayitangira bifashisha n'abandi batifuzaga cyangwa babona ko babashyize muri dosiye Kagame yahita yemera atakwirirwa abaririza.
Kizito utaruzi ibijya mbere, yari yahimbawe ahanga indirimbo z'icyunamo atazi ko ahubwo indirimbo ari gukora arizo zizaba gihamya simusiga y'ikinyoma.

Ngo Kagame akimara kugezwaho icyo kinyoma, yaraye atariye ategeka ko Kizito ababazwa mu buryo bwose bushoboka. Ngo Umugore we yagerageje gukomakoma bimuviramo kurya urushyi rushyushye, ngo Kagame amubwira ko nakomeza kumuhomvora mu matwi, no kumurasa ari bumurase.


None ukurikije aka kagambane n'ubuhemu bwakorewe Kizito n'abandi barikumwe mu gihome, urumva wakora iki?
Niba wumva ntamusanzu watanga ngo izi ntama z'Imana zibohorwe, gerageza ubasengere kuko barengana!


Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
___________________________________________________________________________________

PS/ NKUSI Yozefu:
Icya mbere:
Kizito Mihigo agomba kuba yaramenye uyu mutwe wamukiniweho kuko nimureba videwo yafashwe ari mu mapingu ariho avugana n'abanyamakuru, ijambo rya nyuma yavuze polisi iriho imushushubikanya ni iri: " Icyo nsabye abanyarwanda ni ugukundana". Iri jambo rihishe byishi!
Icya kabiri :
Agatsiko muri uku kurimanganya kwako, kariho karaha urugero rubi urubyiruko rw'u Rwanda karushishikariza kurya iby'ubusa utaruhiye ahubwo ugakoresha amanyanga ngo ubigereho. Urugero nabaha nahagazeho ni uru: " igihe kimwe abanyeshuri bo muri kaminuza ya ULK barambajije bati:" ariko Prof. kuki abarimu mudukanira abayobozi bagahabwa impamyabumenyi zihanitse batazi n'aho kaminuza ziba? Narababwiye nti mwampa urugero.Bati uzabaze ko Minisitiri Mitari Protais adafite impamyabumenyi mu bukungu yahawe n'iyi kaminuza (ULK) atarigeze akandagiza ikirege na hano !! Narumiwe mpfuka umunwa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! 
Icyo nabwiye aba bana ni kimwe mbwira n'abanyarwanda bose, duca umugani ngo " iyo agashungo(agahararo) gashize, uwahekwaga arigenza."




__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.