Pages

Monday, 10 June 2013

Fw: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

Kwegura ntacyo byajyaga guhindura. Kwica Kagame yari abifitiye inyota.
Cyakora iyo yegura, twajyaga kumenya uko Twagiramungu azangira ubutegetsi na  Kagame kuko byose byari guhinduka.

----- Forwarded Message -----
From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, 10 June 2013, 16:04
Subject: Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
 
"Ibi byo kuvuga ko Habyalimana atafashe ibyemezo bikwiriye (=bikarishye) muri kiriya gihe, na Twagiramungu ahora abivuga kenshi, yigeze no gutanga n'urugero ati: Habyalimana wari ufite ubushobozi bushoboka n'ubudashoboka ( muri ayo magambo!!!) bwo guhagarika iby'amashyaka kugirango igihugu kibanze gikemure ikibazo cy'intambara. Ibi birashoboka, kimwe n'uko njye nshobora kwibaza nti: ese ahubwo iyo abikora aba yaragejeje no muri avril 94 akiriho ?"
 
Ibyo Twagiramungu yavuze nibyo(niba yarabivuze koko!). Habyalimana yaranzwe n'ubwoba bukabije kuburyo kuvuga ko yari umusirikare jye mbona bikojeje isoni. Ingero ni nyinshi, ariko no kuba yari yaranze kurega "Uganda" muri ONU, akemera ko FPR ikambika mu cyumba aryamamo kandi azi neza ko ariwe ihiga,... jye mbona yari yararangiye cyera.
Ikindi kuki yabonye ibibazo bimukomeranye ntiyegure? Erega no kwegura burya ni "Ubugabo"kandi byari guhindura byinshi.Uretse ko bitari kubuza Inkotanyi ubwicanyi.
 

De : gashara munyu <migozi@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 10 juin 2013 12h51
Objet : Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Bana b'u Rwanda mwaramutseho ?
 
Ibi byo kuvuga ko Habyalimana atafashe ibyemezo bikwiriye (=bikarishye) muri kiriya gihe, na Twagiramungu ahora abivuga kenshi, yigeze no gutanga n'urugero ati: Habyalimana wari ufite ubushobozi bushoboka n'ubudashoboka ( muri ayo magambo!!!) bwo guhagarika iby'amashyaka kugirango igihugu kibanze gikemure ikibazo cy'intambara. Ibi birashoboka, kimwe n'uko njye nshobora kwibaza nti: ese ahubwo iyo abikora aba yaragejeje no muri avril 94 akiriho ?
 
Nanjye ndashimira abatugezaho izi video, ndifuza ko nuwagira video y'igihe Habyalimana yavuze ati" Banyarwanda mbasabye kwitonda cyane ejo mutazagwa mu mutego w'umwanzi" bishobora gusubiza bimwe mu bibazo tucyibaza.
 
Hari undi muvandimwe wigeze kumbwira ati " Burya Habyalimana yari umusilikari wa faut !!!" ati " Jenerali muzima, maze umubiligi akihanukira? ari mugihugu cyawe? ngo il est minuit -cinq ntumwurize indege? 
 
Reka nkubwire !!!( umugani wa Kagame): Aya mateka yacu yari kuzavamo uduce twinshi dusekeje, iyo bitaza kuba ari hejuru y'imirambo isaga miliyoni 8.
 
Umunsi mwiza
 
 
 
 

De : Ignace Rudahunga <rudahi20@hotmail.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 10 juin 2013 11h21
Objet : RE: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Ngo utabusya abwita ubumera. Ukeka ko abamurwanyaga bo nta ngufu bari bafite se? Urasanga kariya gasuzuguro kari gashingiye ku busa? Nagiraga nkumenyeshe ko icyo wita état d'excéption ari uburyo buzwi bwo kubangamira ikiremwa muntu amahanga atishimira. Habyara agomba kuba yarigeze gushaka kubukoresha amahanga ati uzabage wifashe. Gusa nyine ngo inzira ntibwira umugenzi!!Baramwirengeje none abenshi mubamurwanyaga nawe urimo nkuko ubyivugiye basigaye bibaza ayo barimo. Abapfa barapfuye(imana ibakire), abafungwa barafunze, ababungera barabungera bibaza igihe bazasubirira iwabo,abari mu gihugu barabunza imitima, abategetsi nabo ntibabuze ibyo bikanga,mbese nta munyarwanda ushyize umutima mugitereko. Bref byose byabaye impfabusa kuko n'abirundanijeho imitungo bazagenda basige ababo badashobora kuyishimamo mu mahoro kuko batabagariye yose ngo bunge umuryango.
Inzira rero iracyari ndende. Hahirwa amabere atonkeje n'inda zitigeze zitwita kuko haje ibihe byo gushirira mu nyenga no guhekenya amenyo. Bamwe bo basanzwe banabizobereyemo.
Imana ibafashe mwese.
 
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: rwembe6030@yahoo.fr
Date: Mon, 10 Jun 2013 09:35:38 +0100
Subject: Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Bahizi,
nanjye nafashe igihe ndeba iriya video yose. ndangije, narimyoje. Nubwo nari opposant a Kinani, nababajwe na kuriya kuntu bamuhangaranga, ndavuga iriya myitwarire igayitse ya Premier Agata. Iriya arrogance ntikwiye umutegetsi, uretse ko iwacu nta na deontologie igenga abategetsi ibaho...
Gusa nibajije byinshi: koko , ko Kinani yari afite encore 90 jrs (J-90); bivuga ko iriya ceremonie yabaye kuri 05-01, naho Kinani akicwa 06-04 bitanga iminsi 90...nibajije niba nta bushobozi yari agifite ngo akore intervention veto imuhesha en tant que president...yavuye muri iriya salle koko atabonye kandi atumvise byose? ese yabonaga ko ikizakurikira ari iki? services ze za renseignement civil et militaire zamumariye iki? Nyamara yari afite toute la latitude de faire coffrer tout le monde ndavuga tous les saboteurs, agashyiraho amategeko d'exception...FPR igahita iba isole kuko bariya bahutu hafi ya bose batije ingufu FPR! Gusa nyine Kinani na MRND ye yari ku butegetsi barizize kuko nyine bari bagifite ubutegetsi, ariko ntacyo babumajije! Et pourtant, iyo Kinani ashyiraho regles d'exception nyuma ya ririya rahizwa yatereyemo ibaba, 06-04 ntiyari kuba...
Wowe ubibona ute?


De : Bahizi John <rkrjnn@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "duhaguruke@yahoogroupes.fr" <duhaguruke@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Dimanche 9 juin 2013 9h58
Objet : Tr : *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA

 
Mukomere,
 
Yewe Habyarimana yashakaga amahoro pe! uko imyaka ishira niko abantu bagenda bibagirwa amateka.
Twese kuri DHR twagombye gushimira umuntu watugejejeho iyi video. Abajyaga babeshya ngo Habyarimana yanze kurahiza abadepite n'abaministri ntegereje ko bongera kuvumvura.
 
Rwanda waragowe
 
 
----- Mail transféré -----
De : IKONDERA <ikonderainfos@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Jeudi 6 juin 2013 20h10
Objet : *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVENAL HABYARIMANA







__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.