Pages

Wednesday 12 June 2013

Re: *DHR* Umwana wese agomba kubanza kwiga mu rurimi rwe kavukire

Umwana wese agomba kubanza kwiga mu rurimi rwe kavukire

Iyo ni politike y'uburezi nyayo:  Gutangiza umwana amashuri mu rulimi rwe nibyo. Primaires zose zagombye kwigisha abana mu kinyarwanda. Si ngombwa ko umupolisi cyangwa umujiji amenya icyongereza kuko ahanini azakorana n'abanyarwanda. Aha bigasobanura ko ndetse na secondaires na universites zimwe zishobora kwigisha mu kinyarwanda bitewe n'ibyo zigisha.

Aho kwigisha umwana circle ukamubwira ko ari umuzenguruko. Nibwo azumva neza kandi vuba uburyo bashaka ubuso n'uburebure bw'umuzenguruko. Kagame nakora ibyo nibwo azavuga ko colonisation yayitsinze. Gusimbuza igifaransa icyongereza ntaho waba uvuye, ntaho waba ugiye. Aho kujya gusaba abazungu ngo baduhe dictionnaires z'icyongereza, abanyarwanda nibakore izisobanura ikinyarwanda cy'ibyigishwa mu mashuri: Imibare, Ubugenge, Ikoranabuhanga, Ibinyabuzima, n'ibindi. Ibitabo byigisha mu kinyarwanda bibe byinshi.  N'abaturage bizabafasha kuko bazabisoma abana babizanye iwabo.

Ku kibazo cy'imyigishirize mu ndimi z'amahanga Ministere y'Uburezi yari ikwiye  gushiraho Commission yo kukinonsora. Abagize iyo commission bagasura ibindi bihugu nka Canada, Ile Maurice , Cameroun n'ahandi bakoresha igifaransa n'icyongereza kugira barebe uko ibyo bihugu babyifashemo.



From: Kabanyana Louise <kabanyanaloulou@yahoo.fr>
To: "uRwanda_rwacu@yahoogroups.com" <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>; "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Wednesday, 12 June 2013, 9:05
Subject: *DHR* Umwana wese agomba kubanza kwiga mu rurimi rwe kavukire

 
Kugirango hatangwe uburezi bufite ireme no kugirango umwana yige neza ni uko abanza kumenya ururimi gakondo. Iyo bitakozwe utyo ngo bituma yanga ururimi, akanga ishuri , igihugu  ndetse n'umuco w'igihugu cye.
Ibi byatangajwe na minisitiri w'uburezi Dr HAREBAMUNGU Mathias mu nama yaguye y'uburezi ku rwego rw'umujyi wa Kigali.
Kimwe mu bifasha kugirango hatangwe uburezi bufite ireme  harimo ko umwana wese agomba kubanza kwiga mu rurimi rwe kavukire akaba ariho ahera amenya n'ubundi bumenyi butanzwe mu zindi ndimi z'amahanga, nk'uko umunyamabanga wa leta w'amashuli abanza n'ayisumbuye abitangaza.
Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari imbogamizi nko kubigisha  mu bigo byigenga bisanzwe byigisha mu cyongereza n'igifaransa. Bamwe mu barimu bavuga ko ababyeyi bashobora  kujyana abana babo ahandi kuko ngo iyo babagana baba bifuza ko abana babo bamenya cyane izi ndimi z'amahanga. Ariko bemera ko kwigisha mu ndimi z'amahanga bituma ikinyarwanda kiburizwamo aho usanga kigora abana  kukivuga, kugisoma no  ku cyandika.
Guhemba abaharaniye guteza imbere ireme ry'uburezi mu bikorwa bitandukanye birimo gushyigikira umuco wo gusoma , isuku y'ibigo muri rusange n'ibindi biri mu bizazamura ireme ry'uburezi mu Rwanda. Uwera, umunyeshuli wiga ku kigo cya Remera Catholique II wabaye uwa mbere mu gusoma ibitabo byinshi avuga ko byamwunguye ubumenyi butandukanye akaba asaba bagenzi be gukunda gusoma ibitabo.
Gusa ngo kugirango ireme ry'uburezi rigerweho neza hari ibindi bya ngombwa  nk'ubushobozi bwa mwarimu mu myigishirize, ibikoresho bihagije n'ibindi. Iyi nama ngarukamwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti:« Uburezi bufite ireme ni umusingi w'amajyambere arambye».
Clémentine NYIRANGARUYE. http://orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=6318
__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.