NI GUTE UMUTURAGE YAKWITWARA IGIHE LETA YANANIWE KWUBAHIRIZA INSHINGANO ZAYO
Ubusanzwe Leta ni urwego ruhagarariye inyungu z'abaturage bagize igihugu runaka, ikaba yaratekerejwe mu bihe bya kera cyane hagamijwe kworoshya imibanire y'abantu, aho bamwe mu baturage babifitiye ububasha bafataga ibitekerezo byabo bwite, bifitiye rubanda inyungu, kandi bisembura imibereho myiza n'amahoro mu bantu, bakabisobanurira imbaga y'abaturage basangiye igihugu, imibereho, umuco, ibara ry'uruhu, isano n'ibindi byinshi bihuza abantu maze bakiyambura uburenganzira runaka bushingiye ku bumuntu bakabwegurira iyo Leta, iba iteye nk'ishyirahamwe rigamije guteza abo baturage imbere, rihagarariwe n'umwe muribo bitoreye, bakurikije ubuhanga n'ubushobozi runaka bamubonyemo, kandi bubafitiye akamaro bushingiye ku ntego bihaye kugeraho, ibibazo bifuza gukemura n'ibindi byinshi, aha niho usanga abantu biyemeza kwiyambura uburenganzira bwabo n'ubwigenge bumwe na bumwe, bagaha ububasha bwisumbuye iyo Leta yabo, kugirango ibafashe kuzana umutuzo, amahoro, iterambere n'ubutabera kandi ibi bikaba bitagerwaho iyo Leta idahawe ubwo bubasha, kuko kameremuntu ubwayo igiye itandukana nkuko abantu badahuza imyumvire.
Aha rero niho usanga Leta iba ikeneye kugira igihugu (ubutaka, imisozi, amashyamba, ikirere, inzuzi n'iby'agaciro byose birimo), ibikoresho, umutungo (amafaranga n'ibikorwa bibyara inyungu), amategeko ayigenga (Itegekonshinga n'andi mategeko yose), inzego z'ubutegetsi zigenga(nukuvuga buri rwego rufite ububasha bwo kwiyobora kandi rutavangirwa n'urundi), abantu bayikorera (aribo twita abakozi ba Leta) bagizwe n'abayobozi/abategetsi n'abaturage basanzwe, ari nabo shingiro rya byose, kuko mbere yuko umuntu aba umutegetsi/umuyobozi muri Leta aba agomba mbere na mbere kuba umuturage, aha ntanubwo kuba umuturage gusa bihagije kuko aba agomba kuba umuturage mwiza (ujijutse, w'inyangamugayo, inararibonye, ureba kure kandi ufite ubushobozi bwo gutekerereza abantu benshi icyabagirira akamaro, kandi akarangwa n'urukundo no kuba intangarugero muri byose) usobanukiwe n'amateka y'igihugu cye, uzi aho kiva nn'aho kigana kuko aba areberera abaturage benshi batandukanye, abifashijwemo n'izindi nzego zitandukanye kandi zigenga, kuko umuntu umwe atabasha no kuyobora umudugudu hatabayeho ubufatanye, urukundo n'ubwubahane hagati ye n'abaturage bamutoye, bityo ibikorwa bya Leta bikaba bigenwa bikanashyirwa mu mategekonshinga, ayo nayo akaba ari amasezerano(igihango) akorwa hagati y'umuturage, aho uyu yiyambura zimwe mu nyungu, uburenganzira, umutungo n'ubudahangarwa bye, akabishyira mu maboko y'urwego rukuru yishyiriyeho arirwo Leta kugirango rumutunganyirize ibyo we kugiti cye atabasha gukora, aha twavuga, nk'ubutabera, umutekano, uburezi, ubuvuzi, kwubaka imihanda, gutunganya amazi n'amashanyarazi, gutunganya ubuhinzi n'ibindi. Niyo mpamvu umuturage kandi yiyemeza kwubahiriza amategeko ashyirwaho n'urwo rwego kuko aba arengera inyungu ya benshi, akiyemeza gutanga amaboko ye akorera Leta kuko aba yizeyeko yikorera, akemera gutanga imisoro, kugirango iyo Leta ibeho kandi igire ubushobozi bwo kumugeza kubikorwa yifuza kugeraho, akemera gutanga amaboko ye mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda, kurwanira igihugu igihe cyatewe n'ibiza cyangwa umwanzi agamije guhungabanya umutekano, gufasha mu bikorwa by'ubutabazi nta kiguzi n'ibindi byinshi, kuko icyo gihe aba yumva ari ishema, Leta ye imubereyeho kandi igamije kumurinda we n'ibye byose.
Ubusanzwe rero abantu (abaturage n'abategetsi) usanga batabasha kwumva neza ijambo Leta icyo risobanura, impamvu yaryo n'inshingano zayo, ahubwo bakabyitiranya n'abantu runaka bitewe n'umuco wo kwiha ububasha burenze ububa bwumvikanyweho bikorwa na bamwe mu bayobozi/bategetsi, akenshi usanga nabo ubwabo badasobanukiwe, bityo bagakoresha nnabi ububasha bahabwa, ndetse bakanarengera cyane, aho usanga aho kurengera inyungu z'umuturage, abo bayobozi ahubwo aribo bahinduka Leta, bakanaba abaturage nyamara ibi bitabaho, ubundi nkuko nabivuze haruguru, umuyobozi/umutegetsi abanza kuba umuturage mwiza mbere yo kugirirwa icyizere n'abaturage, agomba kugaragaza imyifatire runaka, akenshi iba irimo ubutwari budasanzwe, uburere bwiza n'ubupfura buranga umuturage muzima kugirango agirirwe icyizere cyo kuyobora abaturage benshi nkawe, akaba agomba kumenya mbere na mbere gutandukanya ibikorwa bye nk'umuturage, n'ibikorwa bye nk'umuyobozi/umutegetsi w'abaturage aho agomba kumenya gutandukanya inyungu bwite nn'inyungu rusange, igihe cyose rero habayeho kubohoza ubutegetsi no guhatira abaturage kugutora nyamara utujuje ibisabwa, igihe cyose habaye amarangamutima mw'ishyirwaho ry'umuyobozi/umutegetsi runaka, haba hashingiwe ku muryango avukamo (ubwami), ubwoko ukomokamo cyyangwa itsinda runaka ry'abantu bbagize ubwiganze ku bandi, ntihakurikizwe ubushobozi bwawe nk'umuntu, bitera ibibazo bitandukanye kandi bifite ingaruka zikomeye ku gihugu cyose, kuko akenshi ubushobozi bwawe buke no kudakorera mu mucyo, bituma uha abaturage ibyo badakwiriye kuko uba utanabizi, aha nimwibaze ufashe umuntu utazi gutwara imodoka utaranabihuguriwe ukamuha gutwara imodoka, ibishoboka ni uko iyo modoka itava aho iri, cyangwa se inahavuye amahirwe menshi nuko yakora impanuka, n'ubuyobozi rero ni uko bigenda.
U Rwanda rero ni kimwe mu bihugu byagiye bihura n'ibibazo by'ubujiji busanzwe mu mubare munini w'abaturage, bityo ibi bifasha cyane mu mitunganyirize y'igihugu cyacu (aha nirinze kuvuga Leta, kuko igihugu kizahoraho ariko Leta zizahinduka, ndavuga uburyo bw'imitunganyirize y'ubutetgetsi/ubuyobozi bw'igihugu), umubare munini w'abaturage usanga utabasha gutandukanya Leta n'igihugu, umutegetsi/umuyobozi na Leta, bityo ugasanga umuntu ashobora kwitwaza ubujiji bw'abanyarwanda akabumvishako ariwe byose, adhari bapfa bagashira, ndetse ibi bikaba bias n'ukuri, abategetsi b'u Rwanda bagiye bita cyane ku bubasha bwabo bwite nk'abantu aho kwita ku bubasha bw'inzego zigize igihugu, zo zishobora kumara igihe kinini kirenze imyaka umuntu kugiti cye amara kw'isi, bityo kujyaho kwabo ugasanga bikorwa mu kavuyo hakajyaho abadashoboye cyangwa se abbadakwiye kuyobora kuko usanga ahanini, nta burere, ubunyangamugayo, ubupfura, kujijuka, ubunararibonye no kujijuka baba barusha abandi baturage, doreko ahubwo uzasanga aria bantu bazi kwishakira ibyubahiro, badatinya kwica no gushyamiranya abantu, ibi bakaba babikuramo igitinyiro, kabone nubwo babikoreramo amahano, noneho kubera kuba indakoreka bakigabiza ubutegetsi, bagakoresha ubwenge bafite, uko bungana, rimwe na rimwe ugasanga batekereje amategeko ari munyungu zabo, bbakayitirira abaturage hanyuma kubera za nyungu ntibubahirize amategeko bo ubwabo bashyiriyeho, bagahora bakorera mu cyuka, gukandamiza abaturage, kwica, kwiba, gusenya ndetse bagasimbura inzego zose, hagasigara bo bakomeye, batinyitse ndetse bikagera ubwo biyitiranya n'inzego bakoreramo, bagahinduka utumana.
Ibibazo rero igihugu cyacu kiri kunyuramo, byahozeho kandi bizahoraho igihe cyose abaturage mutazafata iyambere mukwisubiza ububasha bwanyu mwahoranye, mugatangira ibintu bundi bushya, kuko tumaze kugira amasomo menshi kandi ahagije yagiye aranga Leta zitandukanye uko zagiye zisimburana mu Rwanda, kuburyo abanyarwanda bibwirako ko bavumwe n'Imana kubera ntamutegetsi n'umwe wari washyira mugaciro ngo akosore amakosa yagiye akorwa n''abamubanjirije, impamvu ibitera akaba ari ntayindi, ni bwa bushobozi buke buranga abo bategetsi/abayobozi badafite ububasha n'ubushobozi bwo kwiyobora ubwabo usibye no kuyobora igihugu, nkaba nabagereranya n'umushoferi utazi gutwara imodoka wiha gutwara ku nshuro yambere ntawumwerekeye, yewe ntanaho yabonye batwara, ugonga imodoka cyangwa ntabashe no kuyishitura, nicyo kimwe n'abategtsi bavuzwe haruguru, bazahora batudindiza, batwica, baducamo ibice, bbatubibamo amatiku ashingiye ku vanguramoko batwigiha ubugome butandukanye no guhora mu ntambara, twisenyera kandi tunicana nkaho ntabundi buryo twakemuramo ibibazo byacu, ikibabaje no kurushaho kandi nuko ivanwaho ryabo rihitana byinshi, abantu n'ibintu birahatikirira kuko baba badashaka kurekura ku neza, impamvu suko baba bagikennye, hoya impamvu nyamukuru nuko baba batinya kubazwa amakosa baba barakoze ajyanye nn'ubushobozi buke cyangwa se uburiganya buvanzemo ubwicanyi no gusenya igihugu baba baranyuzemo bajya ku butegetsi, doreko baba bataranyuze mu buryo bw'amatora asanzwe ngo baramutswe ubutegetsi/ubuyobozi bw'igihugu.
Mumaze rero kwumva bikeya bijyanye n'ibisubizo by'ibibazo byinshi mumaze igihe mumbaza, aho abenshi bagaragaza impungenge zuko Leta ya Kagame ibangamiye abanyarwanda, ibica, ibabiibamo inzangano ikoresheje inzego z'umutekano w'igihugu, izi zikaba zarahindutse urwego ruhuriye ku bugizi bwa nabi, aho gukora ibikorwa birinda ubusugire n'umutekano w'abaturage zisigaye zibica, zikabakorera ibikorwa by'iyicarubozo, zigasahura umutungo w'igihugu (doreko izi nzego zikoresha akayabo kakabaye gakora ibikorwa by'iterambere nk'uburezi, ubuvuzi, kurwanya ubukene n'inzara no kwubaka ibikrwaremezo…), Kagame ubwe akaba akomeje kwica nnkana amategeko we ubwe yishyiriyeho akayitirira abanyarwanda, aho atinyuka gutuka abanyarwanda ibitutsi ntasubiramo, akababwira ko ariwe gusa ushoboye kuyobora u Rwanda agamije kubajijisha no kudutegeka ubuziraherezo nyamara tuzi neza ko Leta yacu dutangamo imisoro n'amahoro n'imisanzu itandukanye, ushyizeho n'inkunga z'amahanga, iyo Leta ikomeje gukena, igakeneshwa nkana, aho umutungo wose wayo ukomeje gusahurwa ujyanwa mu mitungo bwite ya Kagame na FPR ahagarariye, ibi bakaba babikora za nzego navugaga zitwako zihari ntihagire na rumwe rumukumira kuko zose azirusha imbaraga, izi nzego kandi zikaba zikomeje gutangwaho akayabo aho usanga gukorera Leta byarahindutse umushinga wunguka, igihe abaturage batunze iyo Let abo bicwa n'inzara, ubukene, ibura ry'akazi ndetse bikaba aggahomamunwa aho abanyeshuri bamburwa buruse, igihe abadepite badafitiye n'igihugu akamaro barimo guhembwa akayabo ngo bakunde baceceke n'ibindi byinshi ntavugira hano mwagiye mukomozaho.
Nkaba nabahumuriza ku mpungenge mufite kandi nanjye dusangiye zishingiye ku buryo twasesa amasezerano na Leta iriho tukishyiriraho indi, ifite ku mutima inyungu z'abbaturage, ibi bigakorwa mu mutuzo, hatabayeho intambara kuko ntawakwifuza kwicwa cyangwa gusenya igihugu cye igihe cyose yaba arumuturage mwiza, nkaba nsanga iyi nzira yo kwigobotora ubutegetsi bubi bw'igitugu, buduhatira kubaho nabi, bukaduteranya, bukatwica, bukadusahura turebera bukoresheje amayeri y'ibinyoma, iyo nzira yo kubikora mu mahoro n'umutuzo kandi tudashyamiranye n'abicanyi bigaruriye igihugu cyacu bishoboka nkuko nzabibereka mu nyandiko zitandukanye ndimo kubategurira. Mbere rero yo kubereka ishingiro ry'uru rugamba rutoroshye kandi rusaba ubufataye bw'abaturage, nagiraga ngo mbanze mbasabe kubanza kwikuramo inzitizi zose zihobora kubangamira iki gikorwa, kuko bisaba ko tubanza kwikuramo ibidutanya byose, byaba inyungu zitaziguye cyangwa ziziguye twaba dutekereza kuuzageraho nyuma y'uru rugamba, aha ndabizi benshi baba batekereza ku myanya bazahabwa ngo nabo batuyobore uko bishakiye, kabone nubwo baba badafite imigambi myiza kandi ifitiye igihugu akamaro mugihe kirambye, hari abandi nabo bacyibona mu moko cyane bibaza bati ninde twakwizera ko azatuyobora mur'uru rugamba niba tudahuje ubwoko, hari n'abibwirako bo ibi byose bitabareba kubwo kuba aribo bagize inzego za Leta iriho, aho bakoreshwa ibikorwa by'ubwicanyi, urugomo no gusebanya bagamije guheza abagaragaza ibitekerezo bitandukanye n'iby'uwo bakorera, aho bakunze kwibasira abanyarwanda bagenzi babo babita amazina mabi bagamije kubambura ubumuntu, ngo baboneko bakomeza kurya iby'ubusa, nababwirako bibeshya cyane, kuko ibyo kurya bakomora mu mirimo yemewe n'amategeko kandi itabasiga ibyaha aruburenganzira busesuye bwabo, bityo nkabahamagarira kwitandukanya n'ubucakara bakoreshwa n'ingoma y'ibinyoma, kuko iyo ngoma nibo bayitiza umurindi, itabafite ntiyabaho, kandi imbaraga irata ni uko ifite abantu bemeye kuba inkundamugayo kubw'inyungu, uyu munsi mwitandukanyije nayo mwaba murokoye benshi kandi namwe mwigiriye neza, kuko isi ntambabazi igira, murebe kure, murebe ingaruka ziri mubikorwa bibi mukorera bene wanyu, abana banyu, abagore banyu, ababyeyi banyu, inshuti, umuryango wanyu ndetse n'igihugu cyanyu muri rusange, bityo mwitandukanye nabyo bigishoboka kuko impinduka irakomanga ku rugi, ibyibano ntibiramba, muhumure, nitumara kwivanamo izindiro ry'ikibazo muzabaho neza kandi ntacyo mwishisha, kuko iby'amaraso ya bene so murimo kumena ku maherere ntamunezero muzabiboneramo.
Ikindi nababwira nuko, abihisha inyuma y'impinduka igomba kubaho mu Rwanda baziko bizabafasha kwihisha ubutabera, ngo ngaho bazafata ubtegetsi maze ibyaha bakoze badashaka kwatura no gusabira imbabazi byibagirane nabo baribeshya cyane, kuko kwubakira ku muco mui wo kudahana nibyo bitugejeje aha turi, nabasabaga kubanza kwumva neza ko iyi mpinduka igomba kuba iya nyuma, ntabwo tuzongera kugwa mu mutego nkuwo twaguyemo kenshi, ubu noneho inzego z'ubutegetsi/ubuyobozi zizashyirwaho nyuma zigomba gushyira inyungu z'abenegihugu imbere y'ibindi byose, amoko, uturere, amadini n'ibindi bitandukanya abantu bizaburizwamo, kuko bitazajya hejuru y'ubunyarwanda twese duhuriyeho, ahubwo bizajya bikoreshwa mukugena ibikorwa runaka, hagamijwe guteza imbere abanyantegenke kuko bagiye birenngagizwa kenshi, ndetse bigatuma habaho kwikunda birenze, aho ibibazo by'u Rwanda usanga bitezwa kandi bikanashakirwa umuti n'amoko abiri ariyo abahutu n'abatutsi, nyamara dufite ubundi bwoko bw'abatwa bwagiye buhutazwa n'ibikorwa bibi by'aya moko, kuburyo nniyo habayeho agahenge ntacyo bakorerwa kandi amategeko atubeshyera ko tungana imbere y'amategeko, aha nkaba nababwirako hagomba kuzitabwaho iritsinda ry'abanyarwanda aho gushaka gupfukirana ibintu tuvugako ntabwoko bubaho, mugihe ruswa ishingiye kuvanguramoko n'irondakarere ikomeje kuvuza ubuhuha muri Leta iyobowe na FPR, ibi byose bikaba bikubye mu bisubizo birambye bigoba kuzatekerezwaho kandi tuzahatanira kwumvikanisha igihe cyose impindka izaba igezweho.
Mu buryo bwihutirwa kandi nkaba nasaba abaturage kuba bitandukanyije n'ibikorwa bimwe na bimwe bya Leta, ibi bigakoranwa ubwenge bwinshi no kwigengesera, tugamije ko Leta icika integer bityo ikagera kurwego rwo gutega amatwi abaturage ikora ibyo bo bashaka, bitari ibyo Leta igizwe n'agatsiko ishaka, aha dushobora nko gusaba Leta guhindura ingingo y''amatora y'abadepite, aho abaturage bahabwa ububasha busesuye bwo kwitorera mu buryo butaziguye (direct) abadepite mu matora ataha, kuko bijya gucika Kagame yatwibye ububasha bwacu bwo kwihitiramo abadukwiriye, kandi tugasaba ko komisiyo y'amatora yaba yigenga, ariko nkuko mubizi, dusanzwe tuziko Leta irimo abantu bahora biteguye kumena amaraso y'uwo wese ushaka gusaba ko ibintu bihinduka, bityo mu rwego rwo kwirinda guhutazwa, ubu nonaha, mutangire mwige kwitandukanya nayo, nkubu dukoze ikintu twese hamwe, tukanga gusora nko mukwezi kwa Nyakanga (July) tukabikorera icyarimwe kandi ntawe tubibwiye, Leta yatangira gucisha make, cyane ko ubukene buri mugihugu ntawutabubona, tuvuze ko twabuze ayo gusora kuko tutacuruje, twayatanze mu Kigega Agaciro cyangwa kyindi misoro ikabije Leta yaka hirya no hino, tukababeshyako tuzayazana igihe azabonekera, bigakorwa n'abanyarwanda bose, twagira icyo duhindura, gutyo gutyo, kurusha uko twakwigabiza imihanda bakaturasa cyangwa bakadukubita amahiri no kudufunga bitabuze, njyewe nkaba nariyemeje kubikorana ubwitange, ndetse mu mutekano, kuko ntanurabasha kuntahura, ibi bikaba byaragiye bikunda mu mpinduka zakozwe mu mahoro mu bihugu by'Ubuhinde aho abaturage bayobowe na Ghandi birukanye abakoroni b'abongereza, Mandela akabikoresha n'abandi nka Martin Luther King Jr muri Amerika, natwe twabikora kandi neza bucece, dupfa kugira umuntu ubidutekerereza kandi witeguye kutuyobora mur'uru rugamba, njyewe n'abandi benshi twabikora, mwe icyo musabwa n'ukwumvira no guhuriza hamwe ibitekerezo n'imbaraga, mpamyako Leta y'igitugu mu gihe gito yabura amafaranga yanyanyagizaga muri ba maneko bayo, igisirikare kikabonako Kagame adashyigikiwe n'abaturage, bityo kikadufasha kumukuraho kuko abangamiye byinshi, kandi ibi bikozwe neza, byaturinda kugwa mu mutego mutindi w aba rusahurira munduru bihisha inyuma y'ibibazo by'abaturage bakabohoza ubutegetsi, ibintu bikunda kurangira nabi nkuku, bigahora bitubuza gutera imbere, nimucyo dushyire hamwe,twirengagize ibibazo byacu bwite, turebere hamwe uko twahanga ikindi gihugu gishya aho buri wese azaba afite uburenganzira bungana n'ubw'undi, kandi igihe cyose uhutajwe ukazaba wizeye ko ubutabera bukurenganura.
Twese biratureba, maze ibitekerezo byanyu nibyo biduha imbaraga, kandi dutandukanye n'abanyyepolitiki kuko bo birbera inyungu zabo mugihe cy'iyi mpinduka, mukomeze munyandikire kuri facebook kuko nibwo buryo butekanye kugeza ubu dufite bwo guteguriramo impinduka twifuza. Nitumara kubona ibitekerezo byanyu n'uburyo mushyigikiyemo impinduka ikozwe mu mutuzo tuzakomeza kuberekera uburyo twahangamuramo agatsiko k'amabandi n'abicanyi bagamije gusenya igihugu twese dukunda aho kavanyeho inzego zose, nta butabera, nta burezi, nta buvuzi buzima, nta mutekano abaturage baricwa ntihagire n'ubaza, ibi kandi bikaba biteye impungenge kuko tudahagurutse izo nkongi n'ubwicanyi nitwe ejo bizaba bitwara ubuzima, igihe ni iki ngiki, ntawundi uzabidukemurira uretse twe ubwacu (abanyarwanda uko bari mu moko atatu n'abavanze cyangwa abimukira, bose bose ntawuvanguwe).
Kanyarwanda.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.