Impuruza Yamahoro 21 juin 08:35 IBITANGAZA N'AMAYOBERA BYARANZE ITERAMBERE RY'U RWANDA NYUMA YA 1994Maze iminsi nsoma amaraporo atandukanye, numva amakuru agenda atangazwa mubinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, cyane cyane ibi byegamiye kuri Leta, doreko mu Rwanda ntawakwihandangaza ngo abeshye abantu ko dufite "itangazangazamakuru" kuko namwe musoma izi nkuru muzi neza amateka y'abanyamakuru n'imikorere yabo usanga iganisha kuguhuza urugwiro na Leta uko zigenda zisimburana iteka mu Rwanda, ikintu gikunze kugarukwaho ndetse benshi bamamaza ni iterambere rikomeye risa no kuzuka kw'u Rwanda nyuma y'amahano ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, n'intambara yamaze imyaka ine iyogoza ibintu mu gihugu imbere. Iyo usubije amaso inyuma ukareba aho tuvuye n'aho tugeze usanga mu byukuri ntawakwishimira kuba hari ibikorwa byinshi bitanga icyizere cy'akanya gato ko abanyarwanda bashobora kugira ahazaza heza, ariko nkaba ntari mubemeranywa n'abikomanga ku gatuza bivuga ibigwi, biyita ibitangaza ngo kuko aribo baruzuye bakarukura I buzimu bakaba bamaze kuruteza imbere no kuruhesha agaciro mu ruhando rw'amahanga, kuba ntemeranya n'izi mvugo ariko, ntibivuzeko ntashima agahenge abategetsi bacu babashije kugarura mu gihugu nyuma y'izi ntambara navuze zatangiye mu 1990 zigahoshwa mu 1994 nyuma yo guhitana imbaga y'abanyarwanda, bishwe na benewabo b'abanyarwanda, iyo ntambara ikaza guhindura isura nshya kuva icyo gihe, nkaba ntakwihandagaza ngo mbabwire igihe izarangirira kuko ntari Imana. Iyo bavuze intambara, abantu biborohera kwumva urupfu, gusenya ibikorwa byubatse, inzara, akajagari, gusubiranamo, akarengane, ubuhunzi, kwitana bamwana, gucikamo ibice, kwitana abanzi, gukwirakwiza ibihuha n'ibinyoma hamwe n'ibindi bibi byinshi namwe mwanyunganiramo. Ibi ubwabyo bikaba biri mubyo nshingiraho mvuga ko intambara itarangiye nkuko bamwe babikeka kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, ibi bintu bigihari ndetse ku rugero ruteye inkeke nubwo abakabikemuye usanga bashishikajwe no kubitwikira bumvisha abanyarwanda bose ko ari impumyi ndetse batagira ubwenge n'amaso byo kumenya ibibakorerwa, akaba ari mur'urwo rwego nshaka ko turebera hamwe tukanasesengura iby'amayobera Leta ya Kagame na FPR ye badasiba kuducurangira bashaka kutwumvisha ko igihugu ngo bagikoreye ibitangaza, kuko kuribo bavuga mu ruhame no mu nyandiko basakaza hirya no hino ko bavanye u Rwanda mu bibazo bikomeye, bakarwubaka none rukaba rutengamaye ndetse ngo bavanye abaturage Miliyoni yose mu bukene… Ibi ubwabyo bikaba aribyo ngirango nsesengure ahagana hasi nerekana akaga gakomeye bishobora gukururira igihugu hatagize ukangara iyi Leta akayikoma mu nkokora ayibuza gusakaza ibihuha no gukomeza kubeshya abantu bitwaje ibibazo barimo. Bavandimwe banyarwanda, nziko benshi muritwe duterwa ishavu n'ubuswa buvanze n'ubugome by'abiyita abayobozi, doreko kuri njye badakwiye no kwitwa abantu kuko nta ndangagaciro z'ubumuntu bakigira ahubwo bahindutse ibirura kubw'inda zabo, nawe se umutegetsi yakwihandagaza akavuga ko mu Rwanda ari amahoro, ko ntantambara turimo kandi ubwabo bahora bakwirakwiza umwuka mubi ko FDLR ar abanzi b'u Rwanda, kandi ko barwugarije, bakavuga iterambere igihe abanyaranda bahunga igihugu ubutitsa, ndetse nabo ubwabo (abategetsi) bakaba batajya bagira amahoro n'umutuzo wabaha kubana n'abana babo mu Rwanda? Murebe impamvu ituma bohereza imiryango yabo iyo za Amerika na Burayi no mu bihugu by'abaturanyi, maze mumbwire niba ariryo terambere baturatira, wenda aha bazansubiza ngo nuko abana babo baba bagiye kwigayo, ariko se niba wumva duteye imbere kuki hatubakwa amashuri afite ibikoresho bihanitse n'abarimu bakomeye b'abanyarwanda ko tuzi ko hari umubare w'abahanga bigisha muribyo bihugu, b'abanyarwanda kandi bashoboye muri byose? Kuki batazanwa muricyo gihugu cyateye imbere ngo baze kubaho neza, bigishe abana babo bategetsi hano mu rugo, hatabayeho iryo siragira rya hato na hato n'ingendo zihenze ngo bagiye guhaha ubwenge? Ese nib anta burezi dufite abategetsi bizera, bashingira kuki babeshyako duteye imbere? Ikindi kibazo twareberamo iterambere ni ikibazo gikomeye cyane cy'imitegekere ari nacyo pfundo rikomeye rituma igihugu cyacu gihora mu nzitane z'ibibazo kubw'ubushobozi buke n'ubushake buke bw'abategetsi, badashaka kwubaka ineza y'abanyagihugu muri rusange, cyane cyane abaturage bariho ubu, n'abandi bazabakomokaho mugihe kizaza, doreko icyo gihugu bashaka guhindura akarima kabo kizahoraho no mugihe bo bazaba batagihari, aha niho ngera nkibaza nti: "Ese aho Leta ya Kagame yaba izi akamaro k'IBARURISHAMIBARE n'igenamigambi?" Iki kibazo burigihe ngenda ngongana nacyo mu mikorere yanjye ya buri munsi, kandi ni ipfundo rikomeye ndetse RINYOMOZA IBINYOMA BYOSE BYABAYEHO, IBIRIHO NDETSE N'IBIZAZA, bityo nimushaka kunyomoza Leta ya Kagame/FPR mujye muyisaba kubaha ibyo bavuga mu mibare muzaba muyishoboye. Ibyo batubeshya ni byinshi, hari ikinyoma cyahimbwe vuba aha cy'uko "Leta yavanye abaturage Miliyoni mu bukene" Iyo usesenguye iyi mibare, usanga ari icyuka, kuko ntabarurishamibare tugira, unyomoza atere urutoki rwe hejuru, wenda murambwira ngo dufite ikigo gishinzwe "statistic" kandi nizo nshingano zacyo, ariko kuri bamwe twagize amahirwe yo gukandagira mw'ishuri tuzi neza ko ntagihe Leta iyariyoyose izicara ngo itangaze ibintu bibangamiye inyungu z'abategetsi, bityo icyo kigo niyo mpamvu kidashyira imibare y'abakene nyayo ahagaragara, niyo mpamvu batatubwira umubare nyawo w'abashomeri batagira akazi mu Rwanda kuko ibi ubwabyo byatuma Leta ihungabana biramutse bishyizwe hanze, ibyo nibyo bituma rimwe na rimwe kubeshya abantu biba INKINGI YA MWAMBA Leta yishingikiriza kugirango bakomeze basahure igihugu ntawubibajije, BAKACYOREKA BAKIYOBORA UKO BASHAKA aho KUKIYOBORA UKO BIGOMBA, ubu hari numwe wattera urutoki hejuru akambwira umubare nyakuri w'abatutsi bishwe muri Jenoside? Icyonzicyo bamwe barakekeranya hagati y'abantu ibihumbi 800 na Miliyoni, impamvu tutazi ibyavuye mw'ibarura ryakozwe na Ibuka ifatanyije na cya kigo cya statistics zishobora gushakirwa mu nyungu za politike z'abategetsi, kuko bayishyize ku mugaragaro ingoma yabo yarara ihirimye. Tukiri ku kibazo cy'ibitangaza by'iterambere Leta ya Kagame yagiye yivuga ibigwi, nagiraga ngo mumfashe gusobanukirwa ibi: -iyo bavuga ngo GDP yariyongereye ku gipimo cya 7.6% biba bisobanura ko igihugu cyateye imbere, hanyuma mwarimu wahembwaga imifuka 15 ya sima (dushyize agaci kw'isoko k'amafaranga yahembwaga) none ubu akaba yarongejwe umushahara none akaba ahembwa imifuka 6 ya sima, iryo ni iterambere? -Hanyuma se iyo bavuze ko Miliyoni y'abanyarwanda yavuye mu bukene, kuki batatubwira iyo miliyoni yavuye mu bukene aho ibarizwa ubu? Ese bagumye mu bakire cyangwa byabaye mw'ijoro ryibarura maze bucya basubiye ku kabo, impamvu mvuga ibi, nashatse imibare yemewe bashingiraho, ndetse nshaka n'ibarura ribishimangira ndaheba maze niyambaza imibare y'abakozi bakora kandi bakiteganyiriza muri Caisse Sociale yahindutse RSSB, maze imibare nabonye iheruka gutangazwa nabonye iteye kwibaza aho bashingira babeshya abantu, kuko usibye no kuvuga ko bavanye Miliyoni mu bukene ahubwo ufashe iyo Miliyoni yavuye mu bukene ugateranyaho abari basanzwe bishoboye bake, muri RSSB abiteganyiriza ntibarenze 264,660, iyi ni imibare iheruka, noneho rero mumbwire aho iryo terambere rishingiye niba wenda u Rwanda rutuwe na Miliyoni 12 zirenga, hakaba hari abiteganyiriza batageze ku bihumbi 300,000 ubwo ya Miliyoni yavanywe mu bukene yashakirwa hehe, aho ntibafatiwe mu cyuho cyo kubeshya? -Tukivuga UBUSHOMERI, ejo bundi nakibajije umusenateri duhuriye mu bukwe, yaragasomye maze arizihirwa, ibyari ibirori by'ubukwe abihindura urubuga rwa politiki, mw'ijambo yari ahawe kuvugira abageni ryo gushimira, uwo nyakwubahwa aba avanzemo nuko u Rwanda ari paradizo, ndetse rukataje mw'iterambere… Amaze kugaruka mu byicaro bye naramubajije nti: "Nyakwuhwa, ko hari umwana wiga iby'ubukungu wambajije kumuha inajisha ry'imibare y'abashomeri, haricyo waba ubiziho ko wenda wowe ushobora kuba umenya ubwiru nkubwo, umusaza yariyumviriye maze azunguza umutwe ansubizako atabyibuka neza ariko haraho yasomye bavuga ko ABASHOMERI bashobora kuba babarirwa kuri 45% mu Rwanda, nahise muhakanya ndamubaza nti iyo mibare ishoboka gute niba mukigo runaka cya Leta bashaka abakozi 150 hagasaba akazi abarenze 15.000, kandi aba ni ababa batinyutse "gupfa gusaba" kuko umwana ndera iwanjye nabimukojeje antera utwatsi avuga ko atakwirirwa ajya kwisazishiriza inkweto ngo arasaba akazi, kandi abo ni abari muri Kigali gusa, maze ariyumvira… Hashize akanya aranyongorera ambwirako icyo kibazo kimugoye, ndetse mbona abuze amahoro kuburyo yansezeranyije kuzagikurikirana yihishe kuko yanyemereye ubwe ko ibibazo nk'ibyo biri "sensible" batajya babivuga, kuko bishobora guteza AKAGA igihugu. Nshingiye rero kurizo ngero nkeya nagiraga ngo mbamenyesheko, iterambere batubeshya Kagame na Leta ye iyobowe na FPR bavuga ko bagejeje ku Rwanda ntaribaho, kuko nabo ntabimenyetso babifitiye, cyangwa se barabifite ariko baba babihishankana bakaduhimbira ibidashoboka bagamije kutubeshya kugirango baboneko baramuka, imikorere ya Leta ayoboye ubwayo irabihamya kuko nta Leta kw'isi tuzi ikorera MU BWIRU bukabije nk'iyi yacu y'Umunyagitugu n'agatsiko ke, ibyo baduhisha nibyo biba birimo ukuri, kandi uko kutemera ukuri bituma tutagira igenamigambi rihamye, kuko imibare batangaza nabo ubwabo baba baziko itajyanye n'ubuzima abaturage babayemo, none se wasobanura ute ko utera imbere, kandi uburezi muhora mubukemanga, mwavuga gute ko mwakuye abaturage miliyoni mu bukene, maze umunwa wavuze ibyo ukongera ukadusobanurira ko mu rwego rwo kwihesha agaciro, umuturage ufite itungo rimwe yaritanze mu kigega ngo maze yihesha "agaciro", iyi mvugo ubwayo isobanura byinshi, kimwe no kutubwira ko Leta yabonye 60.2% by'ingengo y'imari, mugihe tuziko ayo mafaranga atari aya Leta kuko agizwe n'imyenda. Nkaba ngirango mpamagarire abanyarwanda mwese musoma bene aya makuru kujya mubanza gushishoza, kuko bimaze kugaragara ko Leta yacu igizwe n'abatekinisiye, impuguke mu guhimba, gukwirakwiza ibihuha no gucura ibinyoma kuko umunsi kuwundi ibi binyoma bikomeje kugenda bigaragara aho bagiye babibeshya bagamije kujijisha abaturage, iyi Leta ntishoboye kandi imaze kwangiza byinshi kuko mucyumweru gishize nabashije kumenya amakuru yuko abanyarwanda bari hanze bakomeje guhohoterwa n'abakongomani biturutse ku makimbirane yatewe n'intambara aba bategetsi bashoramo igihugu kubw'inyungu zabo, nimwibaze aho tuva n'aho tujya maze mubone kuririmba ko mwakoze ibitangaza muruteza imbere, njye nsanga ahubwo mwarushoye mu manga kandi hatagize igikorwa, inzozi yo kubaho kwarwo zishobora kuzima, kuko kuri jye u Rwanda rwahawe izina rutaravuka, nta mibereho rufite. Kanyarwanda. Voir la publication sur Facebook · Modifier les paramètres de courrier électronique · Vous pouvez répondre à ce message pour commenter.
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Friday, 21 June 2013
Fw: *DHR* IBITANGAZA N'AMAYOBERA BYARANZE ITERAMBERE RY’U...
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
June
(230)
- Inkingi y'Amahoro: Nta Bwigenge Turi i Shyanga
- Museveni,Uhuru hamwe na Kagame baganiriye ku kibaz...
- Exclusive: Fearing death, Congo's 'Terminator' fle...
- "Mandela est une source d'inspiration pour nous le...
- Soweto accueille Barack Obama, "un homme de paix c...
- INKINGI Y'AMAHORO, TARIKI YA 1 NYAKANGA 2013
- RWANDA: INAMA NGOBOKA-GIHUGU
- Fw: *DHR* Rwanda is building a strong economic rep...
- Umuryango «Reporters sans frontières» wishimiye ir...
- Kigali : Amarira ni yose muri sosiyete zitwara aba...
- IMIBANIRE Y’ABANYARWANDA N’URUHARE LETA IFITE MUKU...
- GERVAIS CONDO ARASUBIZA IBIBAZO BY'ABATWANDIKIYE BOSE
- Rwanda: National Council for Democratic Change Pre...
- Fw: *DHR* Umwami Musinga yacuze umugambi wo kuroga...
- Fw: *DHR* Rwanda: Communiqué de presse du CNCD
- Inkingi y'Amahoro: Ubumwe n'Ubwiyunge mu Banyarwanda
- RNC-Ihuriro Nyarwanda ribona rite ibibazo twibaza ...
- Uganda: ambasaderi Frank Mugambage yagaragaje ko i...
- RWANDA: AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI ASHYI...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Antagonisme Hutu Tutsi - Jasp...
- "Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, ngomba gusubir...
- Karangwa Semushi wa PDP-Imanzi yasesekaye mu Rwanda!
- Fw: *DHR* Amb Joseph Mutaboba, appointed Deputy He...
- Fw: *DHR* RUKOKOMA ntazi aho agiye n'icyo agiye gu...
- Fw: *DHR* IBITANGAZA N'AMAYOBERA BYARANZE ITERAMBE...
- Amerika, n’Aba Talibani, Bazogirana Ibiganiro, Ama...
- FDLR ntiri ku rutonde rw’abaterabwoba rwa ONU cyan...
- Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw’u Rwanda ...
- Repatriation: the politics of (re)-constructing an...
- Inkingi y'Amahoro: Gukunda igihugu ku ngoma ya FPR...
- RWANDA: ESE TEKINIKI YA KAGAME IZAMUGEZA KU MUGAMB...
- Fw: *DHR* Igitabo cyanditswe na Espérance Mukashe...
- Rwanda: Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga muku...
- Imvo n'Imvano ce Samedi le 15 Juin 2013: Igitekere...
- [Movie] Nkundira Umwana
- MYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA PEREZIDA WA TANZANIY...
- Irani: Hassan Rouhani yatsinze amatora
- INKINGI Y'AMAHORO TARIKI YA 17 KAMENA 2013
- Imizindaro ya FPR yakwije ikinyoma ko Obama atakig...
- TRAITORS
- Fw: *DHR* Mali: les dessous de la nomination de...
- Re: *DHR* [VIDEO] TANZANIYA IRASHAKIRA U RWANDA EJ...
- Re: *DHR* [VIDEO] TANZANIYA IRASHAKIRA U RWANDA EJ...
- [VIDEO] TANZANIYA IRASHAKIRA U RWANDA EJO HEZA
- RWANDA: NI GUTE UMUTURAGE YAKWITWARA IGIHE LETA YA...
- Re: *DHR* Umwana wese agomba kubanza kwiga mu ruri...
- Re: *DHR* Mali: les dessous de la nomination de...
- Mali: les dessous de la nomination de Kazura à l...
- Re: *DHR* Mali: les dessous de la nomination de K...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMEN...
- Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yarekuye umuvandim...
- CONFÉRENCE DE PRESSE DU PROCUREUR DU TRIBUNAL PÉNA...
- KAGAME ATI: PEREZIDA KIKWETE NI INJIJI IRWAYE INGE...
- Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMEN...
- Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMEN...
- La crise en RCA reste dramatique… et ignorée
- Monusco: Dos Santos parle
- Mali : un général rwandais à la tête de la Minusma
- RD du Congo. 53 enfants recrutés comme soldats par...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: [ForumUrunana] Re: *DHR* P...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Ruhango: Ikibazo cy’impunzi z...
- Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Fw: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Fw: [uRwanda_rwacu] [Petero] Deux refus du...
- Re: [ForumUrunana] Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT...
- Re: [uRwanda_rwacu] [Petero] Deux refus du Rwan...
- Fw: *DHR* De 1957 à 2012, documents clés de la po...
- Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Re: *DHR* PRESTATION DE SERMENT DU PRESIDENT JUVEN...
- Isesengura ku rupfu rw'abihaye Imana i Gakurazo, u...
- Umuhango wa Misa yo kwibuka no gusabira inzirakare...
- FPR IGEZE MU RWANDA TWAKETSE KO IJE KUDUKIZA.
- Genda Kagame uzasiga inkuru imusozi! Zena Mukabuduwe
- Fw: *DHR* Amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame ...
- Louis Michel: la Belgique doit pouvoir renvoyer de...
- TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO
- Re: *DHR* Faussaire au service de Kagame, ...
- Re: *DHR* Faussaire au service de Kagame, ...
- Re: *DHR* Video "Rwanda, Paradis des Gangsters" pa...
- Fw: *DHR* Mgr Tadeyo Ntihinyurwa asengera kandi av...
- Re: [uRwanda_rwacu] [Petero] Deux refus du Rwanda...
- Fw: *DHR* Rwanda/RDC: Trop de "lobbying" tue le l...
- Ingabo z’u Rwanda zirimo kwinjiza no gutoza undi m...
- U Rwanda ntiruzitabira inama yatumijwe n’u Bufaransa
- Re: [uRwanda_rwacu] Victims of Tutsi genocide: Con...
- Re: [uRwanda_rwacu] Mau Mau torture victims to rec...
- Zahinduye imirishyo muri UNAMID, Tanzaniya irongey...
- Re: *DHR* Re : Imyaka 19 irashize, Ubufaransa b...
- Ibitabo by’Umuco
- Ibitabo by’Umuco Nkuzimanire :Ni igitabo k...
- COMMUNIQUE:LA GUERRE DE FRANCAIS CONTRE L'ANGLAIS:...
- [AFRICAFORUM] RDC: la brigade d’intervention de la...
- [ForumUrunana] RDC: la brigade d’intervention de l...
- *DHR* RDC: la brigade d’intervention de la Monusco...
- [uRwanda_rwacu] RDC: la brigade d’intervention de ...
- Tr : *DHR* [Pour Ngabo]: Démocratie, Kagame et int...
- *DHR* U Rwanda ntirwananiwe kurwanya FDLR-Gen. Kab...
- *DHR* RWANDA: IMANZA Z'ABANYAPOLITIKI ZIHINYUJE LE...
-
▼
June
(230)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.