Pages

Wednesday 12 June 2013

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yarekuye umuvandimwe w’umwanditsi mukuru w’Umuvugizi ari indembe


Uburyo ambasade y'u Rwanda muri Uganda yarekuye umuvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi ari indembe nyuma yo kwimwa uburenganzira bwo kumushimutira mu Rwanda n'urwego rwa Uganda rushinzwe abinjira n'abasohoka

Ambasaderi Mugambage Frank na bagenzibe bimuriye irimbi rya Kami muri Uganda
Nkuko twabibasobanuriye mu nkuru zacu z'ubushize, twerekanye uburyo ambasade y'u Rwanda muri Uganda yari iherutse gushimuta umwe mu bagize umuryango w'umuyobozi w'Umuvugizi, akaba yarashimuswe ku mugoroba w'itariki ya 26/5/2013, ubwo yasohokaga hanze arimo gukora ibikorwa ngorora ngingo.
Icyo gikorwa kibisha cyakozwe n'ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (military attache) muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, umwicanyi Lt Col Burabyo James, afatanyije n'uhagarariye Polisi y'u Rwanda muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, Superitendant Charles Kayihura, umwicanyi ruharwa udateze kuzibagirana mu mateka y'u Rwanda kubera ibikorwa by'ubwicanyi yagiye akora ubwo yari mu rwego rw'ubutasi rubarizwa muri Polisi y'u Rwanda (Special Intelligence) mu rurimi rw'icyongereza.
Bimwe mu bikomere bigize umubiriwe wese bigaragaza uburyo yakorewe iyica rubozo na maneko za Kagame zikoresha bamwe mubashinzwe umutekano muri Uganda

Abo bicanyi babiri basanze uwo muvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi akora siporo hafi y'aho iwabo batuye muri Uganda, nyuma yo guhungira muri icyo gihugu, ari na bwo abicanyi batatu ba perezida Kagame bakorera muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, batangiraga kuganiriza uwo mwana ntiyamenya ko ari abicanyi barimo kumuhuma amaso, ari na bwo bamukubitaga ikintu kimeze nk'ikinya abura ubwenge, bamujugunya mu modoka yabo, akanguka ari mu gihome cya ambasade y'u Rwanda muri Uganda.
Bwaracyeye bamusaba kwemera ko yaceceka bakamusubiza mu Rwanda bujura, asize umuryango we yahunganye na wo muri Uganda, ari na bwo yaje kubangira, bafata icyemezo cyo kumufungira muri zimwe muri gereza zitemewe n'amategeko ambasade y'u Rwanda muri Uganda yahinduye irimbi rya Kami, aha hakaba hakorerwa ibikorwa byo kumena amaraso y'inzirakarengane.
Kugirango iki gikorwa cya bunyamaswa kigerweho, aba bicanyi bakoresheje bamwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda bari baguriwe kugirango bakore ibyo bikorwa by'iyicwa rubozo. Ku ruhande rwayo, ambasade y'u Rwanda muri Uganda yaje kumwimurira muri gereza yijimye bamenagamo inkari gusa, hamwe n'amazi, bamutegeka kuryama aho hantu n'ingurube itarara. Bamubwiye ko azakomeza kuba muri ubwo buzima kugeza igihe azemerera abo bicanyi kumucisha ku mupaka adasakuje.
Nyuma yo kubangira ko atasiga umuryango we aho wahungiye muri Uganda, uyu mwana bamushyize ku igaburo ry'imigeri hamwe n'inkoni za buri munsi, ari na ko bamuhataga ibibazo bitandukanye bijyanye n'umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, aho uherereye muri Uganda, hamwe n'abavandimwe baba bafite mu gisirikare hamwe no muri polisi y'igihugu.
Icyo gihe cyose abicanyi ba Kagame bicaga uwo mwana ungana n'ababo, yari afunzwe amapingo ku maboko no ku maguru, bakamurekura gusa uri uko agiye kwihagarika, akagaruka muri icyo cyumba babaga bamennyemo inkari n'amazi. Bakaba baragiye bamwimurira muri gereza nk'izo zigera kuri eshatu, bakoresheje imodoka za ambasade y'u Rwanda muri Uganda, aho buri gihe bamujyanaga bamuhambiriye umwenda mu maso, ari na ko aboshywe amapingo ku maguru n'amaboko .
Abicanyi ba Kagame batse impapuro z'inzira ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri Uganda, ntibazihabwa.
Kubera inyota yo kumena maraso, abicanyi ba Kagame ntibigeze banyurwa n'uburyo bishe urw'agashinyaguro uwo mwana, ari na bwo bakaga urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Uganda urwandiko rw'inzira kugirango basubize uwo muvandimwe w'umuyobozi w'Umuvugizi mu Rwanda, kugirango abe ari ho bamutsinda, nyuma yo kumubaza ibyo bari bakeneye byose bijyanye n'umuryango we.
Ku ikubitiro, Umuvugizi washoboye kumenya amakuru ko ambasade y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impapuro z'inzira uwo mwana, ari na ko byaje kugenda, dore ko yahise isaba umuyobozi w'abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Uganda, Komiseri Namara Anthony, ibyangombwa by'inzira kugirango babikoreshe mu gushimutira mu Rwanda uwo muvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi. Nyamara ibi ntibyabahiriye kuko Komiseri Namara yahise atera utwatsi icyifuzo cy'abicanyi ba Kagame, abereka ko amategeko yo muri Uganda atemera gusubiza impunzi zifite ibyangombwa by'ubuhunzi mu gihugu zaturutsemo, bityo ababwira ko inama ahubwo yabagira ari uko barekura uwo mwana, agasanga umuryango we aho wahungiye muri Uganda.
Nyuma yo kwimwa urwandiko rw'inzira rushimutira uwo mwana mu Rwanda, abicanyi ba Perezida Kagame bakorera muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, basanze nta yandi mahitamo bafite uretse gutegeka abashinzwe umutekano muri Uganda, bakoresheje mu kumwica urw'agashinyaguro, ko bamufungura mu gihome yari afungiyemo kirenze umusarani, akarekurwa, dore ko ambasade y'u Rwanda muri Uganda yari imaze gufatirwa mu cyuho kubera ukuntu yahakaniye inzego zishinzwe impunzi muri Uganda ko atari yo yari yamushimuse.
Bataramurekura kugirango ave muri uwo musarani bari bamufungiyemo, Lt Col Burabyo James na Superitendant Kayihura Charles, baje noneho baciye bugufi, basaba uwo muvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, ko yabafasha akajya kwiba impapuro z'inzira, ari zo "Refugee Asylum Status", impapuro z'abagize umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi; icyo gihe bamusezeranyaga ko naramuka abikoze bazamuha akayabo k'amafaranga atabarika, bakanamwohereza kwiga mu mahanga, ku mafaranga y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame (bourse).
Ibikorwa nk'ibi bibisha, bikaba byarabaye iminsi itatu ikurikirana, dore ko uwo muvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi yashimuswe ku itariki ya 26/5/2013, naho kuri 29/5/2013 Polisi y'aho batuye igafata umwe mu bo ambasade y'u Rwanda yari yaguririye, yurira urukuta kugirango ahe icyanzu bagenzi be bari bazanye guhutaza abagize umuryango wa Gasasira, abari hanze bakaba barakijijwe n'amaguru ariko uwo polisi yari yafashe akaba yarahise yigira nk'umusazi amaze kugezwa ku biro bya polisi, kugirango adasabwa kumena amabanga y'abari bamutumye no kugirango bibe impamvu z'inyoroshya cyaha kugirango bamurekure, bifashishije ko yari umasazi.
Ibi na byo bikaba byarabaye nyuma y'aho inzego z'ubutasi z'u Rwanda zakoresheje umwe mu bantu bari hafi n'umuryango w'Umuvugizi mu kubeshyera abavandimwe b'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, ko ari bo batanga amakuru ku nyandiko ziba zanditswe n'urubuga rw'Umuvugizi ku bintu bitandukanye muri Uganda na Kongo, iki kinyoma cyuzuye urwango kikaba cyari kigamijwe kugirango ambasade y'u Rwanda muri Uganda yishyire yizane mu bikorwa byuzuye kumena amaraso y'abagize umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, nta nkomyi cyangwa kivugira.
Umuvugizi ukaba warashoboye kumenya ko icyo kinyoma cyari kigamije kumarisha abavandimwe ba Gasasira Jean Bosco aho bahungiye muri Uganda, cyabibwe n'umwe mu basirikare bakuru uri mu Rwanda tugikoraho iperereza, agicishije muri uwo muyoboro we akoresha mu bikorwa by'ubutasi, na we wahise ugaburira ubwo burozi umwe mu bashinzwe impunzi muri Uganda.
Maneko John Ngarambe apanga gushimuta umuvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by'uko yari yishwe urubozo.
Amakuru Umuvugizi ukura muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, yemeza ko nyuma y'aho urwego rw'abinjira n'abasohoka muri Uganda rwimye ambasade icyangombwa cyo gushimutira mu Rwanda umuvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi wari wishwe urubozo, dore ko yari agifite ibikomere ku mubiri hose, byatumye John Ngarambe akoresha bamwe mu byitso bye babarizwa mu muryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, bayobowe na «retired» SGT Maninga Frank, wahoze akorana n'urwego rw'ubutasi rwa gisirikare (DMI), mbere yuko ahungira mu Bwongereza, akaza kugarurwa n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame kugirango amunge umuryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, ibi bikaba byari mu rwego rwo kuwufataho ingwate kugirango Perezida Kagame azajye awica uruhongohongo nk'agaca kageze mu mishwi.
Ni muri urwo rwego, nyuma y'aho ambasade y'u Rwanda muri Uganda inaniriwe gushimuta uwo mwana imusubiza mu Rwanda mu buryo bujyanye n'amategeko, yasabye John Ngarambe ko yakoresha agatsiko kayobowe na SGT Maninga Frank kugirango abe ari ko gakora icyo gikorwa kigayitse cyo kwambukisha uwo mwana wari wishwe urw'agashinyaguro, bamucishije mu tuyira turi mu nkengero z'umupaka, tuzwi nka «panya», ibi bikaba byari bigamije ko ibikomere byari byuzuye ku mubiri we wose, ibikomere by'iyica rubozo, byakorewe uwo mwana, he kugira ubibona mu rwego rwo kumufataho bugwate nk'inzira yo kwihimura ku nyandiko zisohoka mu Umuvugizi, inyandiko zinenga ibikorwa by'ubwicanyi, ifungwa ridasobanutse, kumarira abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri gereza, hamwe n'ubusahuzi simusiga bukorwa na perezida Kagame n'agatsiko bafatanyije kuyogoza igihugu, harimo no gusahura umutungo kamere wa Kongo.
Nyuma yo kubona aya makuru yose ateye agahinda, yerekana uburyo ambasade y'u Rwanda yakaga ibyangombwa urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu, igikorwa cyahamyaga ko ari ambasade yashimuse uwo muvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, ikanamukorera iryo yica rubozo, byatumye tuvugana na Komiseri ushinzwe «Immigration», Namara Anthony, tumushimira igikorwa cy'ubutabazi n'ubutwari igihugu cye cyakoze cyo gutesha agaciro abicanyi ba Perezida Kagame, bakorera muri ambasade y'u Rwanda muri Uganda, ubwo babimaga impapuro zo gushimuta umuvandimwe wa Gasasira Jean Bosco bari bakoreye iyica rubozo, «Immigration» ya Uganda ikaba yarashingiye ku mategeko mpuzamahanga arengera impunzi, amategeko avuga ko mu gihe umuntu yabonye ubuhungiro mu gihugu yahungiyemo, aba atemerewe gusubizwa mu gihugu yahunze.
Tukimara kumushimira kubera icyo gikorwa cy'ubutwari, urwego ayoboye rwari rwakoze cyo kwima ambasade y'u Rwanda impapuro yashakaga kugirango ishimute umuvandimwe w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi, yadusubije muri aya magambo : "Yes, I remember rejecting their request of returning back that person of the names you have just mentioned. Is he in Rwanda or still in Uganda" ? Bisobanuye ngo : «Ndibuka ayo mazina y'umuvandimwe wawe umbwiye, banzaniye nkabyanga. Umuvandimwe wawe baba baramugejeje mu Rwanda cyangwa aracyari muri Uganda ?»
Mu kumusubiza ko akiri mu Rwanda, ko nyuma yuko ambasade imwimye ibyangombwa, yafashe icyemezo cyo gukoresha bamwe mu byitso byayo bibarizwa mu muryango w'umwanditsi mukuru w'Umuvugizi biyobowe na Sgt Maninga Frank kugirango bayifashe gushimutira mu Rwanda uwo mwana wabonye ubuhungiro muri Uganda.
Acyumva ibi, Komiseri Namara Anthony yasubizanyije akababaro n'uburakari, muri aya magambo : "We are sorry of what happened to your relative. It's not a policy of the Government of Uganda to torture and terrorise refugees. I wish people could respect our sovereignty and do not extend their barbaric activities in Uganda".
Bisobanuye ngo : «Twababajwe n'ibyabaye ku muvandimwe wawe; ntabwo ari imikorere ya Leta ya Uganda yo kwica urubozo no gukorera impunzi ibikorwa by'iterabwoba. Nifuza ko abantu bakagombye kubaha ubusugire bw'igihugu cyacu, ntibakwirakwize ibikorwa byabo bya kinyamaswa n'ubwicanyi ndengakamere".
Ubwanditsi bukuru bw'Umuvugizi.
Byashyizweho na editor on Jun 10 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.