Pages

Friday 14 June 2013

Imizindaro ya FPR yakwije ikinyoma ko Obama atakigisuye Tanzaniya

Itangazamakuru ry'u Rwanda, umuyoboro w'ibinyoma bya FPR obama-na-kikwete-300x142Hashize iminsi ibinyamakuru bikorera mu Rwanda byarahagurukiye kwandika kandi byikoma Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, kubera ko yatanze icyifuzo cy'uko leta y'u Rwanda yashyikirana na FDLR. FPR yarahagarutse ikoresha inzego za leta , imiryango yigenga ndetse n'ibinyamakuru, handikwa inyandiko nyinshi zamagana Kikwete, bageza n'aho bamwita umujenosideri.

Muri iki gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2013, ibinyamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, byaramutse byandika inkuru ku ruzinduko rwa Perezida wa USA muri Afrika. Igitangaje cyane nuko ibi binyamakuru byo mu Rwanda byibanda buri gihe kuri Tanzaniya nkaho ari cyo gihugu cyonyine Obama azagenderera. Kwandika kuri Tanzaniya ntabwo ari cyo giteye impungenge, ikibazo gikomeye nuko ibyo binyamakuru byandika inkuru zuzuyemo ibinyoma n'ikabyankuru.

Ibyo binyamakuru byanditse ko ngo Perezida Obama atakigiye muri Tanzaniya. 

Umuseke.com wanditse inkuru igira iti: « Obama yahagaritse isafari yerekeza muri Tanzania »

Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byahagaritse uruzinduko rwa Perezida Barack Obama n'umugore we Michelle bari kuzagirira muri Tanzania kubera ibibazo by'amafaranga nkuko byatangajwe na Washington Post kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena.

Urugendo rwa Obama muri Tanzania ngo rwari gusaba imyiteguro ihambaye kandi ihenze cyane, cyane cyane ku bamurinda nkuko The Post ibivuga. Washington Post ivuga ko yamenye amakuru ko " urugendo rwa Obama rwari gusaba gutegura bikomeye itsinda kabuhariwe mu burinzi, abarishi badahusha benshi n'ibindi bihenze cyane mu kwirinda inyamaswa nk'ibisamagwe n'intare."

Soma inkuru yose hano: Obama muri Tanzaniya 

Igihe.com cyanditse kiti: « Perezida Obama yasubitse uruzinduko muri Tanzania »

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa gatutu w'iki Cyumweru ko uruzinduko rwa Perezida Barrack Obama n'umufasha we bari kuzagirira muri Tanzania rusubitswe.

Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko mu itegurwa ry'urugendo rwa Obama hirengagijwe ko hagombaga imbaraga zihambaye mu rwego rwo kumurindira umutekano, ingengo y'imari yagombaga kurugendaho ikaba itarateguwe neza.

Soma inkuru yose hano: Obama muri Tanzaniya 

Iyo umuntu asomye izi nkuru zombi yibaza koko niba u Rwanda ruzigera rugera ku itangazamakuru ryigenga koko. Ese umuntu yavuga ko abanyamakuru b'abanyarwanda ari injiji? Cyangwa bakora umwuga badafitiye ubumenyi? Iyo umuntu avuze ubumenyi, yahera nyine kuri iyi nkuru bateruye mu kinyamakuru cyo muri USA kitwa Washington Post, bakaba bananiwe kubishyira mu kinyarwanda ngo batange ubutumwa bwari bwanditse mu cyongereza. Muri make Washington Post yanditse ko urugendo rwitwa SAFARI, abakerarugendo bakunze gukorera muri Tanzaniya, aho basura inyamaswa n'ibindi byiza bitatse Tanzaniya, rushobora kuvanwa kuri gahunda ya Obama muri Tanzaniya, kubera impamvu zitandukanye, harimo iy'umutekano. Ariko nta na hamwe washington Post yanditse ko Obama atakigiye muri Tanzaniya. Iki n'ikinyoma cyambaye ubusa uwagihimbye yakoreye ubusa, azabeshye abatazi icyongereza.

Mushobora gusoma inkuru yose ya wanshington post hano hasi. 

Document: Major resources needed for Obama Africa trip 

Ubwanditsi


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.