Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko rw'u Rwanda ubuhanuzi rutwitsi
Perezida Kagame ryaranzwe no gutera ubwoba ubwo yatunguraga abari aho asaba urubyiruko rw'u Rwanda kumujya inyuma kubera ibibazo ngo byugarije u Rwanda muri iki gihe, ko niba bitagenze bityo igihugu ngo gishobora kubashanyukana
Perezida Kagame yibukije urubyiruko rw'u Rwanda ibyago igihugu cyanyuzemo ubwo abaturanyi n'ababyeyi bicanaga ubwabo. Abashoboye gusesengura neza ijambo rya Kagame bakaba bemeza ko yashakaga gutanga ubutumwa ku banenga ubutegetsi bwe bo rubyiruko ubwo yabanengagako babujije igihugu amahwemo bakaba banabujije kugereza ku byiza , ko uwo ari we wese uzatinyuka kumurwanya, azamugira nk'uko abamubanjirije byabagendekeye ubwo bibasiraga imiryango y'abatutsi bazira ko bari ibyitso bya FPR mu gihe yateraga u Rwanda, irwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Perezida Habyarimana.
Muri iryo jambo, Perezida Kagame yanaburiye urubyiruko ruri hanze y'u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusenya igihugu cyarwo, ko rugomba kwirengera ibyo ruvuga n'ibyo rukora. Abasesengurira hafi ibyo Kagame yashaka kubwira uru rubyiruko, ni uko ngo rutagomba kwivanga mu bibazo bitarureba, ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwe busesuye bwo gusahura umutungo kamere wa Kongo-Kinshasa.
Na none abasesengurira hafi ijambo rya Kagame yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye kuri stade Amahoro, ni uko yarusabaga kumujya inyuma, rukitegura intambara yo kurwanya ingabo za Loni ziteganijwe koherezwa muri Kongo kurinda amahoro, ndetse no kurwanya iza Kongo ubwazo (FARDC), dore ko bamwe muri uru rubyiruko bamaze gutozwa gikomando kugirango bazitabire ibikorwa by'imirwano ishobora kuzabahanganisha n'ingabo za Loni zishinzwe kuzagarura amahoro muri Kongo. Iki gikorwa cyo gushora urubyiruko rumwe na rumwe mu mirwano, kikaba cyaratumye bamwe muri rwo bahungira mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda nka Uganda n'Uburundi, aho bahita bameneshwa n'abakozi ba ambasade y'u Rwanda muri ibyo bihugu baba bahungiyemo, kugirango batamenera ibanga imiryango mpuzamahanga, by'umwihariko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, u Rwanda ubu rubereye umunyamuryango.
Amiel Nkuliza, Sweden.
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.