Pages

Wednesday 19 June 2013

FDLR ntiri ku rutonde rw’abaterabwoba rwa ONU cyangwa USA


FDLR ntiri ku rutonde rw'abaterabwoba rwa ONU cyangwa USA.

Logo_of_the_FDLR

Nkuko bisanzwe buri wa gatandatu BBC Gahuzamiryango, itegura ikiganiro kitwa « Imvo n'imvano ». Imvo n'imvano y'uyu munsi tariki ya 15 Kamena 2013, yibanze ku bitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, cy'uko leta y'u Rwanda yarikwiye gushyikirana na FDLR, kugira ngo u Rwanda n'akarere kose bigire amahoro arambye.

Muri iki kiganiro bigaragara ko ijambo « imishyikirano » na FDLR ari nk'igitutsi ku bantu ba FPR n'abayishyigikiye. Bose bahuriza ko ngo u Rwanda rutashyikirana na FDLR, kubera ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba, kandi ko abayobozi bawo bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iyo umuntu yitegereje neza ibi bimenyetso bitangwa n'aba bavugira FPR usanga nta shingiro bifite, cyane cyane ko ingingo nyisnhi baheraho bamagana FDLR atari ukuri.

1. FDLR si umutwe w'iterabwoba nta n'ubwo uri ku rutonde na rumwe ku isi, rwaba urwa ONU cyangwa USA.

Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango yifashishije Bwana Charles Kambanda, impuguke mu mategeko, akaba ari n'umucamanza i New York. Charles Kambanda yasobanuye neza ko ONU itigeze ikora urutonde rw'abantu bashinjwa iterabwoba ku isi. Bityo rero FDLR ntiyari kuba ku rutonde rutabaho. yasobanuye impamvu nyamukuru ituma ONU idashobora gukora urwo rutonde.

Urutonde rw'abaterabwoba rwagombye kwemezwa n'akanama gashinzwe amahoro ku isi, kandi biriya bihugu bitanu by'ibihangange, ari byo: USA, Chine. Russie, UK, France, byananiwe kumvikana kuri urwo rutonde. Usanga abo USA yita abaterabwoba, mu Burusiya babita intwari. Abaterabwoba bo mu Burusiya, USA ibita intwari, gutyo gutyo. Iki nicyo gituma nta rutonde rw'abaterabwoba rwakozwe na ONU. Buri gihugu muri ibi by'ibihangange bigira urutonde rwabyo rwihariye. Niyo kandi urebye urutonde rwa USA nta FDLR irangwaho. Charles Kambanda abyemeza ashingiye ku kazi ke ka buri munsi, kamuhesha ububasha bwo kureba kuri urwo rutonde buri gihe iyo ari kuburanisha imanza rimwe na rimwe ziba zijyanye n'ibikorwa by'iterabwoba muri USA.

Yongeyeho ko hari igihe ikitwa ALIR (Armée de Libération du Rwanda) kigeze gushyirwa kuri urwo rutonde, kubera abanyamerika bigeze kwicirwa muri parike ya Bwindi mu Bugande ahagana muri '99. Icyo gihe byavuzwe ko abishe abo banyamerika bari abasirikari ba ALIR. Igitangaje ariko nuko bafashwe n'ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Uganda, bakajyanwa i Kigali, nyuma ngo bakemera ko ari bo bakoze ayo mahano. Nyuma byabaye ngombwa ko USA ijya kubaburanisha mu rukiko rwa leta ya Columbia. Urukiko rwasanze ari abere, ahubwo amakuru yagiye asohoka nyuma yemeza ko ingabo za APR- inkotanyi ari zo zishe bariya banyamerika, kugira ngo babone uko basiga ALIR icyaha.

Ubu buryo si ubwa mbere FPR yari ibukoresheje, kubera ko yabikoze ubwo yoherezaga aba comando bagatsemba abagogwe, barangiza bagasiga icyo cyaha leta ya Habyalimana (umva ubuhamya uko abagogwe bishwe).

Abo banyarwanda rero (Francois Karare, Nyaminani Gregoire, Léonidas Bimenyimana) bazize akamama, ubu bakaba bafungiye i Guantanamo, gereza ya USA ifungirwamo abaterabwoba kaabuhariwe ku isi.

2.  Impapuro mpuzamahanga zashyiriweho gufata abayobozi ba FDLR 

Abavugira FPR bakomeza bavuga ko nta washyikirana n'umtwe ufite abayobozi bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubafata. Iki n'ikigaragaza ubuswa n'ubujiji abanywanda bavugira FPR bakomeje kugaragaza.

Iyo bavuga impapuro mpuzamahanga, biyibagiza ko abo babatuma abenshi muri bo bafite impapuro mpuzamahanga zo kubafata z'ibihugu 2 by'i Burayi, aribyo France na Espagne ( fichier pdf Rapport Bruguierefichier pdf Acte d'accusation-ordonnance espagnole).

Ahubwo uhereye kuri izi mpapuro gusa wasanga FDLR ari yo idakwiye gushyikirana na FPR! Harahagazwe! Umva imvo n'imvano

Ubwanditsi

Source: Ikaze Iwacu


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.