Pages

Saturday 8 June 2013

TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO


TWESE DUFITE URUHARE MU BIBAZO U RWANDA RURI GUCAMO.

rwanda
Abanyarwanda hirya no hino, cyane cyane abari hanze bakomeje kunyandikira bambaza ku bibazo bitandukanye u Rwanda rukomeje gucamo ndetse bakambaza n'aho twakura intsinzi yabyo, uko tugenda twinjira mu mizi y'ibibazo byugarije u Rwanda niko ugenda ubona imitekerereze n'imyumvire itandukanye aho usanga abenshi bagwa mu mutego wo kwigira abere bashaka kwitirira abo badahuje "amoko" kuba umusemburo w'ibibazo bibugarije aho bamwe bahora bakurura bishyira ndetse hhakazamo n'amarangamutima akabije atuma n'amateka azwi agorekwa ku buryo bunyuze nyirukuyavuga.
Nubwo ntagambiriye gushinja abanyarwanda ibyaha bitandukanye ndetse nkaba ntanabifitiye ububasha n'ubushobozi, sinabura kugaruka ku kintu mbona kidindiza abanyarwanda, kibabuza gutera intambwe bakora ikintu kibafitiye akamaro kurusha ibindi byose bakora, icyo ni umwanya bafata basesengura amakosa y'abandi kurusha uko buri wese afata umwanya wo gusesengura uruhare agira murayo makosa akorwa arebera, aha ndabizi benshi bahuriza ku kintu cyo kuvuga ngo mbese nkanjye nabikoraho iki? Yee twemeranye ko ubushobozi, imbaraga, umwete n'ibitekerezo byacu bigiye bitandukanye kuko tutanaremwe kimwe, ariko ibyo ntibivuga ko tudashobora kugira inyungu rusange ziduhuriza hamwe cyane cyane mubihe nk'ibi u Rwanda nk'ikicumbi duhuriraho twese abanyarwanda bakomoka mu moko yose, abahutu, abatutsi, abatwa, imvange abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda ndetse n'inshuti zarwo.
Abanyarwanda mur'iyi minsi usanga benshi babangamiwe n'imiyoborere mibi n'igitugu bakomeje kuyoboreshwa n'ingoma y'umunyagitugu Kagame, wasimbuje inzego za Leta akazu ke n'ishyaka rye rya FPR INKOTANYI, amategeko akayasimbuza ubushishozi aho ayakoresha mu nyungu ze bwite aho kuyakoresha mu nyungu rusange z'abaturarwanda, ubukungu bwose bw'igihugu akomeje kubwigarurira uko bwije nuko bukeye, aho ategura uburyo bwo guhombya ibigo by'ubucuruzi byahoze ari ibya Leta agamije kubihombya, maze yarangiza agaca inyuma abanyarwanda n'abandi bashoramari babyifuza, akabyigurishaho ku giciro gito nta piganwa ribayeho hirengagijwe amategeko agenga amasoko ya Leta, ibyo bigakorwa nta nkomyi, ndetse abitwako bahagarariye abaturage mu Nteko Ishingamategeko bakabiha umugisha, kuko ntawutinyuka gukomakoma, kuko bose usanga barashyizweho na Kagame, bityo uwatinyuka kumunenga yaba yikuye amata mu kanwa ndetse aba yiyemeje kwicwa, kuko bimaze kugaragara ko uyu munyagitugu ntawe atinya.
Uwavuga ubuzima bubi bukomeje kwugariza abaturarwanda, akarengane, ruswa ishingiye ku gitsina yihishe mu kinyoma cyo guteza imbere umugore, ibibazo byo kwica ururimi rw'inyarwanda, gusesagura umutungo wa Leta, ubusumbane mu mishahara, ubwambuzi no kunyaga hakoreshejwe igitugu n'amategeko asa naho akoreshwa mu kurenganya abaturage, ibi byiyongera mu kwica no gufunga uwo wese utinyuka kunenga ubutegetsi bwa Kagame na FPR abereye umuyobozi, ibi byose biremereye abanyarwanda kandi ntibagira aho babivugira, yewe ntanubwo banatinyuka kubiganirira ahabona batinya kugirirwa nabi n'insoresore zikoreshwa ibikorwa by'urugomo, kimwe n'inzego bwite za Leta aho kurengera abaturage zahindutse izo kubarenganya. Ibi bikaba bikomeje gukorwa ntihagire nuwakomakoma cyangwa ngo byamaganwe bityo ababikora batinye induru n'urusaku bya rubanda. Ibi byose kimwe n'ibindi mwese muzi, bikaba bituma ngaruka ku mpamvu nyamukuru ituma bifata intera nk'iyo biriho, kandi kubihagarika nkaba mbona bigiye gutwara abanyarwanda imbaraga zidasanzwe mugihe bari bafite amahirwe yo kubikumira ntibabikore ahubwo bakarangazwa n'amackubiri yabokamye.
Maze iminsi nibaza uburyo umuntu umwe ashobora kwambura miliyoni 11 zirenga z'abaturage ububasha bwose akabushyira mu biganza bye ntihagire n'umutangira, nza gusanga abanyarwanda bose baragize uburangare bukabije, bitwaye uko bitari bikwiye kuko biyambuye ububasha bahabwa n'amategeko bakabuha Kagame n'agatsiko ke mu buryo bwumvikana, kandi ku mugaragaro igihe bemeraga kumutorera kuyobora inzego zitandukanye yagiye ayobora, aha nkaba mbonamo kuba batararebye kure ngo bige kuri kamere ye bwite, kuko mbere yo kuba umuyobozi cyangwa se umutegetsi hari ibintu runaka ugomba kuba wujuje, uyu mugabo akaba yarazwiho ubugome, ubuswa, kuba atarize amashuri nibura yatuma apiganirwa iyo myanya, noneho naho yakoze bakaba bamuziho guhubuka no kutihanganira uwo wese batavuga rumwe aho yagiye avugwaho ibikorwa bitandukanye byo kwambura abantu uburengazira bwabo bw'ibanze ku buzima, ntihagire n'umuhana, ibi kandi akaba adasiba kubiregwa hirya no hino ariko kubera bwa burangare twebwe ubwacu twamwongereye ububasha burengeje urugero, none ingaruka nitwe ubwacu ziri kugarukaho kubera bwa burangare navuze.
Nkaba nsanga abanyarwanda bose bakwiriye kugawa kubera iri kosa bakoze, ryo guha umuntu udashoboye, w'umwicanyi, udafite ubumenyi bw'ibanze n'amateka y'ubunyangamugayo bakamuha inshingano n'ububasha bimurenze, noneho n'igihe batahuye ko arimo gukora ibidakwiye bakaba bakomeje guterera agate mu ryinyo ngo batiteranya. Ibi ubwabyo bikaba birimo ubufatanyacyaha, kuko ntanumwe utinyuka kwamagana kumugaragaro ibikorwa bibi biri gushora u Rwanda mu makuba ashobora kuzarenga kure ayabayeho mbere. Ese bantu mwitwaza ngo ntimwarwanya Kagame, guceceka kwanyu bizavaniraho urupfu? Simbona urwo rutindi dutinya twararuremewe igihe tuvuka? Ese mwibwirako Kagame yakwica miliyoni 11 zirenga z'abanyarwanda zose akazimara nubwo yahabwa ibisasu kirimbuzi? Uwo muntu mwahinduye ikigirwamana, muhagurukiye rimwe mukamagana ibikorwa bye bibi, yakwiruka agateshwa, akabahunga. Niba ntabubasha mufite bwo kumurwanya, mukaba ntantwaro nkizo afite, kuki mudakoresha akaruru, mukamagana, mukamwereka ko mutifatanyije nawe, ko we ubwe ntamuntu ajya guhiga ngo amwice? Ese muyobewe ko twe twirirwa dusakuriza abahisi n'abagenzi, aritwe duhinduka intumwa n'ibikoresho bye tukamufasha gusohoza imigambi mibisha ye?
Ubwo bwoba mufite ngo muticwa, iyaba mwabuhinduragamo ubushake bwo kurwanya ibibi twishoyemo, byaba bifite ishingiro kuko twese ukuri twirengagiza nuko KUVA TWARAVUTSE NO GUPFA TUZAPFA, ibi twese tuzabinyuramo, kandi inkuru mbi nabatangariza nuko, ntawumenya umunsi, umunyarwanda yaciye umugani ngo WIMA IGIHUGU AMARASO IMBWA ZIKAYANYWERA UBUSA, njye simbatumye kumena amaraso yanyu, mbasabye guhindura ibitekerezo byanyu, maze tureke guhugira mu matiku no kuvugira mu matamatama, duhuze imbaraga, aho turi hose, mu mirimo dukora ya buri munsi, mu bihugu turimo hose kw'isi, maze twicare hasi tuganire kuburyo twahangana n'ibibazo by'ingutu, njyewe nawe twagizemo uruhare, kuko tutashatse ko ibidukorerwa biba byiza, kandi nkaba nabibutsa ko ibyiza byose biharanirwa, ntanarimwe muzabihabwa kw'isahani. Tureke gukomeza kurebera ubwicanyi, ubujura, inda nini, amatiku n'inzangano, intambara n'umutekano muke bitwugarije kubera umuntu umwe n'agatsiko k'abantu batarenze ibihumbi ijana, bihaye gufata ingwate abanyarwanda barenze miliyoni 11 zose baziyoboza igitugu, hoya tugomba kubyanga tukarenga ibidutanya, tukabanza kuvanaho iyi ngoma mbi irimo kudusenyera igihugu ibiba inzangano n'ubugome bumena amaraso y'abana barwo.
Tuve mu kuba indorerezi kuko uyu munsi hapfa uriya, ejo hagapfa mwene wanyu, ntakitwizeza ko ejobundi atazaba wowe. Igihe cyose urebereye ikibi, ntucyamagane ngo werekane ko witandukanyije nacyo, uba ugishyigikiye, abo bose birirwa bihisha inyuma y'ibibazo bitwugarije bakabiba inzangano zishingiye ku moko, nabo ntaho bataniye n'umwanzi, ibibazo bihari ni iby'abanyarwanda muri rusange, nibo bagomba gufata iyambere mukubikemura mu nzira zose zishoboka.
Kanyarwanda.

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.