Pages

Friday 21 June 2013

Karangwa Semushi wa PDP-Imanzi yasesekaye mu Rwanda!


Karangwa Semushi wa PDP-Imanzi yasesekaye mu Rwanda!

semushi kigali

Amakuru dukesha ishyaka PDP-Imanzi aravuga ko Bwana Karangwa Semushi Gérard, umuyobizi wungirije w'ishyaka PDP-Imanzi yasesekaye ku Kibuga cy'indege kitiriwe Grégoire Kayibanda i Kanombe aho mbere yo kwerekeza aho azacumbika yabanje kuganira n'abanyamakuru bari baje ari benshi.

Dore bimwe mu bibazo abanyamakuru bamubajije :

1. Dukurukije ibyo wavuze kuri BBC, ubu u Rwanda urarubona ute? 

Igisubizo : ndabashimiye kuba mwaje kunyakira kandi nk'uko nabisobanuye, nje muri mission y'ishyaka PDP-Imanzi. Nje gushaka ibyangombwa byose ngo twandikishe ishyaka PDP-Imanzi maze tubagezeho imigabo n'imigambi dufitiye Abanyarwanda.

2. Ese ko Green Party byayifashe imyaka ine ngo yiyandikishe mwe muzabigenza mute?

Igisubizo : Green Party ni Green Party na PDP ikaba PDP. Ayo mashyaka aratandukanye turizera ko n'ingorane zitazaba zimwe; Turizera rero ko bazatwandika kandi ko n'abandi babyifuza bazabishobora maze tukubaka u Rwanda twese hamwe.

3. Amatora y'abadepite muyateganya mute? 

Igisubizo : Ntabwo ari amatora atuzanye. Tuzabatumira uko mwaje hano maze tubabwira imigambi yacu igihe nikigera; Murakoze.

Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi

Abanyamakuru bari bahuruye ari benshi baje kureba Bwana Karangwa SEmushi ku kibuga cy'indege Grégoire Kayibanda i Kanombe

Twabibutsa ko Bwana Karangwa Semushi Gérard yagombaga kuzana na Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza ariko kugeza ku munota wa nyuma Bwana Twagiramungu ntabwo yashoboye guhabwa visa na Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi.

Ariko Twagiramungu yatangarije Radio BBC ko atazi impamvu yatumye atabona visa, ngo kuko n'abandi banyarwanda bose baba mu mahanga banafite ubwenegihugu bwa ho bakoresha impushya z'inzira (Passports) z'ibyo bihugu. Ngo yasabye Visa akoresheje Passport y'u Bubiligi, kuko Passport ye y'u Rwanda yari yararengeje igihe.

Yatanze urugero kuri mugenzi we Gérard Karangwa Semushi, wasabye visa akoreshe passport y'u Buholandi ngo agahita ayihabwa nyuma y'iminsi 3 gusa.

Twagiramungu ngo ntazi ibyo bakiri kumwigaho cyangwa kumupererezaho, ngo kuko nta cyaha yishinja. Ngo si umujura, ngo si umwicanyi ngo nta n'ikindi cyaha yishinja, maze yongeraho ati : "Jyewe ngomba gusubira mu Rwanda. Nanyura ikuzimu, nanyura mu ijuru, Ngomba kujya mu Rwanda."

Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y'uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda

Bwana Twagiramungu na Bwana Semushi Karangwa basezeranaho mbere y'uko Bwana SEmushi Karangwa ahaguruka yerekeza mu Rwanda

Ku bibaza uko bizagendekera Bwana Semushi Karangwa, ngo nta bwoba afite na mba, Bwana Karangwa ubwe yivugiwe mu nama ati "Nimpfa ntimuzandirire, nimfungwa ntimuzandirire kuko ibyo byose narabyiteguye. Muzandirire ninjya mu kwaha kwa PFR kuko je serais à plaindre et je ne serais plus Karangwa wa Semushi."

Ubwanditsi

 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.