Pages

Saturday 29 June 2013

Museveni,Uhuru hamwe na Kagame baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa muri Kongo

Mu nama baherutse gukorera mu muhezo, ba Perezida Museveni,Uhuru hamwe na Kagame baganiriye ku kibazo cy'umutekano mucye urangwa muri Kongo

Perezida Kagame akomeje gukangurira aba perezida bo mu karere kugirango bamutera inkunga mu myiteguro ye yo ukugaba igitero simusiga ku birindiro by'ingabo za Loni zibarizwa muri Kongo
Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko ba perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyata wa Kenya, na Paul Kagame w'u Rwanda, baherutse gukora inama mu muhezo, mbere yo gutangariza itangazamakuru ko baganiraga ku bibazo birebana no mu karere hamwe no kumugabane w'isi.
Umuvugizi ukaba warashoboye kubona amakuru yemeza ko ibyo abo bakuru b'ibihugu bitatu bavugaga byarebaga umutekano w'ibihugu byo mu karere, icyo bibagiwe kuvugako baganiriye akaba ari ikibazo kijyanye n'umutekano mucye urangwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, no kurebera hamwe uburyo bazabyitwaramo icyo kibazo kiramutse gihinduye isura, kigaturika cyirenga imbibi z'imipaka yabo.
Iyo nama yahuje aba baperezida uko ari batatu yabereye mu rugo rwa perezida Museveni ruri ahitwa «Entebbe State House», ikaba yari yatumijwe mu nyungu za perezida Kagame, wasabaga inkunga abo ba perezida kubera imyiteguro arimo yo kugaba igitero simusiga ku mutwe w'ingabo za Loni, wiswe «UN Intervention Combat Force»
Iyi myiteguro ya Perezida Kagame yo kugaba igitero ku ngabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo yabanjirijwe n'ikindi gikorwa cyo gusebya bamwe mu bakuru b'ibihugu batanze ingabo zigize uwo mutwe wa «UN Intervention Combat Force», iri sebanya rikaba ryarakorwaga hakoreshejwe itangazamakuru riterwa inkunga n'inzego z'ubutasi za perezida Kagame.
Iyi myiteguro kandi yakurikiwe n'ikindi gikorwa cyo kwinjiza no gutoza bamwe mu rubyiruko rw'u Rwanda mu mutwe watojwe gikomando wiswe «M23 Special Force», uyu mutwe utozwa n'ingabo z'u Rwanda ukaba ugomba kuzajya ugoboka inyeshyamba za M23 aho zizaba zinaniriwe kugaba ibitero shuma ku mutwe w'ingabo za Loni.
Ibi bije na none bikurikirana n'ikindi gikorwa Perezida Kagame amazemo iminsi cyo kumvisha no kubuza abakuru b'ibihugu bigize SADC kutazatanga ingabo zabyo mu mutwe wa Loni, ibi perezida Kagame akaba abikora bucece kugirango ace intege igisirikare cya Loni cyashyizweho n'Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, mu cyemezo cyako nomero 2028 cyo gushyiraho uwo mutwe wiswe «UN Intervention Combat Force», ugomba gutabara abaturage ba Kongo bakomeje kwicwa no gukurwa mu byabo n'inyeshyamba za M23, zikomeje guterwa inkunga n'inzego z'ubutasi z'igisirikare cy'u Rwanda kugirango zikomeze gutera akaduruvayo muri Kongo, no mu rwego rwo kubigira ikiraro cyo gusahurira perezida Kagame umutungo kamere wa Kongo, kubera umururumba we wo gushaka gukira vuba no gutunga ibya mirenge.
Ibindi bikorwa bigize imyiteguro ya perezida Kagame byo kugaba ibitero ku ngabo za Loni, birimo no kugenda ashishikariza bamwe mu bakuru b'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, kumufasha guhangana no kugaba ibitero ku ngabo z'umutwe wa Loni ugamije kugarura amahoro muri Kongo. Kagame akaba agenda yigamba ko «agiye kurasa igisirikare cya Loni ku buryo kitazapfa kibyibagiwe».
Twibutse ko nubwo perezida Kagame agenda yigamba ko azagaba ibitero ku ngabo zashyizweho n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, u Rwanda rukaba ruherutse gutorwa muri bya bihugu bitanu bifite intebe idahoraho muri aka kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jun 29 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.