INTAMBARA YO KUBOHOZA RUTSHURU IRARIMBANYIJE.
27 octobre 2013
13:30: Abaturage ba Kiwanja n'abahegereye, bose bamaze kumenya inkuru nziza ko za nkoramaraso za M23/RDF zatsinzwe none ubu bahuruye, buzuye umugi ngo barakora iminsi mikuru yo kwishimira kuba bongeye kubona ubwigenge bari baravukijwe n'inyeshyamba za FPR.
12:40: Abasoda ba M23/RDF bari basigaye mu mugi i Kiwanja, batashoboye guhunga, ubu amasasu yabashiranye, none bari kwishyira mu maboko ya FARDC ku bushake, abandi bari kwijyana ku kigo cya MONUSCO kiri i Kiwanja. MONUSCO nayo iri kugenda itanga amatangazo mu mihanda ikoresheje za mikoro zirangurura, ihamagarira abo bakihishe kuva mu bwihisho, bakitanga muri MONUSCO cyangwa ku birindiro bya FARDC bibegereye.
Mwumve uko uyobora MONUSCO muri Kivu y'amajyaruguru yavuze:
11:30: Kiwanja yamaze gufatwa na FARDC, ubu bari mu bikorwa byo guhiga abasirikari bakwiragiye hirya no hino mu mugi wa Kiwanja, bakirasa udusasu duke basigaranye, abandi bahunze berekeza Bunagana. Ingabo za MONUSCO ziri gutwara mu makamyo abaturage bari mu mihanda bakabahungisha babajyana kure y'aho imirwano irikubera. MONUSCO kandi yihanangirije M23/RDF kutibeshya ngo ikore ku baturage, ngo niramuka ibikoze ngo yemere no kwirengera ingaruka. Twabibutsa ko Kiwanja yari imaze umwaka wose yarigaruriwe na M23/RDF.
Abandi basoda ba M23/RDF twaraye tubabwiye bagotewe ku gasozi ka Hehu, na n'ubu ntibarashobora kuvayo, kandi ingabo z'u Rwanda zabuze uko zabatabara. Ingabo za Congo ubu zagose ako gasozi mu mpande zose kandi zahashinze intwaro za rutura.
Muri rusange morali iri hasi cyane muri RDF. Ikaze Iwacu yavuganye n'umusirikari wa RDF ufite ipeti rya Capitaine, maze atubwira uko ari kubona urugamba muri aya magambo: « Cyokora nababwira ko atari FARDC turi kurwana, ni FDLR tu, urebye ibyabereye Kibumba wakumirwa, bararasa ntibahusha. Urusasu n'umuntu kabisa! Abasoda babo 10 birukankije compagnie yacu, ni hatari da »
Mu gitondo cya kare nka sa kumi n'imwe nibwo rwatangiye kwambikana i Kiwanja. Ama batayo 3 y'ingabo z'u Rwanda zari zaraje gutera inkunga zene wazo za M23 zarashwe urufaya, none ubu zatangiye kurwana ikinyumanyuma. Guhera nka sambiri sa mu gitondo, ingabo za Congo zatangiye kurasa ubutaruhuka, ibisasu bya rutura ku kigo cya M23/RDF kiri ahitwa Nyongera. Bigaragara ko M23/RDF bacitse intege cyane, ku buryo icyo kigo ari ikibazo cy'igihe gusa, bakakivamo bakiruka.
Mu duce twa Tongo, Rugari, Kibututu na Kitoboko naho nuko, FARDC zakije umuriro kuri M23/RDF. Ku muhanda Kiwanja werekeza Mabenga, haracyari abasirikari b'u Rwanda bakiri kwihagararaho. Naho ku muhanda Kiwanja-Ishasha, ingabo za Congo zigeze ku birometero 7 bya Kiwanja.
Nkuko ejo ingabo za Congo zerekanye ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, n'uyu munsi, tariki ya 27 ukwakira, 2013, zikomeje kwereka M23 na RDF ko kuba cyera barajyaga babatsinda, aruko hari abari babafatiye amaboko inyuma. Burya si Buno! Amakuru dukesha intumwa zacu ziri aho imirwano ibera, aravuga ko abaturage ubona batangiye kugira akanyamuneza, bategereje inkuru nziza igihe bazumva FARDC zicaye ku mupaka wa Bunagana.
Twiyibutse ibyabaye ejo:
Biracyazaaa…
Uwimana Joseph
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.