Pages

Thursday 31 October 2013

M23 yirukanywe muri Bunagana , Berthrand Bisimwa ahungira Uganda


Amakuru aturuka muri Bunagana , aravuga ko Ingabo za Leta Ya Kinshasa zamaze kwigarurira aka gace kabarizwagamo ubuyobozi bw'umutwe wa M23.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko kuri uyu wa Gatatu ingabo za Leta Ya Kinshasa zagabye igitero cya simusiga ku barwanyi b'umutwe wa m23 bari basigaye muri Bunagana ku mupaka uhuza iki gihugu na Uganda mu birometero 70 uvuye Goma bikaza kurangira abarwanyi ba M23 batsinzwe bagahunga.
Uduce twabereyemo imirwano uyu munsi tukaba ari Bunagana, Mbuzi na Runyoni twose turi ku mupaka wa Uganda.
Uretse aba barwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda kimwe n'aberekeje mu Birunga, hari abandi bivugwa ko bishyize mu maboko y'ingabo za Monusco.
Ubu amakuru arimo atambuka aravuga ko Berthrand Bisiimwa umuyobozi mukuru w'Umutwe wa M23 yaba yageze muri Uganda ahunga kimwe n'abandi bayobozi ba M23, gusa ngo akaba yaba yamaze kumenyesha umuhuza mu biganiro bya Kampala ko ashaka ko impande zombi zongera kwicara zigakomeza ibiganiro bigamije amahoro.
Aya makuru aravuga ko Bisimwa yambutse umupaka aherekejwe n'imodoka ebyiri za Convoi za gisirikare mu gihe FRDC hamwe n'ingabo za Monusco bari bafatanyije urugamba bari bamuri inyuma ho ibirometero 5 gusa.
Turagumya kubakurikiranira aya makuru

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.