Pages

Sunday, 20 October 2013

Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR*IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA " FDU-INKINGI, RNC N'AMAHORO-PC "

Abavuze ngo hasigaye 90% y'akazi kugira ngo bahirike ubutegetsi bwa Kagame, navuga ko hasigaye 90% y'akazi kugira ngo berekane ko atari ba batutsi bazaduhinduka nkuko FPR yahindutse abahutu bose bayifashije. Bamwe barapfuye n'abandi barahunze. Njye mbona RNC ariyo ifite 90% y'akazi gasigaye kugira ngo twemere ko imigambi yabo.

Abatutsi n'abahutu bashobora gukorana nta rwikekwe. Ntawe wumva ko asumba undi, ntawavukanye imbuto zo gutegeka undi, ngo amugire umucakara we, umuja. Demokarasi ishyingiye kugusaranganya niyo yonyine yatuma ibi bigerwaho. Mu Rwanda bizaba ngombwa ko equilibre ethnique izaguruka ariko igakorwa amashyaka abyumvikanyeho. Si mbona ubundi buryo u Rwanda ruzagira amahoro muri demokarasi  hatumvikanyweho uburyo amoko yose agize u Rwanda yasaranganya ubutegetsi  cyakora ibi bikaba mu gihe
cy'inzibacyuho gitegura demokarasi  yisanzuye atari uko ishyaka rimwe ryatoranya abamashyaka ariherekeza mu butegetsi rifite.




On Sunday, 20 October 2013, 15:12, Samuel Desire <sam4des@yahoo.com> wrote:
 
Kiriya kiganiro mbwizaruhame cya RNC-FDU na Amahoro nacyumvise ariko hari ibisobanuro umuyobozi wa RNC yatanze bitumvikana:

- Ntabwo byoroshye ko MDR-Parmehutu yasobonura ubwicanyi bayitirira. Impamvu ni uko abayobozi bayo bitabye Imana. Nta bandi bahari bo kubisobanura. Ikindi kandi abatutsi ubu nibo bayobora igihugu , nibo bishwe na MDR, bafite rero ubushobozi  n'ubushake bwo kubisobanura bakatubwira ukuntu MDR yabishe kandi ikabirukana mu gihugu. Ntacyo rero MDR ibazwa ubu. Umuntu yakwibaza impamvu FPR itabisobanurira abanyarwanda kandi ariyo iri ku butegetsi. Ariko ntutiyobewe ko abatutsi bahunze gusa kubera ko ingoma yabo ya cyami yari ivuyeho ,abakaba batarashoboye kubyihanganira, ngo bategekwe nkuko Kagame ubu ategeka abahutu. Ni uko bahitamo guhunga, bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira.

- Ku byerekeye MRND, FPR yasobanuye ubwicanyi yakoze mu myaka 20 ishize, yarabikoze n'ubu iracyabikora dore ko igikurikirana abantu bari ku maliste Gahima yakoze. Conseil de Securite ya ONU nayo yarabikoze, za Interpol zarabikoze , hagiyeho ICTR iburanisha abayobozi ba MRND. FPR yishe abayoboke ba MRND, abandi irafunga  bagwa mu buroko , abandi baracyarimo.  Umuyobozi wa RNC iyo avuga ngo abayobozi ba MRND nibasobanure aba yigiza nkana. Barasobonuye mu nkiko ahubwo na FPR irasobanura. Nta kindi rero mwagombye kubaza MRND. FPR yarasobanuye yongeraho n'ibinyoma ivuga ko abagore bafashwe ku ngufu, imibare yabishwe yikuba 2, za memorial sites zirubakwa hirya no hino mu gihugu,  hashyirwaho icyumweru cy'icyunamo, FPR ifata umutungo w'abahutu, n'ubu abatutsi bamwe baracyakotana kugira ngo uwo mutungo bakomeze bawukoreshe: ari amazu, amasambu, ubucuruzi n'ibindi.

-Igisigaye ni FPR na RNC batarasobanura genocide yibasiye abahutu mu Rwanda na Congo. Umuyobozi wa RNC aravuga ngo ni amakosa ya FPR . Ariko ibyo ni ukoroshya ikibazo. Gahima nawe nasobanure abo yicishije, abari ku maliste y'abicanyi n'ingaruka bibafatiye aho bari hose n'imiryango yabo. Kuvuga ngo si we wabikoze ngo ni abamufashaga sibyo kuko ICTR abo yaburanishije bose ntawe twahamya ko yishe. Uwaburanishijwe yarakatiwe kubera ko yari umuyobozi. Sinumva rero impamvu Gahima we ibyo bitamureba.

-Ikindi umuyobozi wa RNC yavuze ni uguhakana ko FPR yaba yarateguye  gusemba abahutu kuva itangira gutera ihereye mu Bugande. Uwo muyobozi ati ntabwo nari mu bateguye kwica  Habyarimana. Byanashoboka ko kubera ko  atafatanije na FPR mu gutegura  kwica Habyaraimana, no gutegura kwica abahutu atabizi. Ibyo kuba atabizi si ukuvuga ko iyo myiteguro itabaye. Aha rero yagombye kujya avuga gusa ko atabizi nkuko atatumiwe mi migambi yo guhanura indege.

-Ikindi nabonye Umuyobozi w'ishyaka Amahoro yatayeho igihe bitari ngombwe ngo ni ukugira ubutegetsi bushingiye kuri Parlement. Ikibazo ntabwo si aho kiri, ikibazo ni Kagame. Njye nkumva rero ibyo uwo mugabo yavugaga ari ukurota mu gihe Kagame agiteka. Ibihugu byinshi  ubutegetsi bwabyo bushingiye kuri Parlement haba muri regime Presidentiel cyangwa parlementaire. Iyo nta demokarasi nyayo ihari regime parlmentaire uwo mugabo avuga ntacyo yakora. Ntacyo yageraho.


On Saturday, 19 October 2013, 19:04, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:
 
PCOMME AU TEMPS DE NOE...
http://youtu.be/qHG-ZMeAayw

On Oct 19, 2013, at 12:50, SHEMA <shimamungu@gmail.com> wrote:

 

La dernière blague de Rudasingwa:

"Kuki mutubaza ibyo twakoze ko mutarabibaza abaparimehutu cg aba MRND?"
Nanjye nti: nabura bo bagize ubutwari bwo guceceka, ntibakigendera mu bya politiki. Iyo umuntu akoze ikosa uko ryaba ringana kose, abanza kwicuza no kwihana, byaba ngombwa agashinguka mu bya politiki. Ikitubwira se ko utazakora ibyo wakoze n'ubundi

La blague de Joseph Ngarambe:

"Banyise umusirikari wa FDLR bantesha akazi [muri TPIR]"
Nanjye nti: Awawa! Harya uribuka abo wabeshyeye bakaba bari mo kuwunera batazawuvamo Arusha, muri Mali, Bénin, n'ahandi? Uribuka abo wicishije nka Uwilingiyimana Juvénal, Serugendo, n'abandi tutazi? Ruriye abandi rutakwibagiwe.

 Sinashoboye kubyumva byose kuko byari biteye iseseme! Ngo basigaje 15% ngo bahirike Kagame?! Nzi n'abatangiye kumubika, abamisha mo urusoro bamutanga kujya gukinguza kwa Petero mutagatifu. Iyo akagabo ntacyo kamaze gatangira kwirarira!


"Rise above hate"  J.C.
"Jya umenya yuko urukundo ruruta byose mu buzima" S.P.


Eugène Shimamungu
Site: http://www.editions-sources-du-nil.eu/
Blog: http://www.editions-sources-du-nil.com/


2013/10/19 Nzinink <nzinink@yahoo.com>
 
IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA " FDU-INKINGI, RNC N'AMAHORO-PC "



.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.