Pages

Wednesday 30 October 2013

Imvano.com: Abanyarwanda 139 bamaze kwambuka umupaka nyuma yo kwirukanwa i Burundi

On Wednesday, 30 October 2013, 18:03, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 
User Rating:altaltaltaltalt / 0
PoorBest 
Abanyarwanda babaga mu gihugu cy'Uburundi badafite ibyangombwa bamaze kwirukanwayo aho kuva kuwa Gatandatu w'Icyumweru gishize kugeza kuri uyu wa Gatatu Akarere ka Gisagara gatangaza ko kamaze kwakira abagera kuri 139.

 
 
Aganira n'Imvano, Leandre Karekezi Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara akaba yadutangarije ko aba Banyarwanda biganjemo abakomoka mu Karere ka Gisagara ariko hakaba harimo n'abakomoka mu Karere ka Nyanza.
Uyu muyobozi yakomeje adutangariza ko bari kuvugana n'Akarere ka Nyanza harebwa uburyo abahamoka bahagezwa , gusa akomeza adutangariza ko kugeza ubu harimo n'abiyemerera ko bagiye bahunze inkiko, bakaba bagomba guhita bafatwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara kandi yatangaje ko aba Banyarwanda baturutse mu Burundi bose bari batuye muri Komini imwe ariyo ya Ntega, ibi bikoroshya kubabonaho amakuru kuko bose baziranye, bitandukanye n'abaturukaga mu gihugu cya Tanzaniya rimwe na rimwe wasangaga hari abayobewe aho bakomoka kubera ko bagiye ari bato cyangwa rimwe na rimwe ari no gushaka kwanga kuhavuga kubera ko basize bahakoze ibyaha.
Mu kwirukanwa, aba Banyarwanda ibintu byabo byinshi bakaba babisizeyo aho bagiye bibisigira inshuti zabo ngo zibibabikire bakababemerewe kuba basubirayo kubizana nyuma yo kubona ibyangombwa byo kwambuka umupaka.
Amabwiriza yo kwirukana aba banyarwanda badafite ibyangombwa ngo yatanzwe n'Intara ya Kirundo nk'uko uyu Muyobozi yabidutangarije, aba mbere bakaba barakandagiye mu Karere ka Gisagara kuwa Gatandatu w'Icyumweru gishize.
Uburundi bukaba bubaye igihugu cya kabiri Abanyarwanda birukanywemo nyuma ya Tanzaniya.
Ibi kandi biraza bisanga amakuru amaze iminsi avugwa ko nyuma ya Tanzaniya, igihugu cy'Uburundi nacyo cyaba gikomeje kugaragara gacye muri gahunda zimwe na zimwe zakagombye kuba ziri guhuza ibihugu 5 bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba ariko zikagaragaramo ibihugu 3 gusa aribyo u Rwanda, Uganda ndetse na Kenya.
 
 
M Fils
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.