Samweri we,Mu mwandiko wawe uri hepfo hano hari aho wagize uti "Ariko ntituyobewe ko abatutsi bahunze gusa kubera ko ingoma yabo ya cyami yari ivuyeho , bakaba batarashoboye kubyihanganira, ngo bategekwe nkuko Kagame ubu ategeka abahutu. Ni uko bahitamo guhunga, bahunga ubusa, bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira."Muvandimwe,Ndagira ngo nkumenyeshe ku mugaragaro yuko nitandukanyije n'ibitekerezo bimwe byo muri iki gika.Reka tubanze twumvikane ku kintu cyitwa "guhunga". Guhunga ni ukuvanwa iwawe no mu byawe ku nabi, ubihatiwe kandi ari ugushaka gukiza ubuzima bwawe n'ubw'abawe. Umuntu ashobora guhungira imbere mu gihugu nka ba baturage bari barundanyije Nyacyonga, i Kibeho n'ahandi, cg. se agahungira mu mahanga nk'abari i Mugunga, Tingi Tingi n'ahandi. Ibi intu byombi byabaye ku Batutsi mu gihe cy'Uburagizo (1959- Nzeri1961), kuri Repuburika ya mbere (1961- 1965) no kuri Repuburika ya kabiri (1992-1994).Mu gihe cy'Uburagizo na Repuburika ya mbere, guhunga byabaye ku Batutsi no ku Bahutu bari bemeye icyerekezo cya poritiki Runari yaharaniraga: kugumisha ubutegetsi bwose mu maboko y'agatsiko nyamuke mu gikundi nyamuke cy'Abatutsi; gukomeza imitegekere ya cyami ishingiye ku Bwiru na Karinga(byafatwaga ku buryo bufutamye nk'umuco w'igihugu!). Kubera yuko bashatse kugundira ibyiza bari barihariye ibinyejana byinshi bakanga ko abandi Banyarwanda babigira ho umugabane (ngo kubera yuko nta sano y'ubuvandimwe yabahuzaga!), Abanyarwanda bakumirwaga bahereye ku gasomborotso ko mu Byimana ko ku itariki ya 1 Ugushyingo 1959 maze bashaka "kwihesha agaciro", ababakomye imbere bakabahatira kuva mu byabo, abashatse kubarwanya bakabivuna.Haje no kuba ho icyiciro cyo kwitabara no kwirwana ho kubera yuko hari gahunda itaziguye yo gutsemba Abahutu bose bize cg. se bafite ijambo mu karere kabo, ibyo bikozwe n'Ingabo ziyobowe na sushefu Nkuranga n'Umutwa Harerinka. Aha turibuka abarwanashyaka ba Aprosoma na Parmehutu bahitanwe n'ibitero by'izo ngabo.Mu gihe cy'imvururu zo mu wa 1959, hari Abatutsi batari bake (ariko cyane cyane abari mu nzego z'ubutegetsi) bahatiwe kuva mu byabo, kubera ko ibyinshi muri byo byari byarakozwe, byarubatswe n'ingufu z'abaturage nta gihembo bahabwa, bityo bakumva yuko mu by'ukuri uwo mutungo wari uwabo, bo bawuruhiye. Ibi byabaye cyane cyane mu turere tumwe na tumwe tw'amayaga (ibibaya) n'imigongo (imisozi iri mu rugero) twaje kwitwa "Nduga ngari". Abangaba babanje guhungira kuri za misiyoni (paruwasi z'ubu), hashyirwa ho za komite zo kubajonjora mo abashoboraga n'abemeraga kubana n'abaturage mu mahoro, abongabo bagasubizwa mu byabo, abasenyewe bagahabwa inkunga n'umuganda byo kubasubiza mu buzima busanzwe. Abo komite zasangaga imyitwarire bari bazwi ho itari kubakundira kubana n'abandi mu mahoro, abongabo bimurirwaga mu turere twari twarateguwe mo za peyizana maze bagahabwa mo ibibanza n'amasambu, ndetse bakubakirwa n'amazu y'amabati, bagahabwa ibyo kubatunga mu gihe cyose bari bagitegereje yuko imyaka bihingiye yera.Mu turere tw'inkiga (imisozi miremire), Abatutsi hafi ya bose barirukanwe basabwa gusubira mu Nduga iyo baturutse. Koko rero bari baragiye yo nk'abategetsi babahatiye na bo bakitwara batyo, ku buryo abaturage batigeze babemera na gato. Abatutsi babyumvaga bakabyemera baherekezwaga n'abaturage nta wuhutajwe, bakabatwaza n'imitungo yabo yimukanwa (ndetse baje no guhabwa amamodoka yo gutunda amashyo y'inka zabo abasangishwa aho bari bahungiye, uretse inka nkeya zagiye ziribwa n'abanyamerwe cg. abihembaga imirimo bari barakoze ku buntu).Aba Batutsi bahungiye cg. bahungishirijwe mu gihugu imbere ntibagiye mu buhungiro babihise mo, " bahunga ubusa, bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira." Ibi bintu wanditse nta kuri kuri mo na busa, byaba na byiza ugerageje kubyihanagura mo.Abatutsi bahungiye imbere mu gihugu kuri ubwo buryo, ndetse na bamwe mu bari bemerewe kuguma mu byabo, bafashe ubwabo icyemezo cyo guhungira mu mahanga. Aba ni bo bakwiranye n'ibyo wanditse, uretse gusa indepandasi kuko na bo bayishakaga (nk'uburyo bwo kwikiza Ababirigi ngo ahasigaye bakomeze gutegeka uRwanda uko bishakiye, mu bwigenge batavogerwa!). Abangaba bakoresheje iterabwoba rikaze cyane ku bantu bari bishimiye gutura mu masambu mashya bari bamaze guhabwa (kuko yari yarakaswe mu rwego rwa za peyizana), bababuza guhinga ikintu icyo ari cyo cyose, babahatira kujya ishyanga, mu mugambi w'abayobozi wo kuzagaruka mu Rwanda n'ingabo nyinshi zabo bwite n'iz'abacancuro, hanyuma bagahirika ubutegetsi bwa Repuburika bagasubiza ho Ubwami bw'uBwiru na Karinga(uyu mugambi wasohojwe n'Inkotanyi). Iyi ni yo mvano y'ibitero mirongo itatu na bitandatu (36) byagabwe n'Inyenzi zazaga zica Abahutu bose zibonye, Abazungu zashakaga kwikiza n'Abatutsi bangaga kuzikurikira. Turibuka ingaruka mbi cyane ibyo bitero bimena amaraso byagize ku Batutsi bari baremeye kuyoboka ubutegetsi bushya. Nyamara biratangaza iyo wumva Inyenzi cg. abana n'abuzukuru bazo bigira nyoninyinshi ntibemere uruhare rwabo kandi ngo basabe imbabazi z'amahano bakururiye igihugu, cyane cyane Abatutsi zitagiriraga impuhwe kubera kubafata nk'abagambanyi. N'ubu Inkotanyi zigira Abatagatifu bacyuye impunzi bakabohora n'uRwanda, ariko babanje gutegereza yuko Abatutsi b'imbere mu gihugu (abagambanyi) barimbuka (kubera ubukubaganyi n'ubushotoranyi bwazo), ari ukugira ngo batazabona umugabane utubutse mu igabana ry'ubutegetsi babereye ibitambo.Aho Umwami Kigeri V Ndahindurwa na we afatiye icyemezo cyo kuva mu gihugu ubutagaruka (kugeza igihe azaba azanywe no gusubira ku ngoma!), Abatutsi batagira ingano bagiye bamusanga mu mahanga ku bwende bwabo, ngokuko bagombaga gukomeza kumushengerera. Hari n'abandi bagiye mu mahanga babihatiwe, kubera ihohoterwa bagirirwaga nyuma ya buri gitero cy'Inyenzi. Iri hohoterwa kandi ahanini ryaterwaga n'uko Runari yari yarashatse ibyitso mu mpande zose z'igihugu (za brigades ni iza kera!), abayobozi ntibashobore kumenya ibyitso n'abatari byo, cyane cyane ko mu gitero cyo mu Bugesera cyahagarikiwe ku kiraro cya Nyabarongo mu marembo ya Kigari, Abatutsi bose bo mu Bugesera bitabiriye icyo gitero ngo cyari kigiye kubasubiza "ibyabo"! Basemeye abandi bose bo mu turere tundi tw'igihugu, ndetse n'abatari bazi imigambi mibisha y'Inyenzi.Ngibyo ibyo nifuje kukugeza ho ku byerekeye ubuhunzi bw'Abatutsi muri za 1959-1965. Abafite ibindi bisobanuro na bo byaba byiza babigaragaje maze tukamenya neza iki gipande cy'amateka y'igihugu cyacu.
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Monday, 21 October 2013
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
October
(155)
- Fw: *DHR* Débandade du M23: @Kagame risque gros @l...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: [rwandanet] Reka Nguhikire...
- Fw: *DHR* Tanzaniya mu bucuruzi na Congo Kinshasa
- Fw: [AFRICAFORUM] La Tanzanie s'oriente vers la cr...
- Fw: *DHR* NGO KWICA Kikwete binyujijwe ku Burundi ...
- M23 yirukanywe muri Bunagana , Berthrand Bisimwa a...
- Fw: *DHR* Humour: Kagame, gorillas and money ::: M...
- RDC: l'armée s'est emparée de la dernière place fo...
- Fw: *DHR* FARDC: hommes et femmes, même combat.
- Fw: [AfricaWatch] Fw: *DHR* Northern-Kivu : UNO al...
- Mu Rwanda akarengane mu baturage gakomeje kuvuza u...
- Northern-Kivu : UNO already enquiring war crimes o...
- Fw: [rwanda_revolution] Imirasire: U Rwanda rwashy...
- Imvano.com: Abanyarwanda 139 bamaze kwambuka umupa...
- Zuma calls for Congolese rebels to surrender Africa
- Fw: [AFRICAFORUM] Russell Feingold: «Un effort mil...
- Fw: *DHR* Burundi:ngo barirukana abanyarwanda bada...
- Fw: *DHR* What Rwanda said today in UNSC: october ...
- Fw: *DHR* RDC: Afrique presse débat sur la guerre ...
- Fw: [AfricaWatch] DR Congo M23 rebels 'all but fin...
- Fw: *DHR* DR CONGO: UN MISSION CHIEF DEPLORES ATRO...
- Fw: [AfricaWatch] ENOUGH’S PROPOSAL NOT ENOUGH!
- Fw: [AfricaWatch] ANNUS HORRIBILIS: DEFEATED, WHAT...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Congo Siasa: A Political Solut...
- Fw: [AfricaWatch] Rwanda: Kagame a peur de Victoir...
- Fw: *DHR* CONGO'S ARMY DRIVES RWANDA'S M23 MILITIA...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Min...
- Fw: *DHR* Photos: Rwanda International Livestock
- Why the President of Rwanda Paul Kagame is fighti...
- Isomwa ry'urubanza rwa Ingabire ryasubitswe
- M23 yaba iri mu marembera?
- ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MYIV...
- Fw: [AFRICAFORUM] Rwanda : mobilisation de soutien...
- Fw: *DHR* Tr : RDC: Afrique presse, débat sur la ...
- Fw: *DHR* RE: Tanzania renounces trilateral talks(...
- Fw: [AFRICAFORUM] Assassinat du président Habyarim...
- FARDC NGO IGOMBA KWISUBIZA BUNAGANA
- M23 yatsinzwe urugamba, ingabo zayo zirimo guhungi...
- Inkingi y'Amahoro: Ubutabera mu Rwanda
- Fw: *DHR* FARDC sur le front du Kivu : moral au be...
- TEN EXPLOSIVE US GOVERNMENT SECRETS ABOUT ISRAEL
- Bientôt une monnaie unique dans l’espace CEDEAO sa...
- Fw: *DHR* 20131027 : Quelques images récentes du f...
- CONGO: INTAMBARA YO KUBOHOZA RUTSHURU IRARIMBANYIJE
- Re: Re : Re : *DHR* Re : IKIGANIRO MBWIRWARUHAME C...
- Re: Re : Re : *DHR* Re : IKIGANIRO MBWIRWARUHAME C...
- 2 Articles de RDC :: Kibumba centre (RDC Goma) cap...
- 37 Employés du service pénitentiaire rwandais atta...
- Grands Lacs : L'Angola affirme sa position de lead...
- GENOCIDE HUTU IBARUWA YA PEREZIDA WA TPIR KU KIREG...
- Fw: *DHR* Ingabo za Kongo zigaruriye Kibumba n'utu...
- Bruxelles:manifestation prévue devant l'ambassade ...
- RDC :un reportage sur la reprise de la guerre
- Perezida Kagame, a "born again" christian?!
- Fw: Perezida Kagame yasinye itegeko rigena imikor...
- Rwanda warns DRC of deadly retaliation
- Fw: [uRwanda_rwacu] Umupolisi mukuru wari ukurikir...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Kinyarwanda:Urutonde rw’abaofi...
- Fw: [rwanda_revolution] Kagame sends top Generals ...
- Fw: *DHR* GUSABA IMBABAZI ABARUNDI KUKO U RWANDA N...
- Fw: *DHR* Kagamiose
- Fw: Re : *DHR* Re: ESE HABYARIMANA YABAYE IKIGWARI...
- Maneko wakoranaga na Gen Jack Nziza yahamijwe icya...
- Reta Y’Ubumwe Muri Congo, Izoshingwa Vuba
- INKINGI Y'AMAHORO, KUWA MBERE, TARIKI YA 28 UKWAKI...
- Fw: [rwanda_revolution] The English Problem In Rwa...
- Fw: Re : *DHR* Re: ESE HABYARIMANA YABAYE IKIGWARI...
- Fw: *DHR* Kayibanda na bagenzi be nta bikorwa by' ...
- Fw: [AFRICAFORUM] Burundi : Les évènements qui ont...
- Fw: [rwanda_revolution] Re: ESE HABYARIMANA YABAYE...
- Fw: Réf.: Re: *DHR* Etienne Masozera ati: Ntanyang...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR* Aw: Re: Kayibanda, l...
- Munyakazi,Urakoze kutugezaho amateka y'u Rwanda. I...
- Fw: *DHR* Etienne Masozera ati: Ntanyangarwanda ib...
- Re: [uRwanda_rwacu] Re: *DHR*IKIGANIRO MBWIRWARUHA...
- Re: *DHR*IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA " FDU-INKINGI...
- Re: *DHR* Etienne Masozera ati: Ntanyangarwanda ib...
- IKIGANIRO MBWIRWARUHAME CYA " FDU-INKINGI, RNC N'A...
- Ese koko Inyabutatu RNC_FDU_Amahoro izabasha kurub...
- Fw: *DHR* RDC - Kampala : une question de crédibilité
- Attentat Habyarimana: l'Afrique du Sud sourde aux ...
- South Africa stalls French inquiry into Rwandan pr...
- Fw: *DHR* Attentat Habyarimana: l'Afrique du Sud s...
- Fw: *DHR* RFI: South Africa stalls French inquiry ...
- Fw: [AFRICAFORUM] Kagame craque et vomit sa bile s...
- Fw: *DHR* Spérancie, gros poisson: foutaises du FP...
- Fw: *DHR* RFI: Attentat Habyarimana: l'Afrique du...
- Fw: [uRwanda_rwacu] R.I.P. - Icyahoze ari Kaminuza...
- Fw: *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda
- Re: *DHR* RWANDA: PRESIDENT KAGAME MAKES A NEW AND...
- Re: [uRwanda_rwacu] Re: [Nduhungirehe] Amb Joseph ...
- Re: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Le décès du Présiden...
- Re: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Le décès du Présiden...
- Re: *DHR* Re: [uRwanda_rwacu] Le décès du Présiden...
- Re: [uRwanda_rwacu] Le décès du Président Grégoire...
- Abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda batangajwe
- Re: Re: *DHR* Re:[Kunyomoza Anastase Gasana] Ikind...
- IYICWA LY’ABANYAPOLITIKI BO MULI REPUBULIKA YA MBERE.
- Fw: Re: *DHR* Re:[Kunyomoza Anastase Gasana] Ikind...
- Fw: Re : *DHR* Abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rw...
-
▼
October
(155)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.