Pages

Wednesday, 30 October 2013

Fw: *DHR* Burundi:ngo barirukana abanyarwanda badafite ibyangombwa?

On Wednesday, 30 October 2013, 10:02, agnesmurebwayire <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
 


Twizeyimana Fabrice, igihe.com

http://igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/u-burundi-bwunze-mu-rya-tanzaniya

Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu majyepfo y'u Rwanda mu mirenge ihana imbibi n'igihugu cy'u Burundi aravuga ko hari abantu benshi bari kwinjira mu gihugu bavuga ko birukanwe mu Burundi kubera ko nta byangombwa bafite.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko kugeza ubu abantu barenga 100 ari bo bamaze kwambuka umupaka, berekeza mu Rwanda.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Mamba, umwe mu mirenge y'akarere ka Gisagara ihana imbibi n'igihugu cy'u Burundi yahamije aya makuru y'uko hari abantu benshi bari kwakira bavuye i Burundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mamba, Bede John mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugeza ubu abamaze kwinjira banyuze ku gice cy'umupaka kiri mu murenge ayobora bamaze kurenga 30, abinjiriye mu murenge wa Gashubi baturanye ho ngo bamaze kurenga 90, kandi ngo muri rusange imibare iriyongera kuko abantu bakomeza kuza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga y'uko aba bantu bari kwirukanwa nabi ku buryo hari benshi batakaje imiryango yabo.

Bede yabwiye IGIHE ati "Niba ari umugore ukekwaho kuba Umunyarwanda bari kumwirukana agasiga umugabo n'abana be, ndetse yaba umugabo nawe bikagenda uko".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu bacumbikiye ku murenge abagore batatu n'abana babo babiri, birukanwe i Burundi bagera mu Rwanda bakabura iyo berekeza.

Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Mamba buvuga ko bwavuganye n'abayobozi bo mu Burundi bagashimangira ko batazihanganira na gato umuntu uba mu gihugu cyabo nta byangombwa byuzuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yemeza aya makuru ndetse akagira inama Abanyarwanda bajya mu Burundi ko bakwitwaza ibyangombwa byuzuye kugira ngo abayobozi bo mu Rwanda babashe kubakurikirana mu gihe bahuye n'ikibazo runaka.

Ku bufatanye n'akarere ka Gisagara, imirenge irebwa n'iki kibazo yatangiye kwiga uburyo habaho ubutabazi bwihuse kuri aba bantu bari kwirukanwa mu Burundi bakoherezwa mu Rwanda.

U Burundi buje nk'igihugu cya kabiri gitangiye kwirukana Abanyarwanda bahatuye n'abahakorera, nyuma ya Tanzaniya yo yari yashyizemo imbaraga zikomeye hakanifashishwa igisirikari n'izindi nzego zishinzwe umutekano.

Ku kibazo cy'iyirukanwa ry'Abanyarwanda muri Tanzaniya, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko n'ubwo Tanzaniya yarimo yirukana Abanyarwanda bahatuye, u Rwanda rwo rwijeje umutekano Abatanzaniya batuye mu Rwanda n'abahakorera.

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.