Pages

Wednesday 30 October 2013

Fw: [rwanda_revolution] Imirasire: U Rwanda rwashyikirije CICR inkomere 15 za M23

On Wednesday, 30 October 2013, 18:15, Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr> wrote:
 
Kubaza bitera kumenya:

Kuki u Rwanda rugirira cyane impuhwe umutwe wa M23 kandi ruhakana kuwufasha?
Kuki uyu mutwe iyo urimo gutsindwa uhitamo guhungira mu Rwanda?
Uwamenya impamvu yadusobanurira.

Mukandori
_______________________________________________________________
U Rwanda rwashyikirije CICR inkomere 15 za M23
alt
Minisiteri y' Ingabo y' u Rwanda yashyikirije Comité international de la Croix-Rouge(CICR) abasirikare 15 baturuka mu mutwe wa M23 bakomerekeye ku rugamba nyuma bakambuka bagana k' ubutaka bw' u Rwanda.
 0  0
 
 0


Aba basirikare bitangazwa ko bakomerekeye ku ruganba mu mirwano yahereye kuwa Gatanu w' icyumweru gishize taliki ya 25 Ukwakira 2013 hagati y' ingabo za Leta ya Congo – Kinshasa FARDC n' umutwe w' inyeshyamba wa M23.
alt
Umuvugizi w' igisirikare cy' u Rwanda Gén. Brig. Nzabamwita
Umuvugizi w' igisirikare cy' u Rwanda Gén. Brig. Nzabamwita yagize ati: " ubuyobozi bw' u Rwanda rwabashyikirije CICR aba basirikare 15 baturuka muri M23 nyuma yo guhungira mu Rwanda".
Yakomeje avuga ko aba basirikare bakimara kugera mu Rwanda ko bakorewe ubuvuzi bushoboka, barangije bashyirwa mu bitaro aho bitabwagaho, nyuma nibwo bashyikirijwe CICR.
Iki gikorwa cyakozwe kubw' ibyemeranyijwe i Goma muri Nzeli 2012 byo gushyiraho "Mécanisme de Vérification Conjoint Elargi" (MVCE) mu gukemura ibibazo hagati ya Congo n' u Rwanda .
MVCE ni umutwe washyizweho ugizwe n' inzobere za RDC, u Rwanda n' ibindi bihugu byashyizweho n' inama mpuzamahanga y' ibihugu byo mu biyaga bigari hamwe na Afrika Yunze Ubumwe tutibagiwe na ONU mu gushaka gucyemura amakimbirane ku mipaka hagati y' u Rwanda na Congo - Kinshasa.

Itangishatse Théoneste - Imirasire.com
__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.