Pages

Monday 21 October 2013

Fw: *DHR* Etienne Masozera ati: Ntanyangarwanda ibaho. Nanjye nibyo koko.



On Monday, 21 October 2013, 3:29, Leopold Munyakazi <Cakazi2004@yahoo.com> wrote:
 

Samweri we,

Mu mwandiko wawe uri hepfo hano hari aho wagize uti "Ariko ntituyobewe ko abatutsi bahunze gusa kubera ko ingoma yabo ya cyami yari ivuyeho , bakaba batarashoboye kubyihanganira, ngo bategekwe nkuko Kagame ubu ategeka abahutu. Ni uko bahitamo guhunga, bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira."

Muvandimwe,

Ndagira ngo nkumenyeshe ku mugaragaro yuko nitandukanyije n'ibitekerezo bimwe byo muri iki gika.
Reka tubanze twumvikane ku kintu cyitwa "guhunga". Guhunga ni ukuvanwa iwawe no mu byawe ku nabi, ubihatiwe kandi ari ugushaka gukiza ubuzima bwawe n'ubw'abawe. Umuntu ashobora guhungira imbere mu gihugu nka ba baturage bari barundanyije Nyacyonga, i Kibeho n'ahandi, cg. se agahungira mu mahanga nk'abari i Mugunga, Tingi Tingi n'ahandi. Ibi intu byombi byabaye ku Batutsi mu gihe cy'Uburagizo (1959- Nzeri1961), kuri Repuburika ya mbere (1961- 1965) no kuri Repuburika ya kabiri (1992-1994).

Mu gihe cy'Uburagizo na Repuburika ya mbere, guhunga byabaye  ku Batutsi no ku Bahutu bari bemeye icyerekezo cya poritiki Runari yaharaniraga: kugumisha ubutegetsi bwose mu maboko y'agatsiko nyamuke mu gikundi nyamuke cy'Abatutsi; gukomeza imitegekere ya cyami ishingiye ku Bwiru na Karinga(byafatwaga ku buryo bufutamye nk'umuco w'igihugu!). Kubera yuko bashatse kugundira ibyiza bari barihariye ibinyejana byinshi bakanga ko abandi Banyarwanda babigira ho umugabane (ngo kubera yuko nta sano y'ubuvandimwe yabahuzaga!), Abanyarwanda bakumirwaga bahereye ku gasomborotso ko mu Byimana ko ku itariki ya 1 Ugushyingo 1959 maze bashaka "kwihesha agaciro", ababakomye imbere bakabahatira kuva mu byabo, abashatse kubarwanya bakabivuna.Haje no kuba ho icyiciro cyo kwitabara no kwirwana ho kubera yuko hari gahunda itaziguye yo gutsemba Abahutu bose bize cg. se bafite ijambo mu karere kabo, ibyo bikozwe n'Ingabo ziyobowe na sushefu Nkuranga n'Umutwa Harerinka. Aha turibuka abarwanashyaka ba Aprosoma na Parmehutu bahitanwe n'ibitero by'izo ngabo.

Mu gihe cy'imvururu zo mu wa 1959, hari Abatutsi batari bake (ariko cyane cyane abari mu nzego z'ubutegetsi) bahatiwe kuva mu byabo, kubera ko ibyinshi muri byo byari byarakozwe, byarubatswe n'ingufu z'abaturage nta gihembo bahabwa, bityo bakumva yuko mu by'ukuri uwo mutungo wari uwabo, bo bawuruhiye. Ibi byabaye cyane cyane mu turere tumwe na tumwe tw'amayaga (ibibaya) n'imigongo (imisozi iri mu rugero) twaje kwitwa "Nduga ngari". Abangaba babanje guhungira kuri za misiyoni (paruwasi z'ubu), hashyirwa ho za komite zo kubajonjora mo abashoboraga n'abemeraga kubana n'abaturage mu mahoro, abongabo bagasubizwa mu byabo, abasenyewe bagahabwa inkunga n'umuganda byo kubasubiza mu buzima busanzwe. Abo komite zasangaga imyitwarire bari bazwi ho itari kubakundira kubana n'abandi mu mahoro, abongabo bimurirwaga mu turere twari twarateguwe mo za peyizana maze bagahabwa mo ibibanza n'amasambu, ndetse bakubakirwa n'amazu y'amabati, bagahabwa ibyo kubatunga mu gihe cyose bari bagitegereje yuko imyaka bihingiye yera
Mu turere tw'inkiga (imisozi miremire), Abatutsi hafi ya bose barirukanwe basabwa gusubira mu Nduga iyo baturutse. Koko rero bari baragiye yo  nk'abategetsi babahatiye na bo bakitwara batyo, ku buryo abaturage batigeze babemera na gato. Abatutsi babyumvaga bakabyemera baherekezwaga n'abaturage nta wuhutajwe, bakabatwaza n'imitungo yabo yimukanwa (ndetse baje no guhabwa amamodoka yo gutunda amashyo y'inka zabo abasangishwa aho bari bahungiye, uretse inka nkeya zagiye ziribwa n'abanyamerwe cg. abihembaga imirimo bari barakoze ku buntu).
Aba Batutsi bahungiye cg. bahungishirijwe mu gihugu imbere ntibagiye mu buhungiro  babihise mo, " bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira." Ibi bintu wanditse nta kuri kuri mo na busa, byaba na byiza ugerageje kubyihanagura mo. 
Abatutsi bahungiye imbere mu gihugu kuri ubwo buryo, ndetse na bamwe mu bari bemerewe kuguma mu byabo, bafashe ubwabo icyemezo cyo guhungira mu mahanga. Aba ni bo bakwiranye n'ibyo wanditse, uretse gusa indepandasi kuko na bo bayishakaga (nk'uburyo bwo kwikiza Ababirigi ngo ahasigaye bakomeze gutegeka uRwanda uko bishakiye, mu bwigenge batavogerwa!). Abangaba bakoresheje iterabwoba rikaze cyane ku bantu bari bishimiye gutura mu masambu mashya bari bamaze guhabwa (kuko yari yarakaswe mu rwego rwa za peyizana), bababuza guhinga ikintu icyo ari cyo cyose, babahatira kujya ishyanga, mu mugambi w'abayobozi wo kuzagaruka mu Rwanda n'ingabo nyinshi zabo bwite n'iz'abacancuro, hanyuma bagahirika ubutegetsi bwa Repuburika bagasubiza ho Ubwami bw'uBwiru na Karinga(uyu mugambi wasohojwe n'Inkotanyi). Iyi ni yo mvano y'ibitero mirongo itatu na bitandatu (36) byagabwe n'Inyenzi zazaga zica Abahutu bose zibonye, Abazungu zashakaga kwikiza n'Abatutsi bangaga kuzikurikira. Turibuka ingaruka mbi cyane ibyo bitero bimena amaraso byagize ku Batutsi bari baremeye kuyoboka ubutegetsi bushya. Nyamara biratangaza iyo wumva Inyenzi cg. abana n'abuzukuru bazo bigira nyoninyinshi ntibemere uruhare rwabo kandi ngo basabe imbabazi z'amahano bakururiye igihugu, cyane cyane Abatutsi zitagiriraga impuhwe kubera kubafata nk'abagambanyi. N'ubu Inkotanyi zigira Abatagatifu bacyuye impunzi bakabohora n'uRwanda, ariko babanje gutegereza yuko Abatutsi b'imbere mu gihugu (abagambanyi) barimbuka (kubera ubukubaganyi n'ubushotoranyi bwazo), ari ukugira ngo batazabona umugabane utubutse mu igabana ry'ubutegetsi babereye ibitambo.

Aho Umwami Kigeri V Ndahindurwa na we afatiye icyemezo cyo kuva mu gihugu ubutagaruka (kugeza igihe azaba azanywe no gusubira ku ngoma!), Abatutsi batagira ingano bagiye bamusanga mu mahanga ku bwende bwabo, ngokuko bagombaga gukomeza kumushengerera. Hari n'abandi bagiye mu mahanga babihatiwe, kubera ihohoterwa bagirirwaga nyuma ya buri gitero cy'Inyenzi. Iri hohoterwa kandi ahanini ryaterwaga n'uko Runari yari yarashatse ibyitso mu mpande zose z'igihugu (za brigades ni iza kera!), abayobozi ntibashobore kumenya ibyitso n'abatari byo, cyane cyane ko mu gitero cyo mu Bugesera cyahagarikiwe ku kiraro cya Nyabarongo mu marembo ya Kigari, Abatutsi bose bo mu Bugesera bitabiriye icyo gitero ngo cyari kigiye kubasubiza "ibyabo"! Basemeye abandi bose bo mu turere tundi tw'igihugu, ndetse n'abatari bazi imigambi mibisha y'Inyenzi.
Ngibyo ibyo nifuje kukugeza ho ku byerekeye ubuhunzi bw'Abatutsi muri za 1959-1965. Abafite ibindi bisobanuro na bo byaba byiza babigaragaje maze tukamenya neza iki gipande cy'amateka y'igihugu cyacu.


From: Samuel Desire <sam4des@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "ForumUrunana@yahoogroups.com" <ForumUrunana@yahoogroups.com>; "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; "urwanda_rwacu@yahoogroups.com" <urwanda_rwacu@yahoogroups.com>
Sent: Sunday, October 20, 2013 9:59 AM
Subject: Re: *DHR* Etienne Masozera ati: Ntanyangarwanda ibaho. Nanjye nibyo koko.

 
Kiriya kiganiro mbwizaruhame cya RNC-FDU na Amahoro nacyumvise ariko hari ibisobanuro umuyobozi wa RNC yatanze bitumvikana:

- Ntabwo byoroshye ko MDR-Parmehutu yasobonura ubwicanyi bayitirira. Impamvu ni uko abayobozi bayo bitabye Imana. Nta bandi bahari bo kubisobanura. Ikindi kandi abatutsi ubu nibo bayobora igihugu , nibo bishwe na MDR, bafite rero ubushobozi  n'ubushake bwo kubisobanura bakatubwira ukuntu MDR yabishe kandi ikabirukana mu gihugu. Ntacyo rero MDR ibazwa ubu. Umuntu yakwibaza impamvu FPR itabisobanurira abanyarwanda kandi ariyo iri ku butegetsi. Ariko ntutiyobewe ko abatutsi bahunze gusa kubera ko ingoma yabo ya cyami yari ivuyeho ,abakaba batarashoboye kubyihanganira, ngo bategekwe nkuko Kagame ubu ategeka abahutu. Ni uko bahitamo guhunga, bahunga ubusa,  bahunga demokarasi, bahunga amahoro n'ubumwe, bahunga independence yari igihe gukurikira.

- Ku byerekeye MRND, FPR yasobanuye ubwicanyi yakoze mu myaka 20 ishize, yarabikoze n'ubu iracyabikora dore ko igikurikirana abantu bari ku maliste Gahima yakoze. Conseil de Securite ya ONU nayo yarabikoze, za Interpol zarabikoze , hagiyeho ICTR iburanisha abayobozi ba MRND. FPR yishe abayoboke ba MRND, abandi irafunga  bagwa mu buroko , abandi baracyarimo.  Umuyobozi wa RNC iyo avuga ngo abayobozi ba MRND nibasobanure aba yigiza nkana. Barasobonuye mu nkiko ahubwo na FPR irasobanura. Nta kindi rero mwagombye kubaza MRND. FPR yarasobanuye yongeraho n'ibinyoma ivuga ko abagore bashaswe ku ngufu, imbare yabishe yikuba 2, za memorial sites zirubakwa hirya no hino mu gihugu,  hashyirwaho icyumweru cy'icyunamo, FPR ifata umutungo w'abahutu, n'ubu abatutsi bamwe baracyakotana kugira ngo uwo mutungo bakomeze bawukoreshe: ari amazu, amasambu, ubucuruzi n'ibindi.

-Igisigaye ni FPR na RNC batarasobanura genocide yibasiye abahutu mu Rwanda na Congo. Umuyobozi wa RNC aravuga ngo ni amakosa ya FPR . Ariko ibyo ni ukoroshya ikibazo. Gahima nawe nasobanure abo yicishije, abari ku maliste y'abicanyi n'ingaruka bibafatiye aho bari hose n'imiryango yabo. Kuvuga ngo si we wabikoze ngo ni abamufashaga sibyo kuko ICTR abo yaburanishije bose ntawe twahamya ko yishe. Yaburanishijwe kandi  arakatirwa kubera ko yari umuyobozi. Sinumva rero impamvu Gahima we ibyo bitamureba.

-Ikindi umuyobozi wa RNC yavuze ni uguhakana ko FPR yaba yarateguye  gusemba abahutu kuva itangira gutera ihereye mu Bugande. Uwo muyobozi ati ntabwo nari mu bateguye kwica  Habyarimana. Byanashoboka ko kubera ko  atafatanije na FPR mu gutegura  kwica Habyaraimana, no gutehura kwica abahutu atabizi. Ibyo kuba atabizi si ukuvuga ko iyo myiteguro itabaye. Aha rero yagombye kujya avuga gusa ko atabizi nkuko atatumiwe mi migambi yo guhanura indege.

-Ikindi nabonye Umuyobozi w'ishyaka Amahoro yatayeho igihe bitari ngombwe ngo ni ukugira ubutegetsi bushingiye kuri Parlement. Ikibazo ntabwo aari aho kiri, ikibazo ni Kagame. Njye nkumva rero ibyo uwo mugabo yavuagaga ari ukurota mu gihe Kagame agiteka. Ibihugu byinshi  unutegetsi b'wabyo bushingiye kuri Parlement haba muri regime Presidentiel cyangwa parlementaire. Iyo nta demokarasi nyayo ihari regime parlmentaire uwo mugabo avuga ntacyo yakora. Ntacyo yageraho.






On Sunday, 20 October 2013, 8:21, Shankuru Maurice <m_shankuru3000@yahoo.fr> wrote:
 
Masozera ari Umuhutu, ari Umututsi cga Umutwa, bose bakunda u Rwanda. Nibyo.
 
MS




__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.