Pages

Thursday 31 October 2013

Fw: [AFRICAFORUM] La Tanzanie s'oriente vers la création d'un nouveau bloc économique régional

Kagame EAC  arayisenye ngo arwanirira ko Museveni yazayitegeka nyamara ibihugu byose biyigize si uko bibyumva. Iyo gahunda ya  Tanzania ibayeyo yaba ari igitekerezo cyiza. Nkuko nabivuze ubushize, iyo gahunda yatuma hazashobora kubaho umuryango umwe uhuza ibihugu byose by'ibiyaga bigari maze izo EAC ikavaho kuko ikurura amacimbirane. Abenye Congo bavuga igiswahire kurusha u Rwanda ndetse na Uganda. Hanyuma Tanzania nayo ikeneye ubukungu bwa Congo nkuko South Afrika ibukeneye. Murumva rero ko imibare ya Tanzania ariyo koko.

Ariko Kagame nawe ngo afite imigambi ko u Rwanda yazasiga arwometse kuri Uganda ngo kuko nyuma ye atazi uko bizagenda. Kagame kandi akumva ko Peteroli ya Uganda ari nk'iy'u Rwanda ko ibyo bihugu byombi bizayisangira. Kagame ntajya atekereza ko azayigura nk'abandi bose.

Niyo mpamvu Kagame akomeje guhatira ibindi bihugu harmonization muri byose. Ngo abanyarwanda bagamba kubaho nk'Abagande, bakavuga icyongereza,  bakambara nkabo, bagasa nabo, abanyeshuri bakiga bimwe. Nyamara u Bugande bumaze imyaka irenga 30 bubona imfashanyo zakayabo ariko urasanga ntacyo Uganda yagezeho. Urebye mbese Uganda ntacyo ifite umuntu yayigiraho.

Kagame nta gihe batamugiriye inama ko byaba byiza ko u Rwanda rwaba igihugu gihuza abafroncophones n'abanglophones aho kwiyomeka kuri Uganda kandi  n'igifaransa akaba yaragiciye mu gihugu. Iyo akurikiza iyo nama ni nawe waba mu bambere batuma habaho uwo muryango wahuza ibiyaga bigari byose, maze ibyo bigaba intangiriro ya gahunda ya integration mu karere no muri Afrika yose. Aho kugira irangamuntu na passport hagati ya Kenya, Uganda na Rwanda  gusa hakaba irangamuntu na passport hagati y'ibihugu by'ibyiyaga bigari byose uko ari 12. Ubwo nibwo buryo bwonyine Kagame yavuga ko akorera Afrika yose.

Ya visa unique igakoreshwa muri ibyo bihugu byose.  Hagati aho ariko Kagame yumva ko niyo visa igiye gutangira hagati ya Rwanda, Kenya na Uganda izagirira akamaro u Rwanda. Ubushize nanditse mvuga ko ari ukwibeshya. Sinumva ukundu Umugande azashishikariza  mukerarugendo ngo asure Uganda kandi anasure u Rwanda kubera competition  muri tourisme ikunze kuba hagati y'ibihugu. Ikindi abanyafrika bajya mu Rwanda bafatira visa kuri aeroport, abandi bavuye mu bindi bihugu nka UK na USA bakaba binjira mu Rwanda nta visa. Sinumva ukuntu iyo visa unique izashyirwa mu bikorwa muri urwo rwego. Kagame gahunda yo gutanga visa kuri aeroprt ngo ni ugushaka aba clients ba Rwandair.

Ikindi navugaho ni icyerekeye  uruhusa rwo gukora mu Rwanda, Kenya na Uganda. Kubera ubushomeri muri ibyo bihugu byombi, izo mpusa ni ubwo zavaho ntabwo icyo cyemezo kizashirwa mu bikorwa muri ibyo bihugu. Mu gihe mu Rwanda hari ubushomeri bukabije, Kagame si we wari ukwiye guhamagara abanyamahanga ngo baze bafate imilimo abanyarwanda bashobora kwikorera ubwabo. Yari akwiye kubyitondera. Ndetse n'abandi bahuruye baje mu Rwanda kwigisha icyongereza bagasezererwa kikgishwa n'abanyarwanda. Bahora batubwira akayabo k'abanyeshuri babonye za diplomes muri za universites hirya no hino mu Rwanda, ariko ntabwo tuzi abo bose iyo bagana. Ese kugeza ubu koko nta banyarwanda baraboneka bahagije bakwigisha icyongereza mu Rwanda ?



On Thursday, 31 October 2013, 0:44, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:
 

La Tanzanie s'oriente vers la création d'un nouveau bloc économique régional
2013-10-30 23:56:45  xinhua

Mercredi, les autorités tanzaniennes ont déclaré avoir ouvert les discussions avec la République démocratique du Congo (RDC) et le Burundi pour créer un nouveau bloc commercial et économique, car la Tanzanie et le Burundi ont été mis à l'écart par les trois autres Etats du bloc régional est-africain, à savoir le Kenya, l'Ouganda et le Rwanda.
Le ministre pour la Coopération en Afrique de l'est, Samuel Sitta, a déclaré au parlement à Dodoma que la Tanzanie a mis en place un plan B. « Economiquement, il est logique de travailler avec la RDC maintenant car le pays possède un immense potentiel économique dans la région », a expliqué M. Sitta.
M. Sitta a indiqué que ces plans comprennent la construction d' une ligne de chemin de fer reliant Uvinza dans la région de Kigoma à Msongati, afin de connecter la Tanzanie à la RDC. La Tanzanie se tourne également vers le Burundi car il coûte moins cher aux hommes d'affaires du pays d'utiliser le port de Dar es Salaam au lieu de Mombasa, a-t-il expliqué.
Au cours des derniers mois, le Kenya, l'Ouganda et le Rwanda ont choisi de progresser en matière d'intégration régionale en l' absence de la Tanzanie et du Burundi. Les trois partenaires parlent même d'un protocole pour accélérer la formation d'une fédération politique.
Des membres du parlement tanzanien ont fait pression mardi sur le gouvernement pour qu'il se retire de la CAE ou parle avec d' autres pays voisins pour établir un autre groupement régional ou suspendre l'engagement de la Tanzanie dans les activités régionales.


__._,_.___
Activités récentes:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=--=--=-=-=-=-=-=-=-=-
AFRICA FORUM ou La Voix du Citoyen Ordinaire
-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=
Seuls les messages diffuses en Français sont acceptes dans ce groupe. Les messages en langues/dialectes locales ne sont pas permis. =-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-=-=-=-
------------------------------------------------------------------------------
Pour plus d'info :

http://realitesdafrique.blogspot.co.uk/

-----------------------------------------------------------------------------
Envoyer un message :
Africaforum@yahoogroupes.fr
S'inscrire :
Africaforum-subscribe@yahoogroupes.fr
Désinscription :
Africaforum-unsubscribe@yahoogroupes.fr
Fondateur de la liste :
Africaforum-owner@yahoogroupes.fr
------------------------

.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.