Pages

Monday, 28 October 2013

ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MYIVUMBAGATANYO YO MU 1959

PRM/MRP-ABASANGIZI
 PARTI RWANDAIS DES MODERES/ MODERATE RWANDA PARTY
ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MYIVUMBAGATANYO YO MU 1959
            Imyivumbagatanyo nyarwanda bita  mu ndimi z'amahanga "la Revolution Rwandaise/Rwanda Revolution" yatangiye taliki ya 1/11/1959, ubu hashize imyaka 54. Iyo myivumbagatanyo mpinduramatwara ya politiki yakozwe n'abanyarwanda b'abahutu bari bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Cyami  ntutsi  bwari bumaze ibinyejana bine  bubatsikamiye kuko bwari bwubakiye kw'ivangurabwoko, igitugu, ubwiru n'ikinyoma, uburiganya n'ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwibone, agasuzuguro, kwigizayo abandi banyarwanda no kubanena (exclusion et racisme), ubwicanyi no kwingwizaho ibyiza by'igihugu kw'abantu bo mu bwoko bumwe gusa.
            Mbere y'iriya taliki ya 1/11/1959, hari ibyari byarakozwe kugirango abatutsi n'abahutu babe basangira ubutegetsi mu mahoro n'ituze ariko byose ubutegetsi bwari buriho bushingiye ku ngoma ya Cyami  burabyanga. Mu mwaka wa 1948 , hari Komisiyo y'Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) yaje mu Rwanda ikora iperereza ryayo mu gihugu cyose itanga imyanzuro ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bushingiye kw'ivangurabwoko bw'abegihugu b'abahutu n'abatwa, ko abagize  ayo moko nabo bakagombye kugira uruhare mu butegetsi bw'igihugu cyabo, n'ubuhake bw'uko abahutu bagomba kuba abagaragu b'abatutsi bukavaho. Ubwami bwariho icyo gihe buyobowe n'Umwami Mutara  III Rudahigwa bwakomeje kubininira, ariko noneho kubera ko ya Komisiyo ya ONU/UN yagombaga kuza buri myaka itandatu uko ishize, byarinze bigera mu 1954 ntacyakozwe kuri raporo yabo yo muri 1948 yari yatanze umwanzuro wo gukuraho ubuhake mu Rwanda. Noneho mu gihe  Komisiyo ya ONU yari hafi kugaruka,  Ababiligi bahise bahatira Umwami Rudahigwa gukuraho ubuhake muri 1954 kugirango ya Komisiyo ya ONU nigaruka izasange hari icyakozwe. Ni muri ubwo buryo abantu bamwe bitirira Umwami Mutara III Rudaghigwa ngo yaciye ubuhake mu Rwanda kandi atarabikoze ku bushake bwe, ari ONU n'ababiligi babimutegetse.
            Mu mwaka wakurikiyeho muri 1956, Perezida w'Inama Nkuru y'ubutgetsi bw'u Rwanda n'u Burundi, umubiligi Bwana  A. MAUS yasabye ko abahutu bagira ababahagarariye muri iriya nama yayoboraga. Umwami Mutara III Rudahigwa yarabyanze avuga ko atabona uko amenya abari abatutsi n'abari abahutu ariko abivuga ari uburyo bwo kwigizayo icyo gitekerezo gusa. Ibyo byatumye  A.  Maus yandika ibaruwa taliki ya 25/04/1956 asezera muri iriya nama nkuru  y'ubutegetsi no kubuyozozi  bwayo , yemeza ko mu gihe Uwami Mutara III Rudahigwa yanga ko abahutu bayigiramo abababahagarariye, ikibazo cy'amoko hutu /tutsi kizakomeza kuba ingorabahizi, we n'abamushyigikiye mu kwanga ko abahutu bajya muri iyo nama nkuru  y'ubutegetsi bakazabyibaraho A. Maus atarimo.
            Ni ko byagenze. Kw'italiki ya  24/03/1957 Gregoire Kayibanada na bagenzi be bandikiye Ubutegetsi bw'Ababiligi mu Rwanda n'Umwami w'u Rwanda Mutara III Rudahigwa inyandiko igaragaza akarengane k'abahutu mu Rwanda ko guhezwa mu butegetsi bw'igihugu,  mu kazi ka leta no mu mashuli,  basoza basaba ko abahutu n'abatutsi bakwiye gusangira ibyiza byose by'igihugu cyabo kuko bose ari icyabo nyine. Kw' italiki ya 17/05/1958, abagaragu bakuru b'Umwami Mutara III Rudahigwa bashubije Gregoire Kayibanda na bagenzi be ko inyandiko yabo nta gaciro ifite ko nta shingiro ifite kuko abagomba gusangira ibyiza by'igihugu ari abagira icyo bapfana, ko icyo abahutu n'abatusi bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja, ko rero ntacyo bafite kugabana cyangwa se gusangira, byaba ubutegetsi, akazi ka leta cyangwa se amashuli.
            Umutware Bwanakweri Prosper, igikomangoma cy'i Bwami  wari ushyigikiye isangira ry'ubutegetsi n'ibindi byiza igihugu kigenera benecyo aribo abatutsi n'abahutu, Umwami Mutara III Rudahigwa yahise umunyaga kuba shefu wa Nyanza amucira ku Kibuye nk'igihano. Nyuma y'aho ibibazo byakomeje kuba ingorabahizi nk'uko A. Maus yari yabivuze akanabyandika mu 1956. Umwami Mutara III Rudahigwa bimaze kumurenga nibwo yateguye ugutanga kwe (ugupfa kwe) agwa i Bujumbura mu Burundi taliki ya 25/7/1959.
Inkuru mbi y'uko yatanze yaraje igeze kuri nyina Kankazi aravuga ngo "noneho yatinyutse!!!". Aha twibutse ko nta mwami wagombaga kumera imvi akiri umwami, yagomba kunywa agatanga ingoma akayiha undi mbere y'uko uruvi rwa mbere rumumera ku mutwe.Rudahigwa we yari yaramaze kumera nyinshi kuko atakurikije uwo muco wariho mbere ye kubera ko atari yarimitswe n'abiru b'i Bwami; yari yarimitwse n'ababiligi mu 1932 bamaze gucira se, Umwami  Musinga,  i Kamembe.
            Umwami Kigeli V wasimbuye Rudahigwa yateye ikirenge mu cye mu kwanga ko abahutu bagira uruhare mu butegetsi no mu buyobizi bw'igihugu cyabo nabo. Ni bwo hahise havuka ku mugaragaro amashyaka ya politiki; ay'ingenzi akaba yari ishyaka rya UNAR ryari rishyigikiye ubwami nkuko bwariho icyo gihe kandi nkuko bwabayeho mu Rwanda rwa kera, n'ishyaka MDR-PARMEHUTU ryari rishyigikiye ko ubwami buvaho bugasimbuzwa  Repubulika na demokarsi. Umwami Kigeli V  wari ushyigikiye ishyaka rya UNAR yahise ashyiraho sushefu Nkuranga amugira Umukuru w'Ingabo z'Umwami ari nazo zari ingabo z'u Rwanda,  ubundi i Bwami na UNAR batangira gukora urutonde rw'abahutu  b'abayobozi b'abandi bahutu bagombaga kwicwa. Ni uko bishe umucuruzi w'umuhutu wari ukomeye i Nyanza witwaga Secyugu, bica Sindibona, Mukwiye, Munyandekwe, Kamufozi, Joseph Kanyaruka wari wahungiye i Burundi bakagabayo igitero bakamwicirayo, Dominique Gakuba,  n'abandi benshi tutiriwe turondora hano. Abagiye kwica umuhutu Mbonyumutwa Dominiko wari sushefu ku Ndiza bamutegeye mu Byimana talilki ya 1/11/1959 avuye mu misa, arwana nabo arabananira arabacika bamaze kumukomeretsa no kumuvuna akaboko. Ubwo inkuru ihita ikwira ku Ndiza ngo umutware wabo w'umuhutu umwe bari bafite, abatutsi bo muri UNAR n'i Bwami bamwishe. Abahutu bo ku Ndiza mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama nabo bahise bagaba igitero ku mutware w'umututsi nawe wari sushefu ku Ndiza witwaga Nkusi baramutwikira, bica abasushefu b'abatutsi babiri ari bo Katarambirwa na Matsiko, nuko  imyivumbagatanyo yo kw'italiki ya 1/11/1959 itangira ityo, ikwira igihugu cyose nk'umuyaga ku buryo izina ryayo abaturage bayise  icyo gihe ni "muyaga" yo muri 59.
            Birazwi ko iyo hataza kubaho ukunangira mu kwanga isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu k'Umwami Mutara III Rudahigwa, Umwami  Kigeli V  n'ishyaka bari bashyigikiye rya UNAR; iyo baza kumva inama nziza z'umutware igikomangoma Bwanakweri Prosper, nta myivumbagatanyo y'abahutu yo muri 1959 iba yarabaye, bityo nta n'impunzi za 59 ziba zarabayeho, ku buryo ubu u Rwanda ruba rufite indi sura rudafite ubungugubu.
            Iyo umuntu yumva ibinyoma bya FPR n'abayobozi bayo bavuga ngo mbere ya 1959 ibintu byari byiza mu Rwanda , ko ubutegetsi bushingiye ku Bwami bwari bwiza cyane, arumirwa; cyane cyane iyo uzi ko imiyoborere mibi y'ingoma ya cyami yari ishingiye kw'ivangurabwoko ari  yo yabaye umurage mubi w'u Bwami ku bundi butegetsi bwose bwakurikiyeho mu Rwanda  kugeza ubu. Iyo FPR n'abayobozi bayo bagoreka amateka y'u Rwanda babeshya abanyarwanda n'amahanga ngo jenoside y'abatutsi mu Rwanda yatangiye muri 1959 kandi bazi ko atari byo, bazi ko amalisiti y'abahutu bo kwicwa ya mbere yaturutse i Bwami, ko abishwe ba mbere muri 1959 ari abahutu noneho bakaza kwivumbagatanya ari mu buryo bwo kwitabara, wibaza leta yubakiye ku binyoma nkiriya aho izageza igihugu ugasanga ntaho. Nyamara mu ntambara ya FPR kuva taliki ya 1/10/1990, iyo FPR yavugaga muri radio yayo Muhabura ko imyivumbagatanyo yo muri 1959 yari ifite ishingiro ko mbere ya 1959 mu gihugu hari akarengane gakabije, n'ibindi. Ariko imaze gufata ubutegetsi taliki ya 4/7/1994 FPR n'abayobozi bayo bahise bahindura imvugo ngo mbere ya 1959 u Rwanda rwari nka paradizo, ngo jenoside y'abatutsi yatangiye muri 1959, n'ibindi binyoma byinshi amateka y'u Rwanda atagoretse ahita avuguruza nta shiti.
            Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirasanga imyivumbagatanyo y'abahutu yo muri 1959 yari ifite ishingiro, ko kandi yari ngombwa kuko ubutegetsi bw'ingoma ya Cyami bwari bwaranze, nk'uko twabyerekanye haruguru, gusangiza abanyarwanda bose, abatutsi n'abahutu, ubutegetsi bw'igihugu cyabo bose. Gusa ikibazo cyabaye ni uko icyiza cyavuyemo muri iriya myivumbagatanyo ya 59 ari cyo Repubulika n'amahame yayo na demokarasi,  kitasangiwe na none n'abanyarwanda bose. Ari Repulika ya mbere, yabaye Repubulika mputu aho kuba Repubulika y'abanyarwanda bose bitewe n'uko abayobozi ba MDR-PARMEHUTU batwawe n'ubwihimure ku batutsi ; ari na Repubuilika ya kabiri nayo yabaye Repubulika mputu aho kuba Repubulika y'abanyarwanda bose, ndetse yongeraho n'akarusho ko gukumira abatutsi mu mashuli no mu kazi ka leta, no gusubiza abatutsi bari barahinduje ubwoko bakigira abahutu mu buryo bwo gushakisha uko babaho, nuko bagasubizwa ubwoko bwabo ku ngufu za Leta. Repubulika ya FPR Inkotanyi nayo iriho kuva taliki ya 4/7/1994, aho kugirango ibe Repubulika y'abanyarwanda bose yabaye Repubulika ntutsi kuko abayobozi  ba FPR nabo batwawe n'ubwihimure ku banyarwanda bo mu bwoko bw' abahutu.
         Birababaje kubona nyuma y'imyaka 56 yose, ibyo Gerigori Kayibanada na bagenzi be b'abahutu baharaniraga n'ibyo Prosper Bwanakweli  na bagenzi be b'abatutsi bashyigikiraga ari byo isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu, ari byo amashyaka ya opozisiyo ariho muri iki gihe agiharanira. Bivuga ngo nta n'ubwo twasubiye inyuma gusa ho imyaka 56, ahubwo kuva 1957 ntitwigeze tuva n'aho ruri.
         Nk'uko bigaragara mu mahame remezo yacu ku rupapuro rwa 20 ingingo ya 4, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira abanyarwanda twese, abahutu, abatwa, abatutsi n'abandi bahisemo kuba abanyarwanda bakabyemererwa, kwitabira indi myivumbagatanyo (revolution) isa nk'iyo muri 1959 kugirango noneho tubashe  "Gushyiraho Repubulika y'u Rwanda ya mbere y'Abanyarwanda bose itari mputu (1960-1994), itari ntutsi (1994-kugeza ubu)". Gutekereza no gushyiraho amategeko abereye abanyarwanda bose aho kuba ayo kurengera umuntu n'agatsiko ke bari k' ubutegetsi, aha abanyarwanda kwihitiramo ababayobora nta gitugu n'iterabwoba bashyizweho, atanga ubwisanzure kuri demokarasi no ku itangazamakuru, aha buri munyarwanda kwishyira akizana agatanga umusanzu ku gihugu cye kandi ibyiza by'Ígihugu bigasangirwa na bene kanyarwanda ntawe ukumiriwe ngo ahezwe inyuma y'urugi.
Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi rirakomeza gushishikariza abanyarwanda n'abayoboke baryo gukomeza kurangwa n'íngengabitekerezo ya politiki ya Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI  yubakiye ku mahame y'ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane (mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolerance) ubusabane (concorde), ubufatanye (solidarite/solidarity), ubwuzuzanye (complementalite), ubuvandimwe (fellowship), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite) , gukorera mu mucyo (transparency/transparence), no gusangira ibyiza byose by'igihugu(power sharing) hagati y'abanyarwanda bose ntawe ukumiriwe.
 
Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 26/10/2013;
Dr. Gasana Anastase, Perezida w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe Ihuzabikorwa.
Wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cg utwungura,  cyangwa ushaka kuza muri iri shyaka, wohereza ubutumwa bwawe kuri: abasangizi@gmail.com no kuri facebook: PRM Abasangizi
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.