Pages

Wednesday 30 October 2013

Mu Rwanda akarengane mu baturage gakomeje kuvuza ubuhuha.

On Wednesday, 30 October 2013, 20:34, Jean Bosco Sibomana <sibomanaxyz999@gmail.com> wrote:
«...akarengane abanyarwanda bakomeje gukorerwa n'ubutegetsi bwa FPR.
Ni buri munsi, buri joro, abitwa ko bashinzwe umutekano bahondagura
abaturage...»

Ibi bintu biravugwa cyane mu Rwanda. Mwumvise umugore utwite
abashinzwe umutekano biciye mu Nyabugogo. Amakuru aherutse kungeraho
amenyesha ko hari mon cousin bahondaguye hashize imyaka 2,
bikamuviramo kumara umwaka wose mu bitaro. Ntegereje kubona inkuru
irambuye mbere yuko mbyandika birambuye, nkareba nicyo nabikoraho.

Kuri iyi nkuru y'Ikaze Iwacu, ndabona mufite abanyamakuru, ubwo byaba
byiza mugiye mufata amafoto yerekeranye n'inkuru mukayatangaza:
amafoto y'abahondaguwe, amafoto y'abashinzwe umutekano bakora ayo
mahano, ...

Sibomana Jean Bosco.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/10/30/mu-rwanda-akarengane-mu-baturage-gakomeje-kuvuza-ubuhuha/

MU RWANDA, AKARENGANE MU BATURAGE GAKOMEJE KUVUZA UBUHUHA.

30 octobre 2013

Tumaze iminsi dutabariza, tunabagezaho akarengane abanyarwanda
bakomeje gukorerwa n'ubutegetsi bwa FPR. Ni buri munsi, buri joro,
abitwa ko bashinzwe umutekano bahondagura abaturage babaziza ko
batitabira gahunda za leta. Umuntu yibaza niba izo gahunda za leta
koko ziba ari nziza, maze abaturage bakitesha ibyo byiza. Dukeka rwose
ko izo gahunda aba atari nziza na gato akaba ari yo mpamvu abaturage
babona ntacyo zibamariye.

Amakuru

Imiryango ifite abana nk'aba niyo leta ya FPR ihozaho inkeke,
ibashakamo amafaranga.

Reka tubahe urugero rw'ibyabaye mu murenge wa Bugarama mu karere ka
Rusizi, maze namwe basomyi muzarebe niba koko abaturage batarengana.

Uyu munsi tariki ya 30 ukwakira, 2013 mu murenge wa Bugarama, akarere
ka Rusizi,  inkeragutabara, na lokodifensi, bazindutse bakora umukwabu
wo gufata abaturage badafite mituelle de santé, bajya kubafungira ku
biro by'umurenge. Nyamara abitwa ko ari abayobozi nka ministre
w'intebe, Pierre Damien Habumuremyi, ubwe yamaganye ubu buryo bwo
gufata abantu ku ngufu babaka amafaranga ya mituelle de santé, ndetse
yanamaganye abafatira imitungo y'abaturage.

Ikindi nuko kugeza ubu inzara iriho ntishobora gutuma benshi mu
baturage babona ayo mafaranga ya mituelle, leta yakagombye gufata
izindi ngamba maze igafasha abaturage, naho kubafungira ubukene,
nk'ababigize umwuga bo muri Kigali bazunguza, ibicuruzwa, ntacyo
byongerera leta ahubwo birakomeza kuyangisha abaturage, doreko usibye
n'amafaranga ya mituelle bahatirwa no gutanga indi misanzu
idasobanutse kandi nta bushobozi bafite.

Urundi rugero ni ibyabaye ku wa kabiri tariki ya 22/10/2013 haruguru
y' umudugudu wa Batsinda, akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya,
akarere ka Gasabo, aho ubuyobozi bw'uwo murenge wa Kinyinya bwasenyeye
nta nteguza umugabo bita NZAYIRAMBAHO JOSUE. Bamusenyeye umugore we
ari ku kiriri.  Uyu mugabo ngo ntako atagize atakamba, biba iby'ubusa,
ahubwo bahise baterura uwo mugore n'akana ke babata hanze kuko yari
yanze gusohoka. None se ubu, aba baturage bakwitabira gahunda za leta
bate, ibakorera amarorerwa nk'aya. Uretse ko iyi leta reka yidembye
ikore ibyo ishaka, n'abaturage bayorora. Muramutse muyibwiye ngo
TURABYANZE, yabavira mu nzira, cyangwa mukayivanaho ku ngufu.

Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr

http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/10/30/mu-rwanda-akarengane-mu-baturage-gakomeje-kuvuza-ubuhuha/


--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
                                http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time: 7H30-20H00, heure de Montréal.***Fuseau horaire
domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada
(TU-05:00)***


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.