Pages

Monday 16 December 2013

Abanyarwanda baba hanze ntibumva “Ndi Umunyarwanda” kimwe n’ ababa mu gihugu





Abanyarwanda baba hanze ntibumva "Ndi Umunyarwanda" kimwe n' ababa mu gihugu
alt
Gahunda ya Ndi umunyarwanda ubu hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi ntivugwaho rumwe ku bw' impamvu zo kudasobanukirwa icyo Ndi Umunyarwanda ari cyo n' icyo igamije mu muryango nyarwanda, aho abensi bayigereranya n' ikandamizwa ndetse n' amacakubiri byongeye kugaruka mu Rwanda.

 >> Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda
Yanditswe: 14/12/2013 15:34 | Yasuwe incuro: 6027
 2  0
 
 0


Iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo yahozeho, yongera ikoreshwa n' abanyarwanda bari mu buhungiro mu bihugu by' abaturanyi cyane cyane Uganda na Tanzania ahasaga mu 1959, aho bakoreshaga iyi mvugo basaba gutahuka mu rwababyaye.
alt
Uhereye ibumoso ni Condo Gervain na Jean Marie Vianney Ndaijimana
Nyuma iyi gahunda yaje gutangira mu Rwanda itangijwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y' u Rwanda nka Depite Bamporiki Edward wazanye iki gitekerezo, Rucagu Boniface umutahira mukuru w' intore ku rwego rw' igihugu, Itangizwa na " Youth Connection", ubu ikaba yitwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
N' ubwo iyi gahunda yatekerejweho mbere yo kugezwa ku banyarwanda, ariko hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu abanyarwanda baba hanze, nti bayivugaho rumwe kuko benshi bayigereranya n' amacakubiri ndetse n' ikandamizwa rigamije gukorerwa bamwe mu banyarwanda nk' uko bakomeje kugenda babivugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro Imvo n' Imvano cyavugaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri BBC, hari hatumiwemo bamwe mu batavuga rumwe na leta y' u Rwanda, baba hanze y' igihugu barimo Condo Gervain na Ndagijimana Jean Marie Vianney. Si abatavuga rumwe na leta bari bitabiriye iki kiganiro kuko cyari cyanatumiwemo Minisitiri w' Urubyiruko Jean Philibert Nsengiyumva na Musenyeri Jean Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y' igihugu y' Ubumwe n' Ubwiyunge.
Ku ruhande rw' aba banyarwanda baba hanze y' igihugu, bo ngo hari uko bafata ghunda ya Ndi Umunyarwanda. Bagize bati: "Iyi gahunda ni nk' uburozi busize ubuki kandi ababuroga ntibamenye ko nabo bashobora ku buryaho. Urebye ubumwe n' ubwiyunge, usanga yari intambwe nziza, naho Gacaca yo yasize itanyije abanyarwanda.
Iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda yahozeho, ariko uretse ko yakoreshejwe nabi kuko mu gihe cy' ubushyamine bw' amashyaka ijambo Ndi Umunyaranda ryakoreshwaga mu ndirimbo zatatanyije ubumwe bw' abanyarwanda, ariyo mpamvu amaherezo nayo bishobora kuzagira ingaruka mbi. Urebye mu banyarwnda, Abatusi sibo bababaye kuko haba Abahutu cyangwa Abatwa, bose barapfuye. Niyo mpamvu buri bwoko bwasaba imbabazi ubundi ndetse bukajya buhabwa umwanya wo kwibukwa nk' uko bikorerwa Abatutsi."
Aba bagabo baravuga ibi, birengagije ko umugambi wo kwica no gutsema Abatutsi wateguwe ukigishwa igihe kitari gito ndetse ukanashyirwa mu bikorwa. Uru rugero rwabo batanga rw' uko ari Abatutsi, Abahutu n' Abatwa bose bapfuye, twabigereranya n' uko hashobora kuba impanka y' imodoka, abagongewe muri iyo modoka ntibabe aribo Babura ubuzima gusa, ahubwo n' abandi bari barimo kugenda hafi yayo n' abari bahage hafi aho bakaba bagenderamo." Ukurikije ibyo bari bavuze umuntu yatanga uru rugero.
alt
Umuyobozi wa komsiyo y' igihugu y' ubumwe n' ubwiyunge Musenyeri Jean Rucyahana
Nyuma y' ibi bivugwa n' aba abatavuga rumwe na leta y' u Rwanda, Umuyobozi wa komsiyo y' ubumwe n' ubwiyunge Musenyeri Jean Rucyahana, yagize ati: " Ubuhutu n' Ubututsi byahozeho, ariko byaje gukoreshwa nabi mu gihe cy' ubukoroni n' ingoma mbiligi kuko ubundi byafatwaga mu rwego rw' ubuzima abanyarwanda babaga babayemo aribyo (Sociol Clases, Classes Sociale). Akomeza avuga ko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda itaje gutandukanya abanyarwanda, ahubwo ije gukemura ipfunwe n' intimba biri mu mitima y' abaanyarwanda.
Minisitiri w' Urubyiruko Nsengiyumva Jean Philibert we yavuze ko iyo umuntu yumva ibyabaye bimuteye impuhwe akumva inkomanga mu mutima kuba ntacyo yakoze ngo atabare abicwaga, bimutera guhita asaba imbabazi.
alt

Minisitiri w' Urubyiruko Nsengiyumva Jean Philibert
Mu magmboye Minisitiri Nsengiyumva yagize ati:"iki ni cyo gihe buri munyarwanda asabwa gutekereza ku byabaye agasaba imbabazi. Njye bitewe n' uko igihe Jenoside yabaga nari mfite ubwenge kandi nta wampigaga singire icyonkora ngo ntabare, ibi byanteye gusaba imbabazi ."
Akomza asobnura ko gahununda ya Ndi Umunyarwanda igizwe n' inkingi 5 arizo kugirango twige amateka yacu kandi tunakosore amwe mu amateka yagoretswe n' abakoroni ndetse na bamwe mu bashaka kutupfobya, kugarukana ubunyarwanda twahoranye mbere yo gucibwamo amoko mu Rwanda, kubwizanya ukuri twubaka kwizerana hagati mu banyaranda, gukiza imitima y' abanyarwanda yangiritse.
Uretse ibi aba bavugiye muri iki kiganiro, iyo uganiriye n' abanyarwanda batandukanye nk' uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka kuri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda, usanga abanyarwanda bamaze kumva iyi gahunda n' umumaro wayo, kuko bashimangira ko iziye igihe kandi ikaba ije yari ikenewe. Naho kuri bamwe mu banyarwanda baba hanze bavuga ko iyi gahunda igamije gutanya cyangwa kugarura amacakubiri mu banyarwanda, usanga n' ubundi ari bamwe bavugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko bashaka impinduka mu Rwanda ngo no gucyemura ibibazo biri mu Rwanda birimo ikandamiza, ariko wababaza ibyo bizazo bakavuga ko bihari, gusa ntibagire ibyo bagaragaza mu gihe badataha ngo izo mpinduka bazereke abanyarwanda.

Abdouh Habimana – Imirasire.com

Reply to sender Reply to group


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.