Pages

Thursday, 26 December 2013

Fw: *DHR* Imyaka 50 irashize Rwagasana Michel na bagenzi be biciwe Nyamagumba : Byari Jenoside




On Monday, 23 December 2013, 18:47, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Davis Muhire,
Ndagushimye cyane ku nyandiko ebyiri umaze kutugezaho imwe yo mugifaransa wanditse n'iyi y'uyu muvandimwe wacu Uwimbabazi kandi umudutumikireho ko twumva cyane agahinda ke gakomoka ku cyiswe  "NOEL ROUGE 1963" umubyeyi we yiciwemo. Mu mahame remezo y'ishyaka ryacu Parti Rwandais des Moderes/Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI page 10 turagira tuti: "Repubulika mputu ya mbere kuva tariki ya 28/1/1961 aho igiriyeho nayo yaguye mu mutego w'ingoma ya Cyami ntutsi wo gushingira ubutegetsi bwayo kw'ivangurabwoko,igitugu, akarengane, KWIHIMURA N'UBWICANYI. Ntiyigeze iba Repubulika y'abanyarwanda bose bafitemo uruhare n'ubwisanzure bingana".
Birazwi mu mateka y'u Rwanda ko iyo MDR-PARMEHUTU iza kwemera gukorana na Bwanakweli Prosper wari umukuru wa RADER na bagenzi be barangwaga n'ingengabitekerezo y'ubworoherane, igihugu cyacu kiba cyaragize indi sura kidafite ubu.
Ikibazo dufite ubungugu ni uko FPR Inkotanyi yashibutse kuri RANU(UNAR) nayo kuva 1990 yaguye mu mutego nk'uwa MDR Parmehutu na MRND w'ubwihimure ku banyarwanda bose bo mu bwoko bw'abahutu kubera ibyabaye muri 1959 no kuri Noheli 1963. Iyo esprit de vengence aveugle ya FPR n'abayobozi bayo niyo iri inyuma y'ibikorwa byose by'ubwicanyi bakoze ku bahutu ku misozi yose yo mu Rwanda no muri Congo. Abo bahutu ubu bamaze imyaka hafi 20 barimwe uburengazira bwo gukurikirana iby'ababo bishwe, kubaririra no kubashyigura mu cyubahiro. Mu mwaka wa 2044 nabo bazaba bibuka imyaka 50 ababyeyi babo n'abavandimwe babo bazaba bamaze bicishijwe urusasu, agafuni n'akandoyi bya FPR/APR Inkotanyi. Urumva rero ko "ndi umunyarwnda" ya leta ya FPR ibategeke gusaba abatutsi imbabazi z'agahato ku cyaha kibi cya jenosie batakoze ari ukubica kabiri, kubica by'umubiri no kubica ubwonko.
Ibi ari wowe Muhire ari Uwimbabazi ari najye ubwanjye n'abandi tugomba kubizirikana niba dushaka kubaka u Rwanda rushya rwa twese ntawe uhejwe kuko, nkuko ururimi rwacu rw'ikinyarwanda rubitubwira neza, "Ukoma uruskyo akoma n'ingasire". Niba ukomye uruskyo gusa rwonyine ntuzabasha guskya ngo ugire ifu. Niba ukomye ingasire yonyine uruskyo ukarurenza amaso, nabwo ntuzabasha guskya ngo ugire ifu. (Anastase Gasana, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2013/12/23 Davis Muhire <davis.muhire@yahoo.fr>
 
Imyaka 50 irashize Rwagasana Michel na bagenzi be biciwe Nyamagumba : Byari Jenoside

Gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" yatumye abatari bake bagaragaza ibikomere batewe n'amateka. Hari abandi badakunze kubivuga mu ruhame nyamara bafite ibikomere bamaranye imyaka 50 bibashengura umutima.

Ukwezi k'Ukuboza 1963, by'umwihariko hagati ya tariki ya 21 na 24 Ukuboza 1963, mu Rwanda habaye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n'abayobozi b'amashyaka ataravugaga rumwe na PARMEHUTU.

Ku wa 23 Ukuboza 1963, nibwo Rwagasana Michel wari Umunyamabanga Mukuru wa UNAR (Ishyaka ryitwaga iry'Umwami) na bagenzi be 27 bafatiwe i Kigali bajyanwa mu Ruhengeri muri Ecole de Police. Iryo joro baraye bakorerwa iyicarubozo.
Nk'uko byatangajwe mu Imvaho Nshya No 1608 yo kuwa 04-10/10/2006, abo ni ba Rutsindintwarane Joseph, Mpirikanyi Thaddée, Ndahiro Louis, Afrika Etienne, Burabyo Denis, Rwendeye Etienne, Biniga Tharcisse, Kabibi Edouard, Rugambwabiri Ignace, Zali Ramazani, Shabani Abdallah, Musa Djuma, Ntaganda Azarias, Mugabo Deogratias, Bwanakweli Prosper, Ndazaro Lazare, Kalinda Callixte, Ngezamaguru D., Nyangezi n'abandi

Amakuru atangwa n'ababibonye barimo uwitwa R.R. wari atuye hafi ya Nyamagumba, avuga ko bukeye mu gitondo tariki ya 24 Ukuboza 1963, hagati ya saa kumi n'ebyiri na saa moya za mu gitondo, babajyanye ahitwa Nyakiriba munsi y'umusozi wa Nyamagumba barabarasa ariko bari babaye intere kubera kurara bakubitwa.

Mu kiganiro Michel Kayihura yagiranye n'ikinyamakuru Jeune Afrique cyo ku wa 17 Gashyantare 1964, avuga ko barashwe n'ababiligi TURPIN wari Directeur wa Securite, PIRATE wari Inspecteur de Police n'uwitwa DURIEUX. Abo bose icyo gihe bakoreraga Guverinoma ya KAYIBANDA wari Perezida wa MDR PARMEHUTU.
Abarashwe bose bajyanywe mu irimbi rya Nyamagumba babajugunya mu byobo rusange byari byacukuwe n'abari bafungiye muri gereza ya Ruhengeri.

Kwicwa kw'abo banyapolitiki byabaye intango yo gukora ubundi bwicanyi bwibasiye abatutsi mu duce twinshi tw'igihugu nk'uko byagenze muri Mata 1994 Jenoside itangira. Ahishwe abantu benshi cyane muri iyo minsi ine ni mu Bufundu, muri Nyaruguru, n'ahahoze ari Perefegitura ya Byumba na Kibungo.

Noheli y'uwo mwaka w'i 1963 yabaye hari imiryango itabarika yari mu cyunamo cyangwa ibundabunda, abandi bari mu nzira bahunga ubwicanyi bwari hirya no hino mu gihugu. Ubwo bwicanyi bwarakomeje kugeza muri Gashyantare 1964.
Ibinyamakuru byinshi byo hirya no hino ku Isi byamenyekanishije iby'ubwo bwicanyi

Bimwe byareruye bivuga ko ari "Jenoside" yakorerwaga Abatutsi. Tribune de Lausanne ya 12/2/1964 yabyise "Véritable génocide au Rwanda". Jeune Afrique ya 17/2/1964 yo ibyita "L'immense pogrom du Rwanda", Le Figaro 25-26/1/1964 igira iti : "7% de la population rwandaise massacrés", New York Times ya 22/1/1964 yo iti : "8.000 Watutsis killed", Washington Post tyo kuwa 6/2/1964 iti : "10.000 slain in few weeks...", n'ibindi binyamakuru byinshi.

Ibikomere by'abiciwe ababyeyi n'abavandimwe biterwa ahanini no kuba ababiciye batarigeze bakurikiranwa, ntawigeze abisabira imbabazi, ahubwo habayeho itegeko ritanga "amnistie" kugirango hatazagira ukurikiranwa.
Bamwe mu bahunze ubwo bwicanyi barimo umubyeyi wanjye, ariwe mama, baguye ishyanga. Abagarutse mu Rwanda nyuma y'ubwo bwicanyi, nanjye ndimo, babayeho badafite uburenganzira ubwo aribwo bwose harimo ubwo kubaza iby'urupfu rw'ababyeyi babo.

Abagumye mu mahanga kugeza 1994, ubwo habaga indi Jenoside, bagarutse mu rwababyaye, ariko kugeza n'ubu bahorana intimba yo kutamenya aho ababyeyi babo bajugunywe kugirango bashobore nabo kubashyingura mu cyubahiro no kujya babibuka.
Rwagasana Michel, ni umwe mu ntwari z'u Rwanda (Mu rwego rw'Imena) zibukwa buri ya 1 Gashyantare, aho azirikanwa nk'umwe mu bazize guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Kuri Noheri ya 2013 hazaba hashize imyaka 50 bishwe. TURABIBUKA !

Uwimbabazi Rose-Marie, umwe mu bo umubyeyi we yiciwe Nyamagumba

__._,_.___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.