Pages

Sunday 29 December 2013

[RwandaLibre] Re: *DHR* IYO BANENZE RUKOKOMA BAGARURA RUSESABAGINA, BIRASHEKEJE CYANE ABABIKORA WAGIRANGO NTA BWENGE BAGIRA BUZIMA

 

@Tubeho Twese:

Urakoze kuba unsubije ariko sinishimiye uburyo wagaruye ziriya nyandiko zawe umurundo zahise kandi ntari ntazikeneye. Ndabihanaguye byose.
Wagombye kandi kureka uwo muco mubi wo guhindura ubutitsa inyito z'inyandiko kubera ko bijijisha rubanda. Keretse niba udashaka ko iyi ngingo icocwa uko uko bikwiye kuri izi mbuga.
Inyito y'umwimerere mpisemo kuyigarura. Nizere ko utongera kuyihindura.  

Naho ariya matsinda uhora udutsindagiramo singombwa kuyatsimbararaho. En politique il n'ya pas d'amis. Il n'y a que des interets. Abashyamiranye ubu ntibizagutangaze ejo nibahoberana cg bagafatana urunana. Ibi nubyumva bizatuma udatsimbarara kuri ayo matsinda adafashije, maze ushyire imbere icyakemura burundu amakimbirane hagati y'abana b'uRda bose, ushyire imbere icyatuma abanyarwanda twese  (muri ariya matsinda udushyiramo) bashyira hamwe bakubaka ejo heza hazaza.

Akabazo k'amatsiko: Harya Bwana Tubeho Twese na Bwana Rutayisire Boniface baba ari abantu batandukanye? Hari umuntu uherutse kuvuga ko burya amayobera atari amatagatifu gusa!



From: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
To: fondationbanyarwanda <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>; banyarwanda <banyarwanda@yahoogroupes.fr>; Udfr Ihamye <udfrihamye@yahoo.fr>; f <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>; f <rwanda-l@yahoogroups.com>; charles.nyirumulinga <charles.nyirumulinga@ac-grenoble.fr>; ekarekez <ekarekez@voanews.com>; ftwag <ftwag@tiscali.be>; frakunzi <frakunzi@yahoo.fr>; fsomayire <fsomayire@bluewin.ch>; fulni <fulni@hotmail.com>; gahima <gahima@hotmail.com>; himbana.paul <himbana.paul@gmail.com>; ijwiryubumanzi <ijwiryubumanzi@yahoo.fr>; ildeshyaka <ildeshyaka@yahoo.fr>; info <info@fdu-udf.org>; iwacu <iwacu@iwacu1.com>; jmbera <jmbera@hotmail.com>; jmndagi <jmndagi@yahoo.fr>; jhigiro <jhigiro@wnec.edu>; jmhigiro <jmhigiro@hotmail.com>; jngarambe2000 <jngarambe2000@yahoo.fr>; joseph.sebarenzi <joseph.sebarenzi@worldlearning.org>; lavirtus.panafricaine <lavirtus.panafricaine@yahoo.fr>; drmarara <drmarara@yahoo.com>; mevyca <mevyca@yahoo.com>; f_mbk <f_mbk@yahoo.fr>; m.aloys <m.aloys@yahoo.fr>; newskgl-bxl-proprietaire <newskgl-bxl-proprietaire@yahoogroupes.fr>; newskgl-bxl <newskgl-bxl@yahoogroupes.fr>; nkiko.nsengimana <nkiko.nsengimana@bluewin.ch>; odr_dufatanye <odr_dufatanye@yahoo.fr>; paulrusesabagina <paulrusesabagina@yahoo.fr>; pcrwigema2 <pcrwigema2@aol.com>; rbaligira <rbaligira@gmail.com>; riprodhor <riprodhor@hotmail.com>; rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>; rwanda_revolution <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; sebarenzi <sebarenzi@hotmail.com>; theophilem2001 <theophilem2001@yahoo.fr>; theophilem2007 <theophilem2007@aol.com>; tkwitonda <tkwitonda@live.be>; amiel nkuliza <nkuliami@yahoo.fr>; Eugenie Mukankusi <emukanku@voanews.com>; Ismaïl Mbonigaba <ismail.mbonigaba@yahoo.fr>; Mbonigaba Ismaïl <ismbonigaba@yahoo.fr>; rwikaza <rwikaza@yahoo.fr>; shimamungu <shimamungu@gmail.com>; umuseso <umuseso@yahoo.co.uk>; Dusabimana Claver Umuseso <dusclaver@yahoo.fr>; Noel Twagiramungu <twagiranoel@yahoo.fr>; fduinkingi <fduinkingi@yahoo.fr>; "niyimike@yahoo.fr" <niyimike@yahoo.fr>; "info@fdu-rwanda.org" <info@fdu-rwanda.org>; "rwagasabo@gmail.com" <rwagasabo@gmail.com>; "mrp.abasangizi@yahoo.com" <mrp.abasangizi@yahoo.com>; "kagomashenge@yahoo.fr" <kagomashenge@yahoo.fr>; "isangano.arrdc@gmail.com" <isangano.arrdc@gmail.com>; "imberakuri5@yahoo.fr" <imberakuri5@yahoo.fr>; "gasana31@gmail.com" <gasana31@gmail.com>
Sent: Sunday, December 29, 2013 10:33 AM
Subject: *DHR* NIMWEMERE SYSTEME Y'ABATAGIZE AHO BABOGAMIYE YUBAKWE HAGATI YA MRND NA FPR nibwo muzagira amahoro, nimutabyemera muzataha amara maza.

 



 

TWUBAKE SYSTEME ESHATU MURI OPPOSITION: SYSTEME Y'ABATAGIZE AHO BABOGAMIYE, SYSTEME Y'ABANYUZE MUMATEKA YA MRND, SYSTEME Y'ABANYUZE MUMATEKA YA FPR, abazashaka bazongereho izindi ariko izo eshatu ni incontournable niba abanyarwanda bagomba kubana neza na opposition igakora neza


Nzinink,

Ndagirango tuguhe igisubizo cyuzuye ukuri. Ibi umaze kuvuga hano hasi nta kuri kurimo kuko ntabwo ari abantu bumvako ikidakozwe bakiri hejuru aba atari igikorwa. Ahubwo ibikorwa byinshi amashyaka n'amashyirahamwe yo muri opposition ukora, usanga bahunga abantu babizobereyemo cyangwa babizi neza cyangwa bumvwa n'amahanga maze bagashyira imbere abo bita ababo. Ibyo bikorwa mumashyaka bikongera bigakorwa no muri médias za opposition. Impamvu uvuze kuriya turabyumva impamvu kuko umuriro waratse muri oppositon kubatavuga ukuri ndetse no kubarenganya abo batari mumurongo umwe wa politiki.

Iyo mikorere iranga systme ya MRND na FPR muri opposition yo guceha bamwe usanga icamo ibice abanyarwanda barwanira kwibohoza. Reka nguhe ingero za hafi. Kera Rutayisire Boniface atarashinga ishyaka, Tubeho Twese yakirwaga mukazu ka EX MRND cyane kuko bari bazi ko ngo umunsi umwe bazabyigarurira bakabiha uwabo ahasigaye urubanza rukaba rurangiye.

Abatutsi bari muri opposition nyarwanda ariko usanga bahora hafi ya FPR ndetse bakanyuzamo bagakorana, nabo, bajyaga babwira Rutayisire Boniface ngo bashyigikiye ukuri avuga ariko ye kuzashinga ishyaka kuko batashakaga ikintu kiza hagati y'abahutu n'abatutsi cyane cyane ko abatutsi bumvaga byose ari ibyabo bagafata abandi bahutu nk'ibicucu. Ntabwo bashakaga ikintu muri politiki cyaza kwitambika hagati y'abahutu n'abatutsi kuko kibabuza kuguma guhonyora no kurindagiza abahutu. Ayo ni amakuru y'impamo tuguhaye.

Rutayisire Boniface rero bamaze kumubonana ubwenge burenze ubw'abo batutsi bishyiraga hejuru byatumye bamusaba noneho kuba neutre ariko bakanga ko ashinga ishyaka bigatuma umurongo wa politiki ye wagira ubwigenge nimbaraga.
Muri icyo cyerekezo, ibyo byifuzo by'abatutsi bihuza n'iby'ababirigi kuko ububirigi officiellement butarahindura gahunda yo gushyigikira FPR.
Muri iyo mikorere yo guca intege umurongo wa politiki utari MRND na FPR niho usanga nka Matata yaragiye ashyirwa imbere ngo akurikirane byose kandi bimwe adafite ubushobozi n'amakuru ahagije, ibindi nabyo bikamubana byinshi kuburyo atashobora kwita kuri byose. Nka Matata Joseph yamaze amezi make mugihugu kiyobowe na FPR kuburyo atazi byose. Kandi murabizi ko FPR yamaze imyaka yica ikora n'ibibi byose.

Nka Rutayisire Boniface, we u Rwanda yarubayemo imyaka myinshi nyuma ya 1994 arwana intambara rwihishwa n'ubu arimo arwana yo kurengera abanyarwanda. Icyo gihe yahuruzaga za Minuar, za droit de l'homme, za ambassades, agashyigikira n'itangazamakuru n'ibindi bikomeye. Ndetse Rutayisire Boniface yakoraga n'iperereza kuburyo yazengurutse uturere twose agamije kumenya uko byagenze. Ninayo mpamvu abantu bose bo muri opposition bagiye bahindura indimi ariko we akaguma atajegajega kuko azi ukuri guhagije.


Iyo rero ufashe Rutayisire Boniface ukamwigizayo kandi ari we wakwita Numero 1 mukumenya uko kuri muri ibi bihe, maze ugashyira imbere Matata Joseph cyangwa abandi kuko bo bemeye gufatanya na systeme ya MRND, ukongera ugashyira imbere abatutsi kuko abahutu bamenyereye guterera ivi abatutsi no muri opposition, icyo gihe uba wangirije abanyarwanda.
Uzarebe nko mubitangazamakuru byegamiye kuri système ya MRND uzasanga bitajya byikoza na rimwe Rutayisire Boniface. Urugero: Wari wumva interview y'ikondera yakozwe na Rutayisire Boniface mu ikondera? Reka da. Anyesi Mukarugomwa ntahora akubitana imitego na Rutayisire Boniface se ? Ndetse uzanabaze Anyesi azakubwira ko nk'igihe aha interview Padiri Nahimana, Rutayisire Boniface yabanyuzeho barimo bayikora.
Na none uzabaze nk'ikinyamakuru Jambo News kegamiye kubabirigi bo mu mwijima n'abanyarwarwanda. Cyatangaje amakuru kangahe ya Rutayisire Boniface? Ariko uzarebe uzasanga mirongo irindwi ku ijana bivuga ingabire kubintu Rutayisire Boniface nawe avugaho.

Tujye kuby'abatutsi, hari ubwo wari wumva radio itahuka yaganiriye na Rutayisire Boniface ? Nta na rimwe., etc.

Iryo vangura rero rishyigikirwa na FPR rwihiswa ifatanije services secrets z'amacuti ya FPR ryabayeho ndetse niryo ryazambije opposition riranayikereza kuko intego ya FPR n'uko uyititiza cyane bakoresha uko bashoboye akabangamirwa n'abandi biyita ba opposants. Ndetse iryo vangura ryahoze kubutegetsi bwa Habyarimana na FPR hanyuma rigakomereza muri opposition nyarwanda hanze y'igihugu niryo ryashenye igihugu kandi ninaryo rizongera rikagisenya.
Umututsi uvangura azi aho aganisha igihugu kuko yifuza gutsemba abahutu akamaraho kandi ibyo bikagerwaho abanje kwikiza abo yita bamubangamira muri iyo gahunda bavuga ukuri kwamutesha atarabigeraho.

umuhutu nawe uvangura abandi ba opposant azi icyo agamije kuko yifuza ubutegetsi yihariye noneho agatsemba abatutsi niba abusubiranye. Nigutyo Rutayisire Boniface yagiye yigizwayo ariko akanga akababera ibamba agakoresha ubundi buryo akiyumvikanisha mubanyarwana no mumahanga kubarusha ndetse n'amahanga akamwumva kurusha abashyirwa imbere bose.

Umubirigi nawe iyo abonye muvangura gutyo, aravuga ati iyaba mwakomezaga mukamarana. Ngirango ababirigi bigisha ubumwe bw'abanyarwanda nibake niba banabaho.
Nzinink rero niba mushaka ko opposition itsinda intambara, nimureke ivangura no kujijisha. Nimureke kwishyira hejuru ahubwo musabane n'abanyarwanda bose.
Nka buriya mbere Rutayisire Boniface yajyaga atumira Matata Joseph bakajya gutanga isomo (séminaire) mu ishami ry'amateka muri licence (master) muri université libre de Bruxelles, noneho abanyeshuri bakabikoraho za analyses n'ibizami kubireba iyicwa ry'abatutsi n'abahutu, ariko système ya MRND yabineyemo muri ibi bihe iyo mikoranire ya Matata na Rutayisire Boniface itangira gucumbagira.
Ahubwo iyo abantu nka ba Rutayisire Boniface batahagoboka n'ubu abahutu baba bakibarindagiza kurwego mpuzamahanga ntawe uzi n'akababaro kabo. Ngirango muribuka ko ikibazo cy'abavictimes bose kitaratangira kuvugwa, abatutsi babwiraga abahutu ngo na none bazongera babahake imyaka magana ane irenga. Ubu se kuva aho Rutayisire Boniface azamuriye ijwi asobanura ko n'abahutu bakorewe genocide hutu maze ibintu bigatangira guhinduka buhoro buhoro, iyo myaka magana ane hari umututsi ukiyirota?
Ikibazo n'uko ibyiza mubibangamira.

Nzinink, nimureke duteze imbere umurongo w'ubwubahane no kuvuga ukuri tuzahita dutsinda mu gihe gito cyane.
Nimureke twubake opposition isanganywe uwo murongo wanyu ufite amateka ya MRND kuko muyakomeyeho, hanyuma hubakwe n'uwo murongo w'abahoze mugikotanyi FPR kuko bakomeye kumateka yabo, ariko natwe mutureke twubake umurongo wa gatatu wacu utagize aho uhuriye n'ayo mateka ya MRND na FPR kugirango n'ababaye abavictimes ba FPR na MRND babone aho bakorera politiki igashoboka. Iyo mirongo yombi nimubyemera ahasigaye yose izasabwe kuvuga ukuri kwa genocide hutu na tutsi hakoreshejwe amagambo yabyo bwite nta kurimanganya.
Ibintu nibigenda gutyo ukwibohoza kuzahita kugerwaho. Nibitagenda gutyo hazakomeza intambara kandi abazayihomberamo ni abahoze mumateka ya MRND na FPR.
C'est à vous de vous choisir la libéreté ou la guerre pacifique contre vous et contre le FPR. Turabizi mwatigise hirya no hino ariko niko bigomba kugenda kugirango twubake u Rwanda rwa bose. Iyi ntambara tubahoraho namwe ibafitiye akamaro kuko muzahita mwibohoza vuba mutarashirira hanze musaza. Kandi mwibuke ko abari mugihugu abo muhuje imyumvire nibake.
29/12/2013
TUBEHO TWESE

Nzinink <nzinink@yahoo.com> a écrit

"Abo banyapolitiki bishingikiriza ba mpatsibihugu niba koko aribo badutobera kuki tutabaha akato ngo twikomereze? Habuze iki?", IngMah.

@IngMah:

Njye mbona ikibazo kitari mu banyapolitiki gusa. Ikibazo kiri no muri societe civile (civil rights movements) aho usanga abantu bagombye kuturangaza imbere basa n'aho batitaye ku bufatanye n'abandi (dans leur diversite), bakumvako igikorwa/ igitekerezo iki n'iki kigamije kubohora uRda niba ataribo bagikoze cg bakiri kw'isonga, icyo gikorwa/gitekerezo kigomba gutegereza cg se kibagiranwa. 

Birababaje kandi binateye agahinda ariko nta gucika intege kuberako Imana akenshi ikiriza mu kwiheba: Kugera kure siko gupfa.

Umwaka Mushya Muhire wa 2014!

On Dec 27, 2013, at 12:21, IngMah <mrmuke05@yahoo.fr> wrote:

 
"Rusesabagina akiza mubya politiki bose baramuhururiye kuko yaje avuga ko yahawe igihembo na Bush. Mu minsi yakurikiye ariko byagiye biyoyoka asigara nta n'umwitayeho na gato, ni gutyo abanyarwana bakora. Ba Rudasingwa nabo bakiza ni gutyo byagenze barabahururiye, ariko uko ibihe bikomeza kwicuma ubu noneho basigaye babatera imijugujugu y'amagambo kuburyo nibakomeza ahubwo bazageza aho baterwa amabuye nyamabuye", Tubeho Twese.

Bwana Tubeho Twese, ibyo uvuga ni ukuri rwose.
Gusa njye aho ntemeranya nawe ni hariya ugira uti:
 
"Amahanga agomba kwitondera u Rwanda kuko abanyarwanda si abantu basanzwe. Ibyo kubaragira ubabeshya ngo uyu n'uyu azaba iki n'iki ni imikino basuzugura cyane nk'uko kuri ubu mubashyizwe imbere bose mubihe bishize aribo ba Rukokoma na Rusesabagina, usigaye ubavuga ahubwo benshi mubanyarwanda bagasesemukwa kandi mbere barabahuriraga ugasanga kumbuga za internet barabavugaga buri munsi icyumweru kigashira amezi agashira".
 
Icyo nzi ni uko abanyarwanda bari mu gihirahiro. Bakeneye byihutirwa umuleader bibonamo bose. Kubera ko bababaye bihagije, bakaba kandi basonzeye impinduka byihutirwa, abenshi muri bo ntibashaka kwongera kwishora mu bintu babona ntaho bizabageza. Niyo mpamvu ubona abenshi muri bo ari indorerezi aho kuba abogezi cg abakinnyi.
Abenshi muri bo bararekereje bucece bategereje kuzasimbukira ku nsinzi aho izava hose peu importe uwo izaba iturutseho kabone n'iyo baba nta ruhare na rumwe bazaba baragize muri iyo mpinduka. Niyo mpamvu abenshi mu banyarwanda babona umuntu ukurikirana ibya politiki y'iwacu umunota kuwundi bakamubaza ngo muzaducyura ryari? Ninayo mpamvu abanyarwanda benshi bavuga ko nta shyaka barimo ariko mu kwinubira ko nta gikorwa ngo duhashye iriya ngoma bakaba aba mbere.

Iyi myumvire n'imikorere ikocamye y'abanyamewanda niyo ikomeje gutinza iyo mpinduka abanyarwanda twese dusonzeye. Si amahanga ( services secrets) aduheje mu gihirahiro nk'uko ubivuga. Nitwe ubwacu tutazi icyo dushaka n'uburyo twakireraho.
Et pourant abanyarwanda baramutse bashyize hamwe iriyo ngoma mpotozi ntiyamara kabiri. Abo banyapolitiki bishingikiriza ba mpatsibihugu niba koko aribo badutobera kuki tutabaha akato ngo twikomereze? Habuze iki?
 
Ubwo Mme Ingabire yatahaga hari benshi babyakiye neza abandi bakomeza guseta ibirenge bati ntawamenya niba ataraguzwe!
Aho amariye gufungwa (2010) abenshi baradohotse, abandi bati dushyigikiye intwari Ingabire ariko ntidushyigikiye ishyaka rye, FDU-Inkingi!

Ntegereje kumenya gahunda z'aba bantu bavuga ko bashyigikiye Mme Ingabire ariko ko badashyigikiye ishyaka rye, kandi ariryo ryonyine akesha statut politique afite ubu kandi akaba akirikeneye ubu kurusha uko yari arikeneye mu minsi yashize mbere y'ikatirwa rye, ngo rikomeze rimufashe iyi nkundura yatangije kandi idateze guhagarara.

None se ko gushyira hamwe kw'abanyapolitiki bacu bikiri kure nk'ukwezi twavuga ko nta nsinzi abanyarwanda bazigera bageraho mu minsi iri imbere?

Oya. Impinduka yo nta kizatubuza kuyigeraho. Ishobora kuzanyura muri imwe muri izi nzira uko ari enye:
 
Inzira enye z'irangira ry'ingoma y'igitugu ya Kagame na FPR-Inkotanyi
Parution: Tuesday 17 December 2013, 18:16 
Par:Prosper Bamara

http://leprophete.fr/news.php?id=375 


On Dec 25, 2013, at 22:07, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

 
MWABYITEGEREJE KO YA MIKINO YO GUTUMA ABANTU BAZINUKWA POLITIKI KURUSHAHO IGARUTSE ? IYO BABONYE ABANYARWANDA BANENZE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN BAGARURA RUSESABAGINA

Kubantu batumva uko système irindagiza opposition ikora, turagirango murebere kuri ruriya rugero rw'abantu bumvise tuvuze ko Twagiramungu Faustin tumunenze ko nta vision agira noneho bagahita bazana Rusesabagina utaherukaga no kuvugwa.

Kubatabizi turagirango tubabwire ko muri izo manipulations zikorerwa abanyarwanda bo muri opposition babadindiza, usanga ababikora bahanganisha Twagiramungu Faustin na Rusesabagina. Ibyo babikora buri wese muri abo babiri bamuvuga mukerekezo cyo kugaragaza ngo niwe waba umukuru w'igihugu. Iyo ubyitegereje uko bikorwa usanga système ibikora isa n'igizwe n'abarwayi kuko ubona bibeshya ko aribyo bihangayikishije abakora politiki. Iyo babuze uko bavuga umwe muburyo positif usanga noneho bamuvuga bamutuka. Muri make usanga basa n'abahora mu iyamamaza rihoraho.

Akenshi ababizana kumbuga ni abantu bafitanye contact na za services secrets kuburyo usanga basa n'ababihatirwa kuburyo n'ubuze icyo avuga atangara kugirango uwo muntu akomeze avugwe.

Namwe murabibona ukuntu nka kuriya bahise bahuruza Rusesabagina igihe babonye Rukokoma bamunenze. Muri make ubashyira imbere bombi ni service secret imwe uretse ko yiyoberanya igaturuka impande zinyuranye no mubantu banyuranye.

Abatamenyereye ibya opposition nyarwanda rero ngirango ibi birabafasha kubona uburyo idindizwa ishyirwa imbere abantu bashinzwe kurangaza abandi. Iyo bikozwe kuriya hari n'abamarana bumva ko aribo bagomba gushyirwa imbere ngo bazabe ba perezida kuburyo ubona ko benshi mubakora politiki baba bahindutse nk'abana iyo binjiye muri iyo mikino.
Nk'ubu koko utari umurwayi ninde wakwemeza ko azaba perezida w'igihugu kandi igihugu kiri mungorane zerekana ko gishobora kugwa no mukaga karenze ako cyaguyemo mbere!!!. Ese utekereza ko yagirwa perezida bigakunda afite ubwenge buhagije bugenewe umuntu usanzwe ?

Twebwe aho kugirango abo banyamahanga bakomeze basuzugure abanyarwanda bababeshya muri ubwo buryo bwo kubaragira, abakunze kugwa muri uwo mutego, nimukore liste y'abashaka kuba abayobozi bakuru maze tubagabagabanye imyanya mbere y'igihe maze mutange amahoro burundu.

Buri wese yibukeko nyuma ya Kagame igihugu kizayoborwa na Perezida w'icyubahiro udategeka kugirango nibura bice intambara y'abarwanira agasongero k'igihugu kugeza ubwo boreka igihugu. Igihugu kandi kizaba gifite premier Ministre uva mumatora uyobora gouvernement kandi akaba afite ububasha bwose ndetse akaba yungirijwe n'aba vice premier ministre batari munsi ya batatu kandi bafatanya na Premier ministre gufata ibyemezo bikomeye.

Muri iyo myanya abamamaza Rusesabagina barifuza uwuhe? Abamamaza Twagiramungu barifuza uwuhe, abamamaza abandi barifuza iyihe myanya?
Igitangaje n'uko iyo ubajije gutya, kubera ko ibyo bakora ataribo babyituma, abenshi ntacyo bagusubiza kuko ababatuma b'abanyamahanga iyo babona bagiye kumenyekana barakwepa.

Buri munyarwanda ukora politiki nakure mubitekerezo yumve ko système irinda Kagame iteranya aba opposants babashuka ngo runaka bazamugira iki n'iki. Ibyo mubivemo ni ukwisuzuguza cyane; Buri wese ukora politiki yumve ko iyo ibintu bihindutse nta hantu na hamwe bijya byoroha ko bafata runaka bakamushyira ku butegetsi kuko abaturage barahaguruka ukareba aho wababonye ukayoberwa. Nta hantu na hamwe muri ibi bihe amahanga ashyiraho umuntu ngo amare kabiri. Kuby'u Rwanda byo ni ukwibeshya cyaneeeee kuko abanyarwanda babitse ibintu byinshi bibi muribo mumitima kuburyo utazi uko bakora réaction haramutse habaye impinduka kandi buri munyarwanda yarababaye cyane kuburyo asa n'uwaciye mumahugurwa.

Urugero kandi wafata rwa hafi, ushatse wanareba uko bakiriye Rusesabagina muri politiki. Rusesabagina akiza mubyapolitiki bose baramuhururiye kuko yaje avuga ko yahawe igihembo na Bush. Muminsi yakurikiye ariko byagiye biyoyoka asigara nta n'umwitayeho na gato, ni gutyo abanyarwana bakora. Ba Rudasingwa nabo bakiza ni gutyo byagenze barabahururiye, ariko uko ibihe bikomeza kwicuma ubu noneho basigaye babatera imijugujugu y'amagambo kuburyo nibokomeza ahubwo bazageza aho baterwa amabuye nyamabuye.

Amahanga agomba kwitondera u Rwanda kuko abanyarwanda si abantu basanzwe. Ibyo kubaragira ubabeshya ngo uyu n'uyu azaba iki n'iki ni imikino basuzugura cyane nk'uko kuri ubu mubashyizwe imbere bose mubihe bishize aribo ba Rukokoma na Rusesabagina, usigaye ubavuga ahubwo benshi mubanyarwanda bagasesemukwa kandi mbere barabahuriraga ugasanga kumbuga za internet barabavugaga buri munsi icyumweru kigashira amezi agashira. N'imbere mugihugu, ahenshi FPR yagiye ifata abantu bavuye hanze ikabanyanyagiza mugihugu hose ngo bage kuhitoreha babe abayobozi. Iyo witegereje ariko usanga bo bajyanywe hirya no hino ngo bategeke aba kavukire hasigaye mbarwa kuko abaturage bagenda babigizayo ukumirwa. Abavuga rero ngo FPR nihirima igihugu kizategekwa na runaka baribeshya cyane kandi bazabibwirwa n'amateka. Abanyarwanda ni abantu badasanzwe iyo habaye impinduka. Abashukishwa bakabyemera n'uko ntabwenge buzima bagira.

Kubera rero iyo mikino yo kurangaza abanayrwanda izwi, ababikora mubihagarikire aho, uvuzwe avugwe kugikorwa yakoze ariko bitari ugukinisha abanyarwanda kuko bituma abanyarwanda barushaho kuzinukwa politiki.
25/12/2013
TUBEHO TWESE
-------------------------------------------------------------Répondre à expéditeur | Répondre à groupe | Répondre en mode Web | Nouvelle discussion
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.