Pages

Friday 13 December 2013

AFRICA Y'EPFO: KAGAME MURI RUBANDA RWA GISESEKA YAMBAYE BURENDE


KAGAME MURI RUBANDA RWA GISESEKA YAMBAYE BURENDE


Photo: Inkotanyi ihora ariyo kugeza itabarutse

Nguwo Kagame yunamira nyakwigendera Mandela, abamubonye batwemeje ko yari yambaye Bullet proff (mu kinyarwanda twakwita ikote ritanyuramo amasasu, nkuko mubibona mu bitugu bya Kagame urebye i kote rye hali ikindi kirimbere). Twibajijeko ashobora kuba yambaye iryo kote aruko yarari muri Afurika yepfo aho Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe.

Nk'uko twabibamenyeshaga ubushize, abayobozi b'Afrika y'Epfo bangiye Paul Kagame kugaragara mu bandi bayobozi b'Isi aho bari bateraniye basezera ku ntwari Mandela. Impamvu nta yindi, ni uko ubu Kagame amaze kumenyekana hose nk'umuperezida urangwa n'ibyaha ndengakamere byo guhonyora inyoko muntu .Muri make akora ibintu bibi, bibusanye n'ibyiza Nelson Mandela yaharaniye.

Ni mu rwogo rwo kugira ngo hataba incident diplomatique abayobozi b'Afrika y'Epfo bamwemereye kuzaza gusezera ku ntwari Mandela nk'undi muturage uwo ari we wese, banagira bati wenda naza kumwunanimira wasanga hari indangagaciro nibura imwe ye ahakura!!

Nyuma y'icyumweru yizeza abanyarwanda ko nawe azajya gusezera ku ntwari Nelson Mandela, Perezida Paul Kagame ubu uyu munsi nibwo yahingutse muri Afrika y'Epfo aje gusezera kuri nyakwigendera mu cyubahiro. Akihagera, nta muyobozi n'umwe babonanye yewe habe n'uw'ibanze, agana aho umurambo wa nyakwigendera uri atora umurongo nka rubanda rwose, amusezeraho atyo!

Hagati aho ariko yagize amahirwe kuko abanyarwanda n'abanye congo bari bamwiteguye ngo bamuteshe kujya kwidegembya mu ruhame amahanga yateranye, uyu munsi ntibemerewe kwigaragambya.
Polisi y'iki gihugu yabamenyesheje ko uruhushya bali bafite rwarangiye kubera ko Kagame igihe bamwiteguraga atemerewe kuza.

Birababaje kubona perezida w'igihugu kirirwa kiririmba ko kihesha agaciro, asigaye ahabwa akato kariya kageni, akaba asigaye agera ahantu bakinuba agahitamo kugenda abebera nk'umujura!!

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.