Pages

Saturday 14 December 2013

RWANDA: INZIRA ENYE Z’IRANGIRA RY’INGOMA Y’IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR

On Saturday, 14 December 2013, 14:37, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:
 

INZIRA ENYE Z'IRANGIRA RY'INGOMA Y'IGITUGU YA PAUL KAGAME NA FPR.

bamara
13/12/2013 21:15   Politiki
Banyarwanda bavandimwe tuganira, igihe kirageze ko buli munyarwanda aho ali hose yumva kandi atinyuka kugaragaza ko ingoma y'iterabwoba itsikamiye abanyarwanda igomba gusenyuka byanze bikunze kandi vuba kuko bitagishobokeye abanyarwanda baba abahutu, abatutsi, abatwa n'abandi, kuyihanganira birenze ibi.
Gahunda z'amayeri no kurindagiza abanyagihugu no gusesagura umutungo wa rubanda nta burenganzira bwatanzwe n'abaturage (Ndi Umunyarwanda, Ikigega Agaciro-Fund, Gusaba Imbabazi, Ngwino urebe, Rwanda day, …) nazo abaturage twazihaze kandi turasaba abaziduturaho kurekera aho kudufata nk'udukinisho kuko ejo bazabibazwa.

Kubera iyo mpamvu, nifuje ko muli uyu mwanya twaganira twitonze ku nzira enye z'irangira ry'ingoma y'igitugu ya Kagame na FPR, hato tutazatungurwa igasenyuka nta ngamba twafashe z'uko twabyitwaramo maze ugasanga abanyarwanda duhindutse nk'abashinzwe kuzimya umuriro wamaze kwaka. Ubundi gutungurwa ni ikintu kibi cyane, bikarushaho kubabaza iyo byashobokaga kumenya uko bizagenda no kubyitegura kare aliko ntibikorwe.
Kuba ali inzira enye zigaragazwa muli iki kiganiro si ukuvuga ko hatari ubundi buryo iyi ngoma y'igitugu cya gisilikali (military authoritarian regime) iganje mu Rwanda uyu munsi yavaho, ahubwo ni ukugira ngo habeho gutekereza kare uko  twe abanyarwanda tuwabyitwaramo iramutse isenyutse mu gihe tutatekerezaga, bityo tukaba twirinze no kuzatungurwa ngo tubure uko twifata kandi Imana yaraduhaye ubwenge bwo kubitekerezaho kare.
Ni ukugira kandi ngo abanyarwanda bibwiraga ko iyi ngoma ali agahora gahanze bumve neza ko bibeshya kuko n'izikomeye cyane kuyirusha ku isi zagize iherezo mu gisa n'ubufindo. Mu gutanga urugero rw'ingoma z'igitugu gikabije nk'ikili mu Rwanda kandi zari zinakomeye mu buryo bwo kwirinda aliko zikanga zigahirima mu gisa n'ubufindo,  twavuga nk'ingoma y'abasovieti yamaze imyaka myinshi ikagira abaperezida benshi kuva kuli Lénine kuza ikagera kuli Michael Gorbatchev ali nawe yarangiriyeho muli 1989;
Ingoma ya Jean Bedel Bokassa wari warigize umwami w'abami muli Repubulika ya Centre Afurika, Ingoma ya Maréchal El Haj Idi Amin Dada wo mu Buganda, Ingoma y'ivangura ryiswe aprtheid yo muli Afurika y'epfo yahitanye abirabura n'abandi banyagihugu benshi aliko ikanga intege zo kwica zikazayishirana igacishwa bugufi ikavaho, Ingoma ya Mengistu Haile Mariam wa Ethiopia yari iteye ubwoba n'igisirikali giteye ubwoba n'ibitwaro bikaze cyane aliko bikanga bikayirangirana, Ingoma y'uwitwa Videla wo muli Argentine wabiciye bigacika aliko ay'ubusa amaherezo kakamubaho akisanga mu maboko y'abagabo;
Ingoma ya Ceoceskou wo muli Rumaniya wayoboye mu gitugu n'ikinamico bikabije muli byose aliko abaturage bakaza kuzazahzwa no kurindagizwa no kwicwa nabi bakamuzamukana kugeza ake gashobotse, Ingoma ya Mobutu Séssé Seko K. K. Ng. Wa Zabanga wo muli Zayire, Ingoma ya Ahmed Sékou Touré wo muli Gineya Konakry wari waramariye ku icumu umuntu wese wagaragazaga ko ashobora kugira ubushobozi bwo kugiora icyo ayobora kabone n'iyo kaba akana ka primaire kabonekaho ubwenge n'ubushobozi aliko amaherezo urw'ikirago rukamuvana ku izima, n'izindi nyinshi cyane zabayeho.
Ibi rero biratugaragariza ko n'uwavuga ko n'iyi ngoma y'igitugu gikabije ili mu Rwanda akayo kashobotse cyangwa karaye kari bushoboke ataba yibeshye. Impamvu mvuze ko akayo kakaraye kali bushoboke ni uko izo ngoma zose zijya kurangira habanzaga kubaho ukuva mu bitotsi kwa rubanda no kwijujuta bikaze n'iyo byaba mu matamatama cyangwa mu byumba byihishe, hakabaho n'agasuzuguro gakabije k'umunyagitugu ku benegihugu no kubafata nk'ibintu (choses/objets/objects) bitagira ubwenge bitazi no kwibariza impamvu yo kugirirwa nabi.
Nyuma y'ibi hakurikiragaho inkubiri yo kuvuga utavugwaga no gutangira kuvugira ahabona ubugome, ubusambo n'uburiganya bye, hakaba ubwo bitangirira mu batuye hanze y'igihugu aliko ubwo kakaba kabaye, abanyamahanga b'inshuti bamuhishiraga bagatangira kwemera ko koko ali umunyamafuti aliko ntibagire icyo bamukoraho, kugeza ubwo hose inkuru iba kimomo ko iterabwoba n'ubugizi bwa nabi alibyo biyoboye rubanda muli icyo gihugu, ubwo erega uburiganya no guhemuka k'umunyagitugu bikaba bitagishoboye kumurengera! Ngibi ibihe rero ingoma y'igitugu cya gisilikare iyobowe na Kagame n'ishyaka rye mu Rwanda iriho yinjiramo kandi yihuta cyane kuko ili ahamanuka / ku mtelemuko cyangwa se aharindimuka.
Iyo bigeze aha, umunyagitugu aba asigaranye umuryango umwe wonyine wo gusohokeramo aliwo wo kwigaya akareka iterabwoba, ubwiyemezi n'ukwishaririza imbere y'abo ali kumwe nabo bose, akaba yakwegera abamubwira bakajya inama hanyuma kandi bakagira icyo bemeranya no ku kibazo cy'ibyaha biba byaragiye bikorerwa abanyagihugu, nta guca iruhande cyangwa gushaka gupfukirana no guhishira ibyabaye.
Mbere y'uko mvuga inzira enye zanyuramo irangira ry'Ingoma y'igitugu n'iterabwoba ili mu Rwanda, ni byiza kubanza kubagaragariza ko uko byagenda kose iyi ngoma ishobora kurangira umutegetsi mukuru: (1) akiliho akili no ku butegetsi we n'ishyaka rye; (2) akiliho aliko avuye ku butegetsi ishyaka rye rikiburiho cyangwa se ribuvuyeho aliko rikiriho; (3) apfuye ishyaka rye rikiri ku butegetsi; apfuye n'ishyaka rye rivuye ku butegetsi cyangwa se rinasenyutse; (4) atakaje ubutegetsi akaba umuturage usanzwe; (5) atakaje ubutegetsi akaganishwa mu nzu y'imbohe; (6) afashwe n'abaturage bakamwihanira uko babyumva batamugejeje imbere y'inkiko.
Ibi tuvuze ni ibishoboka kandi abanyarwanda bose bagombye gutangira kubitekerezaho no gufata ingamba z'uko babyitwaramo bigenze uku cyangwa se kuriya.
Dore rero inzira enye z'isenyuka ry'Ingoma y'igitugu itsikamiye abanyarwanda muli iki gihe:
Inzira ya mbere: Abategetsi b'u Rwanda bacishije make bakumva amajwi abahamagarira kurekura no kwegerana n'abandi banyarwanda mu kugena imiyoborere y'igihugu cyabo. Bakemera kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu no gufungura imfungwa za politiki zose. Bakemera ko habaho ubwisanzure ku ijambo n'itangazamakuru ryigenga, kandi bakemera ko impunzi zose zitaha.
Bagakunda bakaganira n'abaharanira impinduka ku kibazo cy'abanyarwanda bakora umwuga wa gisilikali aho baba bawukorera hose n'uburyo bahurizwa hamwe mu kubaka ingabo z'u Rwanda zatuma umunyarwanda uwo aliwe wese yumva atazishisha. Abategetsi b'u Rwanda kandi ubwo baba bemeye gutangira kuvugana ikinyabupfura no kudakoresha ibitutsi mu mvugo ku birebana n'abanyarwanda bafite aho badatekereza kimwe nabo cyangwa se babahunze, baba bemeye gutangira kubaha abo banyarwanda bose nk'abenegihugu kandi baba bemeye gutangira kubagaragariza umutima ubashaka nk'abavandimwe. Muli iyi nzira ingoma y'igitugu n'iterabwoba iliho yahita irangira kandi nta byangiritse mu gihugu.
Inzira ya kabili: Abategetsi b'u Rwanda bakomeje kunangira umutima nka Farawo no gukangisha ingufu za gisilikali nk'aho alibo bavukanye amaboko bonyine, noneho amashyaka amwe cyangwa se abanyarwanda bamwe bakegura imyambi n'amacumu rukambikana. Ili rasana ryarangira ingoma y'igitugu ili ku butegetsi ihirimye burundu kandi nta gisibya, aliko byaba hangiritse byinshi bikomeye kandi hapfuye abantu benshi cyane.
Iyi nzira nayo yahita irangiza ingoma y'igitugu cya gisilikali ili ku butegetsi mu Rwanda kuli uyu munsi. Gusa byaba ngombwa kwitonda kuko abategetsi b'igihhugu bashobora kubona basumbirijwe noneho bagashora abantu mu bwicanyi bushingiye ku moko n'uturere, bityo umubare w'abapfa n'ibyangirika noneho ukiyongera birenze;
Inzira ya gatatu: Abategetsi b'u Rwanda bakomeje kunangira umutima nka Farawo, noneho abaturage agahinda n'akaga bikarushaho kubazonga. Bamaze kugezwa ahabi cyane ntibaba bagishoboye kwihanganira iryo shavu ryo kubuzwa amajya n'amaza, ryo kubuzwa epfo na ruguru. Iyi nzira ifite udushami tubiri tuyishamikiyeho.
Agashami (a): Iryo shavu ryahita ribashyigura rero bakazamuka nk'abariwe n'inzuki nta n'intwaro bafite ubundi umujyi n'igihugu bakabyigabiza, bakisukira ingabo n'abarinda abakuru mu gihugu induru zikavuga, amahanga agasakuza, indege n'ibitwaro by'umunyagitugu bikabamishaho ama-bombe n'urusasu aliko bikanga bikaba iby'ubusa ntibashire, bagasizora bagahatana bivuye inyuma ndetse bagashirwa basatiriye intare y'ishyamba iyo mu biti aho yicaye yigunze itegereje kumenyeshwa uko byifashe.
Burya intare ishaje irigunga kuko iba itakibasha no guhiga, mbese nk'intare imaze imyaka hagati ya makumyabili na makumyabili n'itanu iba igeze habi iyo hagize igikoma biba biyicikanye. Abize ubuzima bw'inyamaswa badufasha kubyumva neza ahangaha.
Agashami (b): Iryo shavu ryahita rihagurutsa umuntu umwe ku giti cye akiyemeza kwitangira abanyarwanda akahuranya Intare nkuru akayirangiza amagambo agashira ivuga ahari urugwiro rw'abasangirangendo hagakwira imbeho no gusakabaka. Uyu mutabazi ashobora kuhagwa nawe nk'uko byagendekeraga abatabazi mu mateka, kandi ashobora no kurokoka n'igikorwa yiyemeje yakirangije.
Uyu muntu yaba al inde yaba ali muntu ki? yaba ali umusilikali, umupolisi, umuturage w'igitsina gore cyangwa se gabo waba agera aho Intare umwami w'ishyamba atetse ijabiro, ashobora no kuba umunyamahanga wababajwe cyane n'agahinda abanyarwanda bapfiriyemo, ndetse yaba n'umwe mu bagize umutwe urinda abakuru mu gihugu cyangwa se umwe mu bagize inzego z'ubutasi ubasha kugera aho Nyirabayazana yicaye, kandi yaba n'umwe mu nkoramutima ze basangira cyangwa se umwe mu bo mu muryango we wa hafi cyangwa se wa kure.
Ashobora kuba n'undi muntu utunguranye nk'umwe mu bapfumu b'intare, abajyanama be cyangwa se abaganga be, abamucurangira mu bitaramo bidasanzwe iwe cyangwa se abamudodera n'abamupima imyambaro, abamwogosha n'abamutumikira, abatunganya n'abakanishi ba Mudasobwa ye cyangwa se abamwongorera amagambo yuzuye urwango n'ubugambanyi mu matwi bishakira indonke. Iki gikorwa kirangiye abaturage bashobora guhita batangira guhutazwa no kwicwa noneho bakisuka bakisukira ababahutaza rukambikana imihanda ikuzura induru amarira n'amaraso.
Muli iyi nzira ya gatatu ishammikiyeho utuyira tubili, abaturage bamaze guhaguruka ibintu byacitse niho n'abitwaje intwaro bari hanze y'igihugu bashobora kwinjira mu kajagari bakabatera ingabo mu bitugu, yewe na bamwe mu ngabo z'igihugu n'abashinzwe umutekano halimo n'abo mu mutwe ulinda abakuru cyangwa se indi mitwe ikora imirimo yihariye, bakaba bavamo abatihanganira iyicwa-rubozo n'ihotorwa-ku bwinshi rya rubanda, maze bakeguka ku wo barwaniraga cyangwa se ku ishyaka rye n'agatsiko ke mu gihe we ubwe yaba atagihumeka umwuka w'abazima, maze bakisunga intambwe y'abababaye dore ko abo bose baba ali n'imiryango yabo bakomokamo, bikaba byumvikana ko ababo batakomeza kwicwa nk'inshishi barebera ngo aha bararengera umunyagitugu. Iyi nzira nayo yahita irangiza ingoma y'igitugu cya gisilikali ili mu Rwanda.
Inzira ya kane:  Bamwe mu bagize ubutegetsi bw'igihugu balimo n'intwaramuheto cyangwa se abasilikali bafatanyije na bamwe mu bali mu ishyaka riri ku butegetsi, babonye kuyobora nabi no guhinduka ruvumwa bikabije ali nako kuvunira ibiti mu matwi bikomeje kwizihira abamiragura igihugu n'imitsi y'abacyo basya umuturage nk'abasya ibigori, icyo gihe bashobora kuvamo abiyemeza gufata icyemezo cya kigabo.
Ubwo bahita bitoramo abakora igikorwa cyo gukuraho ku ngufu (coup d'Eta/putsch) no gushyira akadomo ku iterabwoba n'ingoma y'igitugu. Aha nituvuga ishyaka riri ku butegetsi ntitukibagirwe ko hari abaririmo ali amaburakindi babohewemo nk'imfungwa nta n'ijambo bagira, hakaba n'abagize agatsiko k'indobanure kayoboranye n'Umwami w'Ishyamba.
Si byiza gukomatanya ngo ababarizwa muli iryo shyaka bose bafatwe nk'abagizi ba nabi ! Abafashe icyemezo bamaze gukuraho ku ngufu umunyagitugu n'igitugu cye, bahita bafungura imfungwa za politiki zose, bagahamagarira bose kuza kwicarana no kujya inama kandi badaheje n'abitwaje intwaro cyangwa se indorerezi zabyifuje mu buryo bukwiye, bakirinda gusa gushaka gusimbura uwo bahiritse ahubwo bakareka abanyarwanda bose uko bicaye mu mashyaka menshi yabo alimo n'ayakoreraga hanze y'igihugu bagacocera hamwe ibibazo ibibazo bireba igihugu n'imiyoborere yacyo.
Iyo nama ishobora kurangira abafashe icyemezo cyo gushyira akadomo ku iterabwoba n'igitugu bagenewe n'agashimwe ku bw'igikorwa gikomeye baba bakoreye abanyagihugu b'amoko yose. Iyi nzira nayo yahita irangiza bidasubirwaho Ingoma y'igitugu ili mu Rwanda.
Mu kwanzura iyi nyandiko ndagira nti :
Banyarwanda nshuti kandi bavandimwe, namwe mwese tuli kumwe muli iki kiganiro, byanshimisha dutangiye gutekereza kuli izi nzira zose, hanyuma tukibaza icyakurikiraho binyuze muli iyi cyangwa se muli iliya. Abibwira ngo ibyo kuvaho kw'iyi ngoma ni cyera cyane bo rwose bitonde kuko irangira ry'ingoma z'igitugu gikabije iteka riza nk'umujura wa mugani wa Yezu w'i Nazareti, akenshi ntiriteguza rikaba ryakwitura nk'imvura igwa itakubye cyangwa se ryaza buhoro buhoro bose barireba;
uretse ko iyi mvura igiye kugwa y'isenyuka ry'igitugu n'iterabwoba mu Rwanda yo yanakubye hashize iminsi, yewe n'ibicu byayo bikaba byuzuye ikirere cy'iwacu n'icy'ahandi. Abafite amaso nibayakanurishe barebe barabibona, abafite amatwi nibayabange cyane bayatege barayumva ihinda, abafite umutima nibibaze bisubize maze bitegure kuzagenda batadandabirana mu nzira iyo aliyo yose mu zo twagaragaje.
Sinifuza ko hazabaho kujagarara no gutungurwa kandi dushobora kwitegura isenyuka ry'ingoma y'igitugu muli buli yose muli izi nzira. Ku ya mbere ho ni ukwitegura kubana neza n'abandi banyarwanda cyane cyane kwihanganira no kurengera inyungu z'abo tudahuje ubwoko. Mbese tuvuge tuti niba Kagame na FPR boroshye bakemera kubaha abanyarwanda bose no kurwanya inzangano hagati y'amoko hutu/tutsi, bakemera gushyikirana no kurekura ngo bafatanye n'abatumva byose kimwe nabo mu kuyobora igihugu basangiye, icyo gihe tuzaborohera natwe abatemera imiyoborere iliho muli iki gihe mu Rwanda, maze tuzishimire kugira icyo duhurizaho twese tubyumvikanyeho.
Izindi nzira eshatu zisigaye, (2), (3) na (4) zo ni indyankurye, zikaba zidusaba kwitegura cyane mu mitima mu buryo bwo kwirinda ukwihorera uko aliko kose, kwirinda ukwica amategeko uko aliko kose no kwirinda kugoreka amateka. Hakabaho rero no gufata ingamba nzima twazanyuzamo ibintu. Ningombwa kandi kwibuka ko nyuma y'iyi ngoma abanyarwanda tuzaba dufite n'umugogoro w'ibibazo bituruka ku mibanire mibi n'ibihugu by'abaturanyi  yewe n'urwango hagati y'u Rwanda n'ibihugu bya kure tuzaba dusigiwe n'iyi ngoma isa n'iyiyemeje kubana nabi na bose mu gihe cyose cy'imibereho yayo.
Twese dukomeze kandi kwifuza ko iliya nzira ya mbere yaziganza ikaba ariyo inyurwamo n'ugusenyuka kw'imiyoborere y'igitugu cya gisilikali iliho ubu. Ibi ndetse binajyanye no gusabira abayoboye u Rwanda muli iki gihe ngo borohe mu mutima kandi bumve amajwi atakamba banabone ibiganza bibatungira agatoki aho umuryango (Porte/portail/gate) wo gusohokeramo mu mahoro uherereye.
Aliko kandi ntihabeho kwipfumbata ngo niba amarenga amaze amanonko ntacyo ubwirwa yibwiye tube twananirwa no kunyerera mu nzira zitari iyi kandi twihagazeho cyangwa se duhagaze bwuma. NI byiza kwibuka ko icyo Imana n'abakurambere badushakaho ali ukubana neza hagati yacu no hagati yacu n'abandi, no kuba intwari tukitangira kurengera inyungu z'abacu bose n'iz'isi yose binyuze mu guharanira ko habaho imiyoborere myiza mu gihugu cyacu.
Sinasoza rero ntababwiye ko burya uwitoje kugenda akabyitoza gihanga, inzira yisanzemo yose yaba mbi yaba nziza, yaba yuzuyemo icyondo cyangwa yumutse neza, abasha kwirwanaho akamenya uko ayigendamo. Nimucyo rero natwe abanyarwanda twitegure kugenda mu mayira yose kugira ngo iyo tuzerekezwamo yose ntizadutonde kandi n'imiterere yayo ntizatudindize mu rugendo nk'aho tutabitekerejeho kare. Cyane cyane dutegurire imitima yacu kwakira undi no kumva ibitatworoheye kwemera ko aliko byagenze koko cyangwa se ko aliko bili koko.
Basomyi b'iyi nkuru, nimunyemerere mpinire aha, mbizeza ko tukili kumwe mu biganiro byubaka.
Prosper Bamara


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.