Pages

Friday 13 December 2013

Rwanda: Urukiko rw'ikirenga rukatiye umuyobozi wa FDU Inkingi imyaka 15

Begin forwarded message:

From: Bakunzibake Alexis <imberakuri.5@gmail.com>
Date: December 13, 2013 at 8:29:30 EST
To: undisclosed-recipients:;
Subject: *DHR* Fwd: Urukiko rw'ikirenga rukatiye umuyobozi wa FDU Inkingi imyaka 15
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

---------- Forwarded message ----------
From: Parti Social Imberakuri <info@ps-imberakuri.net>
Date: 2013/12/13
Subject: Urukiko rw'ikirenga rukatiye umuyobozi wa FDU Inkingi imyaka 15
To:


ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 023/PS.IMB/013



Rishingiye ku cyemezo cy'urukiko rw'Ikirenga rumaze gufata uyu munsi
kuwa 13 Ukuboza 2013 mu rubanza  leta iyobowe na PFR Inkotanyi
yashoyemo umukuru w'ishyaka FDU Inkingi Madame IGABIRE UMUHOZA
Victoire,

Rigarutse kandi ku zindi manza leta ishoramo abanyapolitiki
bavugarumwe nayo igamije kwikubira urubuga rwa politiki,ishyaka
ry'Imberakuri riharanira imibereho myiza ritangarije
abanyarwanda,incuti z'u Rwanda by'umwihariko abarwanashyaka bifuza
impinduka ibi bikurikira:

Kuba uyu munsi urukiko rw'ikirenga rwasubije ibyifuzo bya leta iyobowe
na FPR maze rugakatira umuyobozi wa FDU Inkingi igihano cy'igifungo
cy'imyaka cumi n'itanu(15) nta gitangaza kirimo kuko usibye no kuba
inzego z'ubutegetsi zose uko ari eshatu zigendera ku mabwiriza
y'ubutegetsi nyubahiriza tegeko,ubusanzwe nta gihe twasibye kwerekana
ko ubutabera bw'u Rwanda butigenga.Urukiko rw'ikirenga rwamuhamije
ibyaha mpimbano maze rutesha agaciro imyaka umunani yari yatanzwe
n'urukiko rukuru rwa Kigali rubizi neza ko arengana.

Kuba na none leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kunyura muri ubu
bucamanza maze igafunga uwariwe wese ugerageje kuvuga ibitagenda mu
gihugu,birashimangira neza umugambi mubisha wayo wo kwiharira urubuga
rwa politiki yonyine mu Rwanda,kuko usibye no gufunga ikomeje
kugaraguza agati abafunze ndetse ikaba ikomeje iterabwoba rikomeye no
kubadafunze bashaka impinduka.

Ishyaka ry'Imberakuri rikomeje gusaba abifuza impinduka aho bari hose
guhagurukira vuba nabwangu ikibazo cy'abanyarwanda kuko aho bigeze
ntabwo ikibazo cy'uRwanda kikiri icy'umuntu runaka cyangwa icy'ishyaka
iri niri.

Ishyaka ry'Imberakuri rikomeje gusaba amahanga kutagumya kurebera
abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni na buhoro maze agashyira igitutu
kuri leta iyobowe na FPR Inkotanyi igatanga ituze ku banyarwanda cyane
cyane abayinenga.

Byumwihariko ishyaka ry'Imberakuri ryifatanyije n'umuyobozi wa FDU
Inkingi rimwizeza ko ritazatezuka ku migambi myiza afitiye
abanyarwanda kandi rimwibutsa ko na MANDELA yafunzwe makumyabiri
n'irindwi(27) none ubu akaba atabarutse ari intwari y'isi yose.



Bikorewe I Kigali kuwa 13 Ukuboza 2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.



No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.