Pages

Saturday 14 December 2013

Fw: Re : Re: *DHR* Re : Makuza ni imbwa kuva kera

On Saturday, 14 December 2013, 16:39, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> wrote:
 
Banyaruguga,
Nyakwigendera Ministre Makuza Anastase ntabwo yari umunyakigari ngali kavukire. Yari kavukire wo muri Komine Kinyamakara ku Gikongoro. Mu gihe cyo kwamamaza parti de l'
emancipation hutu, Perezida Kayibanda yamushinze kuyamaza muri Kigali Ngali kuko nta muntu wize icyo gihe wari uhari ari emergant ngo ahamushinge. Ni uko Makuza Anastase yabaye umudepute wa Perefegitura ya Kigali kuko ariho yatorerwaga n'abaturage baho bari bamuzi kuva muri 1959-1960 kuko ari we wazagaza kubakoresha inama za sensibilisation kw'ishyaka.
Nyuma hari abandi bimukira baje muri Kigali nka Nyakwigendera Minisitiri Nkezabera Damien wavukaga i Save muri Butare. Nawe yagiye ku malisiti y'abiyamamarizaga abudepute muri Kigali Ngali. Makuza Anastase kubera ko yabarushaga amajwi bose mu baturage kandi buri gihe,baje kumugirira ishyari ribi cyane bakajya bamucongera kwa Perezida Kayibanda no muri secretariat excecutif ya PARMEHUTU baramujujubya kuburyo yagezaho agahitamo kubabisa agasubira iwabo i Kinyamakara muri Gikongoro. Ajya kugenda yaragize ati: "Ndatashye Makuza ndatashye iwacu i Kinyamakara, jye ngiye habona ariko mwe muzahihiza ari ni joro". Ageze iwabo kw'ivuko yagiye kuri liste y'abiyamamariza ubudepute ku Gikongoro ari ubwambere ariko kubera ko yari icyamamare ababana uwambere naho.
Coup d'Etat ya le 5/7/1975 yabaye ari Minisitiri wa Minisiteri abantu basuzuguraga yitwaga Minisiteri y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ari n'umudepute wa Perefegitura y'iwabo ku Gikongoro(nibutse ko abamucongeye kwa Kayibanda batarabikora, yari yarabaye mu buryo bukurikiranye: Minisitiri w'Ubutabera, Minisititri w'Uburezi na Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda). Kuba rero Coupt d'Etat yarabaye atakiri kw'ibere kandi uwayikoze yari mugenzi we w'umuminisitiri abizi neza, byatumye aticwa hamwe na ba Munyaneza Augustin (Minaffet), Minani Frodual (Mininfor), Nzanana Fidele(Minifin), Harerimana(Minagri) n'abandi bose muzi ntiriwe ndondora. Kuva ubwo(1975) Makuza Anastase yigumiye iwabo i Kinyamakara.
Icyo ubutegetsi bwa Repubulika ya kabiri bwakoreye Anastase Makuza kibi n'uko muri 1978 bwamushyize kuri lisiti yakozwe na services de renseignements zayoborwaga na Lizinde Theoneste, listi y'abo bise icyo gihe mu Rwanda hose "abagomba gusubizwa ubwoko bwabo"; byavugaga abatutsi bahindije ubwoko bakigira abahutu none services de renseignements zikaba zarabatahuye zikaba zigiye kubasubiza ubwoko bwabo zibambura carte d'identes zanditsemo HUTU zikabaha izanditsemo TUTSI. Makuza Anastase ni uko byamugendekeye muri 1978. Ubutegetsi bwa repubulika ya kabiri bwamwambuye carte d'identite y'ubuhutu, bumuha iy'ubututsi kuko ngo bwari bwarakoze iperereza bugasanga ari umututsi wari warahinduje ubwoko akigira umuhutu. Si we wenyine cette chasse a l'homme yagezeho , hari na Ndwaniye w'i Save i Butare wari Secretaire- Depute w'Inteko ishinga amategeko muri 1975, hari na Munyangaju Aloys wigeze kuba Visi-Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, n'abandi benshi.
Icyo jye mbona Makuza Micheli murimo mujyaho impaka hano yadufasha, ni ukutubwira niba koko ari abatutsi bigeze guhinduza ubwoko bakaba abahutu kubera ibihe uko byari byifashe icyo gihe kuko atari bo bonyine byabayeho. Hari abahutu bihutuye bahinduza ubwoko bigira abatutsi ku ngoma ya Cyami yari imereye nabi abahutu kugirango bobone baramuka; hari abatutsi bahinduje ubwoko bigira abahutu ku ngoma ya Repubulika ya mbere n'iya kabiri nabo ari ukugirango babe batera kabiri; ubu hari abahutu bigize cyangwa se bigira abatutsi kugirango babone baramuka bagerageza gusunika iminsi yabo yo kubaho. Makuza Anastase niba ariko byaba byaramugendekeye nta kibazo abana be baramutse babivugishije ukuri kuko abanyarwanda bo mu moko yombi bahuye na bene icyo kibazo ndetse na nubu bagihura nacyo ari benshi cyane, abazwi, abatazwi ubu n'ababashije kwihisha mu bandi burundu batazigera bamenyekena.
Anastase Gasana.


2013/12/14 Rwema Yvan <rwemay@yahoo.fr>
 
Uriya Makuza ni imbwa nigeze kumva avuga nabi padiri Munyeshyaka nakwibuka ko ariwe wamugemuriraga nuriya Mucyo muri Hôtel mille colline. Nti puu uri imbwa basi iyo wicecekera aho kuvuga nabi umuntu WAGUTUNZE mu makuba.Ntibibatungure kuba abeshya ko se yishwe kubwa Habyarimana nyamara yarafashe ubutegetsi atakiriho. Makuza yapfuye ari paralysé. Ubwo ni abahutu se bamuteye ubwo bumuga. BIRAKOMEYE IBYO MU RWANDA RWA KAGAME.
Envoyé depuis Yahoo Mail pour Android


From: Zac Biampa <zac.biampa@yahoo.fr>;
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>;
Subject: Re: *DHR* Re : Kirazira gutekereza kwa Kagame
Sent: Sat, Dec 14, 2013 12:24:25 PM

 

"Numvise ko ku ngoma ya Habyarimana, nyuma ya 1990, Makuza yatotejwe.." (Guillame Murere)

Mwa bantu mwe, Aha!!!

Muri1990 Anastase Makuza yari yarapfuye...yatotejwe se na Saint Pierre cyangwa Nyagasani ubwe?


Le Samedi 14 décembre 2013 12h38, Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr> a écrit :
 
Ibi bintu by'intebe ya penitensiya yo mu ruhame/confession publique ku mabwiriza ya Ndi umunyarwanda aho bucyera birahinduka urweenya/hysterie publique... bityo biritesha agaciro ubwabyo.
Mujye mwibuka gusengera kiriya gihugu cy'abakurambere kuko kigeze kure! Nta shyano nko gutegekwa n'abasazi nka Kagame.



Le Samedi 14 décembre 2013 10h07, SHEMA <shimamungu@gmail.com> a écrit :
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.