Pages

Saturday 14 December 2013

Fw: *DHR* Kwamagana ifungwa rya Madamu Victoire Ingabire no kwifatanya n'umuryango we


On Saturday, 14 December 2013, 8:30, Michel Niyibizi <niyimike@yahoo.fr> wrote:
 
IGIHANGO CY'ABATURAGE BAHARANIRA
DEMOKARASI: PDP IMANZI
CHAMA CHA WANANCHI WANAOTETEA DEMUKRASIA
PACTE DEMOCRATIQUE DU PEUPLE
PEOPLE'S DEMOCRATIC PACT

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 2013/0005

 Ishyaka PDP-IMANZI riramagana bikomeye icyemezo cy'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, gikatira Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi, igifungo cy'imyaka 15, nyuma y'aho ajuririye icyemezo cy'Urukiko Rukuru rw'u Rwanda rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 8, ku wa 30 Ukwakira 2012. Ishyaka PDP-Imanzi riragaya cyane iki cyemezo gishimangira bidasubirwaho ko ubutabera bw'u Rwanda bwabaye imbata n'igikoresho cy'ingoma y'igitugu iyobowe n'Ishyaka FPR-Inkotanyi rya Perezida Pawulo KAGAME, igamije kwikubira ubutegetsi no gukomeza kuniga demokarasi n'ubwisanzure mu Rwanda. Nta kindi Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA azize usibye guharanira ubwisanzure no guca akarengane mu Rwanda. Icyemezo cyo kumufunga burundu ni icyo kwamaganwa kuko kivutsa uburenganzira Intwari izwi mu Rwanda no mu mahanga. Ishyaka PDP-IMANZI ribabajwe cyane n'iki cyemezo kandi ryifatanyije na Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA, Umuryango we hamwe n'ishyaka FDU-INKINGI. Rirabasaba kudacika intege kandi rizakomeza guharanira ko afungurwa nta yandi mananiza, we n'abandi banyapolitiki bose bafungiye akamama, barimo Bwana Déogratias MUSHAYIDI, Bwana Bernard NTAGANDA, Bwana Théoneste NIYITEGEKA n'abandi Banyarwanda bose bafunze bazira imikorere mibi y'ubutabera bw'u Rwanda. Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye gusaba Imiryango mpuzamahanga n'ibihugu bitera inkunga u Rwanda kotsa igitutu Leta y'igitugu iyobowe na Perezida Paul KAGAME kugeza igihe izarekurira Abanyapolitiki bose bafunze kandi igakuraho inzitizi yashyizeho igamije kuniga demokarasi n'ubwisanzure mu Rwanda. 

Bikorewe i Buruseli ku wa 13 Ukuboza 2013. 

Jean Damascène MUNYAMPETA
 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ishyaka PDP-IMANZI
__._,_.___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.