Pages

Monday 3 June 2013

Re: [fondationbanyarwanda] Re: Lu pour vous: Un troisième incendie dans l’Ecole de Sciences de Byimana

 

Lu Pour vous UMUSEKE.RW
____________________________________

ES Byimana dortoir y'abanyeshuri yongeye gushya

Hashize 16 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 02/06/2013 . Yashyizwe ku rubuga na   ·   Ibitekerezo 6
Saa sita zibura iminota micye kuri uyu wa 2 Kamena nibwo umuriro wongeye kugaragara munzu yari yarashyizwemo abahungu muri Ecole de Science Byimana, kugeza ubu igitera iyi nkongi yibasiye iri shuri ntikivugwaho rumwe.
RUHANGO
Indi drtoir nk'iyi yahiye nyuma y'izindi ebyiri
Mu gihe cy'amezi abiri gusa, ni ubwa gatatu iri shuri ryibasiwe n'inkongi. Dortoir yahiye ni iya gatatu ari nayo nini, yarimo abanyeshuri bagera kuri 270.
Iyi nkongi yateye ubwo abana benshi bari mu bibuga bareba amarushanwa ya Interscolaire yakinirwaga ku bibuga bya Byimana. Nta munyeshuri n'umwe wakomerekeye muri iyi nkongi ariko ibikoresho byabo byose byahiye nanone.
Umwe mu baje kuzimya uyu muriro, ni umuturage uturiye iki kigo utifuje ko amazina ye yandikwa yatangarije Umuseke.rw uko byagenze;
"Nari ndi hano hirya mu materaniro, umuntu arambwira ati ku ishuri nanone hari gushya. Nahise nsohoka ndatabara kimwe n'abandi. Twahageze umuriro umaze kuba mwinshi.
Twari abantu nka 30 dufatanyaga n'abasirikare b'aho hafi gutema amabati, tuzimisha ibitaka abandi amazi.. tugerageza kuwuzimya. Ibimodoka bya Police byahageze bisanga umuriro umaze gucogora birawuzimya burundu.
Dortoir yahiye ni inini yari isigaye, niyo yari yarashyizemo abanyeshuri bose kuko izindi ebyiri zarahiye. Indi imwe isigaye ni refectoir (aho barira) yagizwe dortoir, ubu abanyeshuri bariraga mu ihema rinini rya UNICEF."
Uyu mugabo wari mu bazimije umuriro bwa mbere tumubajije icyo we n'abandi bari aho bakeka ko cyateye iyi nkongi yadusubije ko ari ibintu bidasobanutse kandi batavugaho rumwe, ariko ko we ubwe ngo ntiyemera ko ari ikibazo cy'amashanyarazi.
Ati " Impamvu yashakirwa ahandi rwose. Umuriro twazimyaga waturukaga hasi muri za matelas z'abanyeshuri ntabwo ari umuriro wo mu gisenge ku buryo njyewe uko nabibonye ari umuriro wakongejwe atari amashanyarazi."
Umuseke.rw wagerageje kuvugana na Frere Alphonse Gahima umuyobozi w'iri shuri ngo atubwire uko ikigo kigiye kwifata muri iki kiza cyongeye kubagwirira ntiyitaba telephone.
Abakuriye Ingabo, Police ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere bari bageze mu Byimana ahagana saa saba n'igice z'amanywa baje kumenya neza ibiri kuba.
Umunyamakuru wacu uri mu Byimana avuga ko ugereranyije umubare w'abanyeshuri b'iki kigo ndetse no kuba kimaze kugira ibyago byo kubura dortoir eshatu mu gihe cy'amezi abiri, ubu nta bushobozi buhari bwo gukomeza gucumbikira abanyeshuri.
Iyi nkongi ifashe iri shuri mu gihe abantu bize bakarangiza muri iki kigo mu myaka yashize, kuwa gatandatu tariki ya mbere Kamena bari basuye abanyeshuri bari kwiga aha mu rwego rwo kwifatanya nabo mu bibazo, bakabashyikiriza impano z'ibikoresho bitandukanye ku bari bibasiwe n'inkongi za mbere.  Byinshi muri ibi bikoresho bari baraye bahawe na bakuru babo byatikiriye mu nkongi ya none.
UMUSEKE.RW



De : Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
À : Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 3 juin 2013 7h50
Objet : [fondationbanyarwanda] Re: Lu pour vous: Un troisième incendie dans l'Ecole de Sciences de Byimana

 
Lu pour vous


De : Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
À : Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 3 juin 2013 7h49
Objet : Lu pour vous: Un troisième incendie dans l'Ecole de Sciences de Byimana

Un troisième incendie dans l'Ecole de Sciences de Byimana
Publié le 2-06-2013 - à 21:58' par IGIHE




Cette école des Sciences de Byimana a connu un incendie le 23 avril puis le 20 mai 2013. Un incendie s'y est redéclaré dans un dortoir en ce dimanche 2 juin 2013 au moment où les élèves participaient au championnat interscolaire.
Un élève témoin de l'incident a dit qu'ils ont vu les flammes d'incendie où matelas, valises, friperie et autres ont pris feu dans une salle de dortoir logeant 170 élèves. « Aucun item n'a pu être sauvé », a confié à IGIHE un élève de l'école ajoutant que les voisins de l'école et les services de sécurité se sont portés au secours.
« L'incendie s'est déclaré vers les 11 heures 30 dans une salle de dortoir abritant 250 élèves », a-t-il indiqué ajoutant que toutes fois aucune perte en vie humaine n'a été enregistrée au cours de ces 3 incendies successifs.
Peu avant cet incident, le Premier Ministre Dr Pierre Damien Habumuremyi avait écrit sur son compte Twitter que l'actuelle question de l'incendie est un problème épineux qui tient à cœur son gouvernement qu'une investigation allait être conduite pour faire la lumière sur les causes de ces incendies.
Faisant allusion aux accusations gratuites contre EWSA (Energy, Water & Sanitation Agency) dans une certaine opinion publique locale, « D'aucuns ne devraient pas inventer des causes de ces incendies et jeter des torts dirigés sur des cibles donnés, qu'ils attendent les résultats des recherches du groupe de chercheurs mis sur pied à cet effet et des stratégies qui seront conséquentes pour lutter efficacement contre ces incendies. Tout ceci sera fait dans les brefs délais », a-t-il déclaré.










__._,_.___
Activités récentes:
-----------------------------------------------------------------------

FONDATION BANYARWANDA est un forum libre.  Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent  être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance. 
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05             
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda


-----------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.