Pages

Sunday 1 December 2013

NIBA INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA

https://www.facebook.com/aakishuli1?fref=ts&ref=br_tf

NIBA INKOTANYI ZARAKORANYE NA COL KANYARENGWE NDETSE NA BAGENZI BE BIGASHOBOKA, KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA

December 1, 2013 at 3:39am
KUKI UBU BIDASHOBOKA GUKORANA NA GEN NYAMWASA NA BAGENZI BE?
Inkotanyi zijya kwiyemeza gukorana na Nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe ntizari ziyobewe ko yari umwe mu bamenesheje abatutsi mu myaka ya za 1962 kugeza muri za 1973 mu gihe ingabo zari iz'igihugu icyo gihe zarwanaga n'abitwaga inyenzi.
 Hari n'abahamya ko Kanyarengwe yaba yarigeze kuvuga ko azavugana n'umututsi ari uko uruhara rwe yaba yari yaratewe n'imirwano yarasakiranyemo n'inyenzi rwongeye kumera umusatsi.
Ariko kandi ibyo ntibyabujije FPR  mu gihe yari yiyemeje gutangiza urugamba kubona ko Colonel Alexis Kanyarengwe yagira icyo yamara muri iyo ntambara yo kwibohoza kuko nawe yari amaze kuba impunzi nkabo kandi banasangiye n'inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana icyo gihe.
Niko kumwegera bamusaba kubabera Chairman nawe ntiyazuyaza arabyemera maze bafatanya urugamba kugeza ubwo barutsinze. 
N'ubwo iyi nkuru nayihaye umutwe ushaka kumvikanisha abantu bane bo mu ihuriro RNC bakunze gutungwa agatoki kenshi ;
 Mu by'ukuri icyo ngambiriye ni ukugirango abantu bicare bibaze kandi bashishoze bityo bagerageze kumva no kworohera abanyapolitiki bo muri opozisiyo bakomeje kugaragaza ko bashobora kuba barahindutse ugereranije n'uko abantu bababona.
Ibyo bakaba barabigaragaje badacibwa intege n'ibibavugwaho ahubwo ugasanga bafite umuhate wo gukorana n'abandi gushaka icyatuma mu Rwanda habaho impinduka nziza zishingiye kuri demokarasi.
Aha natanga urugero nko kuri Dr Anastase Gasana utarigeze ucika intege kubera imyambi y'ibirego n'ibitutsi yagiye imumishwaha kuva aho amenyekaniye nk'umuyobozi w'ishyaka ryo muri opozisiyo.
Sinshaka gutesha agaciro cyangwa kwirengagiza ibyo abanyarwanda baba banenga abanyepolitiki bamwe na bamwe ariko na none nsanga bidashoboka gusasa inzobe ishyanga.
Njye nsanga umuti nyawo ari uko twakwiga kworohera umuntu wese wagaragaje ko ashobora guhinduka kabone n'iyo atabyerura mu magambo.
Niyo mpamvu nshishikariza abanyarwanda bose kurangwa n'umutima w'ubworoherane tugashaka uko twabona igihugu ndetse tukareka n'abo bantu dushaka kwigizayo bakadufasha baduha umusanzu ukomoka kubumenyi bumwe na bumwe bafite kandi uretse kwirarira turabukeneye mu bihe bikomeye nk'ibi noneho twamara kubona igihugu tukabahamagara ibyabo bigasubirwamo muri bya biganiro cyangwa se muri ya Rukokoma abanyarwanda banyotewe.
Ikindi nshingiraho mbwira abanyarwanda ko umusanzu watangwa n'aba bantu bakunze kwibasirwa wagira akamaro ni uko byagaragaye y'uko n'abitwa ko bizewe cyangwa se ntacyasha bafite kugahanga nabo atari shyashya kubera ko bamwe muri bo ari abahezanguni naho abandi bakaba bahuzagurika kubera kutagira icyerekezo cya politiki gihamye uretse kwiyemera bivuga ibigwi badafite ugasanga bataramenya ko uko bwije n'uko bukeye imyumvire ya politiki igenda itera imbera.
Aha natanga nk'urugero rw'uburyo FDLR yarebwaga mu myaka yashize n'uburyo irebwa muri ikigihe ugereranije n'agaciro amahanga asigaye ayiha ndetse n'abanyarwanda ubwabo.  
kugirango tubashe kwivuna umwanzi mu buryo butagoranye kandi butarambiranye dusanga nta mpamvu yo kwiharira imvune kandi hashobora kuboneka abakwiyemeza ko dufatanya umutwaro ndetse banagaragaza ubushobozi n'ubumenyi bwadufasha muri iyo nzira yo kwibohoza.
Nyabuneka ni mureke dushyire imbaraga zacu hamwe ntawe uhutaje undi turebe icyakorwa kugirango dufatanye urugendo tutishishanya tuzasase inzobe dutabarutse.
Muramenye ntimuzamere nk'umugabo Barihima wasanze umugore we asambana akishahura.
Umujinya w'umuranduranzuzi ntiwubaka urasenya.
Abumva  kuba ba nyamwigendaho cyangwa ba nzigira bibafasha njye sindi kumwe nabo.
 
Bikorewe Mayotte kuwa 01 ukuboza 2013
Akishuli Abdallah
Skype :Abdallah.Akishuli
Tel :00262(0)639-03-00-23
e. mail : abdallah.akishuli@yahoo.com

1 comment:

  1. Nta kibazo cyari gikwiye kuhaba cyo gukorana n'abahunze Kagame. Ibyerekeye ubucamanza bireba Nyamwasa njye mbona bitabuza opposition gukorana nawe. Ibyo ubucamanza niwe bireba azabisobanura abategetsi ba Afrika yepfo nibamwemerera akjya mu Bufaransa. Ariko nawe yari akwiye gushaka ubundi buryo yahagera ku giti cye adategereje South Afrika ko yazamwohoreza.

    ReplyDelete

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.