Nkabura Jabo TUVUGE IKINYARWANDA
Ikosora ryarangiye kandi ryihuse kubera umubare muto w'abasubije. Abakiri mu makoni bazakomeze basubize ariko nta manota bazabona.
Ibisubizo by'ibibazo ni ibi. Uwifuje ko nasobanura buri mvugo, byaba byiza ariko bisaba umwanya ntabonye nonaha, hari n'abakuru yakwisunga. Gusa, ndavuga make kuri zimwe mbonye benshi batazi.
1. Ku Ijuru rya Kamonyi
2. Ku Ibuye rya Bagege
Riba mu Gakenke . Ngo ryararaga ribunga risenyagura amazu, riza kubibuzwa na Ruganzu warikubise ubuhiri akaritegeka kuguma hamwe kugeza n'ubu ntirinanyeganya. Uwavuze Ku Ibyuye rya Bugenge , simpazi, yadusobanurira wenda habaho , u Rwanda ni ruto ariko ari rugari!
3. Ku Ibere rya Bigogwe; no Ku Ibere ry'Inkumi habaho muri Tare hafi yo kuri Base.
4. Urwobo rwa Bayanga
5. Ku Rutare rwa Kamegeri
6. Ruhande ya Mpandahande
7. Saruhara rwa Nkomokomo
8. Maguru ya Sarwaya
9. Binego bya Nyirakajumba (nyina ; naho se w'umusambane yari Lyangombe)
10. Munemune wa Rubimbura
"iyo usuze batamumenye ahubwo hakumvikana umunuko w'umusuzi, batahura usuze bagira bati: Usuze usuze/asure munemune/munemune wa rubimbura/rubimbura agira ihembe/ihembe ari iry'ingona/ingona yota izuba/iryotera ku kanunga/anunge amagara hasi"(A.Sibomana, 1988).
11. Mpinga ya Ntagihinguka; babikoresha nko mu kuninura umugore uvuye iwabo ntacyo azanye!
Mpinga ya Rukukumbo nayo ntayo nzi!
12. Ashonje iya Tatabya cg iya Badaha
Bavuga guhaga iy'ababuranyi si ukuyisonza!
13. Aravuza iya Bahanda
=======================
Nshimiye abasubije bose uko babishoboye n'ubwo ntawabikoze byose ; uduke turuta ubusa. Siniriwe ntondeka ayo buri muntu yabonye kuko buri wese ashobora kwiteranyiriza ayo yabonye akurikije amabwiriza y'ikosora mwamenyeshejwe.
Ibitabo by'ishimwe byari byagenewe abatsinze ubwo biraguma mu kibiko bizategereze ubutaha, kandi si kera!
Uwagira ikibazo cyangwa se inama yatwungura mu gutegura ibazwa ritaha, nta mahwa !
Tube kumwe mu mucyo, umuco n'urulimi byacu!
Froduald
12 hours ago · Like..
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.