Bavandimwe,
1.Inkotanyi ibyo zashoboye ntibyananira FDLR.Zaje zitazi gusoma no kwandika inyinshi mu Gisirikari,abize batazi igihugu basobanuza,abacitse ku icumu rya Jenoside Nyarwanda barabigisha iyo mu biro,mu nganda,mu biturage,mu madini,mu mashyirahamwe,...aho TWAGIRAMUNGU Faustin yibiwe amajwi mu 2003 ziti twarajijutse,amahanga yatwemeye ;reka duhindure Sisiteme yubatswe kuva kubwa Musinga umuzungu ageze mu Rwanda(1900),Rudahigwa,Kayibanda na Habyalimana twubake ibintu ubu byabyaye igihugu cy' ubwoko bubiri bwitwa abakire mbarwa n' abakene agahiryi.Abakire barenga 95/100 bakaba abo mu Bwoko bw' Abatutsi.
2.Ya mishyikirano ya Arusha zayihawe nuko zarwanye?Zari zifite izihe ngufu ra?Abazungu barahagurutse babanza kujegeza mu bukungu,baziha inama,bahatira Habyalimana imishyikirano batahatiye Kayibanda n' Inyenzi muri za 60...Vuga uti Kagame yaba abaye umugabo ashyikiranye na bose kuko FDLR yo bamaranye imyaka 23 barwana kandi intambara ntirarangira.Umushomeri ntarabona icyo ashaka.Ikibazo ni ukumenya niba afite aho yahera ashyikirana agasohoka muby' abanyarwanda nta kibazo nka Buyoya wasohotse muby' Abarundi.Ahubwo Kikwete ni umukunzi wa Kagame yamuhaye inama.Kagame yabuze Umututsi ushyira mu gaciro utari intagondwa aha u Rwanda agifite ingufu za Gisirikari nka Mushayidi aho kumufunga n' Umuhutu aha umwanya wa Minisitiri w' intebe nka Ingabire Victoire?Rukokoma agizwe Perezida wa Sena yabyangira iki akava mu mbeho y' i Buraya,ba Semushi se barishimye,abo mu mashyaka yose,abari mu Rwanda imbere...
Ahaaaa...iwacu ntitwumva mu Rwanda!!!
-----------------------------------------------------------------------
FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda -----------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.