1. Habaho imishyikirano iyo abantu bahanganye bananiranywe, hakaba nta bundi buryo bwo gukemura ibibazo byabo, bityo bagasaba imishyikirano; 2. Habaho imishyikirano iyo abari mu gihugu basumbirijwe, inyeshyamba zabanesheje, bakiyambaza amahanga ngo abafashe kumvisha inyeshyamba ngo zishyire mu gaciro; 3. Hagombye kubaho imishyikirano, niba inyeshyamba zarafashe agace k'ubutaka zikerekana imbaraga, abafite igihugu bakananirwa kubatsimbura; 4. Umuntu wasabiye imishyikirano u Rwanda na FDLR yabikoze nabi, yagombaga kubibwira abo bireba, ba nyir'ubwite, ku buryo butaziguye aho kubivugira ku karubanda, kereka na we niba hari igitsure yabashyiraho cg izindi mbaraga afite zibategeka kumvikana batabifite muri gahunda yabo, batanabitekereza, atari ibyo byasa nkaho bihishe ikindi; 5. Abashyikirana bagira ibyo basaba bakurikije imbaraga berekanye, u Rwanda kugeza ubu rugaragara ko rufite imbaraga kuko FDLR yananiwe gufata agace na kamwe k'u Rwanda, ese imishyikirano yashingira he cg yahera he?
Ikibazo mwanzuro Ese FDLR ikurikije imbaraga ifite, ikurikije uko ihagaze yumva ishaka imishyikirano cg yumva ikeneye gutsinda? Mu mishyikirano yasaba iki? Ni ukubitekerezaho, nta gushyuha umutwe. |
FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda
-----------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.