From: Rubanda Kayihura <krubanda@yahoo.com>
To: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, June 3, 2013 5:39 AM
Subject: Re : [fondationbanyarwanda] FDLR ntiyabuze imbaraga yarazimwe...kuyiziha ni umunota umwe!!!
Bwana Burasanzwe,Uraho! Ibyo uvuze ndabyumva kandi birumvikana cyane. Ariko, insanganyamatsiko abantu baganiraho y'imishyikirano, sinzi aho uyerekeza. Uragira uti:"Imfubyi za FDLR ntizabuze imbaraga.Zihawe ibikoresho, itangazamakuru n' abanyagatuza b' iyi Si ...mwazumva mu nkengero za Kigali ndetse n' i Kigali"Ubwo urumva ko niba batarazibona bazategereza igihe kirekire kugira ngo basabe imishyikirano. Kandi wibuke ko imbaraga ari zo zisaba imishyikirano atari amagambo. Imbaraga z'imbunda n'iza gahunda y'ibikorwa bihamye. Niba ntazo bafite kandi, bivuga ko bataniteguye gushyikirana. Bashobora kuba atari na cyo bifuza cya mbere.Nyir'icyubahiro uriya rero ashobora kuba yaribeshye atazi uko izo "mfubyi" zihagaze. Buriya se we ntacyo yabafasha na we ko igihugu cye gikomeye?Amahoro!Kayihura
--- En date de : Lun 3.6.13, BURASANZWE Marc <burasanzwemarc@yahoo.fr> a écrit :
De: BURASANZWE Marc <burasanzwemarc@yahoo.fr>
Objet: [fondationbanyarwanda] FDLR ntiyabuze imbaraga yarazimwe...kuyiziha ni umunota umwe!!!
À: "fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Date: Lundi 3 juin 2013, 10h55Banyarwanda,1.Imfubyi za FDLR ntizabuze imbaraga.Zihawe ibikoresho,itangazamakuru n' abanyagatuza b' iyi Si ...mwazumva mu nkengero za Kigali ndetse n' i Kigali.2.FPR ahubwo nirebe kure kuko guha ingufu FDLR BIROROSHYE kuruta kuziha izindi nyeshyamba ziri ku isi.3.FPR iyo idahabwa ingufu n' abazungu mbere na mbere yari kugera kuki?Tujye tuganira nk' abantu bamenye abazungu,babana nabo ,bakorana nabo,babashyingiye,biganye nabo,babashatsemo,bavugana nabo n' ibindi.KIKWETE ARAZIRA UBUSA.Bya bindi bakinnye abantu muri za 90-94 tubyibagirwe.Ngaho....De : Rubanda Kayihura <krubanda@yahoo.com>
À : Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Envoyé le : Lundi 3 juin 2013 8h31
Objet : *DHR* Kubera iki u Rwanda rudashobora gushyikirana kugeza ubu na FDLR?
1. Habaho imishyikirano iyo abantu bahanganye bananiranywe, hakaba nta bundi buryo bwo gukemura ibibazo byabo, bityo bagasaba imishyikirano;2. Habaho imishyikirano iyo abari mu gihugu basumbirijwe, inyeshyamba zabanesheje, bakiyambaza amahanga ngo abafashe kumvisha inyeshyamba ngo zishyire mu gaciro;3. Hagombye kubaho imishyikirano, niba inyeshyamba zarafashe agace k'ubutaka zikerekana imbaraga, abafite igihugu bakananirwa kubatsimbura;4. Umuntu wasabiye imishyikirano u Rwanda na FDLR yabikoze nabi, yagombaga kubibwira abo bireba, ba nyir'ubwite, ku buryo butaziguye aho kubivugira ku karubanda, kereka na we niba hari igitsure yabashyiraho cg izindi mbaraga afite zibategeka kumvikana batabifite muri gahunda yabo, batanabitekereza, atari ibyo byasa nkaho bihishe ikindi;5. Abashyikirana bagira ibyo basaba bakurikije imbaraga berekanye, u Rwanda kugeza ubu rugaragara ko rufite imbaraga kuko FDLR yananiwe gufata agace na kamwe k'u Rwanda, ese imishyikirano yashingira he cg yahera he?Ikibazo mwanzuroEse FDLR ikurikije imbaraga ifite, ikurikije uko ihagaze yumva ishaka imishyikirano cg yumva ikeneye gutsinda? Mu mishyikirano yasaba iki? Ni ukubitekerezaho, nta gushyuha umutwe.
FONDATION BANYARWANDA est un forum libre. Ses membres se trouvent au Rwanda et sur tous les continents. Ce forum a des objectifs d'informer, faciliter des débats et des contacts entre les citoyens sans aucune discrimination ethnique ou autre. Les échanges entre les membres doivent être caractérisés par le respect mutuel et la tolérance.
NB : Tous les messages publiés sur ce forum n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
RUTAYISIRE Boniface
Propriétaire et Modérateur
Tél. : 00 (32)488 25 03 05
E-mail : b2003n@yahoo.fr
http://fr.groups.yahoo.com/group/fondationbanyarwanda
-----------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.