Pages

Tuesday, 1 October 2013

Fw: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires ( Nunganire Munyakazi).



 
Theodore Mpatswenumugabo,

Wikwirirwa uvunikira ubusa. Ndumva ari nta bavuga ko Repubulika ijyana byanze bikunze na Demokarasi. Ndetse ni nayo mpamvu inyandiko nyirabayazana nayise  Kamarampaka et les faussaires, kuko hari abo mbona bitwaza ko ari nta demokarasi iba mu Rwanda ngo bapfobye igikorwa cy'ingenzi cya Kamarampaka, ndetse banavuge ko itagombaga kuba cyangwa ko ari ababiligi na kiliziya bayikoreye abanyarwanda. Repubulika na Demokarasi, ibi bintu uko ari bibiri biratandukanye.

Kugira ngo tudatinda mu magambo jya ku nkoranya-buhanga y'abanebwe : Wikipédia, urahasoma ibi bikurikira.
1. Une république est un régime politique où les fonctions de Chef d'État ne sont pas héréditaires mais procèdent de l'élection.
2. La démocratie (du grec ancien δημοκρατία / dēmokratía, « souveraineté du peuple », de δῆμος / dêmos, « peuple » et κράτος / krátos, « pouvoir », « souveraineté ») est le régime politique dans lequel le peuple est souverain (le peuple renvoyant cependant à la notion plus restrictive de citoyens, la citoyenneté n'étant pas forcément donnée à toute la population).

Kuba rero hari ibihugu bya Repubulika bitarangwa na Demokarasi, akenshi biterwa nuko bitaramara igihe kirekire mu muco wa Repubulika na Demokarasi. Batora perezida, bidatinze akigira ikigirwamana, agahirikwa na coup d'état. Icyo gihe inzira ya démokarasi iba ihagarariye aho. Niko byagenze mu bihugu byinshi bya Afurika na Amerika y'epfo. Ndetse no mu bihugu by'i Burayi (ahahoze hari mu kwaha kwa URSS) n'u Bugereki na Portugal.
Ariko iyo urebye neza, buhoro buhoro demokarasi iragende itera imbere. Reba Kenya, Tanzaniya, Benin, Sénégal,... na biriya bihugu by'i Burayi. Muri Amerika yepfo, nta coup d'état zikibayo, buhoro buhoro demokarasi irahashinga imizi, ndetse mu bihugu bimwe batangiye kujya batora abaperezida bakomoka ku basangwabutaka baho (indiens). Repubulika iva ku cyemezo cya kamarampaka y'umunsi umwe (une décision à un instant T), naho demokarasi ni isafari ndende ishobora kumara imyaka amagana.

Mu ngero utanga, nibyo koko hari ibihugu bifite abami birangwa na demokarasi, ariko uko amateka abitwereka, uko isi izenguruka ni nako kuvukana imbuto (nta mwami utorwa) bigenda bita agaciro, abami bagasimburwa n'abaperezida. Icyakora hari icyo nkundira ubwami bw'i Burayi (Mbivuze mu gifaransa). Pour moi, c'est un folklore pittoresque qui m'amuse beaucoup comme les Oscars d'Hollywood. Quand je vois la cour d'Angleterre avec ses frasques, ses fastes, ses carrosses et costumes, je me marre. - Ah ! J'oubliais ! J'ai encore dans ma mémoire l'image de ce crieur public http://www.francetvinfo.fr › Culture › People  annonçant la naissance du prince George. C'était d'un drôle à se tordre de rire... Mais la même scène en république serait signe d'arriération. - Comme quoi il y a du bon dans la monarchie ! Mais seulement le bucolique.

Ingoma ya cyami mu Rwanda yaraciwe. Burundu. Mushakire demokarasi mu mashyaka nyakuri, mwime amatwi ba rusisibiranya n'abateka mutwe, byose bizashoboka.

A. Kamaliza.

De : Theodore Mpatswenumugabo <tmpatswe@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>; "collectifcres@googlegroups.com" <collectifcres@googlegroups.com>
Envoyé le : Mardi 1 octobre 2013 14h48
Objet : Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires ( Nunganire Munyakazi).

 
Mukomere!
 Nagirango na njye nunganire Munyakazi kuli iki kibazo cy'UBWAMI.
Iyo urebye neza usanga hali benshi bishyizemo ,cyangwa bapakiwemo, ko ubwami butajyana na demokarasi, cyangwa bakibwira ko republika ijyana na demokarasi. Bamwe ntibabona ko kuba igihugu ali republika bitavuga ko demokrasi iganje. None se ibihugu byinshi byo muli Afrika ( halimo u Rwanda) si za republika? Demokarasi ili hangahe?
Ibyo bihugu bamwe balimo, za Buraya, za Canada, za Australiya,Ubuyapani..., birengagiza ko byinshi bifite abami (kazi) kw'isonga?
Ese mwali muzi ko ahubwo iby'i Burayi byinshi birangwa na demokrasi nyayo bigendera ku bwami?
Nyamara iyo ushishoje  neza, usanga ubwami bufitiye ibyo bihugu akamaro. Ese iyo Ababiligi batagira ubwami igihugu cyabo kiba kili he?
 Nongere mbibutse ko Abaspanyoro, nyuma y'ingoma ya Franco, basanze ibyiza ali uko bahuzwa n'ubwami? Kandi urebye neza wansaga n'iwacu bigenze gutyo tutahahombera! Erega ingero ni nyinshi!
Mbese nk'uko Munyakazi yabivuze, dukeneye umugangahuzi, umuhuza, utibara mu bahutu ntiyibare mu batutsi, kuko aliwe ushobora kuduha umuti tukawunywa kandi ugakora. Erega na kera na kare si buri wese washoboraga gutanga amasubyo! Nilingiye ko twemera ko ibyabaye ku Rwanda ali nko gukubitwa n'inkuba. Muzi kandi ko aho inkuba zakubise ali ukuhagangahura kugirango habe hazima. 
Nyamara wongeye ugasesengura wasanga ubwami  alibwo bwanatuma tuva mu  za 'komera gahutu' na 'iyangire gatutsi',... tugatangira gutahiliza umugozi umwe.  Nimubitekerezeho!
 Ikindi nagirango nongereho ni uko ku bwanjye abashyigikiye ubwami badakeneye gushyiraho ishyaka ryabo.
Ngirango nk'uko ahandi bimeze bagombye cyane cyane guhulira ku gitekerezo 'instutionnelle' cy'ubwami, bitavuga ko bagomba guhulira muli "projet de société" itangwa n'ishyaka runaka. Bamwe bashobora kuba abasocialisti, abasosiyodemokrates, abalibéraux, abaecologistes,...aliko bagahulira mu gushyigikira ubwami bugendera kw'itegeko nshinga (monarchie  constitutionnelle).
Byaba byiza rero hari benshi bashyigikiye ubwami bugendera kw'itegeko nshinga mu mashyaka yose, ku buryo bazashobora gusobanulira abo bali kumwe muli ayo mashyaka akamaro ka monarchie constitutionnelle ku buryo icyo gitekerezo cyabona ingufu nyinshi mu mashyaka. Erega ni nacyo gitekerezo kidakeneye guhutaza cyangwa kwijundika ishyaka ili n'ili, usibye ilidashaka demokrasi, kuko ahubwo alicyo gitekerezo gishobora guhuza amashyaka menshi.
 Mube mwiliwe kandi muhumeke ituze.
Theo.
 
 
   : Leopold Munyakazi <Cakazi2004@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Mardi 1 octobre 2013 0h54
Objet : Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires.



Haji,
 
Siga ho kwigira imfungwa y'amateka n'ibitekerezo, kuko byose bihinduka buri munsi. Rangamira ahazaza rero. N'icyo ukeka ko kitashoboka kizigaragaza wumirwe.

From: INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Monday, September 30, 2013 11:04 AM
Subject: Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires.

 
No gutebya ni byiza!
Abapfubuzi bo mu Rwanda bapfubura ibipfasoni kandi nibyo bazi byonyine.
Ibindi byarabihishe.

De : Rwembe Charlie <rwembe6030@yahoo.fr>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 16h31
Objet : Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires.

 
Reka, reka Hadji,
Kandi mperuka mu Rwanda ABAPFUBUZI ari itaka!!!!! Natebyaga...
Nta mwikomo.


De : INCHALAH EL HAJI <inchalah15@yahoo.com>
À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 14h42
Objet : Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires.

 
"...Aha rero niho nahera mbwira abanyarwanda nti: ibyiza by'ubwami bwa cyera bw'u Rwanda dukwiye kwimakaza ni ibihe? Ibikwiye gukosorwa ni ibihe? N'ibireba repubulika kandi nabyo ni uko..."  Ngabo
 
Ngabo ubwami w'ibutindaho kuko bwavuyeho mu Rwanda, nkaba nkeka ko butazasubiraho uko twari tubuzi(Umwami uvukana imbuto kandi akavuka mubanyiginya). Nababwifuza, n'ababona ko haricyo bwacyemura,kubera amaburakindi. Erega iyo abantu bashumbirijwe kubera ubutegetsi bubi ntabyo batifuza! Ibindi babuvugaho(ngo umwami yatorwa)bishyire mu byifuzo bidashobora kujya mu bikorwa, kuko non seulement ntaho numvise "Umwami utorwa", mais aussi anatowe ntiyaba akiri umwami. Umwami arategurwa(akanitegurwa) akimikwa!
Vuga ibireba republika, kuko niyo abanyarwanda barimo nubwo yabapfubanye. Ahubwo ikibazo gikomeye turimo tunajujuraho ni: "ukubona uzayipfubura". Azava he? Mu batutsi yarabuze, mu bahutu yarabuze, mu majaruguru yarabuze, mu banyenduga yarabuze, mubacyiga yarabuze, mu majepfo yarabuze,iburengerazuba yarabuze, iburasirazuba yarabuze,....mbese mama azavahe? datizi zekwesheni!

 

De : "ngabo@arcor.de" <ngabo@arcor.de>
À : democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
Cc : rwanda-l@yahoogroups.com
Envoyé le : Lundi 30 septembre 2013 11h29
Objet : *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussaires.

 
Nkuliyingoma,

uburyo unenga ubwami ntabwo ari bwo. Hari n'abaperezida bajyaho, ugasanga badashoboye akazi (nka Bush Jr. wasaga n'aho adashoboye, asa n'ukorerwamo!).

Ikibazo cyanjye rero ntabwo ari ubwami cyangwa repubulika. Igikuru ni ukugira systeme ihamye, itajegajega, kandi abanyagihugu bose bibonamo, cyangwa se nibura abenshi bemera. Ikindi navuze, kuba ababiligi bagenderaga ku bwami ari bo bimitse repubulika iwacu, n'uburyo bayimitse, nibyo nkemanga. Kandi mbikemanga, ngira ngo abanyarwanda tubitekerezeho, kugira ngo tuzabashe gukosora ayo makosa yakozwe (gusingiza buhumyi Kamarampaka, gusingiza buhumyi Revolisiyo yo muri 1959, ni cyo kibazo abanyarwanda dufite!!!).

Ku birebana n'Ubudage, système bagenderaho yubatswe nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose (guhera muri 1949). Ariko icyiza cy'abadage, ni uko ibyiza byinshi bakesha ubwami bwa kera (Kaiserreich), babirekeye muri système yabo, ndetse baracyabikomeyeho.

Aha rero niho nahera mbwira abanyarwanda nti: ibyiza by'ubwami bwa cyera bw'u Rwanda dukwiye kwimakaza ni ibihe? Ibikwiye gukosorwa ni ibihe? N'ibireba repubulika kandi nabyo ni uko.

Ngabo

----- Original Nachricht ----
Von: Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
An: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Datum: 30.09.2013 10:37
Betreff: Re: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussai??res.

> Ngabo,
>
> Ibyo uvuga ntawe ubihakana: umwami asimburwa n'umwana we, ni ko bigenda.
> Impamvu jye mvuga ko ari ikibazo nuko uwo mwana we ataba abishoboye byanze
> bikunze kandi mu gihugu hari abandi bantu bashoboye gutunganya uwo murimo.
>
> Amateka y'isi yerekana ko uko abantu bagenda barushaho gutera imbere mu
> bitekerezo ari ko n'iby'ubwami byagiye bikurwaho. Na biriya bihugu utanzeho
> urugero bikigendera ku ngoma ya cyami mu by'ukuri byavuguruye imikorere
> y'ubwo bwami ku buryo usanga abami nta jambo bafite rikomeye mu mitegekere
> y'igihugu. Ubu nta mwami wabona ku isi ugifite ingufu za Louis XIV wayoboye
> ubufaransa mu kinyejana cya 17 cyangwa Kigeri Rwabugili wacu. Amaherezo
> ubona ubwami buzavaho. Cyokora simvuze ko bizaba ejo cyangwa ejobundi.
>
> Mbere yo gusoza nagirango nkwibarize akabazo gato: biriya byo mu Budage
> uvuga ngo by'intangarugero byagiyeho ryari ? Ni mbere ya Hitler cyangwa ni
> nyuma ye?
>
> Umunsi mwiza.
>
> Jean-Baptiste
>
> ----- Original Message -----
> From: ngabo@arcor.de
> To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr
> Cc: rwanda-l@yahoogroups.com
> Sent: Monday, September 30, 2013 9:33 AM
> Subject: *DHR* Aw: Re: Kamarampaka et les faussai??res.
>
>
>
> "Ibyo ku ngoma ya cyami uvuga byari ikibazo kuko umusimbura yagombaga
> guturuka mu muryango umwe gusa"
>
> Nkuliyingoma,
>
> kuki ubwami bwaba bwari ikibazo mu Rwanda, ariko nyamara ahandi (mu
> Bubiligi aho utuye, mu Buholandi, muri UK, n'ahandi ntavuze) ho ntibibe
> ikibazo? Ubwo koko ntimuba murengereye, iyo munenga ubwami ngo kuko umwami
> yasimburwaga n'uwo mu muryango we? Ku isi yose niko ubwami buteye. Umwami
> asimburwa n'umwana we cyangwa se undi wo mu muryango we. Aha rero nta gisebo
> kirimo ku bwami bw'u Rwanda.
>
> Ikindi kintu mutajya muvuga, ni système ya repubulika "yubatse ku
> musenyi", idafite inkingi ishikamiye, bityo bigatuma ikomeza kujegajega (le
> système républicain rwandais est et reste vulnérable - et il y a plusieurs
> raisons dont vous n'osez pas aborder!!!). Nk'iyo nitegereje uko repubulika
> y'ino mu Budage iteye n'uko ikora, nsanga abayitekereje barashyizeho inkingi
> zikomeye yishingikirijeho, ku buryo idapfa kujegajega no kujegezwa
> n'ubonetse wese. Ndetse na za crises politiques zifite inzira zikemurirwamo,
> kandi zubashywe na buri wese.
>
> Ngicyo icyo tubura mu Rwanda (un système fort et respecté par tous les
> rwandais). Ikindi ni ingirwa-banyapolitiki bahuzagurika gusa, nta kerekezo
> kizima bafite ubwabo, nta ngamba zifatika bafitiye igihugu.
>
> Ngabo
>
> P.S.: Repubulika yimitswe igihugu gicura imiborogo, ayo matora ya
> Kamarampaka afifitse, yari ahagarikiwe n'umukoloni nawe wari ufite gahunda
> ze (zitari ukugirira neza abanyarwanda no kubageza kuri demokarasi!!!), nta
> kuntu yari kuza ihuza abanyarwanda bose. Ikindi, abanyapolitiki nabo kugeza
> ubu bananiwe gukosora ayo makosa yakozwe muri za 1960 (1959 - 1965).
>
> ----- Original Nachricht ----
> Von: Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
> An: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> Datum: 30.09.2013 00:53
> Betreff: Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai??res.
>
> > Léopold,
> >
> > Hariya uvuga ngo gutegura umusimbura byaba byibutsa umuco wa cyami wo
> kuraga
> > ingoma ntabwo mbyemera. Njya nitegereza ibya politiki muri ibi bihugu
> > byateye imbere muri demokarasi nkabona ingero nyinshi z'abayobozi
> > b'amashyaka bategura abazabasimbura, ari nabo akenshi baba n'abategetsi
> > b'igihugu. Akenshi babikora mu buryo bw'amayeri, umuntu bakamushyira mu
> > mwanya utuma amenyekana ku buryo n'iyo agiye gupiganwa n'abandi
> > bimworohera.
> >
> > Mu kanya nasubije Anastase Gasana mwibutsa abanyafurika b'intwari isi
> yose
> > yubaha aribo Léopold Sédar Senghor, Julius Nyerere na Nelson Mandela
> > basimbuwe mu buryo bwubahirije demokarasi kandi bagasimburwa n'abo
> bateguye,
> > bikaba byaratumye ibihugu byabo byaragize une grande stabilité
> politique.
> > Ibyo ku ngoma ya cyami uvuga byari ikibazo kuko umusimbura yagombaga
> > guturuka mu muryango umwe gusa,
> >
> > Hagati nibutse ko mu minsi ishize wari ushyigikiye ko ingoma ya cyami
> > igaruka mu Rwanda? Ese wowe na bagenzi bawe aho ntimwacitse intege?
> >
> > Jean-Baptiste
> >
> > ----- Original Message -----
> > From: Leopold Munyakazi
> > To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > Sent: Sunday, September 29, 2013 8:51 PM
> > Subject: Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai??res.
> >
> >
> >
> >
> > Nkuriyingoma,
> >
> >
> > Uranditse uti
> > "Kuba rero nta muntu wari warateguwe bituma ntekereza ko ariya magambo
> > Kayibanda yavuze muri 73 mbere yo guhindura itegekonshinga ari uburyo
> bwo
> > kwiyererutsa gusa, nta kuri kwarimo.... Nubaha cyane Kayibanda ariko
> > sinemera ko yarwanyije kuvugurura itegekonshinga."
> >
> >
> >
> > Niba usanga kuba Kayibanda atarateguye uzamusimbura ari byo bikwereka
> ko
> > amagambo yavuze yari urwiyerurutso, nta kindi nakora ngo mpindure
> ukwemera
> > kwawe. Ese mu bantu bose bakoranye, yewe hari mo n'abamurwanyaga, hari
> uwo
> > wigeze wumva aganisha ahongaho? Ibyo gutegura abasimbura byo sinkeka ko
> > byari kumuza mo, cyane cyane ko byibutsa imico ya cyami yo kuraga
> ingoma.
> > Impirimbanyi zose batangiranye ko zari zikiri ho, ni iyihe muri zo yari
> > ikeneye gutegurirwa kuyobora igihugu? Icyo nabonaga cyo ni uko benshi
> > batiyumvaga mo "charisme" nk'iyo yari afite icyo gihe, nuko bagatinya
> > kwigaragaza nk'abashobora kumusimbura.
> >
> >
> > Sinumva icyo Kayibanda yari gukora kugira ngo arwanye ivugururwa
> > ry'itegekonshinga kurusha kubibwira urwego rwa poritiki rufata ibyemezo
> > kandi rukagena n'abakandida. Abari barugize yababwiye yuko azifata
> > baramutse bakomeje igitekerezo cyabo cyo kumwongeza manda, kandi koko
> > yarinze akorerwa kudeta atarasinya itegeko rivuguruye.
> >
> >
> > Na none reka ndangize nkubwira yuko ntakubuza gukomeza kwemera ibyo
> > wemera, n'ubwo ku bwanjye nta ngingo bishingiye ho.
> >
> >
> > Gira amahoro.
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> > ----------------------------------------------------------
> > --
> > From: Nkuliyingoma Jean-Baptiste <jb.nkuliyingoma@gmail.com>
> > To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > Sent: Sunday, September 29, 2013 9:46 AM
> > Subject: Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai??res.
> >
> >
> >
> >
> > ?
> > Bwana Léopold Munyakazi,
> >
> > Ndagushimira iki gisubizo uhaye Cyprien Munyensanga kuko kirimo ibintu
> > byinshi wasomye kandi buri wese ugera kuri izi mbuga akaba atarabisomye.
> Ku
> > buryo bw'umwihariko ndagushimira ubu buhamya bwa Tadeyo Bagaragaza
> ntari
> > narashoboye kubona kandi rwose ni ubuhamya bukomeye.
> >
> > Ngagirango ariko ngire icyo mvuga kuri iriya myitwarire ya Perezida
> > Gerigori Kayibanda. Ndumva niba yaratekerezaga ko adakwiye kurenza
> manda
> > eshatu zateganywaga n'itegekonshinga ryo mu w'1962 yaragombaga gutegura
> > umukandida wo kumusimbura guhera nibura nko mu w'1969. Nibwo buryo bwo
> > gutegura imitima y'abantu kugirango bumve ko ibintu bizahinduka. Kuba
> rero
> > nta muntu wari warateguwe bituma ntekereza ko ariya magambo Kayibanda
> yavuze
> > muri 73 mbere yo guhindura itegekonshinga ari uburyo bwo kwiyererutsa
> gusa,
> > nta kuri kwarimo. Ntabwo politiki ikorerwa mu nama nka ziriya, akenshi
> > hafatwa ibyemezo biba byararangije kumvikanwaho. Nubaha cyane Kayibanda
> > ariko sinemera ko yarwanyije kuvugurura itegekonshinga.
> >
> > Mu minsi yashize Perezida Paul Kagame nawe yavuze nka biriya ariko
> > ikigaragara nuko nta muntu arimo gutegura wo kumusimbura. Hagize
> n'ushaka
> > kwigaragaza nk'aho yaba abiteganya ntabwo yamara kabiri. Wumvise uko
> > byagendekeye Karugarama amaze gutanga interview mu kinyamakuru "The
> > Guardian" akavugamo ko itegekonshinga ridakwiye kuvugururwa. Uretse no
> > kumukura muri guverinoma ubu ashobora no kujyanwa mu nkiko azira ibyaha
> > batari baramubonyeho mbere hose.
> >
> > Nongeye gushimira Tadeyo Bagaragaza ubuhamya bwe ariko ndasaba
> > abanyarubuga gushishoza.
> >
> > Umunsi mwiza.
> >
> > Jean-Baptiste
> >
> >
> > ----- Original Message -----
> > From: Leopold Munyakazi
> > To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > Sent: Sunday, September 29, 2013 5:30 AM
> > Subject: Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai??res.
> >
> >
> >
> > Munyensanga,
> >
> >
> > Ndemeranya nawe yuko ubutegetsi bwa Repuburika ya mbere bwari bumaze
> > kujegera. Bwahatanye n'ibitero 36 by'Inyenzi kandi burabizitira (reba
> > Rizinde, 1979, pp. 141-151,Reyntjens, 1985, pp. 455-461), bwahanganye
> > n'imico wo mu nkiga y'ubuharike n'ubukonde (reba Reyntjens, pp.
> 487-493),
> > bwahungabanyijwe n'inzangano n'amakimbirane hagati y'udutsiko
> > tw'abanyaporitiki muri perefegitura zose (reba Reyntjens, p. 479),
> > bwashegeshwe n'ubwivumbure bwa Kiriziya Gatorika yabwijunditse kubera
> ko
> > itegeko ryo mu wa 1967 ryayinyaze amashuri yari yaragize imbata,
> bwatokojwe
> > n'ubucuti perezida Kayibanda yari afitanye na perezida Julius Nyerere
> > w'"umusosiyarisiti", bwijunditswe na ba gashakabuhake bifuje kwifunga
> bimwe
> > mu bigize ubutunzi n'ubusugire bw'igihugu maze ntibabihabwa,
> bwaharabitswe
> > n'abari bavanywe ku ngoma batahwemye gukwirakwiza ibinyoma ku
> miyoborere
> > y'uRwanda, nb.
> >
> >
> > Sinumva neza icyo wita « démocratie interne », kuko ibyo guta umurongo
> > byabanjirijwe n'impaka zagiriwe mu Nteko Ishinga Amategeko igihe
> kirekire,
> > nuko zisozwa n'itora ku ngingo yasuzumwaga. Abadepite 14 banze kuva ku
> izima
> > ku mikorere yabo yari yanenzwe na bagenzi babo bafatiwe ibyemezo
> n'inzego
> > z'ishyaka zabonaga nyine ko batakiri mu murongo waryo rusange. Bigijwe
> yo mu
> > ishyaka ariko ntibirukanywe mu Nteko. Ubwo rero bari bafite
> uburenganzira
> > bwo kurema irindi shyaka ryo kugaragariza mo ibitekerezo byabo,
> ryazarusha
> > amajwi MDR rigakukana ubutegetsi. Si ko byagenze kuko bahise mo kuguma
> mu
> > myanya yabaheshaga uburyo bwo kumungira mu mwijima ubutegetsi bari
> > batacyemera bigeza no mu miteguro yo kubuhirika. N'icyarushije ho
> gutera
> > akavuyo, ni uko Inteko yihutiye gukora ubugenzuzi bwa Guverinoma
> itarashyira
> > ho n'itegeko rigena imikorerwe y'iryo genzura, bikaba byarabonekaga
> nk'aho
> > hari ikindi kigamijwe, cyane cyane ko hari izindi ntera z'ubugenzuzi
> zari
> > ziteganyijwe mu Itegeko Nshinga zirengagijwe bagahita basimbukira intera
> ya
> > nyuma ya za Komisiyo. Iki na none ni ikimenyetso cy'uko umwuka utari
> > mutaraga hagati z'Inzego eshatu z'ubutegetsi.
> >
> >
> > Ku byerekeranye n'ingingo yuko Kayibanda yajijishaga mu gihe yavugaga
> ko
> > atifuza kongera kwiyamamaza, ibi bintu sinzi aho ubivana, cyane cyane
> yuko
> > yafashe igihe cyo gusobanurira neza abagize Sekeretariya Nasiyonari ya
> MDR
> > impamvu zo kutiyongeza manda. Nushaka kunyumvisha ko yajijishaga (kandi
> nta
> > handi byigeze bigaragarira mu miyoborere ye!) uzabanze unyereke
> ubuhamya
> > nk'ubw'Umusaza Bagaragaza bwerekana ko Perezida Habyarimana hari ubwo
> yigeze
> > abwira Komite Central ya Muvoma ko adashaka kwiyongeza manda, n'ubundi
> > bwerekana ko perezida Kagame yigeze abwira Komite Nyobozi ya FPR ko
> adashaka
> > kwiyongeza manda. Ni ibigambo bihuragurwa gusa, ariko nta rwego rufata
> > ibyemezo icyo cyifuzo cyo kutiyongeza cyashyikirijwe nk'uko Kayibanda
> > yabikoze ari cyo cyamuzinduye gusa. Njye wagize amahirwe yo kubona ku
> > miyoborere ya perezida Kayibanda, nakumva ari ukumutesha agaciro cyane
> kandi
> > nta mpamvu gukekakeka yuko yaba yaracaga ukubiri n'amahame yemeraga!
> Waba
> > ubaye uwa mbere ubimuvuga ho...
> >
> >
> > Umwandiko uri mo ubuhamya bw'Umusaza Bagaragaza watangajwe ku rubuga
> rwa
> > murandasi ku itariki ya 9 Nzeri 2013 kandi witwa ngo
> > "Imbazi y'Ihindura ly'itegeko-nshinga lya mbere lya Republika y'u
> Rwanda
> > (Thaddée Bagaragaza)"
> >
> >
> > Gira amahoro.
> >
> >
> >
> >
> > ----------------------------------------------------------
> >
> > From: Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>
> > To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr"
> > <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
> > Sent: Saturday, September 28, 2013 8:24 PM
> > Subject: Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai??res.
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> > Mwarimu Léopold Munyakazi,
> >
> > Iyo nyandiko ukomeje kuvuga ya Tadeyo Bagaragaza umuntu yayikura he?
> >
> > Naho ubundi, biragaragara ko buriya butegetsi bwa Repubulika ya mbere
> > nabwo bwari bumaze kujegera kabisa!
> >
> > None se ishyaka M.D.R ry?icyo gihe, ntabwo ryemeraga « démocratie
> > interne » ku buryo abantu bajya impaka ku cyerekezo cya politiki
> y'igihugu?!
> > Kuko abadepite 14 kuri 47 nk?uko ubivuga (près d?un tiers) ku buryo
> umuntu
> > atavuga ngo ni « caprices » z?umuntu umwe!
> >
> > None se umuti wari uwo kubirukana mw?ishyaka nabo bagizemo uruhare
> > rufatika mu kuriteza imbere, nkaho ryari rimaze kuba akarima k?umuntu
> umwe
> > cyangwa ka bamwe gusa?!
> >
> > Mbonyemo na Perezida wa mbere Dominiko Mbonyumutwa, numva ndatangaye
> > kabisa! Sinarinzi ko nawe bamutesheje, nako ngo « yitesheje »,
> umurongo!
> >
> > En fait, za « Kabusunzu » muri M.D.R ni iza cyera, ntabwo ari izo muri
> > 1993 gusa!
> >
> > Naho ibyo kuvugurura itegeko-nshinga byo, iriya mvugo witirira
> > Bagaragaza irasanzwe, nta gishya kirimo! Na Kagame cyangwa se abambari
> be
> > ejobundi uzumve ko batavuga ko "umusaza" we yashakaga kujya kwiruhukira
> > nyuma ya 2017, ariko rubanda n?abayobozi bakamubera ibamba,
> bakamuhatira
> > kwiyongeza manda?!!! Rero kudaca ukubiri n'amahame wemera, kabone n'iyo
> > wabipfa n'abakugaragiye, nabyo ni ingenzi ku muyobozi nyawe ureba kure!
> >
> > C. M.
> >
> >
> >
> >
> >
> > ----------------------------------------------------------
> >
> > De : Leopold Munyakazi <Cakazi2004@yahoo.com>
> > À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr"
> > <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
> > Envoyé le : Vendredi 27 septembre 2013 20h23
> > Objet : Re: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussai?res.
> >
> >
> >
> >
> > Rugura,
> >
> >
> > Uranditse uti"... abataye umurongo abenshi bali abo mu
> majyaruguru,aliko
> > ubanza Mbonyumutwa ataliho yabalizwaga."
> > Nagira ngo nkwereke (nkwibutse) yuko nta rondakarere ryabaye mu byo
> > amateka yise "GUTA UMURONGO". Dore abadepite 14 (kuri 47) icyo cyemezo
> > cyakoze ho ukurikije za perefegitura:
> >
> > 1. Kigali (1): Byungura
> > 2. Gitarama (3): Mbonyumutwa, Rwasibo, Sentama
> > 3. Butare (3): Nzeyimana, Rugira, Sezirahiga
> > 4. Gikongoro (0)[Aha ni ugukosora mu gitabo cya PC. Kabanda. Sezirahiga
> > Faranswa yari muri Butare]
> > 5. Cyangugu (1): Iyakagaba
> > 6. Kibuye (1): Kanyandekwe
> > 7. Gisenyi (1): Habamenshi
> > 8. Ruhengeri (1): Bicamumpaka
> > 9. Byumba (2): Cyimana, Ubarijoro
> > 10. Kibungo (1): Sebazungu
> >
> >
> > NB. Nk'uko Umusaza Bagaragaza yabisobanuye neza (na Rentjens akaba ari
> > ko yabibonye), abawitesheje bari bararemye irindi shyaka muri MDR ndani
> > ariko ntibagira ubutwari bwo kurishyira ahagaragara ngo rihangane ku
> > mugaragaro na MDR. Ikindi nashimiye Umusaza Bagaragaza, ni uko
> yagaragarije
> > abanyampuha yuko Perezida Kayibanda nta gitugu yashyize ku badepite ngo
> > bahindure itegekonshinga ku byerekeye manda zo kwiyamamariza kuba
> perezida,
> > kandi ko we ubwe yari yabwiye Ikoraniro ry'abagize "Secrétariat
> Exécutif
> > National yuko atabyifuzaga, kubera ko byari binyuranyije n'amahame ya
> > demukarasi. Ubu buhamya bwa Bagaragaza bufite ireme kubera yuko icyo
> gihe
> > yari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, akaba na Secrétaire régional
> wa
> > MDR. Sinzi niba hari uwakwihandagaza akavuga ko amurusha kumenya uko
> > byagenze.
> >
> >
> > Reka mbonere ho n'akanya ko kugira utuntu tubiri mvuga ku mwandiko wa
> > Kamariza wafatiye ho.
> > 1. Muri Referendumu yo ku ya 25 Nzeri 1961, hari mo ibibazo bibiri(
> > Désirez-vous la monarchie ? Dans l'affirmative, désirez-vous avoir
> Kigeri V
> > comme Mwami? ) aho kuba kimwe nk'uko byanditswe (Voulez-vous la
> monarchie
> > ?).
> > 2. Ni ukwitondera imibare yo mu itora rya Kamarampaka, kuko iyo
> Kamariza
> > yakuye mu gitabo cya Harroy (p. 475) itandukanye n'iri mu gitabo cya
> > Reyntjens (pp.303 & 304) iyi ya nyuma ikaba ari na yo iri mu gitabo cya
> > Kabanda (p.195). Hakenewe rero isuzuma rinonosoye kugira ngo tumenye
> neza
> > imibare nyakuri.
> >
> >
> >
> >
> >
> > ----------------------------------------------------------
> >
> > From: rugura <rugura@yahoo.com>
> > To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
> > Sent: Friday, September 27, 2013 4:24 PM
> > Subject: *DHR* ?Re : Kamarampaka et les faussaires.
> >
> >
> >
> >
> >
> > Aliko se iyo isoloir wihejeje mo wumva uruse abo ba "faussaires" qui
> > tout forts qu'ils puissent remonter le temps, KIGELI EST (avec quelques
> > belges) le seul acteur Rwandais encore en vie, twabishaka tutabishaka
> > repubulika iracyaganje, bene wacu bo mu nsi y'ivi batagize referendum
> nabo
> > ubwami barabusezereye, njye j'assume mon role de faussaire, wowe se
> aliko
> > watubwiye uko wikanga amajaruguru niya iyo repubulika ataliyo yayahaye
> > intebe (iyimye demukarasi), abataye umurongo abenshi bali abo mu
> > majyaruguru,aliko ubanza Mbonyumutwa ataliho yabalizwaga.
> > Aho kwikoma ba faussaires (utaburusha sous tes jupes intégrales), à
> > chaque étape l'histoire nous a rattrappée, kubera kwumira ku miguta
> > nk'ibirondwe.
> > UBWINSHI BW'ABANYAMAFUTI NTIBUYABUZA KUBA AMAFUTI, CYANE CYANE IYO
> > TWITANA BA MWANA, IMPAKA ZIBA URUDACA, ejo se le républicain Bart
> Deweaver
> > ejo nakoranya bene wabo bagasezerera ubwami bwabo,nawe azaba abaye
> > impilimbanyi?
> > Sommes nous dans la réstauration, la régence? le 1er ou 2eme empire?
> >
> > Les faussaires n'abali bazi icyo bashaka kugeraho, n'aho abashyizwe mu
> > bwato bigira ko bazakenera ingashya gusa wamugani turabarenganya, aliko
> > ababakina ku mubyimba nabihisha inyuma y'inyegamo ngo bibuke uwo
> murage.
> >
> > Une republique mal gérée devient une monarchie sous un autre nom,
> > repubulika zacu rero dushatse twazibazaho kuva mu ntangiliro,wampinyuza
> > umbwiye ko atali castes zahindutse gusa (à moins que tu avoue une
> certaine
> > periode d'amnésie).
> >
> > L'histoire s'invite dans l'actualité disais-je, et elle réclame de lui
> > faire face pour étayer les reproches qu'on lui fait, la burka est un
> signe
> > OSTENTATOIRE de cacheterie, forme des faussaire à petite échelle (ou à
> > courage dans les talons).
> > Urutwa n'abahiga uwo batera ay'inkoko (amagi kuko amatotoro batayabona,
> > ngo n'ifumbire!)
> >
> > --- Dans Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr, Kamaliza Adèle
> > <adelekamaliza@...> a écrit :
> > >
> > > Kamarampaka et les faussaires.
> > >
> > > Depuis peu, il se développe quelque chose d'étrange, qui voudrait
> > transformer notre Kamarampaka, le référendum (ruferandumu comme disait
> mon
> > instituteur) en autre chose qu'en une et seule question qui été posée à
> la
> > population rwandaise. Cette question était. - Voulez-vous la monarchie ?
> -
> > Mettez dans l'enveloppe le bulletin de couleur blanche. Et si vous ne
> > voulez-vous plus la monarchie ? - Mettez dans l'enveloppe le bulletin
> de
> > couleur noire. Ceci voulant dire choisir le modèle républicain. C'est
> tout.
> > >
> > > C'est ce qu'ont fait 1255896 personnes sur 1337096 inscrites (22248
> > blancs).
> > > Parmi les inscrits, 974234 ont mis le bulletin de couleur noire,
> > choisissant ainsi la République.
> > >
> > > Le référendum-Kamarampaka n'avait donc pas pour objet de faire qu'il
> > n'y ait plus de débats, de querelles, de conflits, voire de crimes au
> > Rwanda. Il était, et il a été, pour une et une seule question:
> "Voulez-vous
> > le maintien de la monarchie". Ce à quoi le peuple rwandais à répondu
> non.
> > C'est tout.
> > >
> > > Alors vous les faussaires de tous poils, ne faites pas dire à
> > Kamarampaka ce qu'il n'est pas et ne lui assignez plus des tâches qui
> ne
> > sont pas siennes.
> > >
> > > A. Kamaliza
> > >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
> >
>
>
>














__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.