Pages

Thursday, 3 October 2013

Fw: *DHR* Nimwidegembye amashaza narasaga garasize


UBUHAMYA bw'Afande Lieutenant akaba na Préfet, Député FPR KAGIRANEZA Deus ku bwicanyi bwa FPR bakiri mu ishyamba n'aho bafatiye iguhugu cy'u Rwanda

"Nitwa Kagiraneza Deus.
Ninjiye mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI mu gihe cy'intambara ya 1990.

Nashinzwe cyane cyane imilimo yo kuneka muri DMI (Directorate of Miltary
Intelligence), nyuma nza kuba Perefe w'agateganyo wa Ruhengeri, bukeye mba Depi...te uhagarariye FPR hanyuma nsubira mu milimo ya gisirikare. Ubu nkaba ndi impunzi mu Bubiligi.

Mu milimo nagiye nkora nabonye byinshi, cyane cyane ubwicanyi bwakorwaga na DMI kuva tukili mw'ishyamba na nyuma y'aho dufatiye Leta.


TUKIRI MW'ISHYAMBA

Abasore bazaga batabaye baturuka i Burundi, mu Rwanda no muri Zaïre bishwemo benshi bazira gukekwaho ubutasi cyangwa se ubuhutu cyane cyane mu bavaga mu Rwanda. Abana bamwe bazize ko bari barize kuko bamwe mu bayoboraga ingabo batinyaga ko amaherezo abo bana baje
nyuma bashoboraga kuzategeka igisirikare.

Abakekwaga baratoranywaga bakinjizwa muri DMI, noneho bagahatwa ibibazo ku butasi cyangwa ubuhutu babaga bashinjwa. Icyemezo cyamaraga gufatwa, bakicishwa agafuni kubera kwanga urusaku rw'imbunda mu karere twabaga twihishemo ariko cyane cyane byari ugukorera mw'ibanga kugira ngo na bagenzi babo batamenya irengero ryabo.

Abayoboraga DMI muri icyo gihe ni aba:

1. KAYUMBA NYAMWASA (ubu ni Général Major akaba Chef d'état-major w' Ingabo ) ;

2. RWAHAMA Jackson (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ayobora Urukiko rwa gisirikare ) ;

3. NZIZA Jack (ubu ni Lieutenant Colonel akaba ategeka DMI ) ;

4. MUNYUZA Dani (ubu ni Major ) ;

5. NZABAMWITA Joseph (ubu ni Major akaba umwe mu bayobozi ba Auditorat militaire
ishinzwe gushinja abasirikare imbere y'inkiko ) ;

6. MUPENZI Jean Jacques (ubu ni Major akaba yarayoboraga iperereza rya Gendarmerie mu minsi ishize ) ;

Aba bose ni abanyarwanda baturutse muri Uganda dore ko ari bo batoni bakaba ari bo bayobora igisirikare kuva mw'ishyamba kugeza ubu.

Abana b'abatutsi twiciraga muri Training Wing i Gishuro muri Byumba bazabazwe Major Dani Munyuza na Lt.Col.Jackson Rwahama.

Ibyo kandi ntibyakorerwaga muri DMI honyine kuko no muri za Unités, abana baturukaga mu bihugu bivuga igifaransa cyane cyane ababaga barize (babitaga "intellectuals" mu buryo bwo kubannyega ) batotezwaga ndetse haboneka urwitwazo bakicwa. Byageze aho abana baturukaga i Burundi batoroka basubira iwabo ari benshi cyane.

Ababyeyi babo bagombye kohereza intumwa ku rugamba kubaza niba ibyo babaga babwiwe n'abo bana byari ukuri. Icyo gihe, Kagame yarabahumurije bya nyirarureshwa ariko nta muyobozi w'ingabo n'umwe wigeze ahanirwa ibyo bikorwa.

TUMAZE GUFATA LETA

Twahawe inshingano zo kwikiza abantu bose bakekwagaho kutavuga rumwe na FPR duhereye ku bahutu.

Ibyo byarabaye mu Ruhengeri aho nategekaga nka Perefe kandi no mu zindi préfectures ni ko byagendaga mur'icyo gihe kuko ahenshi hategekwaga n'abasirikare. Byaragaragaye i Gitarama aho Perefe Major SEWANYANA yajugunyaga imirambo y'abahutu mu byobo byari i Kabgayi. Byaragaragaye kandi i Butare aho Perefe Major ZIGIRA yicishije
abahutu i Save no ku Kabutare. Ibi byose twabikoranaga n'abayobozi b'Ingabo. Col. IBINGIRA azabazwe abo yagiye yica inzira yose aho ingabo yayoboraga zanyuze kuva Kibungo, Bugesera, Butare na Gikongoro. Azabazwe kandi iby'amahano yabereye i Kibeho mu nkambi z'impunzi.

Vuba aha muri 1999, abasirikare b'abatutsi b'abanyiginya bageze kuri 70 biciwe i Nasho muri Kibungo. Abo bazabazwe Col. BAGABO (ikimuga cy'imbago cyari Chef d'état-major adjoint wa Gendarmerie mu minsi ishize ubu kikaba kiyobora Urukiko rukuru rwa gisirikare ) na Major ZIGIRA John utegeka Military Police.

NDASABA IMBABAZI
Kubera ayo mahano yose yakozwe kandi amwe muri yo nkaba narayagizemo uruhare mbitegetswe n'abari bankuriye, nafashe icyemezo cyo guhunga buriya butegetsi bubi bw'i Kigali nkaba nsabye imbabazi ku byo nakoze kandi niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ndamutse
mbisabwe. Nifatanije n'Abanyarwanda bose bafite umutima ukunda igihugu biyemeje guhirika ingoma y'amaraso ya Général Major KAGAME Paul.

KAGIRANEZA Deus

Belgique"
 

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.