Pages

Tuesday 20 May 2014

FW: [RwandaLibre] Re: *DHR* Rwanda: Indirimbo "Ndaje" ya Diana Teta

 

Njye ndasabira Diyane Teta ikigongwe!
Rwose murabona ko uyu mukobwa yabyirutse, mu Rwanda baraciye kwigisha amateka y'abanyarwanda. Bigaga ibindi uretse histoire du Rwanda. 
None arasoretse yunva bavuga ko mu Rwanda ntakibi cyahigeze, uretse abanyagwa b'abahutu bigabije abeza b'abatutsi muli 1994, bakabica babahoye ubusa. 
Aliko yareba, agasanga abakomoka mu bahutu ubu batarusha ubwiza cyangwa se ububi abakomoka mu batutsi abona. Bose abonye ali abantu, bagira urunturuntu yego aliko hamwe n'ubumuntu. Nibyo yalilimbye. 
Ashatse uwateranije abahutu n'abatutsi afata ubusa (kuko babimuhishe); icyokora yunva bamubwira ko byatewe n'abakoroni. Abakubise mu miziki. 
Muragira ngo agire ate? Amenye se ubwenge abamukuliye bamuhishe? Oyaaa! Mwirenganya umwali, ahubwo tumushimire ko atuzaniye urukundo.
 

Teta icyokora yigore, maze asome uyu mwandiko wa prof Munyakazi, uramutoborera akenge gato mu gitambaro bafurebyemo amaso n'ubwebge bye ngo byekumwereka ukuli.

Naho se ko ka Rwanda gakennye, arunva abibwotamasimbi nka ba Kandt, Harroy, Logiest, Rijntgens, Clinton, Blair, etc. bazigera bareka kugatoba badupfunyikira ibibilibiri babyita inkware, nuko natwe tukabakomera amashyi? Ashwi daa.




To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Mon, 19 May 2014 07:02:41 -0400
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* Rwanda: Indirimbo "Ndaje" ya Diana Teta

 

Urakoze cyane Bwana Leopold Munyakazi, kubera ibi bisobanuro byiza cyane utugejeje ho.
Ndabishyingura aho imvura itagwa kugira ngo nzajye mbyiyambaza igihe cyose bibaye ngombwa.

Komeza ugire ibihe byiza, turi kumwe.

On May 19, 2014, at 4:21, "Leopold Munyakazi Cakazi2004@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:

 

Nzinink na Munyensanga,

Ndabasuhuje kandi mbanje kubisegura ho mbivanye ku mutima kubera imvange y'ituri ry'ikinyarwanda n'igifaransa ngiye gukoresha muri uyu mwandiko nabageneye.

Indirimbo ya Diyane Teta ikubiye mo impanuro koko. Irashimangira ihame ry'uko umuryango w'Abanyarwanda wari ukwiriye gushingira ku rukundo no ku bumwe, ukitandukanya n'ingeso y'umururumba ibatera amacakubiri n'ubutati.

"Kwitana rubanda" ntibisobanura kimwe no "kwitana bamwana". Koko rero, imwe mu ntero y'ijambo "rubanda"ivuga ko ari "umuntu uwo ari we wese mudafitanye isano".
Ndibwira rero ko igitekerezo cy'umuhanzi Teta ari uguhana anahanura Abanyarwanda ngo bareke gufata abo basangiye igihugu nk'aho ari rubanda nta sano bafitanye.

Nk'uko bigaragazwa n'amateka y'uRwanda, amacakubiri mu barutuye akururwa n'umururumba, ikaba ari yo mpamvu umuhanzi Teta atugira inama yo kwitandukanya n'iyo ngeso karande. Umururumba ni irari rihora ho ryo gushakishiriza ahantu hose ibyo kurya n'ibyo kunywa byinshi, ibyo ubonye ntibikunyure, bityo ugashungwa kubyikubira no kubyimana ngo utabisangira n'abandi.

Mu rwanda rwa mbere y'umwaduko w'Abazungu umururumba wateye abategetsi bo mu karere uRwanda ruri mo kurema amatsinda atatu y'abaturage:
a. Abatutsi: Nk'uko umushakashatsi A. Lestrade abikomoza ho mu gitabo cye Notes d'éthnographie du Rwanda. Imigenzereze yo mu Rwanda rwo hambere (Tervuren, M.R.A.C.,1972, p.9), "les Batutsi ne se disaient pas eux-mêmes abanyarwanda,préférant abandonner cet adjectif aux gens du peuple..."

Mbere y'uyu muzungu,Padiri A. Kagame yari yaranditse mu gitabo cye Les organisations socio-familiales de l'ancien Rwanda (Tervuren, I.R.C.B., 1954, p. 23)ngo "En conclusion,le terme Mututsi signifie un immigré.Il peut signifier également: un riche, ou suzerain. Les trois sens applicables à ce nom se complètent harmonieusement, car il s'agit d'un immigré, propriétaire de troupeaux et conquérant".

b. Abahutu:" Pouvons-nous dès lors rapprocher notre mot Muhutu de Mputu en usage par exemple dans le Kikongo? Ce mot Mputu signifie: manant, roturier.[...]Personne n'hésitera dès lors à mettre en relation les deux termes Muhutu-Mputu. Or cette signification (manant, roturier) fait pendant à celle que nous avons déjà attribuée au terme Mututsi:
Mututsi: riche, suzerain, immigré, umutoni, imfura
Muhutu: manant, paysan, roturier,rubanda, igiseswa

Hari igihe cyageze maze ayo magambo Mututsi-Muhutu atakaza inyito yayo ishingiye ku byiciro by'ubusumbane mu bukungu, mu cyubahiro no mu butegetsi, maze afata inyito iganisha ku bwoko. Ni muri urwo rwego abagaragu b'Ibwami bakuru bageze aho batangaza inyandiko iri ho umukono wabo bavuga yuko nta busano bwa kivandimwe Abatutsi bafitanye n'Abahutu (F. Nkundabagenzi, Rwanda politique, Bruxelles,C.R.I.S.P.,1962, pp.35-36).

c. Abatwa: "Ils sont partout dans le même état de dispersion, de fractionnement, de barbarie, donnant l'impression de refoulés, de proscrits, de résidus de populations primitives en voie de disparition. Ce sont, aux yeux des nouveaux venus, des sauvages, des arriérés,avec lesquels on ne lie point commerce, on ne boit pas au chalumeau, auxquels on ne refuse pas un verre d'eau à condition de briser le gobelet qui leur a servi"(L. de Lacger,Ruanda, Kabgayi, 1959, p.41).

Ibi byaje kugera aho ayo matsinda atatu y'abaturarwanda atandukanyirijwe bikabije, maze ku buryo rukomatanyo bambikwa ibyapa bikurikira:
Abatutsi: imfura- abatoni bagenerwa byose
Abahutu : ibiseswa- abagaragu basabwa byose
Abatwa  : inyamaswa- intozo z'umwami n'abatware

Nguko uko abazungu basanze mu Rwanda bimeze. Abahutu n'Abatwa bari barabyemeye gutyo ku buryo bwa mbuzukongira, Abatutsi bashinjagira bashagawe. Abavuga yuko Abanyarwanda bari mu mudendezo n'umunezero mbere y'umwaduko w'Abazungu ni siyasa babeshyeshya abatazi ururo n'icyatsi.

Yego n'abazungu bagize uruhare rwo gukaza amacakubiri basanze mu gihugu bashingiye ku myumvire ipfuye y'ubumenyamuntu bw'icyo gihe no ku misobanurire igoretse y'amabango amwe n'amwe yo muri Bibiriya.Ariko umuhanzi Teta arakabya cyane iyo atinyuka kuririmba ngo 
"Rwanda ko wali nziza,
Abo bawe batatu ubahuza,
Basangiye ibere n'ibanga,
Umurage ali umwe bikabahaza,
Biratinda uwakane araza,
Ntiyabishima biramuhanda,
Nibwo aduhenze tumena ibanga,
Atubera umuhanga wo kudutanya".

Kwihandagaza ngo amatsinda atatu y'abaturarwanda yari yunze ubumwe asangiye ibere n'ibanga ni ukutamenya cyangwa se kwirengagiza ukuri kw'amateka. 
Ikindi kandi, niba uwa kane(umunyamahanga) yaraje agahenda ubwenge abaturarwanda bakamena ibanga bakandura umwiryane, ni bo bakwiriye kubyirengera mbere y'undi wese kuko ari bo bacucamye bayoberwa gukomera ku gihango, bemerera ubutati kubatanya baratanyagurana. 
Kwigira umwere wegeka ibibi byose ku muzungu ni nko kwigana icyisobanuro kidafite ishingiro cya Adamu ngo ni umugore wamugaburiye, cya Eva ngo ni inzoka yamubeshye.Kuki batatsimbaraye ku kuri Umuremyi wabo yari yabamenyesheje?Nta rwitwazo rushoboka.

Umururumba gacanya wari usanzwe mu Rwanda kuko hari abashishikazwaga no kwigwiza ho ibyiza babiheza mo abandi bashingiye ku matsinda atatu y'ubusumbane biremeye ubwabo, hanyuma akaza guhindurwa mo amoko, babifashijwe mo n'umuzungu na we wari ukurikiranye inyungu ze. Nta kintu na gito kigaragaza yuko abatatu bari basabanye bigeze bagerageza gukumira cyangwa se no kurwanya inzaduka y'"umuhanga wo kubatanya". Kubera wa mururumba wo kwigwiza ho no kwikubira, abo yasanze bamugiye imbere bamutungira agatoki maze na we abatiza umuhoro. Nta cyo bimaze kwigiza nkana no kwigira nyoni nyinshi!

Mu gihe cyashize umururumba wateye abaturarwanda ubutati bushingiye ku moko y'amacurano. Muri kino gihe umururumba watumye havumburwa iturufu rya jenoside ryaremye ibindi bikundi bitatu mu baturarwanda:
Abatutsi: imponoke- abacikacumu-abatoni
Abahutu : abajenosideri- abicanyi-ibicibwa
Abatwa  : abasigajwe inyuma n'amateka y'ingoma zose.

Indirimbo ya Diyane Teta iri mo impanuro y'ingirakamaro niba yareretswe yuko hari uburyo imikokwe yacukuwe hagati y'ibyo bikundi bitatu ishobora gusibangana. Aho ibintu bigeze ubu byashoborwa n'ububasha bw'Imana gusa.

Imana imuhe umugisha udacagase.


On Sunday, May 18, 2014 7:34 PM, "Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
« kuvuga ko mbere y'umwaduko w'abazungu mu Rwanda hari ituze n'ubusabane hagati y'abanyarwanda njye mbona ari imvugo ishaje igomba gufashwa hasi kandi ikamaganwa »

Nanjye ntyo!

Ibi ni bya bindi nyine byo kugoreka amateka, no gushaka inzitwazo!!!

Mbere y'umwaduko w'abazungu, akarengane n'agacinyizo byari byose mu Rwanda, byagera kubitwa abahutu bo bikaba "gusya utanzitse"!!!

Ahubwo, nk'uko umusaza Ambassadeur Ildephonse Munyeshyaka yigeze kubivugaho mu kiganiro yahaye "Ikondera Infos", abantu bari barabuze uko bagira, bararize bakihanagura, mbese bagahebera urwaje ! Yakoresheje amagambo y'igifaransa: "être résigné"!!!

Ni nk'uko mu Rwanda rw'ubu birirwa baririmba ituze, umutekano, n'ibindi byinshi… nyamara imitima y'abantu yarashegeshwe kubera agahinda no kubura uko bagira!!!

Mu Rwanda rw'ubu ho rero, bongeraho n'agashinyaguro karenze ukwemera! Ukicwa uzira ubusa, ku manywa y'ihangu, bati : « yashatse kwiruka, abashinzwe umutekano bakora akazi kabo »!!!

Ejobundi hari n'umwana w'umusirikari, uri muri cya gikundi cya Lt Joël Mutabazi wavuze ko ibyo yasinyiye atabyemera, kuko yabikoze ari ku « gatunambwene » no kwicwa rubozo, yerekanye n'impapuro za Muganga n'inkovu yabikuyemo, "abacamanza" bati : « mbese ko wakoze amakosi (courses) menshi ya gisirikari, aho siho wakuye izo nkovu?!!! »

Ngo umusore kwihangana byaranze, araturika ararira!!! 

Iyo ubona rero umuntu waciye mu masasu ya za katiyusha, za canons 122mm na za mashini-gani z'ubwoko bwose arizwa n'ijambo, ni uko aba akomerekejwe koko!!!

Ng'ibyo rero iby'abanyarwanga ngo "bari babanye neza mbere y'umwaduko w'abazungu"!

Byahe birakajya!!!

C. M.

Le Dimanche 18 mai 2014 14h36, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 

Mukomere.

Hari ibintu ntasobanukiwe neza muri iyi ndirimbo:

-"Kwitana rubanda" byaba bivuga "kwitana ba mwana"?

-kuvuga ko mbere y'umwaduko w'abazungu mu Rwanda hari ituze n'ubusabane hagati y'abanyarwanda njye mbona ari imvugo ishaje igomba gufashwa hasi kandi ikamaganwa.

Teta Diana, umuririmbyikazi w'umunyarwanda ati "mureke kwitana rubanda"

Amagambo y'iyi ndirimbo yandukuwe na TFR (Tribune France Rwanda).
Teta Diana2Mu ndirimbo Teta Diana yise "NDAJE" harimo amagambo ashobora gufasha Abanyarwanda kwiyunga. Imana ikomeze imuhe umutima nk'uwo agaragariza muli iyi ndirimbo. 

"Twegerane mbabwire,
Icyo nsaba jyewe ni umuryango,
Bene kanyarwanda tuli umwe,
Hoshi mureke kwitana rubanda,
Mumpe akanya gatoya,
Mutege amatwi mbahuze naje,
Mwirengagize ubwo buto bwanjye,
Igikuru mbaha ni impanuro
****************    
Intero
Ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh,
****************    
Rwanda ko wali nziza,
Abo bawe batatu ubahuza,
Basangiye ibere n'ibanga,
Umurage ali umwe bikabahaza,
Biratinda uwakane araza,
Ntiyabishima biramuhanda,
Nibwo aduhenze tumena ibanga,
Atubera umuhanga wo kudutanya, iyeeeee
****************    
Intero
Ayeaa yeee hora Rwanda naje,
Yeee hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehehehh,
      ****************    
Data yajyaga ambwira ko umwana wariye atinda kwiba,
Ko urwatubyaye ntacyo rutwima,
Uyu mururumba ntukaturange, yeyeeee
Munyemerere mbahanure,
Icyo dupfana kiruta icyo dupfa,
Gira neza uzabiturwa,
Kandi nugira nabi bizakugora,
 ****************    
Intero
Iyeeeh, ayeaa yeee Hora Rwanda naje,
Yeee Hora mbyeyi naje,
Hora mfubyi naje,
Nzanye urukundo,
Ubumwe ni inganzo,
Igihe niki nanjye ntange impanuro,
Ngaho ndajeeee, ngaho ndaje, ngaho ndaje ehhhh, 
TFR isabye abasomyi bayo kudukosora niba hali amagambo y'iyi ndirimbo dushobora kuba twandukuye nabi. 
Dushimiye kandi umwana wacu Teta Diana umutima n'urukundo yashyize mu magambo y'iyi ndirimbo. Diana ati "Icyo dupfana kiruta icyo dupfa". Aya magambo tuyatege amatwi tuyumve neza, twirengagize ubuto bwa Diana, kuko impanuro ye aliyo nkuru kandi itagira aho ihuriye n'ubuto bwe.
Bravo Diana !
DIM 18 MAI 2014

###


Ndaje by Diana Teta (OFFICIAL AUDIO)2014







__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.