Pages

Friday 16 May 2014

[RwandaLibre] Rwanda: “Kuburirwa irengero” bihangayikishije inzego z’umutekano mu Rwanda

 


Amakuru

"Kuburirwa irengero" bihangayikishije inzego z'umutekano mu Rwanda

Author : Izuba Rirashe

 0

 526

 16/05/2014
Minisitiri w'Umutekano Sheikh Mussa Fazil harerimana (ibumoso) n'umwe mu baburiwe irengero witwa Mubano Clement (Amafoto: Ububiko+Interineti)


  • Polisi y'igihugu yakajije iperereza ku bantu baburiwe irengero
  • Abarenga batanu mu Mujyi wa Kigali babuze muri Mata 2014,
  • Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntacyo ibivugaho
  • Minisitiri w'umutekano arasaba abantu kumenyesha ababo iyo bagize aho batemberera
Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko ihangayikishijwe n'amakuru arebana no kubura kw'abantu muri iki gihe.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu aravuga ko bitangaje kumva amakuru nk'aya mu gihugu kiri mu bya mbere ku isi bifite umutekano.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yabwiye Izuba Rirashe ko ubu ari ubugizi bwa nabi bukabije kandi babuhagurukiye…

"Ibi ni ubugizi bwa nabi bukabije, byari bisanzwe biri mu bindi bihugu, biraduhangayikishije ariko  ku bufatanye n'abaturage bigomba gukemuka."

Polisi y'u Rwanda, by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, imaze kwakira ibirego 4 by'abantu bavuga ko babuze ababo mu buryo budasobanutse. Muri abo bane; babiri bamaze kuboneka nubwo Polisi itavuga umwirondoro w'ababonetse.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kubona ibaruwa umuturage witwa Harerimana Gregoire aherutse kwandikira Polisi y'Igihugu, ishami ry'ubugenzacyaha, ayisaba kumufasha gushaka umugore we wabuze tariki 21 Mata 2014.

Ibaruwa ya Harerimana irimo amwe muri aya magambo; "Ingabire Josephine yavuye mu rugo mu ma saa sita agemuriye Ndoliya James [ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali] Ntashye mu rugo mu ma saa moya z'umugoroba nasanze ataragera mu rugo. Nakomeje gutegereza ntiyaza. Nabaririje mu bavandimwe n'inshuti bambwira ko batigeze bamubona. Bigeze mu gitondo taliki ya 22/04/2014 ataraboneka, ntangira kumushakisha… nkaba mbandikiye bwana muyobozi wa Polisi ishami rya CID, mbasaba kumfasha gushakisha Ingabire Josephine, dore ko yasize umwana muto uri ku ibere."

Nyuma y'ibyumweru bibiri yandikiye Polisi, Harerimana Gregoire ntarabona umugore we kandi yamusigiye umwana w'amezi 10 gusa.

Ni ijwi rituje; ririmo agahinda Harerimana yabwiye Izuba rirashe aya magambo; "Polisi nta makuru iraduha. Umwana araho, aranywa igikoma gusa ntabwo bimeze neza kuko arara arira."

Abamaze kuvugwa ko babuze

Uretse Ingabire Josephine; haravugwa umusore witwa Mubano Clement washimuswe n'abantu basaba miliyoni ngo bamurekure. 

Nibwo bwa mbere mu Rwanda humviswe abantu bashimuta abandi bagamije kubona amafaranga.

Inkuru yagaragaye mu bitangazamakuru mu Rwanda ivuga ko Mubano Clement w'imyaka 31 utuye mu murenge wa Kacyiru mu kagari ka Kibaza mu mudugudu wa Mutako, yaba yaratwawe n'abantu bataramenyekana tariki ya 27 Mata 2014 nyuma yahoo yari yagiye kureba umupira wa Chelsea na Liverpool. 

Muhire Bertin mukuru wa Mubano Clement yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko tariki 27 Mata aribwo baheruka murumuna we ndetse na zimwe mu nshuti ze zimuheruka uwo munsi mu misa ya mugitondo, dore ko yari umuririmbyi muri Chorale La Fraternité.

Haravugwa kandi uwitwa Ntihemuka Methode wari utuye mu Murenge wa Remera, uyu ngo yari umunyamakuru ndetse n'umuririmbyi/Umuhanzi.

Ibitangazamakuru byatangaje ko Methode yabuze guhera taliki ya 7 Mata 2014.

Hari amakuru avuga ko mu ntara y'Amajyaruguru, cyane cyane mu Karere ka Musanze, ariho hamaze kubura abaturage benshi; icyakora hari ababihuza n'uko hari umubare munini w'abantu bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano zibakurikiranyeho gukorana na FDLR, inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

Undi uvugwa mu itangazamakuru ko yaburiwe irengero ni uwitwa Sebahinzi Ephrem utuye mu mudugudu w' Umuseke, akagari ka Akabahizi, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ngo " yaburiwe irengero" kuva ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 avuye gusenga ku rusengero rw'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi ku Muhima.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iracecetse

Nta muryango n'umwe utegamiye kuri Leta urashyira ahagaragara itangazo wamagana ibura ry'abantu nubwo "KUBURA/KURIGISA" bifatwa nk'icyaha gikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu ivuga ko irimo gukora iperereza ku bantu babiri gusa.

Visi-Perezida wa komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Deogratius Kayumba avuga ko "Kuvuga ko umuntu yaburiwe irengero" bikwiye kuvuganwa ubushishozi.

"Kurigisa umuntu ni icyaha gikomeye, kirahangayikishije rwose, amakosa abaho ariko kubura [k'Umuntu] birakomeye. Iyo twabyumvise turabikurikira ariko ni ikintu uvuga witondeye cyane."

Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko imaze gushyiraho umukomiseri wihariye ukurikirana iki kibazo kivugwa muri iyi minsi.

Polisi y'igihugu ivuga ko ikomeje iperereza kuri aya makuru yo kubura kw'abantu. Gusa Ministri Fazil Harerimana avuga ko hari n'abavuga ko ababo babuze kandi nta kibazo gihari ahubwo abavugwaho kubura bakaba bibereye mu zindi gahunda.

Sheikh Fazir yagiriye inama abantu kujya bakora ingendo za hafi na kure bamenyesheje abo babana.

 0

 526

 16/05/2014
Share on Facebook 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.